ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w03 1/8 p. 28
  • Ibibazo by’abasomyi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibibazo by’abasomyi
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Ibisa na byo
  • Ese Bibiliya yemera ko umugabo agira abagore benshi?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Ese Imana yemera ko abagabo bashaka abagore benshi?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Wakora iki kugira ngo ugire ibyishimo mu muryango?
    Tega Imana amatwi uzabeho iteka
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
w03 1/8 p. 28

Ibibazo by’abasomyi

Yehova yemereye abagaragu be ba kera b’Abisirayeli kugira abagore benshi, ariko ubu ntabyemera. Ese iryo hame ryaba ryarahindutse?

Yehova ntiyigeze ahindura uko abona umuco wo gushaka abagore benshi (Zaburi 19:8; Malaki 3:6). Kuva Yehova akirema abantu kugeza n’ubu, ibyo ntibyigeze biba muri gahunda afitiye abantu. Igihe Yehova yaremaga Eva akamuha Adamu ngo amubere umugore, yagaragaje ko ihame rye ari uko umugabo agomba kugira umugore umwe. Yagize ati “ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina, akabana n’umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe.”​—Itangiriro 2:24.

Igihe Yesu yari ku isi, yasubiyemo iryo hame asubiza abari bamubajije ibyo gutana kw’abashakanye no kongera gushaka. Yaravuze ati “ntimwari mwasoma yuko Iyabaremye mbere yaremye umugabo n’umugore, ikababwira iti ‘ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina akabana n’umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe’? Bituma batakiri babiri ahubwo babaye umubiri umwe.” Yesu yongeyeho ati “umuntu wese uzasenda umugore we atamuhora gusambana, akarongora undi azaba asambanye. Kandi ucyura uwasenzwe na we aba asambanye” (Matayo 19:4-6, 9). Duhereye kuri ibi, biragaragara neza ko kurongora abagore barenze umwe na byo ari ubusambanyi.

None se kuki mu bihe bya kera abagabo bari bemerewe gushaka abagore benshi? Wibuke ko Yehova atari we wazanye uwo mugenzo. Umuntu wa mbere uvugwa muri Bibiliya washatse abagore benshi ni Lameki, mwene Kayini (Itangiriro 4:19-24). Igihe Yehova yazanaga Umwuzure wo mu gihe cya Nowa, Nowa n’abahungu be batatu bose bari bafite umugore umwe umwe. Abari bafite abagore benshi icyo gihe bose barimbuwe n’Umwuzure.

Ibinyejana byinshi nyuma y’aho, igihe Yehova yatoranyaga Abisirayeli akabagira ubwoko bwe, hari bamwe muri bo bari basanganywe abagore benshi, n’ubwo bisa nk’aho abenshi bari bafite umugore umwe umwe. Imana ntiyigeze isaba imiryango y’abagabo bafite abagore barenze umwe gutana. Ahubwo yabashyiriyeho amahame ntarengwa bagombaga gukurikiza mu mibanire yabo.—Kuva 21:10, 11; Gutegeka 21:15-17.

Kuba Yehova yarihanganiye by’igihe gito uko kugira abagore benshi, ntibigaragazwa gusa no kuba Yesu yarasubiyemo ihame Yehova yatanze akirema abantu ryerekeye ishyingiranwa, ahubwo binagaragazwa n’ibyo n’intumwa Pawulo yanditse abihumekewe n’umwuka wera w’Imana. Yagize ati “umugabo wese agire uwe mugore, n’umugore wese agire uwe mugabo” (1 Abakorinto 7:2). Pawulo yanahumekewe kwandika ko umugabo wese ushyirirwaho kuba umugenzuzi cyangwa umukozi w’imirimo mu itorero rya Gikristo agomba kuba ari “umugabo w’umugore umwe.”—1 Timoteyo 3:2, 12; Tito 1:6.

Ku bw’ibyo rero, Yehova yihanganiye uko gushaka abagore benshi kugeza ubwo itorero rya Gikristo ryashingwaga, ubu hakaba hashize imyaka isaga 2.000. Kuva ubwo, ihame rigenga iby’ishyingiranwa ryongeye kuba uko ryari riri Imana ikirema umugabo n’umugore: umugabo agomba kugira umugore umwe rukumbi. Iryo ni ryo hame ubwoko bw’Imana bugenderaho hirya no hino ku isi.—Mariko 10:11, 12; 1 Abakorinto 6:9, 10.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze