Iringire Yehova
‘Ni wowe byiringiro byanjye Mwami Uwiteka, ni wowe nizera uhereye mu buto bwanjye.’—ZABURI 71:5.
1. Ni ikihe kibazo umusore w’umushumba witwaga Dawidi yahanganye na cyo?
UMUGABO witwaga Goliyati yari muremure cyane, afite metero hafi eshatu. Ntibitangaje rero ko mu basirikare b’Abisirayeli bose bari bari ku rugamba, nta n’umwe watinyutse kurwana na we! Uwo Mufilisitiya w’igihanyaswa yari amaze ibyumweru byinshi aserereza ingabo z’Abisirayeli azibwira ngo zimwoherereze umugabo w’intwari barwane. Haje kuboneka umuntu wiyemeje guca ako gahigo. Icyakora, ntiyari umusirikare ahubwo yari umuhungu rwose ukiri muto. Uwo musore w’umushumba witwaga Dawidi yabonaga ari nk’akana k’incuke imbere ya Goliyati. Nawe se kubona intwaro za Goliyati zishobora kuba zaramurushaga ibiro! Nyamara uwo musore yahanganye n’icyo gihanyaswa maze atanga urugero rutazibagirana rw’ubutwari.—1 Samweli 17:1-51.
2, 3. (a) Kuki Dawidi yashoboye guhangana na Goliyati afite icyizere cyinshi? (b) Turasuzuma izihe ntambwe ebyiri tugomba gutera kugira ngo dukomeze kwiringira Yehova?
2 Ni hehe Dawidi yavanye ubwo butwari? Zirikana amagambo uko bigaragara yanditswe na Dawidi igihe yari ageze mu za bukuru, agira ati ‘ni wowe byiringiro byanjye Mwami Uwiteka, ni wowe nizera uhereye mu buto bwanjye’ (Zaburi 71:5). Ni koko, Dawidi yiringiraga Yehova byimazeyo kuva akiri umusore. Yabwiye Goliyati ati “wanteranye inkota n’icumu n’agacumu, ariko jyewe nguteye mu izina ry’Uwiteka Nyiringabo, Imana y’ingabo za Isirayeli wasuzuguye” (1 Samweli 17:45). Goliyati yiringiraga imbaraga ze nyinshi n’intwaro ze, mu gihe Dawidi we yiringiraga Yehova. None se ko Dawidi yari ashyigikiwe n’Umwami akaba n’Umutegetsi w’ikirenga w’ijuru n’isi, yashoboraga ate gutinya umuntu buntu ngo ni uko ari munini akagira n’intwaro?
3 Mu gihe usomye iyo nkuru ya Dawidi, mbese nawe wumva ufite icyifuzo cyo kwiringira Yehova cyane kurushaho? Birashoboka ko abenshi muri twe babyifuza. Nimucyo rero dusuzume intambwe ebyiri dushobora gutera kugira ngo dukomeze kwiringira Yehova. Mbere na mbere, tugomba gutsinda imbogamizi ituma benshi batamwiringira. Hanyuma, tugomba kumenya icyo kwiringira Yehova bisaba.
Gutsinda imbogamizi ituma abantu batiringira Yehova
4, 5. Kuki kwiringira Imana bigoye ku bantu benshi?
4 Ni iki kibuza abantu kwiringira Imana? Akenshi, bamwe babiterwa n’urujijo barimo rwo kutamenya impamvu habaho ibintu bibi. Benshi bigishwa ko Imana ari yo ituma abantu bababara. Iyo habaye ibyago abantu bagapfa, abayobozi b’amadini bavuga ko Imana “yabahamagaye” ngo bajye kubana na yo mu ijuru. Nanone, abayobozi b’amadini benshi bigisha abantu ko ibibera kuri iyi si byose, hakubiyemo ibyago n’ibindi bibi byose, ngo biba byaranditswe n’Imana. Biragoye cyane kwiringira Imana nk’iyo itagira impuhwe. Satani, we uhuma imitima y’abatizera, ashishikarira guteza imbere bene izo ‘nyigisho z’abadayimoni.’—1 Timoteyo 4:1; 2 Abakorinto 4:4.
5 Satani aba ashaka ko abantu badakomeza kwiringira Yehova. Uwo mwanzi w’Imana ntiyifuza ko tumenya impamvu nyakuri y’imibabaro igera ku bantu. Kandi n’ubwo twaba twaramenye binyuriye ku Byanditswe impamvu zituma imibabaro ibaho, Satani yakwishimira ko tubyibagirwa. Ku bw’ibyo, ni byiza ko twajya twiyibutsa impamvu eshatu z’ibanze zituma habaho imibabaro muri iyi si. Nitubigenza dutyo, bizadufasha kumva ko Yehova atari we uduteza ingorane duhura na zo mu buzima.—Abafilipi 1:9, 10.
6. Ni iyihe mpamvu ivugwa muri 1 Petero 5:8 ituma abantu bagerwaho n’imibabaro?
6 Imwe mu mpamvu zituma abantu bagerwaho n’imibabaro, ni uko Satani yifuza kugusha abagaragu bizerwa ba Yehova kugira ngo badakomeza gushikama. Yagerageje kubuza Yobu gushikama. N’ubwo icyo gihe Satani atabishoboye, ntiyashizwe. Kubera ko ari we mutware w’iyi si, ashaka uko ‘yaconshomera’ abagaragu bizerwa ba Yehova (1 Petero 5:8). Nta n’umwe muri twe atagera amajanja! Satani ashaka ko twareka gukorera Yehova. Ni yo mpamvu akenshi aduteza ibitotezo. N’ubwo tubabara, dufite impamvu nziza zo gukomeza kwihangana. Iyo twihanganye, tuba tugaragaza ko Satani ari umubeshyi, bityo tukanezeza Yehova (Yobu 2:4; Imigani 27:11). Uko Yehova aduha imbaraga zo kwihanganira ibitotezo, ni na ko turushaho kumwiringira.—Zaburi 9:10, 11.
7. Mu Bagalatiya 6:7 hagaragaza iyihe mpamvu ituma habaho imibabaro?
7 Impamvu ya kabiri ituma abantu bababara iboneka mu ihame rivuga ko “ibyo umuntu abiba ari byo azasarura” (Abagalatiya 6:7). Hari igihe abantu babiba binyuriye ku mahitamo mabi bagize, maze bagasarura imibabaro. Bashobora guhitamo gutwara imodoka bafite umuvuduko mwinshi bikabaviramo impanuka. Hari benshi bahitamo kunywa itabi bikabakururira indwara y’umutima cyangwa ibihaha. Abahitamo ubusambanyi bashobora kugerwaho n’imibabaro iterwa no gusenyuka k’umuryango, gutakaza icyubahiro cyabo, kwandura indwara zifata mu myanya ndangagitsina cyangwa gutwara inda z’indaro. N’ubwo abantu nk’abo bakwitakana Imana, ariko mu by’ukuri biba ari ingaruka z’ibintu bibi biyemeje gukora.—Imigani 19:3.
8. Dukurikije uko bivugwa mu Mubwiriza 9:11, kuki abantu bagerwaho n’imibabaro?
8 Impamvu ya gatatu ituma habaho imibabaro ivugwa mu Mubwiriza 9:11, hagira hati “nongeye kubona munsi y’ijuru mbona yuko aho basiganwa abanyambaraga atari bo basiga abandi, kandi mu ntambara intwari atari zo zitsinda, ndetse abanyabwenge si bo babona ibyokurya, n’abajijutse si bo bagira ubutunzi, n’abahanga si bo bafite igikundiro, ahubwo ibihe n’ibigwirira umuntu biba kuri bose.” Hari igihe abantu bahura n’akaga bitewe n’uko bari ahantu habi mu gihe kibi. Buri wese muri twe ashobora kugerwaho n’imibabaro n’urupfu mu gihe icyo ari cyo cyose gitunguranye, uko imbaraga zacu cyangwa intege nke zacu zaba ziri kose. Urugero, mu gihe cya Yesu hari umunara waguye i Yerusalemu wica abantu 18. Yesu yagaragaje ko atari Imana yari ibahannye ibahora ibyaha bakoze (Luka 13:4). Yehova si we utuma tugerwaho n’imibabaro nk’iyo.
9. Ni iki abantu benshi batiyumvisha ku bihereranye n’imibabaro?
9 Ni iby’ingenzi cyane kumenya zimwe mu mpamvu zituma habaho imibabaro. Ariko kandi, hari ingingo irebana n’icyo kibazo igora abantu benshi kuyisobanukirwa. Iyo ngingo ni iyi ivuga ngo ‘Kuki Yehova Imana areka imibabaro igakomeza kubaho?’
Kuki Yehova areka imibabaro igakomeza kubaho?
10, 11. (a) Byagendekeye bite ‘ibyaremwe,’ dukurikije ibivugwa mu Baroma 8:19-22? (b) Twamenya dute uwashyize ibyaremwe mu bubata bw’ibitagira umumaro uwo ari we?
10 Hari amagambo akubiye mu rwandiko intumwa Pawulo yandikiye Abaroma adufasha gusobanukirwa icyo kibazo cy’ingenzi. Pawulo yaranditse ati “ibyaremwe byose bitegerezanya amatsiko guhishurwa kw’abana b’Imana, kuko ibyaremwe byashyizwe mu bubata bw’ibitagira umumaro. Icyakora si ku bw’ubushake bwabyo ahubwo ni ku bw’ubushake bw’Uwabubishyizemo, yiringira yuko na byo bizabāturwa kuri ubwo bubata bwo kubora, bikinjira mu mudendezo w’ubwiza bw’abana b’Imana. Tuzi yuko ibyaremwe byose binihira hamwe bikaramukirwa hamwe kugeza ubu.”—Abaroma 8:19-22.
11 Kugira ngo dusobanukirwe icyo iyo mirongo ishaka kuvuga, hari ibibazo by’ingenzi tugomba kubanza gusubiza. Urugero, dushobora kwibaza tuti ‘ni Nde washyize ibyaremwe muri ubwo bubata bw’ibitagira umumaro?’ Bamwe bavuga ngo ni Satani; abandi bakavuga ko ari Adamu. Nyamara nta n’umwe muri abo bombi washyize ibyaremwe muri ubwo bubata. Kuki tubihakanye? Ni ukubera ko uwashyize ibyaremwe mu bubata bw’ibitagira umumaro yatanze n’ ‘ibyiringiro.’ Ni koko, yatanze ibyiringiro by’uko amaherezo abantu bizerwa ‘bazabaturwa ku bubata bwo kubora.’ Yaba Adamu cyangwa Satani, nta n’umwe muri bo washoboraga guha abantu ibyo byiringiro. Yehova wenyine ni we washoboraga kubibaha. Ubwo rero, birumvikana ko ari we washyize ibyaremwe mu bubata bw’ibitagira umumaro.
12. Ni uruhe rujijo ruriho rwo kumenya icyo ijambo “ibyaremwe” ryerekezaho, kandi se, ni gute icyo kibazo cyabonerwa igisubizo?
12 Hanyuma se, “ibyaremwe” byavuzwe muri iyo mirongo ni ibihe? Bamwe bavuga ko ari isi yose uko yakabaye, hakubiyemo inyamaswa n’ibimera. Ariko se, hari ibyiringiro inyamaswa n’ibimera bifite byo ‘kuzinjira mu mudendezo w’ubwiza bw’abana b’Imana’? Oya rwose (2 Petero 2:12). Ubwo rero, ijambo “ibyaremwe” nta kindi ryerekezaho kitari abantu. Ni bo byaremwe byagezweho n’ingaruka z’icyaha n’urupfu bitewe n’ukwigomeka ko muri Edeni, bakaba bakeneye cyane kugira ibyiringiro.—Abaroma 5:12.
13. Ukwigomeka ko muri Edeni kwagize izihe ngaruka ku bantu?
13 Mu by’ukuri se, ni izihe ngaruka uko kwigomeka kwagize ku bantu? Pawulo yagaragaje izo ngaruka avuga ko ari ibitagira umumaro.a Hari igitabo kivuga ko ayo magambo asobanura “ikintu kitagira umumaro kubera ko kidakora nk’uko abagikoze bateganyaga ko kizakora.” Abantu bari bararemewe kubaho iteka, bakaba umuryango utunganye wunze ubumwe, bagafatanya kwita kuri paradizo yo ku isi. Mu buryo bunyuranye n’ubwo, babaho igihe gito cyuzuyemo imibabaro, akenshi ugasanga barashobewe. Ni nk’uko Yobu yabivuze ati “umuntu wabyawe n’umugore, arama igihe gito kandi cyuzuyemo umuruho agakenyuka” (Yobu 14:1). Ni ibitagira umumaro rwose!
14, 15. (a) Ni gute kuba Yehova yaraciriye abantu urubanza bigaragaza ubutabera bwe? (b) Kuki Pawulo yavuze ko ibyaremwe byashyizwe mu bubata bw’ibitagira umumaro atari “ku bw’ubushake bwabyo”?
14 Reka noneho twibaze iki kibazo cy’ingenzi: Kuki “Umucamanza w’abari mu isi bose” yashyize abantu muri iyo mimerere ibabaje ituma bashoberwa (Itangiriro 18:25)? Mbese ibyo bihuje n’ubutabera? Icyakora, wibuke ibyo ababyeyi bacu ba mbere bakoze. Igihe bigomekaga ku Mana, bagaragaje ko bashyigikiye Satani, we warwanyije bikomeye cyane ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova. Bagaragaje binyuriye ku bikorwa byabo ko bashyigikiye amagambo avuga ko abantu barushaho kubaho neza batisunze Yehova, bakitegeka bo ubwabo bayobowe n’ikiremwa cy’umwuka cyigometse. Igihe rero Yehova yaciraga ibyo byigomeke urubanza, yabahaye ibyo bisabiye. Yemereye abantu kwitegeka ubwabo bayobowe na Satani. Urebye uko ibintu byari byifashe se, ni uwuhe mwanzuro wari kuba uhuje n’ubutabera kuruta uwo gushyira abantu mu bubata bw’ibitagira umumaro ariko bafite ibyiringiro?
15 Birumvikana ariko ko atari “ku bw’ubushake” bw’ibyaremwe. Tuvuka turi imbata z’icyaha n’ukononekara atari ku bw’amahitamo yacu. Ahubwo imbabazi za Yehova ni zo zatumye yemera ko Adamu na Eva bakomeza kubaho kandi bakabyara abana. N’ubwo twe ababakomotseho twashyizwe mu bubata bw’icyaha n’urupfu, ariko dushobora gukora ibyo Adamu na Eva batashoboye gukora. Dushobora kumvira Yehova kandi tukamenya ko ubutegetsi bwe ari bwo butegetsi bukiranuka kandi butunganye, kubera ko ubutegetsi bw’abantu biyobora batisunze Yehova nta kindi bumara uretse kuzana imibabaro, ugushoberwa n’ibitagira umumaro (Yeremiya 10:23; Ibyahishuwe 4:11). Satani we nta kindi akora kitari ugutuma ibintu birushaho kuzamba. Ibintu byagiye bibaho mu mateka y’abantu birabigaragaza.—Umubwiriza 8:9.
16. (a) Kuki twakwemera tudashidikanya ko Yehova atari we nyirabayazana w’imibabaro irangwa mu isi muri iki gihe? (b) Ni ibihe byiringiro Yehova yahaye abantu bizerwa abigiranye urukundo?
16 Birumvikana ko Yehova yari afite impamvu zikwiriye zo gushyira abantu mu bubata bw’ibitagira umumaro. Ariko se, ibyo byaba bisobanura ko Yehova ari we nyirabayazana w’ibitagira umumaro n’imibabaro bitugeraho twese muri iki gihe? Reka dufate urugero rw’umucamanza ucira umugizi wa nabi urubanza rukurikije amategeko. Wenda uwo muntu azagerwaho n’imibabaro myinshi mu gihe ari muri gereza; ariko se, yavuga ko umucamanza wamuciriye urubanza ari we nyirabayazana w’imibabaro ye? Oya rwose! Mu buryo nk’ubwo, Yehova si we nyirabayazana w’ibibi biriho. Muri Yakobo 1:13 havuga ko “bidashoboka ko Imana yoshywa n’ibibi, cyangwa ngo na yo igire uwo ibyohesha.” Wibuke nanone ko Yehova yaciriye abantu urubanza ariko akabaha n’ ‘ibyiringiro.’ Urukundo rwe rwatumye akora gahunda kugira ngo abizerwa bo mu rubyaro rwa Adamu na Eva bazabaturwe mu bubata bw’ibitagira umumaro maze binjire mu “mudendezo w’ubwiza bw’abana b’Imana.” Mu gihe cy’iteka ryose, abantu bizerwa ntibazongera kugira ubwoba bw’uko ibyaremwe bishobora kongera kwinjira mu mimerere ibabaje y’ibitagira umumaro. Kuba Yehova azakemura icyo kibazo mu buryo bukiranuka bizagaragaza ko ubutegetsi bwe ari bwo butegetsi bukwiriye.—Yesaya 25:8.
17. Gusuzuma impamvu z’imibabaro irangwa mu isi muri iki gihe byagombye kutugiraho izihe ngaruka?
17 Ubwo tumaze kubona impamvu abantu bababara, mbese hari icyo twashingiraho tuvuga ko Yehova ari we nyirabayazana w’ibibi, cyangwa tukareka kumwiringira? Ahubwo bituma twemeranya na Mose wavuze ati “icyo Gitare umurimo wacyo uratunganye rwose, ingeso zacyo zose ni izo gukiranuka. Ni Imana y’inyamurava itarimo gukiranirwa, ica imanza zitabera, iratunganye” (Gutegeka 32:4). Nimucyo tujye dutekereza kuri ibyo bibazo, twongere twiyibutse uko twabisubiza. Muri ubwo buryo, tuzanesha Satani ugerageza kutubibamo gushidikanya mu gihe duhanganye n’ibigeragezo. Bite se ku bihereranye n’intambwe ya kabiri twavuze tugitangira? Kwiringira Yehova bikubiyemo iki?
Icyo kwiringira Yehova bisobanura
18, 19. Ni ayahe magambo yo muri Bibiliya adutera inkunga yo kwiringira Yehova, ariko se, ni ibihe bitekerezo bikocamye bamwe bagira kuri iyo ngingo?
18 Ijambo ry’Imana ridutera inkunga rigira riti “wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku buhanga bwawe. Uhore umwemera mu migendere yawe yose, na we azajya akuyobora inzira unyuramo” (Imigani 3:5, 6). Mbega amagambo meza adutera inkunga! Ni koko, ku isi hose nta muntu wakwiringirwa kuruta Data wo mu ijuru wuje urukundo. Nyamara kandi, gusoma ayo magambo yo mu Migani biroroshye, ariko kuyashyira mu bikorwa bishobora kugorana.
19 Abantu benshi bagira ibitekerezo bikocamye ku bihereranye n’icyo kwiringira Yehova bisobanura. Bamwe batekereza ko ari ibintu byo mu byiyumvo gusa byizana ukumva ufite ibyishimo mu mutima. Abandi bo basa n’aho bemera ko iyo twiringiye Imana dushobora kwitega ko izaturinda ingorane zose, ikadukemurira ibibazo byose duhura na byo, mbese ko izatuma ibintu byose bigenda nk’uko tubyifuza. Ariko ibyo ntibifite ishingiro. Kwiringira Imana bikubiyemo byinshi birenze kugira ibyiyumvo gusa, kandi nta ho bihuriye no kubona ibintu mu buryo budashyize mu gaciro. Ku bantu bamaze guca akenge, kwiringira Imana bikubiyemo gufata imyanzuro babanje kuyitekerezaho bitonze.
20, 21. Kwiringira Yehova bikubiyemo iki? Tanga urugero.
20 Komeza uzirikane ibivugwa mu Migani 3:5. Hagaragaza itandukaniro riri hagati yo kwiringira Yehova no kwishingikiriza ku buhanga bwacu, hakavuga ko tudashobora kubibangikanya byombi. None se, ibyo byaba bivuga ko tutemererwa gukoresha ubushobozi bwacu bwo gutekereza? Oya, kubera ko Yehova, we waduhaye ubwo bushobozi, aba yiteze ko tubukoresha mu kumukorera (Abaroma 12:1). Ariko se, ni iki twishingikirizaho mu gufata imyanzuro? Twaba se twemera ko afite ubwenge busumba kure cyane ubwacu, mu gihe dufite imitekerereze ihabanye n’iye (Yesaya 55:8, 9)? Kwiringira Yehova ni ukureka imitekerereze yacu ikayoborwa n’iye.
21 Reka dufate urugero rw’umwana muto wicaye inyuma mu modoka, n’ababyeyi be bakaba bicaye imbere. Se ni we utwaye. Umwana wumvira kandi akiringira ababyeyi be azabyifatamo ate mu gihe bazahura n’ibibazo muri urwo rugendo, wenda nk’ikibazo cyo kumenya umuhanda bacamo uwo ari wo cyangwa ikindi kibazo gihereranye n’imiterere y’ikirere cyangwa se uko umuhanda umeze? Mbese azasakuriza aho yicaye inyuma abwira se ukuntu agomba gutwara imodoka? Mbese azashidikanya ku myanzuro ababyeyi be bafashe cyangwa yange kubumvira mu gihe bamwibukije ko akwiriye gukomeza kwizirika umukandara wo mu modoka? Oya rwose, kubera ko ari ibisanzwe ko yiringira ababyeyi be ko bashobora gukemura ibyo bibazo, n’ubwo badatunganye. Yehova we ni Umubyeyi wacu utunganye. None se, ntitwagombye kumwiringira byimazeyo, cyane cyane mu gihe duhanganye n’imimerere igoranye?—Yesaya 30:21.
22, 23. (a) Kuki tugomba kwiringira Yehova mu gihe duhanganye n’ibibazo, kandi se, ni gute twabigaragaza? (b) Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?
22 Ariko kandi, mu Migani 3:6 hatubwira ko tugomba ‘guhora twemera [Yehova] mu migendere yacu yose,’ atari gusa mu gihe duhanganye n’imimerere igoranye. Ku bw’ibyo, imyanzuro dufata mu mibereho yacu ya buri munsi yagombye kugaragaza ko twiringira Yehova. Mu gihe havutse ibibazo, ntitugomba kwiheba cyangwa gushya ubwoba cyangwa se ngo twange gukurikiza ubuyobozi bwa Yehova butwereka uburyo bwiza bwo gukemura ibyo bibazo. Tugomba kubona ko ibigeragezo biduha uburyo bwo kugaragaza ko dushyigikiye ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova no kugaragaza ko Satani ari umubeshyi, kandi ko bituma twihingamo umuco wo kumvira n’indi mico ishimisha Yehova.—Abaheburayo 5:7, 8.
23 Dushobora kugaragaza ko twiringira Yehova uko imbogamizi zaba ziri kose. Tubigaragaza binyuriye mu isengesho no mu gihe duhindukiriye Ijambo rya Yehova n’umuteguro we kugira ngo tubone ubuyobozi. None se, twagaragaza dute ko twiringira Yehova mu gihe duhanganye n’ibibazo birangwa muri iyi si? Ibyo ni byo tuzasuzuma mu gice gikurikira.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Ijambo ry’Ikigiriki Pawulo yakoresheje ryahinduwemo “ibitagira umumaro,” ni rimwe n’iryakoreshejwe mu buhinduzi bw’Ikigiriki bwa Septante mu guhindura amagambo Salomo yakoresheje kenshi mu gitabo cy’Umubwiriza, nk’aho yavuze ko ‘byose ari ubusa!’—Umubwiriza 1:2, 14; 2:11, 17; 3:19; 12:8.
Ni gute wasubiza?
• Dawidi yagaragaje ate ko yiringiraga Yehova?
• Ni izihe mpamvu eshatu zituma abantu bagerwaho n’imibabaro muri iki gihe, kandi se, kuki ari byiza ko rimwe na rimwe twajya twiyibutsa izo mpamvu?
• Ni uruhe rubanza Yehova yaciriye abantu, kandi se, kuki rwari ruhuje n’ubutabera?
• Kwiringira Yehova bikubiyemo iki?
[Amafoto yo ku ipaji ya 8]
Dawidi yiringiraga Yehova
[Ifoto yo ku ipaji ya 10]
Yesu yagaragaje ko atari Yehova watumye umunara w’i Yerusalemu ugwira abantu