ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w03 1/8 pp. 14-19
  • Twigane Imana nyir’ukuri

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Twigane Imana nyir’ukuri
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Abagaragu ba Yehova bazi ukuri
  • Abagaragu ba Yehova bavugisha ukuri
  • Abagaragu ba Yehova bahishurira abandi ukuri
  • Komeza kuvugisha ukuri mu mibereho yawe
  • Yehova ni Imana nyir’ukuri
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Ese koko ukuri kuracyafite agaciro?
    Izindi ngingo
  • Jya uvugana ukuri na mugenzi wawe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Abakristo basenga mu mwuka no mu kuri
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
w03 1/8 pp. 14-19

Twigane Imana nyir’ukuri

“Mwigane Imana nk’abana bakundwa.”​—ABEFESO 5:1.

1. Abantu babona ukuri bate, kandi se, kuki imitekerereze yabo idakwiriye?

“UKURI ni iki?” (Yohana 18:38). Icyo ni ikibazo Ponsiyo Pilato yabajije n’agasuzuguro kenshi, dore ubu hashize imyaka igera hafi ku 2.000; kikaba cyumvikanisha ko nta wapfa kubona ukuri. Hari benshi muri iki gihe na bo babyumva batyo. Rwose ukuri kurasumbirijwe. Ushobora kuba warigeze kumva bamwe bavuga ko umuntu ari we umenya ukuri icyo ari cyo, cyangwa ko icyo wumva ko ari ukuri gishobora kutaba ukuri ku wundi, cyangwa nanone ko ukuri guhora guhindagurika. Iyo mitekerereze yose ntikwiriye rwose. Ubundi se, impamvu nyakuri isunikira abantu gukora ubushakashatsi no kujya mu mashuri si ukugira ngo bamenye uko ibintu byifashe mu isi cyangwa se ukuri kw’ibintu? Ukuri ni ukuri, si umuntu ku giti cye ugena ukuri uko ari ko. Urugero, niba ubugingo bw’umuntu bupfa ubwo burapfa nyine, niba kandi budapfa ubwo ntibupfa. Niba Satani abaho, abaho; niba kandi atabaho ntabaho nyine. Niba kubaho hari icyo bimaze, ubwo kirahari, niba kandi nta cyo bimaze ubwo nta cyo nyine. Buri rugero muri izo rushobora kugira igisubizo cy’ukuri kimwe rukumbi, ikindi cyose ni ikinyoma. Nta bwo kandi byombi byaba ukuri.

2. Yehova ni Imana nyir’ukuri mu buhe buryo, kandi se, ni ibihe bibazo tugiye gusuzuma?

2 Mu gice cyabanjirije iki, twabonye ko Yehova ari Imana nyir’ukuri. Azi ukuri kw’ibintu byose. We avugisha ukuri igihe cyose; ibyo bikaba bimutandukanya cyane n’umwanzi we w’umunyabinyoma ari we Satani. Ikigeretse kuri ibyo, Yehova ahishurira abandi ukuri nta cyo abakinze. Ni yo mpamvu intumwa Pawulo yateye Abakristo bagenzi be inkunga agira ati “mwigane Imana nk’abana bakundwa” (Abefeso 5:1). Twebwe Abahamya ba Yehova twamwigana dute mu kuvugisha ukuri no kubaho dukora ibihuje na ko? Kuki ari iby’ingenzi ko tubigenza dutyo? Kandi se, ni iki kitwemeza ko Yehova yemera abantu babaho bahuje n’ukuri? Reka tubisuzume.

3, 4. Intumwa Pawulo na Petero basobanuye bate ibyari kuzabaho mu “minsi y’imperuka”?

3 Muri iki gihe turimo, amadini akwirakwiza ibinyoma byinshi. Nk’uko intumwa Pawulo yabihanuye ahumekewe n’Imana, muri iyi “minsi y’imperuka” hari abantu benshi bagaragaza ishusho yo kwera, ariko bagahakana imbaraga zako. Bamwe barwanya ukuri, bitewe n’uko ‘bononekaye ubwenge.’ Kandi ‘abantu babi n’abiyita uko batari barushaho kuba babi, bayobya bakayobywa.’ N’ubwo abo bantu bahora biga, ariko ntibigera “bamenya ukuri.”—2 Timoteyo 3:1, 5, 7, 8, 13.

4 Intumwa Petero na we yahumekewe kwandika ku minsi y’imperuka. Nk’uko yabihanuye, uretse kuba abantu banga ukuri, banasuzugura Ijambo ry’Imana ubwaryo n’abatangaza ukuri kurikubiyemo. Abo bakobanyi “bakurikiza irari ryabo” biyibagiza nkana ko isi yo mu gihe cya Nowa yarenzweho n’amazi y’Umwuzure, ibyo bikaba bigaragaza uko ibintu bizaba byifashe ku munsi w’urubanza dutegereje. Uko gufata ibintu uko bishakiye bizatuma bagerwaho n’amakuba ubwo Imana izaba ije kurimbura abatayubaha.—2 Petero 3:3-7.

Abagaragu ba Yehova bazi ukuri

5. Dukurikije ibyavuzwe n’umuhanuzi Daniyeli, ni iki cyari kuzabaho mu ‘gihe cy’imperuka,’ kandi se, ubwo buhanuzi bwasohoye bute?

5 Igihe umuhanuzi Daniyeli yasobanuraga iby’“igihe cy’imperuka,” we yahanuye ibintu bitandukanye n’ibi tubona, avuga ko byari kuzaba ku bwoko bw’Imana: ukuri ko mu rwego rw’idini kwari kuzongera gushyirwaho. Yaranditse ati “benshi bazajarajara [“bazakubita,” NW] hirya no hino kandi ubwenge buzagwira” (Daniyeli 12:4). Umubeshyi kabuhariwe yananiwe kujijisha cyangwa guhuma amaso abagize ubwoko bwa Yehova. Bakubise hirya no hino muri Bibiliya, maze baza kugera ku bumenyi nyakuri. Mu kinyejana cya mbere, Yesu ni we wahumuye abigishwa be. ‘Yabunguye ubwenge ngo basobanukirwe n’ibyanditswe’ (Luka 24:45). Muri iki gihe na bwo Yehova yabigenje atyo. Binyuriye ku Ijambo rye, ku mwuka we wera no ku muteguro we, yatumye abantu babarirwa muri za miriyoni bo ku isi hose basobanukirwa cya kintu asanganywe, ni ukuvuga ukuri.

6. Ni ukuhe kuri ko muri Bibiliya abagize ubwoko bw’Imana bazi muri iki gihe?

6 Twebwe abagize ubwoko bw’Imana, dusobanukiwe ibintu byinshi tutari kuzigera dusobanukirwa. Tuzi ibisubizo by’ibibazo bimaze imyaka n’imyaka bitesha umutwe abanyabwenge b’iyi si. Urugero, tuzi impamvu habaho imibabaro, impamvu abantu bapfa n’impamvu abantu badashobora kwigeza ku mahoro n’ubumwe ku isi hose. Tuzi ndetse n’ibyo igihe kizaza kiduhishiye, hakubiyemo Ubwami bw’Imana, isi izahinduka paradizo n’ubuzima buzira iherezo kandi butunganye. Twamenye Yehova, we Mutegetsi w’Ikirenga. Twasobanukiwe imico ye ishishikaje cyane, n’icyo dusabwa gukora kugira ngo aduhe imigisha. Ukuri kudufasha gutahura ibinyoma. Gukurikiza ukuri twamenye bituma tutirundumurira mu bikorwa bitagira umumaro, bituma tugira imibereho myiza kandi bikaduha ibyiringiro bihebuje by’igihe kizaza.

7. Ni bande bashobora kumenya ukuri kwa Bibiliya, kandi se ni bande badashobora kukumenya?

7 Waba usobanukiwe neza ukuri kwa Bibiliya? Niba ari uko biri, ufite imigisha myinshi. Iyo umuntu yanditse igitabo, hari itsinda ryihariye ry’abantu aba yifuza ko cyashishikaza. Hari ibitabo byandikirwa abantu bize cyane, ibindi bikandikirwa abana. Hari ndetse n’ibiba bigenewe abantu baminuje mu bumenyi runaka bwihariye. N’ubwo Bibiliya ari igitabo abantu bose bashobora kubona mu buryo bworoshye, na yo hari itsinda ry’abantu bagenewe kuyisobanukirwa no kuyishimira. Yehova yayigeneye abantu bicisha bugufi. Abo bantu bashobora gusobanukirwa Bibiliya, uko amashuri bize, umuco bakuriyemo, urwego rwabo rw’imibereho cyangwa ubwoko bwabo byaba biri kose (1 Timoteyo 2:3, 4). Naho ku bantu badafite imitekerereze ikwiriye, ntibashobora gusobanukirwa ukuri kwa Bibiliya, kabone n’iyo baba ari abanyabwenge cyangwa barize bakaminuza bate. Abantu b’abibone birata ntibabasha gusobanukirwa ukuri kw’igiciro cyinshi ko mu Ijambo ry’Imana (Matayo 13:11-15; Luka 10:21; Ibyakozwe 13:48). Koko rero, Imana ni yo yonyine yashoboraga kwandika igitabo nk’icyo.

Abagaragu ba Yehova bavugisha ukuri

8. Kuki Yesu yashoboraga kuvuga ko ari we kuri?

8 Kimwe na Yehova, Abahamya be bizerwa na bo bavugisha ukuri. Yesu Kristo, we Muhamya wa Yehova w’imena, yashyigikiye ukuri binyuriye ku nyigisho ze, imibereho ye n’urupfu rwe. Yashyigikiye ukuri kw’ijambo rya Yehova n’amasezerano ye. Ni yo mpamvu Yesu yashoboraga kuvuga ko ari we kuri.—Yohana 14:6; Ibyahishuwe 3:14; 19:10.

9. Ibyanditswe bivuga iki ku kibazo cyo kuvugisha ukuri?

9 Yesu yari “yuzuye ubuntu n’ukuri,” kandi ‘ntiyagiraga uburyarya mu kanwa ke’ (Yohana 1:14; Yesaya 53:9). Abakristo b’ukuri bakurikiza urugero rwa Yesu babwizanya ukuri. Pawulo yagiriye bagenzi be bahuje ukwizera inama igira iti “umuntu wese avugane ukuri na mugenzi we, kuko turi ingingo za bagenzi bacu” (Abefeso 4:25). Mbere y’aho, umuhanuzi Zekariya yaranditse ati “umuntu wese ajye avugana iby’ukuri na mugenzi we” (Zekariya 8:16). Abakristo bavugisha ukuri kuko baba bifuza gushimisha Imana. Yehova ni Imana nyir’ukuri kandi azi ingaruka mbi zizanwa n’ikinyoma. Birakwiriye rero ko yitega ko abagaragu be bavugisha ukuri.

10. Ni izihe mpamvu zituma abantu babeshya, kandi se, bigira izihe ngaruka mbi?

10 Hari abantu benshi babona ko kubeshya ari uburyo bushobora kubazanira inyungu. Hari ababeshya kugira ngo badahanwa, cyangwa bagamije inyungu runaka, cyangwa se kugira ngo bashimwe n’abandi. Icyakora, kubeshya ni ingeso mbi cyane. Uretse n’ibyo kandi, umubeshyi ntashobora kwemerwa n’Imana (Ibyahishuwe 21:8, 27; 22:15). Iyo tuzwiho kuvugisha ukuri, abantu bemera ibyo tuvuga, bakatugirira icyizere. Ariko iyo umuntu adufashe tubeshya, n’iyo ryaba iri rimwe gusa, bagenzi bacu bashobora kuzajya bashidikanya ukuri kw’ibyo tuvuze byose. Baca umugani ngo ‘ikinyoma cyicaza umugabo ku ntebe rimwe.’ Hari n’undi mugani baca ngo ‘umwana murizi ntakurwa urutozi.’

11. Kuki kuba umunyakuri birenze kure ibyo kuvugisha ukuri?

11 Kuba umunyakuri birenze kure ibyo kuvugisha ukuri. Ni uburyo bwo kubaho bugaragaza abo turi bo koko. Ntitumenyesha abandi ukuri binyuriye mu byo tuvuga gusa, ahubwo tukubamenyesha binyuriye no mu byo dukora. Intumwa Pawulo yarabajije ati “mbese wigisha abandi, ntiwiyigisha? Ko uhana kwiba, nawe ukiba? Ko uvuga ngo ‘ntugasambane,’ nawe usambana?” (Abaroma 2:21, 22). Niba dushaka kugeza ukuri ku bandi, tugomba ubwacu kuba dukurikiza ukuri mu migenzereze yacu yose. Iyo abantu batuziho kuvugisha ukuri no kuba inyangamugayo, bigira ingaruka zikomeye ku kuntu bitabira ibyo tubigisha.

12, 13. Umukobwa umwe ukiri muto yanditse iki ku birebana no kuvugisha ukuri, kandi se, ni iki cyatumaga akomeza amahame mbwirizamuco yo mu rwego rwo hejuru?

12 Abakiri bato bo mu bagaragu ba Yehova na bo bazi uburemere bwo kuvugisha ukuri. Igihe Jenny yari agifite imyaka 13, ku ishuri babasabye guhimba umwandiko. Mu mwandiko we yagize ati “kuvugisha ukuri ni iby’ingenzi cyane kuri jye. Ikibabaje ariko, ni uko abavugisha ukuri kose muri iki gihe ari mbarwa. Niyemeje kuzahora mvugisha ukuri mu buzima bwanjye bwose. Nzakomeza kuvugisha ukuri ndetse n’iyo jye ubwanjye nta nyungu nabona, cyangwa incuti zanjye. Nkora ku buryo incuti zanjye ziba abantu bavugisha ukuri kandi b’inyangamugayo.”

13 Umwarimu wa Jenny yagize icyo avuga kuri uwo mwandiko, agira ati “ntangazwa no kubona ko n’ubwo ukiri muto cyane ushobora kugendera ku mahame mbwirizamuco yo mu rwego rwo hejuru nk’ayo. Ndumva kandi uzakomeza kugendera ku mahame yawe kuko ufite imico ibigushoboza.” Ni iki cyafashije uwo mwana w’umukobwa kubona imbaraga zo gukomera ku mahame mbwirizamuco? Mu magambo abimburira umwandiko we, Jenny yavuze ko idini rye “ari ryo akesha amahame akurikiza mu mibereho ye.” Hashize imyaka irindwi kuva aho Jenny yandikiye uwo mwandiko. Nk’uko mwarimu we yari yarabivuze, Jenny yakomeje kugendera ku mahame mbwirizamuco yo mu rwego rwo hejuru ari umwe mu Bahamya ba Yehova.

Abagaragu ba Yehova bahishurira abandi ukuri

14. Kuki abagaragu b’Imana basabwa gukomeza ukuri mu buryo bwihariye?

14 Birumvikana ko hari n’abandi batari Abahamya ba Yehova bagerageza kuvugisha ukuri no kuba inyangamugayo. Icyakora, twe abagaragu b’Imana dusabwa gukomeza ukuri mu buryo bwihariye. Twahawe ukuri ko muri Bibiliya kuyobora ku buzima bw’iteka. Ku bw’ibyo rero, tugomba kugeza ubwo bumenyi ku bandi. Yesu yagize ati “uwahawe byinshi wese azabazwa byinshi” (Luka 12:48). Nta gushidikanya rero ko abahawe kumenya ukuri kw’Imana kw’igiciro cyinshi na bo ‘bazabazwa byinshi.’

15. Ni ibihe bintu bigushimisha iyo ugeza ukuri kwa Bibiliya ku bandi?

15 Kugeza ukuri kwa Bibiliya ku bandi bituma tugira ibyishimo. Kimwe n’abigishwa ba Yesu bo mu kinyejana cya mbere, dutangaza ubutumwa bwiza; bukaba ari ubutumwa bususurutsa umutima kandi butera abantu kugira ibyiringiro. Tubutangariza abantu “barushye cyane basandaye nk’intama zitagira umwungeri,” n’abahumwe amaso kandi bakayobywa n’“inyigisho z’abadayimoni” (Matayo 9:36; 1 Timoteyo 4:1). Intumwa Yohana yaranditse ati “nta cyantera umunezero waruta uwo kumva ko abana banjye bagendera mu kuri” (3 Yohana 4). Ubudahemuka bw’“abana” ba Yohana, bashobora kuba ari abo yigishije ukuri, bwamubereye isoko y’ibyishimo byinshi. Natwe dushimishwa no kubona abantu bakira Ijambo ry’Imana n’umutima ushimira.

16, 17. (a) Kuki bose atari ko bemera ukuri? (b) Ni izihe nyungu ushobora kubonera mu gutangaza ukuri kwa Bibiliya?

16 Tuzi neza ko abantu bose atari ko bazakira ukuri. Yesu yakomezaga kuvuga ukuri ku byerekeye Imana, n’ubwo hari abantu batabyishimiraga. Yabwiye Abayahudi bamurwanyaga ati “ni iki gituma mutanyizera? Uw’Imana yumva amagambo y’Imana, mwebwe igituma mutumva ni uko mutari ab’Imana.”—Yohana 8:46, 47.

17 Kimwe na Yesu, natwe nta kitubuza kubwira abantu ukuri kw’igiciro cyinshi kurebana na Yehova. Ntitwitega ko abantu bose bakwemera ibyo tubabwira, kuko bose atari ko bemeye ibyo Yesu yavugaga. Icyakora, dushimishwa no kuba tuzi ko dukora ibyiza. Kubera ko Yehova afite ineza yuje urukundo, yifuza ko abantu bose bahishurirwa ukuri. Kubera ko Abakristo ari bo bafite ukuri, ni bo batanga umucyo mu isi y’umwijima. Iyo turetse umucyo w’ukuri ukamurika binyuriye ku byo tuvuga no ku byo dukora, dutuma abandi bahimbaza Data wo mu ijuru (Matayo 5:14, 16). Tugaragariza mu ruhame ko twanze icyo Satani yita ukuri, tugashyigikira Ijambo ry’Imana ritanduye kandi ridafunguye. Ukuri tuzi kandi tugeza ku bandi gushobora guha umudendezo nyakuri abakwemera bose.—Yohana 8:32.

Komeza kuvugisha ukuri mu mibereho yawe

18. Ni iki cyatumye Yesu akunda Natanayeli, kandi se yabigaragaje ate?

18 Yesu yakundaga ukuri kandi ni ko yavugaga buri gihe. Mu gihe cy’umurimo we wo ku isi, yagaragaje ko akunda abantu bavugisha ukuri. Yesu yavuze kuri Natanayeli ati “dore Umwisirayeli nyakuri, udafite uburiganya” (Yohana 1:47). Ni yo mpamvu Natanayeli uwo, ushobora nanone kuba yaritwaga Barutolomayo, yaje gutoranywa kugira ngo abe umwe mu ntumwa 12 (Matayo 10:2-4). Mbega umwanya ukomeye yahawe!

19-21. Ni iyihe migisha umugabo wahoze ari impumyi yabonye abikesheje kugira ubutwari bwo kuvugisha ukuri?

19 Hari igice cyose cyo mu gitabo cya Bibiliya cya Yohana kivuga iby’undi muntu w’inyangamugayo washimwe na Yesu. Ntituzi izina rye. Icyo tuzi cyo ni uko yari umuntu wavutse ari impumyi wasabirizaga. Abantu benshi barishimye cyane igihe Yesu yamuhumuraga. Inkuru y’uko uwo muntu yakijijwe mu buryo bw’igitangaza yaje kugera kuri bamwe mu Bafarisayo bangaga ukuri, bari bamaze igihe bumvikanye hagati yabo ko bari kuzajya baca mu isinagogi umuntu wese wizeye Yesu. Kubera ko ababyeyi b’uwo wahoze ari impumyi bari bazi iby’uwo mugambi mubisha, bahiye ubwoba bituma babeshya Abafarisayo ko batazi uko byagenze kugira ngo umuhungu wabo ahumuke, cyangwa uwamuhumuye uwo ari we.—Yohana 9:1-23.

20 Abafarisayo bongeye guhamagara wa mugabo wari impumyi. Yababwije ukuri, atitaye ku ngaruka byari kugira. Yabasobanuriye uko byagenze kugira ngo ahumuke, kandi ko ari Yesu wamuhumuye. Yatangajwe no kubona ko abo bantu bakomeye kandi b’intiti banze kwizera ko Yesu yavuye ku Mana, maze ashize amanga, abafasha kwiyumvisha ukuri kw’ibintu agira ati “uwo muntu iyaba atavuye ku Mana, nta cyo yabashije gukora.” Abafarisayo bamaze kubura uko bamuvuguruza, bamubeshyeye bavuga ko abasuzuguye maze bamuta hanze.—Yohana 9:24-34.

21 Yesu akimara kubimenya, yahise ajya gushakisha uwo mugabo kuko yumvise amukunze. Amaze kumubona, yubakiye ku kwizera uwo wahoze ari impumyi yari yagaragaje, maze aboneraho kumuhishurira mu buryo bweruye ko ari Mesiya. Mbega imigisha uwo mugabo yaheshejwe no kuvugisha ukuri! Nta gushidikanya rwose, abantu bemerwa n’Imana ni abavugisha ukuri.—Yohana 9:35-37.

22. Kuki tugomba gukomeza ukuri mu mibereho yacu?

22 Kuvugisha ukuri ni ikintu tugomba gufatana uburemere. Ni ingenzi mu gutuma tugirana imishyikirano myiza na bagenzi bacu hamwe n’Imana, no kuyibumbatira. Umunyakuri ni umuntu uba yiteguye kuvuga ibintu uko abyumva nta buryarya: ni wa wundi abandi bishyikiraho kandi bakamwiringira; ibyo akaba ari byo bituma twemerwa na Yehova (Zaburi 15:1, 2). Umunyabinyoma ni umuntu ushukana, utiringirwa, kandi w’indyarya; ibyo bikaba bituma atemerwa na Yehova (Imigani 6:16-19). Nimucyo rero twiyemeze kujya tuvugisha ukuri mu mibereho yacu yose. Koko rero, niba twifuza kwigana Imana nyir’ukuri, tugomba kumenya ukuri, tukavugisha ukuri kandi tugakomeza ukuri mu mibereho yacu.

Ni gute wasubiza?

• Kuki tugomba gushimira kubera ko twamenye ukuri?

• Twakwigana dute Yehova mu birebana no kuvugisha ukuri?

• Ni izihe nyungu zibonerwa mu kugeza ku bandi ukuri ko muri Bibiliya?

• Kuki ari iby’ingenzi gukomeza ukuri mu mibereho yacu?

[Amafoto yo ku ipaji ya 17]

Kubera ko Abakristo bahawe kumenya ukuri ko muri Bibiliya, bihatira kukugeza ku bandi

[Amafoto yo ku ipaji ya 18]

Umugabo wari impumyi wahumuwe na Yesu yabonye imigisha myinshi abikesheje kuvugisha ukuri

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze