ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w03 15/8 pp. 25-28
  • Mbese ushyiraho umwete mu gushaka Yehova?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mbese ushyiraho umwete mu gushaka Yehova?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Abantu bashyizeho umwete mu gushaka Yehova
  • Nk’uko ashaka
  • Wowe se ugira umwete mu rugero rungana iki?
  • Yashyizeho umwete aragororerwa
  • Jya ushakana umwete imigisha ya Yehova
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • “Igororera abayishakana umwete”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • Ni ryari Yehova aha umugisha imihati ikomeye?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
  • Yehova agororera abamushakana umwete
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2016
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
w03 15/8 pp. 25-28

Mbese ushyiraho umwete mu gushaka Yehova?

HARI umukristo wifuzaga cyane kugeza ubutumwa bwiza bwo muri Bibiliya ku bandi bantu bafatanyaga urugendo muri gari ya moshi buri gihe (Mariko 13:10). Ariko ubwoba bwamubuzaga kugira icyo ababwira. Yaba se yaratereye iyo? Oya, yarasenze cyane kandi atangira kwitoza uburyo bwo gutangiza ibiganiro. Yehova Imana yashubije isengesho ry’uwo mugabo maze amuha imbaraga zo kubwiriza.

Gushyiraho umwete nk’uwo ni iby’ingenzi mu gihe dushaka Yehova n’imigisha ye. Intumwa Pawulo yagize ati “uwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho, ikagororera abayishaka” (Abaheburayo 11:6). Gushaka Yehova gusa ntibihagije. Inshinga y’Ikigiriki yahinduwemo “gushaka” itondaguye mu buryo bwumvikanisha igitekerezo cyo gushyiraho imihati myinshi ugashaka ikintu wivuye inyuma. Ibyo bikubiyemo gukoresha umutima wacu wose, ubwenge bwacu bwose, ubugingo bwacu bwose, n’imbaraga zacu zose. Niba dushyiraho umwete mu gushaka Yehova, ntitwigira ba ntibindeba, ngo dukore twizigama cyangwa ngo tube abanebwe. Ahubwo, tugaragaza ko dufite ishyaka nyaryo mu gushaka Yehova.—Ibyakozwe 15:17.

Abantu bashyizeho umwete mu gushaka Yehova

Mu Byanditswe harimo ingero nyinshi z’abantu bashyizeho imihati ikomeye mu gushaka Yehova. Umwe muri abo bantu ni Yakobo, wakiranye na marayika w’Imana wari wihinduye umuntu bakageza mu museke. Ku bw’iyo mpamvu, Yakobo yahawe izina rya Isirayeli (Uwakiranyije Imana) kuko ‘yakiranyije’ Imana agahangana na yo, agashyiraho imihati ye yose ntagamburure. Uwo mumarayika yamuhaye umugisha kubera ko yashyizeho umwete cyane.—Itangiriro 32:24-30.

Hari kandi umugore w’Umunyagalilaya utaravuzwe izina wari umaze imyaka 12 arwaye indwara yo kuva amaraso ‘yamubabazaga cyane.’ Ubundi ntiyagombaga kugira umuntu akoraho arwaye iyo ndwara. Icyakora, yishyizemo akanyabugabo ajya gusanganira Yesu. Yaribwiraga ati “ninkora imyenda ye gusa ndakira.” Mutekerezeho arimo ashakisha inzira mu ‘bantu bari bakurikiye Yesu kandi bamubyiga.’ Akimara gukora ku mwenda wa Yesu, yahise yumva “isoko y’amaraso ikamye,” ya ndwara yari yaramubayeho akarande ihita ikira! Yesu Kristo abajije ati “ni nde ukoze ku mwenda wanjye?” uwo mugore yahinze umushyitsi. Ariko Yesu amubwira amuhumuriza ati “mwana wanjye, kwizera kwawe kuragukijije, wigendere amahoro ukire rwose icyago cyawe.” Imihati ye yaragororewe.—Mariko 5:24-34; Abalewi 15:25-27.

Ikindi gihe, umugore w’Umunyakanaanikazi yatakambiye Yesu cyane ngo amukirize umukobwa. Yesu yamushubije ko bidakwiriye guha ibibwana ibyokurya by’abana. Yashakaga kuvuga ko atashoboraga kwita ku bantu batari Abisirayeli ngo abarutishe Abayahudi. Uwo mugore yatahuye icyo urwo rugero rwashakaga kuvuga, ariko ntibyamubujije kumwinginga ati “ni koko Mwami, ariko imbwa na zo zirya ubuvungukira bugwa buvuye ku meza ya ba nyirazo.” Kuko yari afite ukwizera gukomeye akagira n’umutima utaryarya, byatumye Yesu avuga ati “mugore, kwizera kwawe ni kwinshi, bikubere uko ushaka.”—Matayo 15:22-28.

Byari kugendekera bite aba bantu bose iyo bataza gushyiraho imihati ngo bashikame? Mbese bari guhabwa imigisha iyo baza gucika intege igihe bahuraga n’ingorane ya mbere cyangwa igihe bangaga kubumva? Ashwi da! Izi ngero zigaragaza neza ikintu Yesu yigishije, avuga ko kudacogora ari ngombwa, ndetse ko ari ikintu cy’ingenzi ku muntu ushaka Yehova.—Luka 11:5-13.

Nk’uko ashaka

Mbese muri izi nkuru tubonye z’abantu bakijijwe mu buryo bw’igitangaza, gushyiraho umwete ni byo byonyine byasabwaga kugira ngo bakizwe? Oya, n’ibyo basabaga byagombaga kuba bihuje n’ibyo Imana ishaka. Yesu yahawe ububasha bwo gukora ibitangaza kugira ngo agaragaze mu buryo budasubirwaho ko ari umwana w’Imana, ko ari we Mesiya wasezeranyijwe (Yohana 6:14; 9:33; Ibyakozwe 2:22). Ikirenze ibyo kandi, ibitangaza Yesu yakoze byari umusogongero w’imigisha myinshi Yehova azaha abantu mu isi nshya, mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi.—Ibyahishuwe 21:4; 22:2.

Ubu mu byo Imana ishaka ntihakirimo ko abayoboke b’idini ry’ukuri bagira ubushobozi bwo gukora ibitangaza, nk’ubwo gukiza abarwayi cyangwa kuvuga mu ndimi (1 Abakorinto 13:8, 13). Muri iki gihe ishaka ko ubutumwa bwiza bw’Ubwami bubwirizwa ku isi hose kugira ngo ‘abantu bose bamenye ukuri’ (1 Timoteyo 2:4; Matayo 24:14; 28:19, 20). Abagaragu b’Imana bashobora kwizera ko Yehova yumva kandi ko yemera amasengesho yabo bavugana umwete, niba bashyiraho imihati ivuye ku mutima bagasaba ibihuje n’ibyo ashaka.

Hari abashobora kwibaza bati ‘turiruhiriza iki niba umugambi w’Imana izawusohoza uko byagenda kose?’ N’ubwo bwose ari ukuri ko Yehova azasohoza imigambi ye, ibyo abantu bakora byose, ashimishwa no kugira abantu basohoza ibyo ashaka. Yehova ashobora kugereranywa n’umuntu ugiye kubaka inzu. Umwubatsi aba azi neza uko inzu azubaka izaba imeze, ariko ahitamo ibikoresho azubakisha mu bikoresho biboneka muri ako karere. Mu buryo nk’ubwo, Yehova afite umugambi ashaka gusohoza muri iyi minsi kandi yishimira gukoresha abagaragu be bitanga babikunze.—Zaburi 110:3; 1 Abakorinto 9:16, 17.

Reka turebe ibyabaye ku musore witwa Toshio. Akimara kwinjira mu mashuri yisumbuye, yifuje kubwiriza cyane uko bishoboka kose muri iyo fasi ye. Yahoranaga Bibiliya ye hafi kandi yashyiragaho imihati myinshi kugira ngo abe Umukristo w’intangarugero. Ari hafi kurangiza umwaka wa mbere, yaje kubona uburyo bwo kugira icyo abwira abanyeshuri biganaga. Toshio yasenze Yehova amusaba kumufasha, maze ashimishwa no kubona abanyeshuri bose bateze amatwi bitonze disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Intego yanjye yo gukora umurimo w’ubupayiniya.” Yasobanuye ko yashakaga kuba umubwiriza w’igihe cyose mu Bahamya ba Yehova. Umwe muri abo banyeshuri yemeye kwigana na we Bibiliya agira amajyambere agera ubwo abatizwa. Toshio yabonye imigisha myinshi kuko yashyizeho umwete mu gukora ibihuje n’ibyo yasabye mu masengesho ye.

Wowe se ugira umwete mu rugero rungana iki?

Hari uburyo butandukanye ushobora kugaragarizamo ko ushyiraho umwete mu gushaka Yehova n’imigisha ye. Mbere na mbere, hari ibintu by’ibanze ushobora gukora, urugero nko gutegura neza amateraniro. Iyo utanze ibitekerezo wateguye neza mu materaniro, ugatanga za disikuru zitera inkunga ndetse n’ibyerekanwa bishishikaje, uba ugaragaje mu rugero runaka umwete ushyiraho ushaka Yehova. Ushobora no kugaragaza ko ushyiraho umwete unonosora uburyo ubwiriza. Kuki utagerageza kurushaho kugaragaza akanyamuneza mu gihe ubwiriza ku nzu n’inzu, kandi ugatangiza ibiganiro ukoresheje amagambo ahuje n’ifasi ubwirizamo (Abakolosayi 3:23)? Iyo umuvandimwe yitanga n’umutima we wose, aba ashobora no guhabwa inshingano mu itorero, akaba nk’umukozi w’imirimo cyangwa umusaza (1 Timoteyo 3:1, 2, 12, 13). Nuboneka ukagaragaza ko witeguye gukora imirimo, uzagira ibyishimo biheshwa no gutanga. Ushobora nko kuzuza fomu usaba gufasha mu mushinga wo kubaka ibiro by’ishami cyangwa gukora ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova. Niba uri umuvandimwe wujuje ibisabwa, ushobora kwifuza kwiga Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Umurimo, rifasha abagabo bakuze mu buryo bw’umwuka kuba abungeri beza. Niba warashatse, umurimo w’ubumisiyonari ushobora kuba uburyo bwo kugaragaza ko wifuza kurushaho gukorera Yehova ushyizeho umwete. Biranashoboka ko wakwimukira aho ababwiriza b’Ubwami bakenewe cyane.—1 Abakorinto 16:9.

Icy’ingenzi mu by’ukuri, ni umwuka ugaragaza iyo usohoza inshingano. Inshingano iyo ari yo yose uhawe, ujye ushyiraho umwete mu kuyisohoza, ukoreshe imbaraga kandi ubikore ‘n’umutima utishama’ (Ibyakozwe 2:46; Abaroma 12:8). Wagombye kubona ko buri nshingano uhawe ari uburyo uba ubonye bwo kugaragaza icyifuzo cyawe cyimbitse cyo guhimbaza Yehova. Jya usenga Yehova buri gihe umusabe ubufasha kandi ukore utikoresheje. Nyuma uzabona ingororano nyinshi.

Yashyizeho umwete aragororerwa

Mbese waba wibuka umugabo w’Umukristo wasenze kugira ngo ashire ubwoba maze abone uko abwiriza abandi bajyanaga na we muri gari ya moshi? Yehova yamuhaye umugisha kubera ko yari afite icyifuzo kivuye ku mutima. Uwo muvandimwe yashakishije uburyo bwiza bwo kwegera abo bantu kandi ategura uburyo bunyuranye bwo gutangiza ibiganiro. Yabashije gukoresha Bibiliya abwiriza umugabo wari uhangayikishijwe n’ukuntu imibanire y’abantu iteye ikibazo, kandi byagize ingaruka nziza. Kuko yakomeje kuganira na we incuro nyinshi bahuriraga muri gari ya moshi, uwo mugabo yemeye kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya mu rugo. Birumvikana ko Yehova yamuhaye umugisha kuko yashyizeho umwete!

Ushobora kugera ku byo yagezeho nukomeza gushaka Yehova ushyizeho umwete. Nukomeza gushikama wicishije bugufi kandi ugakorana umutima wawe wose umurimo wa gitewokarasi wose uhawe, Yehova azagukoresha ibihuje n’imigambi ye kandi azaguhundagazaho imigisha myinshi.

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Byari kugendekera bite uyu mugore iyo ataza gutitiriza?

[Ifoto yo ku ipaji ya 27]

Mbese ukomeza kwinginga Yehova umusaba imigisha?

[Amafoto yo ku ipaji ya 28]

Wagaragaza ute ko ushyiraho umwete mu gushaka Yehova?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze