Ibyo bamwe tubibukiraho
HASHIZE hafi imyaka ibihumbi bitatu, ubwo Dawidi yahungaga Umwami Sawuli. Dawidi yohereje abagaragu be kwa Nabali wari utunze intama n’ihene, kugira ngo bamusabe ibyokurya n’amazi. Mu by’ukuri, Nabali yagombaga kwitura Dawidi n’abagaragu be ineza kubera ko bari baramurindiye umukumbi. Icyakora, Nabali yanze kugira icyo abaha. Ndetse yanakankamiye abantu Dawidi yari yohereje. Nabali yari agiye kwikoraho kubera ko Dawidi atari uwo gusuzugurwa.—1 Samweli 25:5, 8, 10, 11, 14.
Imyifatire ya Nabali ntiyari ihuje n’umuco wo kwakira abashyitsi n’abanyamahanga abantu bo mu Burasirazuba bwo Hagati bari bafite. Bityo se, ni irihe zina Nabali yihesheje? Bibiliya ivuga ko uwo ‘mugabo yari umunyamwaga w’inkozi y’ibibi’ kandi ko yari “ikigoryi.” Izina rye ryasobanuraga “ikigoryi” kandi koko izina ni ryo muntu (1 Samweli 25:3, 17, 25). Mbese wifuza ko bakwibuka batyo? Mbese ugira umwaga kandi ntuve ku izima mu byo ugirira abandi, cyane cyane abo ushobora kugira icyo umarira? Cyangwa se urangwa n’ineza, ukakira abantu kandi ukabitaho?
Abigayili yari umugore w’umunyamakenga
Umwaga wa Nabali watumye ajya mu kaga. Dawidi n’abantu be 400 bitwaje inkota bari bagiye kwereka Nabali uko intama zambarwa. Abigayili, umugore wa Nabali yumvise ibyari byabaye, nuko amenya ko rugiye kwambikana. Yakoze iki? Yihutiye gutegura ibyokurya bihagije n’ibindi bintu maze ajya gusanganira Dawidi n’abantu be. Ubwo yahuraga na bo yinginze Dawidi kutavushiriza amaraso ubusa. Dawidi yaracururutse. Yumvise ibyo Abigayili yamusabaga ava ku izima. Nyuma y’ibyo, Nabali yarapfuye. Dawidi yaje kwibuka imico ya Abigayili, nuko aramucyura.—1 Samweli 25:14-42.
Ni irihe zina Abigayili yihesheje? Yari “umunyabwenge.” Biragaragara ko yari umunyamakenga ushoboye, kandi yabaga azi icyo yakora n’igihe yagikorera. Yagize icyo akora mu budahemuka kugira ngo akize umugabo we w’ikigoryi n’ab’inzu ye ibyago byari kubageraho. Amaherezo yaje gupfa, ariko avugwa neza cyane ko yari umugore w’umunyabwenge.—1 Samweli 25:3.
Petero we avugwa ate?
Reka tuze mu kinyejana cya mbere I.C., maze turebe intumwa za Yesu 12. Nta gushidikanya ko Petero witwaga Kefa, wari warahoze ari umurobyi i Galilaya, yarushaga abandi kugaragaza ibitekerezo bye kandi akihutira kubivuga. Biragaragara ko yari umuntu ushabutse, utaratinyaga kugaragaza ibyiyumvo bye. Dufate urugero rw’igihe Yesu yozaga ibirenge by’abigishwa be. Petero yabyifashemo ate ubwo Yesu yamugeragaho ashaka kumwoza ibirenge?
Petero yabwiye Yesu ati “Databuja, ni wowe unyoza ibirenge?” Yesu yaramushubije ati “ibyo nkora ubu ntubizi, ariko uzabimenya hanyuma.” Petero yongera kumubwira ati “reka! Ntabwo nzemera na hato ko unyoza ibirenge.” Urumva ukuntu Petero asubiza yivuye inyuma kandi yihuse? Yesu yabyifashemo ate?
Yesu yaramushubije ati “nintakōza nta cyo tuzaba duhuriyeho.” Simoni Petero yaramubwiye ati “Databuja, noneho ntunyoze ibirenge byonyine, ahubwo unyuhagire n’amaboko, umese n’umutwe.” Noneho Petero ararengereye! Ariko abantu bari basanzwe bazi Petero, yari umuntu utarangwa n’uburyarya cyangwa uburiganya.—Yohana 13:6-9.
Petero anazwiho kuba yaragiraga intege nke abantu tugira. Urugero, yihakaniye Kristo incuro eshatu imbere y’abantu bamushinjaga ko yari umwigishwa wa Yesu w’i Nazareti wari umaze kugirwa umugizi wa nabi. Igihe Petero yamenyaga ikosa rye, yararize cyane. Ntiyatinye kugaragaza agahinda ke no kugaragaza ko yicujije. Biranashishikaje kuba iyo nkuru y’ukuntu Petero yihakanye Yesu yaranditswe n’abanditsi b’amavanjiri; bikaba bishoboka cyane ko Petero ari we wabihereye amakuru y’imvaho y’uko byagenze! Yicishaga bugufi cyane ku buryo yemeraga intege nke ze. Mbese nawe wicisha bugufi cyane ku buryo wemera intege nke zawe?—Matayo 26:69-75; Mariko 14:66-72; Luka 22:54-62; Yohana 18:15-18, 25-27.
Mu byumweru bike gusa nyuma y’aho Petero yihakaniye Kristo, yujujwe umwuka wera maze abwiriza ashize amanga Abayahudi benshi kuri Pentekote. Icyo ni igihamya nyakuri cy’uko Yesu wazutse yari amufitiye icyizere.—Ibyakozwe 2:14-21.
Hari ikindi gihe Petero yaguye mu mutego utandukanye n’uwo wa mbere. Intumwa Pawulo yasobanuye ko mbere y’uko abavandimwe bamwe b’Abayahudi bagera muri Antiyokiya, Petero yifatanyaga n’Abanyamahanga bizeye nta cyo yishisha. Ariko hanyuma yaje kwitandukanya na bo kuko “yatinyaga abakebwe” bari bahageze baturutse i Yerusalemu. Pawulo yashyize ahagaragara imyifatire y’amaharakubiri ya Petero.—Abagalatiya 2:11-14.
Ariko se ni nde mu bigishwa ba Yesu watinyutse kugira icyo avuga mu gihe cy’amahina, ubwo byasaga n’aho abenshi mu bigishwa ba Yesu bari hafi kumusiga bakigendera? Icyo gihe Yesu yari abahishuriye ikintu gishya, ababwira ibyo kurya umubiri we no kunywa amaraso ye. Yesu yagize ati “ndababwira yuko nimutarya umubiri w’Umwana w’umuntu, ntimunywe n’amaraso ye, nta bugingo muba mufite muri mwe.” Abenshi mu bigishwa ba Yesu b’Abayahudi byarabagushije maze baravuga bati “iryo jambo rirakomeye, ushobora kuryihanganira ni nde?” Hanyuma byaje kugenda bite? “Benshi mu bigishwa be bahera ubwo basubira inyuma, barorera kugendana na we.”—Yohana 6:50-66.
Muri icyo gihe kigoye Yesu yahindukiriye intumwa ze 12 maze azibaza ikibazo kizigera ku mutima ati “kandi namwe murashaka kugenda?” Petero yahise asubiza ati “Databuja, twajya kuri nde, ko ari wowe ufite amagambo y’ubugingo buhoraho, natwe tukaba twizeye tuzi yuko uri Kristo, Uwera w’Imana? ”—Yohana 6:67-69.
Ni irihe zina Petero yihesheje? Iyo umuntu asomye inkuru zivuga kuri Petero ahita yibonera ko yari inyangamugayo kandi akavuga ikimuri ku mutima; yari indahemuka kandi yemeraga intege nke ze. Mbega ukuntu yihesheje izina ryiza!
Abantu bibuka iki kuri Yesu?
Umurimo Yesu yakoze ku isi wamaze imyaka itatu n’igice gusa. Ariko se abigishwa be bamwibukagaho iki? Mbese yaba atarikozaga abandi kubera ko yari atunganye kandi akaba nta cyaha yagiraga? Mbese yatwazaga igitugu kubera ko yari azi ko ari Umwana w’Imana? Yaba se yarashyize iterabwoba ku bigishwa be abahatira kumwumvira? Mbese yaba yaratekerezaga ko yari umuntu wiyubashye cyane ku buryo atagombaga guseka? Mbese yahoraga ahuze ku buryo atabonaga igihe cyo kwita ku bafite intege nke n’abarwayi cyangwa se ku bana? Mbese yasuzuguraga abagore n’abantu badahuje ubwoko nk’uko akenshi byakorwaga n’abagabo bo muri icyo gihe? Ni iki inkuru zivuga kuri Yesu zitubwira?
Yesu yitaga ku bantu. Iyo dusuzumye inkuru z’umurimo yakoze, tubona ko incuro nyinshi yakijije ibirema n’abarwayi. Yafashije abakene. Yitaga ku bana; yabwiye abigishwa be ati “mureke abana bato bansange, ntimubabuze.” Hanyuma, Yesu “arabakikira, abaha umugisha abarambitseho ibiganza.” Mbese ujya ubona akanya ko gusabana n’abana, cyangwa uhora uhuze ku buryo utanamenya ko bahari?—Mariko 10:13-16; Matayo 19:13-15.
Mu gihe Yesu yari ku isi, amategeko n’amabwiriza bidahuje n’ibyasabwaga n’amategeko ya Mose by’abayobozi b’amadini, byari byarakandamije Abayahudi. Abayobozi babo bo mu rwego rw’idini babikorezaga imitwaro iremereye, ariko bo ntibemere no kuyikozaho umutwe w’urutoki (Matayo 23:4; Luka 11:46). Mbega ukuntu bari batandukanye na Yesu! Yesu we yagize ati “mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura.”—Matayo 11:28-30.
Iyo abantu babaga bari kumwe na we, bumvaga bagaruye intege. Ntiyigeze ashyira iterabwoba ku bigishwa be ku buryo batinya kumubwira icyo batekereza. Ahubwo yabazaga ibibazo kugira ngo bavuge ibyo batekereza (Mariko 8:27-29). Abagenzuzi b’Abakristo bagombye kujya bibaza bati ‘mbese meze nka Yesu imbere y’abo duhuje ukwizera? Mbese abandi basaza bambwira koko ibyo batekereza, cyangwa barifata ntibagire icyo bambwira?’ Mbega ukuntu bitera inkunga iyo abagenzuzi bishyikirwaho, bagatega abandi amatwi kandi bakaba abantu bava ku izima! Umuntu udashyira mu gaciro ntimushobora kugirana ikiganiro kivuye ku mutima ngo uvuge mu bwisanzure.
N’ubwo Yesu yari Umwana w’Imana, ntiyigeze akoresha nabi ububasha yari afite. Ahubwo yaganiraga n’ababaga bamuteze amatwi. Ibintu nk’ibyo byabayeho igihe Abafarisayo bageragezaga kumugusha mu mutego bakoresheje ikibazo kirimo uburyarya: “amategeko yemera ko duha Kayisari umusoro, cyangwa ntiyemera?” Yesu yababwiye kumwereka igiceri, maze arababaza ati “iyi shusho n’iri zina ni ibya nde?” Barasubiza bati “ni ibya Kayisari.” Nuko arababwira ati “ibya Kayisari mubihe Kayisari, iby’Imana mubihe Imana” (Matayo 22:15-21). Kubafasha gutekereza ku bintu ni byo gusa byari bikenewe kugira ngo abasubize.
Mbese Yesu yaba yarajyaga asetsa? Hari abasomyi bamwe babona ko hari utuntu duto duto tugaragaza ko yajyaga asetsa iyo basomye aho Yesu yavuze ko byari byoroheye ingamiya kwinjira mu mwenge w’urushinge kuruta uko umukire yakwinjira mu Bwami bw’Imana (Matayo 19:23, 24). Byonyine kuvuga ko ingamiya yagerageza kwinjira mu mwenge w’urushinge uru tuzi badodesha, ni ugukabiriza ibintu. Urundi rugero rwo gukabiriza ibintu, ni urwo kubona agatotsi kari mu jisho rya mugenzi wawe ntubone umugogo uri mu ryawe (Luka 6:41, 42). Koko rero, Yesu ntiyari wa muntu ushiririye utavuga. Yarangwaga n’ibyishimo n’urugwiro. Ku Bakristo bo muri iki gihe, gusetsa bishobora kugabanya imihangayiko.
Yesu yagiriraga abagore impuhwe
Abagore bumvaga bameze bate iyo babaga bari kumwe na Yesu? Koko rero, Yesu yari afite abigishwa benshi b’abagore b’indahemuka, harimo na nyina Mariya (Luka 8:1-3; 23:55, 56; 24:9, 10). Iyo abagore basangaga Yesu bumvaga bisanga ku buryo igihe kimwe umugore “wari umunyabyaha” yogesheje ibirenge bya Yesu amarira ye kandi abisiga amavuta (Luka 7:37, 38). Undi mugore wari umaze imyaka myinshi arwaye indwara yo kuva amaraso, yanyuze mu bantu abyigana ashaka gukora ku myenda ya Yesu kugira ngo akire. Yesu yishimiye ukwizera kwe (Matayo 9:20-22). Koko rero, abagore bishyikiraga kuri Yesu.
Ikindi gihe, Yesu yaganiriye n’Umusamariyakazi bari ku iriba. Uwo Musamariyakazi yaratangaye agira ati “ko uri Umuyuda nkaba Umusamariyakazi, uransaba amazi ute?” Ubundi Abayahudi ntibashyikiranaga n’Abasamariya. Yesu yari agiye kumwigisha ukuri guhebuje ku birebana n’ ‘amazi adudubiza kugeza mu bugingo buhoraho.’ Yesu yaganiraga n’abagore nta kibazo. Ntiyigeze yumva ko byari kumusuzuguza.—Yohana 4:7-15.
Yesu bamwibukaho imico myinshi myiza, harimo n’uwo kwigomwa. Yari afite urukundo nk’urw’Imana. Yesu yahaye urugero abifuza bose kuba abigishwa be. Mbese waba ukurikiza urugero rwe mu rugero rungana iki?—1 Abakorinto 13:4-8; 1 Petero 2:21.
Ni iki Abakristo bo muri iki gihe tubibukiraho?
Muri iki gihe, hari Abakristo b’indahemuka benshi bapfuye, abenshi bapfuye bashaje, abandi bo bakiri bato. Ariko basiga bihesheje izina ryiza. Bamwe muri bo, urugero nka Crystal wapfuye ashaje, bibukwaho ko bagiraga urukundo n’urugwiro. Abandi nka Dirk wapfuye afite imyaka iri muri za 40, babibukira ku byishimo n’umwuka w’ubwitange bagaragaje.
Nanone hari José wo muri Hisipaniya. Mu myaka ya 1960 igihe umurimo wo kubwiriza w’Abahamya ba Yehova wari ubuzanyijwe muri icyo gihugu, José yari yarashatse kandi yari afite abakobwa batatu bato. Yari afite akazi keza i Barcelone. Ariko icyo gihe, mu majyepfo ya Hisipaniya hari hakenewe abasaza b’Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka. José yaretse akazi ke maze yimukira i Malaga hamwe n’umuryango we. Bahanganye n’ibibazo bitoroshye by’ubukungu, akenshi nta n’akazi babaga bafite.
Icyakora, José bamwibukira ku budahemuka bwe no kuba uwiringirwa mu murimo wo kubwiriza. Kandi bamwibukira ku burere bwiza yahaye abakobwa be abifashijwemo n’umugore we Carmela wamushyigikiraga. Iyo habaga hakenewe umuntu wo gutegura amakoraniro ya Gikristo muri ako gace, buri gihe José yabaga yaharaye. Ikibabaje ni uko ageze mu myaka 50 yafashwe n’indwara ikomeye yaje kumuhitana. Ariko yasize izina ryiza ryo kuba yari umusaza w’Umukristo wiringirwa, ugira ishyaka kandi uzwiho kuba umugabo n’umubyeyi wuje urukundo.
Bityo se, wowe bazakwibukira ku ki? Iyo uba warapfuye ejo, ubu abantu baba bakuvugaho iki? Icyo ni ikibazo gishobora kudushishikariza twese kunonosora ibyo dukora.
Twakora iki kugira ngo twiheshe izina ryiza? Dushobora guhora twongera imbuto z’umwuka, nk’ ‘urukundo, kwihangana, kugira neza, kugwa neza no kwirinda’ (Abagalatiya 5:22, 23). Mu by’ukuri koko, “kuvugwa neza kuruta amavuta atamye y’igiciro cyinshi, kandi umunsi wo gupfamo uruta umunsi wo kuvukamo.”—Umubwiriza 7:1; Matayo 7:12.
[Ifoto yo ku ipaji ya 5]
Abigayili bamwibukira ku bwenge bwe
[Ifoto yo ku ipaji ya 7]
Petero bamwibukira ku kuba yari umuntu wihutira kuvuga ariko w’inyangamugayo
[Ifoto yo ku ipaji ya 8]
Yesu yafataga igihe cyo kwita ku bana