ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w03 1/8 pp. 4-6
  • Aho umuti urambye w’ikibazo cy’ubukene uzava

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Aho umuti urambye w’ikibazo cy’ubukene uzava
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Intambwe z’ingirakamaro zatuma duhangana n’ubukene
  • Bibiliya itanga impamvu zo kugira ibyiringiro
  • Mbese uzaba uhari?
  • Ubukene
    Nimukanguke!—2015
  • Mwigane urugero rwa Yesu mwita ku bakene
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
  • Imihati yo kurandura ubukene
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Isi itarangwamo ubukene iregereje
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
w03 1/8 pp. 4-6

Aho umuti urambye w’ikibazo cy’ubukene uzava

N’UBWO hirya no hino ku isi haturuka za raporo zibabaje zivuga ibyerekeye ubukene, hari abantu bagifite icyizere cy’uko hari ikintu gifatika cyakorwa. Urugero, hari ingingo y’ikinyamakuru yasohotsemo raporo ya Banki Itsura Amajyambere yo muri Aziya ivuga ko “mu myaka 25 iri imbere, Aziya izaba yarakemuye burundu ikibazo cy’ubukene” (Manila Bulletin). Iyo banki itanga inama ivuga ko kuzahura ubukungu ari bwo buryo bwo kuvana abantu mu butindi.

Hari indi miryango na za leta byagiye bitanga ibitekerezo bitari bike n’ingamba byakoreshwa mu kugerageza gukemura icyo kibazo. Muri byo, twavugamo nka porogaramu z’ubwishingizi, uburezi bwiza, gusonera ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere imyenda bifitiye ibihugu bikize, gukuraho inzitizi zo kwinjiza ibintu mu gihugu kugira ngo ibihugu bifite abakene benshi bishobore gushora ibicuruzwa byabyo ku masoko mpuzamahanga mu buryo bworoshye, no gushakira abakene amacumbi adahenze.

Mu mwaka wa 2000, Inama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yishyiriyeho intego uwo muryango ugomba kuzaba waragezeho mu mwaka wa 2015. Muri izo ntego harimo nko gukuraho ubutindi n’inzara kimwe n’ubusumbane buri mu mitungo ibihugu byinjiza. N’ubwo izo ntego ari nziza cyane, hari abantu benshi batemera ko zishobora kugerwaho muri iyi si yayogojwe no kwicamo ibice.

Intambwe z’ingirakamaro zatuma duhangana n’ubukene

Ko icyizere cy’iterambere nyakuri mu rwego rw’isi yose ari gike cyane, umuntu yashakira ubufasha he? Nk’uko twabivuzeho mu ngingo ibanziriza iyi, hari isoko y’ubwenge bw’ingirakamaro ishobora gufasha abantu uhereye ubu. Iyo soko ni iyihe? Ni Ijambo ry’Imana Bibiliya.

Bibiliya itandukaniye he n’ahandi hantu umuntu yavana inama? Bibiliya yo ikomoka ku mutware w’ikirenga, ari na we Muremyi wacu. Ikubiyemo ubwenge bw’agaciro kenshi, bugaragara mu buryo bw’amahame y’ingirakamaro areba abantu bose aho bari hose, no mu bihe ibyo ari byo byose. Umuntu w’umukene aramutse akurikije ayo mahame, ashobora gutangira kwishimira ubuzima bwiza guhera ubu. Reka dufate ingero nkeya.

Kubona amafaranga mu buryo bushyize mu gaciro. Bibiliya igira iti “kuko ubwenge ari ubwugamo nk’uko ifeza ari ubwugamo, ariko umumaro wo kumenya ni uyu: ni uko ubwenge burinda ubugingo bw’ubufite” (Umubwiriza 7:12). Uwo murongo ushaka kuvuga iki? Ushaka kuvuga ko kugira amafaranga atari ukugira byose. Yego mu rugero runaka amafaranga atanga uburinzi. N’ubwo adufasha kugura bimwe mu bintu tuba dukeneye, hari ibintu adashobora kugura. Hari ibintu by’agaciro kenshi amafaranga adashobora kugura. Kuzirikana icyo kintu bidufasha kubona amafaranga mu buryo bushyize mu gaciro, bityo tukirinda kumanjirwa nk’abashingira ubuzima bwabo ku kwirundanyiriza amafaranga. Amafaranga ntashobora kugura ubuzima, nyamara kugira ubwenge byo bishobora kurinda ubuzima bwacu kuva ubu, ndetse bishobora no kuzatuma tubona ubuzima bw’iteka.

Kubaho uhuje n’ubushobozi ufite. Ibyo twifuza kugira si ko byanze bikunze tuba tubikeneye. Ibyo dukeneye koko ni byo twagombye kubanza. Biroroshye cyane gutekereza ko dukeneye ikintu runaka, kandi mu by’ukuri ari uko tucyifuza gusa, atari uko tugikeneye. Umuntu w’umunyabwenge iyo abonye amafaranga, abanza kwita ku bintu akeneye mu buryo bwihutirwa, nk’ibyokurya, imyambaro, inzu, n’ibindi nk’ibyo. Noneho, mbere yo kugira ikindi kintu cy’inyongera agura, abanza kureba niba asigaranye amafaranga ahagije. Muri rumwe mu ngero Yesu yatanze, yasabye ko mbere yo kugira icyo umuntu akora, ‘yabanza kwicara akabara umubare w’impiya, ngo amenye yuko afite izikwiriye.’—Luka 14:28.

Uwitwa Eufrosina wo muri Filipine urera abana batatu ari wenyine, yahuye n’ikibazo cy’isobe cyo kubashakira ikibatunga no gukoresha neza udufaranga yari asigaranye, dore ko amaze imyaka atabana n’umugabo we. Yatoje abana be kumenya ko amafaranga azajya akoreshwa mu bintu by’ingenzi koko biza mu mwanya wa mbere. Hari nk’igihe abana bajya bifuza ikintu iki n’iki. Aho kugira ngo apfe kubahakanira, abafasha gutekereza agira ati “dushobora rwose kugura kiriya kintu niba mucyifuza, ariko murabanza guhitamo. Amafaranga dufite ashobora kugura ikintu kimwe gusa. Turi bugure icyo kintu mwifuza cyangwa se tugure akanyama cyangwa utuboga tuzagenda turisha umuceri muri iki cyumweru. None mwifuza iki muri ibyo? Mube ari mwe muhitamo.” Ubusanzwe, abana bahita babona icyo dukwiriye gukora kandi bemeranya ko ibyokurya biruta ikindi kintu icyo ari cyo cyose.

Tunyurwe. Hari irindi hame ryo muri Bibiliya rigira riti ‘ariko ubwo dufite ibyokurya n’imyambaro tunyurwe na byo’ (1 Timoteyo 6:8). Amafaranga ubwayo si yo ahesha ibyishimo. Hari abakire benshi batishimye, mu gihe hari abakene benshi bishimye cyane. Abo bakene baba bazi kunyurwa n’ibintu bike by’ibanze bikenerwa mu buzima. ‘Ijisho rireba neza’ Yesu yavuzeho ni iriboneza ku bintu by’ingenzi cyane kurusha ibindi (Matayo 6:22). Umuntu ufite ijisho rireba neza anyurwa n’ibyo afite. Hari abakene benshi bumva banyuzwe rwose kuko bitoje kugirana imishyikirano myiza n’Imana, ku buryo usanga bafite ibyishimo mu muryango, ibyo bikaba ari ibintu amafaranga adashobora kugura.

Izo zari ingero nke gusa z’inama z’ingirakamaro Bibiliya itanga zishobora gufasha abafite ubukene guhangana na bwo. Kandi harimo n’izindi nyinshi. Urugero, nko kwirinda ingeso mbi yo kunywa itabi no gukina urusimbi bituma waya umutungo; kumenya ibintu by’ingenzi cyane mu buzima, cyane cyane ibyo mu buryo bw’umwuka; aho akazi kabaye ingume, Bibiliya itera abantu inkunga yo kumenya umwuga uhuje n’ibyo abantu bakeneye (Imigani 22:29; 23:21; Abafilipi 1:9-11). Bibiliya itera abantu inkunga yo gushyira mu bikorwa “ubwenge nyakuri no kwitonda” kuko ari byo “bizaramisha ubugingo.”—Imigani 3:21, 22.

N’ubwo inama Bibiliya itanga zishobora kubera ingirakamaro abahanganye n’ubukene, haracyari ikibazo cyo kumenya icyo igihe kizaza kibahishiye. Ese abakene bazakomeza gukena iteka ryose? Ese ubusumbane buri hagati y’abaherwe n’abatindi nyakujya buzigera buvaho? Reka dusuzume umuti w’ibyo bibazo abantu benshi batajya batekerezaho.

Bibiliya itanga impamvu zo kugira ibyiringiro

Hari abantu benshi bemera ko Bibiliya ari igitabo cyiza. Icyakora, akenshi usanga batazi ko ikubiyemo ubutumwa bwihariye buvuga ko vuba aha hagiye kuzabaho ihinduka rikomeye.

Imana iteganya kugira icyo ikora kugira ngo ikemure ibibazo abantu bafite, hakubiyemo n’icy’ubukene. Kubera ko byagaragaye ko abategetsi b’abantu nta bubasha cyangwa ubushake bafite bwo kubikemura, Imana irateganya kuzabakuraho. Izabigenza ite? Muri Daniyeli 2:44, Bibiliya ivuga yeruye iti “nuko ku ngoma z’abo bami, Imana yo mu ijuru izimika ubundi bwami butazarimbuka iteka ryose, kandi ubutware bwabwo ntibuzazungurwa n’irindi shyanga, ahubwo buzamenagura ubwo bwami bwose bukabutsembaho kandi buzahoraho iteka ryose.”

Umwami washyizweho n’Imana ubwayo namara gukuraho ubwo “bwami” cyangwa se ubutegetsi, azitegekera ubwe. Uwo Mwami si umuntu ahubwo ni ikiremwa gifite ububasha bwinshi cyo mu ijuru; akaba afite kamere nk’iy’Imana ubwayo n’ubushobozi bwo kuzana ihinduka rya ngombwa kugira ngo avaneho ubusumbane buriho muri iki gihe. Imana yatoranyije Umwana wayo bwite kugira ngo abe ari we uzabikora (Ibyakozwe 17:31). Zaburi ya 72:12-14 isobanura ibyo uwo Mwami azakora muri aya magambo ngo “azakiza umukene ubwo azataka, n’umunyamubabaro utagira gitabara. Azababarira uworoheje n’umukene, ubugingo bw’abakene azabukiza. Azacungura ubugingo bwabo, abukize agahato n’urugomo, kandi amaraso yabo azaba ay’igiciro cyinshi imbere ye.” Mbega ibyiringiro bihebuje! Amaherezo abantu bazaba babonye ihumure! Umwami washyizweho n’Imana azarengera abakene n’aboroheje.

Icyo gihe, hari n’ibindi bibazo byinshi bijyanirana n’ubukene bizakemuka. Umurongo wa 16 wo muri Zaburi ya 72, ugira uti “hazabaho amasaka menshi mu gihugu no mu mpinga z’imisozi.” Hehe no kuzongera gutaka inzara ngo ni uko habuze ibyokurya, cyangwa amafaranga cyangwa ngo byatewe n’ubuyobozi bubi.

Haracyari n’ibindi bibazo bizakemuka icyo gihe. Urugero, muri iki gihe umubare munini w’abatuye isi ntibagira inzu zabo bwite. Nyamara Imana iduha isezerano rigira riti “bazubaka amazu bayabemo, kandi bazatera inzabibu barye imbuto zazo. Ntibazubaka amazu ngo abandi bayabemo, ntibazatera inzabibu ngo ziribwe n’abandi, kuko bazamara imyaka nk’ibiti, kandi abatoni banjye bazashyira kera bishimira imirimo y’intoki zabo” (Yesaya 65:21, 22). Buri wese azagira inzu ye bwite kandi azishimira imirimo y’intoki ze. Muri ubwo buryo, Imana isezeranya umuti urambye w’ikibazo cy’ubukene. Hehe no kongera kubaho ubusumbane hagati y’abakire n’abakene, yewe nta n’umuntu uzongera kubona amaramuko ari uko yiyushye akuya.

Iyo bamwe bumvise ku ncuro ya mbere ayo masezerano Bibiliya itanga, bumva ari nk’inzozi. Nyamara, iyo usuzumye Bibiliya witonze usanga amasezerano y’Imana yarebanaga n’igihe cyashize yose yarasohoye (Yesaya 55:11). Ubu rero ikibazo gisigaye si ukumenya niba bizasohora. Ahubwo ikibazo nyacyo ni ukumenya icyo dusabwa gukora kugira ngo tuzungukirwe n’isohozwa ry’ayo masezerano.

Mbese uzaba uhari?

Kubera ko ubwo butegetsi buzaba ari ubw’Imana, tugomba gukora ku buryo tuba bamwe mu bo izemerera kuba abayoboke b’ubutegetsi bwayo. Imana ntiyaduhishe icyo twakora kugira ngo twuzuze ibisabwa. Yandikishije ibisabwa muri Bibiliya.

Umwana w’Imana, ari na we Mwami washyizweho, arakiranuka (Yesaya 11:3-5). Ku bw’ibyo, abemerewe kuzabaho bayobowe n’ubwo butegetsi, na bo bitezweho kuba ari abakiranutsi. Mu Migani 2:21, 22 hagira hati “abakiranutsi bazatura mu isi, kandi intungane zizahaguma. Ariko inkozi z’ibibi zizacibwa mu isi, kandi abariganya bazayirandurwamo.”

Ese haba hari gahunda yateganyirijwe gufasha abantu kumenya icyo bakora kugira ngo buzuze ibyo bintu bisabwa? Irahari rwose. Uramutse wize Bibiliya kandi ukagendera ku buyobozi itanga, ushobora rwose kuba umwe mu bazabaho muri icyo gihe kizaza gishimishije (Yohana 17:3). Abahamya ba Yehova bazishimira kugufasha kwiga Bibiliya. Tugutumiriye kudacikanwa n’ubwo buryo buzatuma uba umwe mu bantu batazigera bongera guhura ukundi n’ikibazo cy’ubukene n’akarengane.

[Ifoto yo ku ipaji ya 5]

Eufrosina: “Gucunga umutungo neza bidufasha kubona ibyo dukeneye mu muryango”

[Ifoto yo ku ipaji ya 6]

Kugirana n’Imana imishyikirano myiza cyangwa kugira ibyishimo mu muryango ntibishobora kugurwa amafaranga

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze