ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w03 1/9 pp. 23-28
  • Yehova atwitaho buri gihe

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yehova atwitaho buri gihe
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ibyumweru bitatu yahuyemo n’ibibazo
  • Tumenyesha ukuri incuti n’abavandimwe
  • Batangira kudutoteza batuziza idini ryacu
  • Ibitotezo bikara
  • Baduhiga bukware
  • Duhunga tudafite iyo tujya
  • Twajyaga mu materaniro y’itorero
  • Akazu kacu kari gafite umutekano
  • Yehova yita ku bapfakazi
  • Yehova akomeza kutwitaho
  • Twabonye imigisha ‘mu bihe byiza no mu bihe bigoye’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Nemeye ko Yehova anyobora
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2022
  • Ikintu kitazibagirana muri Malawi—Amazu y’Ubwami 1.000!
    Nimukanguke!—2012
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
w03 1/9 pp. 23-28

Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho

Yehova atwitaho buri gihe

BYAVUZWE NA ENELESI MZANGA

Hari mu mwaka wa 1972. Abasore icumi bo mu mutwe witwaga Ligue des jeunes du Malawi binjiye mu nzu yacu, baramfata, bagenda bankurubana bangeza mu murima w’ibisheke wari hafi aho. Bahangejeje, barankubise bansiga aho bazi ko napfuye.

Abahamya ba Yehova benshi bo muri Malawi bagiye bagabwaho ibitero bya kinyamaswa bimeze nk’icyo. Kuki batotezwaga? Ni iki cyabafashije kwihangana? Reka mbabwire amateka y’umuryango wanjye.

NAVUTSE ku itariki ya 31 Ukuboza 1921, mvukira mu muryango wakundaga Imana. Data yari pasiteri mu idini ry’Abaperesibiteriyani. Nakuriye i Nkhoma, umujyi muto uri hafi ya Lilongwe, umurwa mukuru wa Malawi. Mfite imyaka 15 nashyingiranywe na Emmas Mzanga.

Umunsi umwe, umupasiteri w’incuti ya papa yaradusuye. Yari yabonye ko Abahamya ba Yehova batuye hafi y’iwacu maze atubuza kuzagirana na bo imishyikirano. Yatubwiye ko Abahamya bakoreshwa n’abadayimoni kandi ko tutarebye neza, natwe dushobora gufatwa n’abadayimoni. Uwo muburo waduteye ubwoba ku buryo twahise twimukira mu wundi mudugudu, aho Emmas yabonye akazi mu iduka. Ariko bidatinze twahise tubona ko iyo nzu yacu nshyashya na yo yari yegeranye n’iy’Abahamya ba Yehova!

Nyamara bidateye kabiri, urukundo rwinshi Emmas yakundaga Bibiliya rwatumye aganira n’umwe mu Bahamya. Aho amariye kubona ibisubizo byamunyuze ku bibazo byinshi yari afite, Emmas yemeye kwigana Bibiliya n’Abahamya. Icyigisho cya Bibiliya cyabanje kubera ku iduka aho yakoraga, ariko nyuma cyaje kujya kibera mu rugo iwacu buri cyumweru. Buri gihe iyo Abahamya ba Yehova babaga baje, nahitaga mva mu rugo kuko nabatinyaga. Icyakora, Emmas we yakomeje kwiga Bibiliya. Yabatijwe muri Mata 1951, nyuma y’amezi hafi atandatu atangiye kwiga. Ariko kandi, ntiyabimbwiye kuko yatinyaga ko ndamutse mbimenye dushobora guhita dutana.

Ibyumweru bitatu yahuyemo n’ibibazo

Umunsi umwe ariko, incuti yanjye Ellen Kadzalero yambwiye ko umugabo wanjye yabatijwe akaba umwe mu Bahamya ba Yehova. Nazabiranyijwe n’uburakari! Kuva uwo munsi sinigeze nongera kumuvugisha cyangwa kumutekera. Sinongeye kandi kujya kumuvomera no kumushyuhiriza amazi yo koga; mu muco wacu iyo ikaba yari inshingano y’umugore.

Nyuma y’ibyumweru bitatu Emmas yihanganira ibyo namukoreraga, yansabye yitonze ko twakwicara tukaganira, maze ambwira impamvu yafashe icyemezo cyo kuba Umuhamya. Yansomeye imirongo myinshi y’Ibyanditswe kandi arayinsobanurira, urugero nka 1 Abakorinto 9:16. Byankoze ku mutima cyane ndetse nanjye numva ko ari ngombwa ko nifatanya mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza. Ubwo nanjye nahise mfata umwanzuro wo gutangira kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova. Kuri uwo mugoroba natekeye umugabo wanjye nkunda cyane ibyokurya biryoshye, kandi byaramushimishije cyane.

Tumenyesha ukuri incuti n’abavandimwe

Ababyeyi bacu bamaze kumenya ko twifatanya n’Abahamya ba Yehova, baraturwanyije cyane. Abo mu muryango wanjye batwandikiye batubwira ngo ntituzongere kubasura. Ibyo byaratubabaje, ariko twiringiye isezerano rya Yesu ry’uko mu buryo bw’umwuka twari kuzabona abavandimwe na bashiki bacu n’ababyeyi benshi.—Matayo 19:29.

Mu gihe gito nagize amajyambere mu cyigisho cyanjye cya Bibiliya maze mbatizwa muri Kanama 1951, hashize amezi atatu n’igice gusa nyuma y’umugabo wanjye. Numvise ko ari ngombwa ko menyesha ukuri incuti yanjye Ellen. Byaranshimishije kuko yemeye ko muyoborera icyigisho cya Bibiliya. Mu mwaka wa 1952, Ellen yarabatijwe maze aba umuvandimwe wanjye wo mu buryo bw’umwuka, kandi byatumye turushaho kuba incuti. Na n’ubu turacyari incuti magara.

Mu mwaka wa 1954, Emmas yabaye umugenzuzi w’akarere usura amatorero. Icyo gihe twari tumaze kugira abana batandatu. Muri iyo myaka, umugenzuzi usura amatorero wabaga afite umuryango yamaraga icyumweru kimwe asura itorero rimwe hanyuma ikindi cyumweru gikurikiyeho akakimarana n’umugore we n’abana mu rugo rwe. Ariko iyo Emmas yajyaga gusura amatorero, buri gihe yasigaga akoze gahunda z’uko nzayobora icyigisho cya Bibiliya cy’umuryango. Twakoze uko dushoboye kose kugira ngo icyigisho cy’umuryango kijye gishimisha abana bacu. Nanone iyo twabaga tubabwira iby’urukundo dukunda Yehova n’urwo dukunda ukuri ko mu Ijambo rye, twabivugaga mu buryo bugaragaza ko tubyemera tubivanye ku mutima kandi twese mu muryango twajyanaga kubwiriza. Iyo gahunda yo guha abana bacu uburere bwo mu buryo bw’umwuka yakomeje ukwizera kwabo kandi yabafashije kwitegura itotezwa twari tugiye guhangana na ryo.

Batangira kudutoteza batuziza idini ryacu

Mu mwaka wa 1964, Malawi yabonye ubwigenge. Abayobozi b’ishyaka ryari ku butegetsi bamaze kumenya ko tutagira aho tubogamira muri Politiki, bagerageje kuduhatira kugura amakarita y’abanyamuryango b’iryo shyaka.a Kubera ko jye na Emmas twanze kuyigura, bamwe mu bari bagize umutwe witwaga Ligue des jeunes batemye umurima wacu w’ibigori, byari kuzadutunga mu mwaka wari gukurikiraho. Mu gihe izo nsoresore zatemaga ibigori, zararirimbaga ngo “abazanga kugura ikarita ya Kamuzu [Banda wari Perezida] bose, imiswa izarya ibigori byabo, kandi abo bantu bazabiririra.” N’ubwo bwose twatakaje ibyokurya, ntitwigeze twiheba. Twiboneye ukuntu Yehova yatwitayeho. Yatugaragarije urukundo aduha imbaraga.—Abafilipi 4:12, 13.

Umunsi umwe ari nijoro, muri Kanama 1964, nari ndi mu rugo jyenyine hamwe n’abana. Twari dusinziriye, ariko nakanguwe n’amajwi numvaga aririmbira kure. Kari agatsiko k’abacuraguzi bakoreraga mu bwihisho k’abantu bo mu bwoko bwitwa Gulewamkulu, bajyaga batera abaturage bakiyita ko ari abazimu b’abasekuruza babo bapfuye. Wa mutwe wa Ligue des jeunes wari wohereje abagulewamkulu kudutera. Nahise mbyutsa abana vuba na bwangu, tujya kwihisha mu gihuru mbere y’uko abaduteye bagera iwacu.

Aho twari twihishe twabonye urumuri rwinshi. Abagulewamkulu bari batwitse inzu yacu y’ibyatsi. Yarahiye irakongoka, hamwe n’ibyo twari dutunze byose. Mu gihe abari baduteye bagendaga basize inzu yacu bayihinduye umuyonga, twumvise bavuga ngo “twacaniye uriya Muhamya umuriro mwiza wo kota.” Mbega ukuntu twashimiye Yehova kuba twarabashije kurokoka! Yego bashenye ibyo twari dutunze byose, ariko ntibashenye umwanzuro wacu wo kwiringira Yehova kuruta kwiringira abantu.—Zaburi 118:8.

Twaje kumenya ko Abagulewamkulu bari bakoreye ibyo bintu by’agahomamunwa indi miryango itanu y’Abahamya ba Yehova bo mu karere k’iwacu. Mbega ukuntu twishimye kandi tugashimira abavandimwe bo mu matorero yo hafi aho ubwo bazaga kudutabara! Barongeye batwubakira amazu kandi baduha n’ibizadutunga mu gihe cy’ibyumweru bitari bike.

Ibitotezo bikara

Muri Nzeri 1967 hatangijwe gahunda yo gukusanyiriza hamwe ku ngufu Abahamya ba Yehova bose bo hirya no hino mu gihugu. Kugira ngo batubone, insoresore zo mu mutwe wa Ligue des jeunes n’izo mu mutwe wa Jeunes pionniers du Malawi, bafashe imihoro batangira gushakisha Abahamya inzu ku yindi. Iyo bababonaga, babasabaga kugura amakarita y’ishyaka ryari ku butegetsi.

Bageze ku nzu yacu, batubajije niba hari ikarita y’ishyaka dufite. Naravuze nti “oya, nta yo nigeze ngura. Ubu si bwo ngiye kuyigura kandi nta n’iyo nteganya kugura mu gihe kiri imbere.” Ubwo bahise badusingira jye n’umugabo wanjye maze batujyana ku biro by’abapolisi byo hafi aho, ntibareka tugira ikintu na kimwe tujyana. Abana bacu bato bavuye ku ishuri, baratubuze maze barahangayika cyane. Ku bw’amahirwe, Daniel umuhungu wacu w’imfura yageze mu rugo nyuma y’aho gato maze umuturanyi wacu amubwira ibyabaye. Uwo mwanya yahise afata barumuna be maze baza ku biro by’abapolisi. Bahageze basanze abapolisi barimo batwuriza amakamyo, batujyanye i Lilongwe. Abana basubiye mu rugo.

Tugeze ku biro bikuru by’abapolisi i Lilongwe, baduciriye urubanza bya nyirarureshwa. Abakuru b’abapolisi baratubajije bati “muzakomeza kuba Abahamya ba Yehova?” Twarashubije tuti “yego!” n’ubwo icyo gisubizo cyasobanuraga ko tugiye guhita dukatirwa igifungo cy’imyaka irindwi. Abo babonaga ko “ari bo bayobora” umuteguro, babakatiye imyaka 14 y’igifungo.

Nyuma yo kumara ijoro rimwe nta byokurya nta n’ikiruhuko tubonye, abapolisi batujyanye muri gereza ya Maula. Muri iyo gereza, za kasho zari zuzuye cyane ku buryo nta wari kubona n’aho arambika umusaya ku isima! Muri buri kasho habaga harimo indobo imwe gusa abo bantu buzuye batyo bagombaga kwitumamo bose. Baduhaga uturyo duke kandi dutetse nabi. Nyuma y’ibyumweru bibiri, abakuru ba gereza bari baramaze kubona ko twitonda maze batwemerera kujya tujya hanze mu kibuga cyo muri gereza. Kubera ko twari kumwe turi benshi, buri munsi twabonaga akanya ko guterana inkunga no kubwiriza abandi banyururu. Nyuma y’amezi atatu y’igifungo, twatangajwe no kubona badufunguye kubera ko amahanga yari yokeje igitutu leta ya Malawi.

Abayobozi b’abapolisi baratubwiye ngo dusubire iwacu, ariko banatubwira ko umurimo w’Abahamya ba Yehova wahagaritswe muri Malawi. Umurimo wahagaritswe kuva ku itariki ya 20 ukwakira 1967 kugeza ku itariki ya 12 Kanama 1993, ni ukuvuga hafi imyaka 26 yose. Iyo myaka yari iruhije, ariko kuko Yehova yadufashije twabashije gukomeza kutagira ahantu na hamwe tubogamira.

Baduhiga bukware

Mu Kwakira 1972, leta yatanze itegeko ryatumye hongera kubaho irindi totezwa rikaze. Iryo tegeko ryavugaga ko Abahamya ba Yehova bose bagombaga kwirukanwa ku kazi aho bakoraga hose kandi ko Abahamya bose baba mu giturage bakwirukanwa mu mazu yabo. Abahamya bahigwaga bukware.

Hagati aho, hari umuvandimwe w’Umukristo ukiri muto waje iwacu azaniye Emmas ubutumwa bwihutirwa buvuga ko ‘umutwe wa Ligue des jeunes wari wacuze umugambi wo kumuca umutwe, bakawushinga ku giti, maze bakawushyira abakuru bo muri ako gace.’ Emmas yahise ava mu rugo huti huti, ariko asiga ateguye ukuntu natwe twaza guhita tumukurikira bidatinze. Nahise mpungisha abana vuba na bwangu. Nuko nanjye ngiye gusohoka, nkubitana n’abantu icumi bo mu mutwe wa Ligues des jeunes bashakisha Emmas. Biroshye mu nzu iwacu ariko basanga Emmas yagiye. Abo bagabo bagize umujinya, maze bagenda bankurubana bangeza mu murima w’ibisheke wari hafi aho, bantera imigeri banankubita ibisheke. Maze bansiga aho bazi ko napfuye. Aho nzanzamukiye, nagiye nkururuka ngera mu rugo.

Kuri uwo mugoroba bumaze guhumana, Emmas yagarutse kundeba mu rugo n’ubwo ibyo byashoboraga gushyira ubuzima bwe mu kaga. Emmas amaze kubona ukuntu nakubiswe cyane, we n’incuti ye yari ifite imodoka banshyize mu modoka bitonze, hanyuma banjyana mu nzu y’umuvandimwe wari utuye i Lilongwe, ntangira kugenda noroherwa buhoro buhoro; ndetse Emmas yatangiye gukora gahunda y’ukuntu twazahunga tukava muri icyo gihugu.

Duhunga tudafite iyo tujya

Umukobwa wacu Dinesi hamwe n’umugabo we bari bafite ikamyo. Bari bafite umushoferi wahoze ari mu mutwe wa Jeunes pionniers du Malawi, ariko yari asigaye ababazwa n’imimerere twarimo. Yiyemeje kudufasha twe n’abandi Bahamya. Mu migoroba itandukanye, uwo mushoferi yajyaga gutwara Abahamya abavana ahantu babaga bavuganye ko bazaba bihishe. Nyuma yambaraga imyenda ye yo mu mutwe wa Jeunes pionniers du Malawi maze agatwara ikamyo yuzuye abavandimwe akayinyuza kuri bariyeri nyinshi z’abapolisi. Yafashije Abahamya amagana kwambuka umupaka bajya muri Zambiya, n’ubwo iyo bamufata bari kumwica.

Nyuma y’amezi make, abategetsi ba Zambiya badushubije muri Malawi; ariko kandi ntitwashoboraga gusubira mu masambu yacu. Ibintu byose twasize byari byaribwe. N’amabati yo ku mazu yacu yari yarasakambuwe. Tubuze ahantu hari umutekano twajya, twahungiye muri Mozambike maze tuba mu nkambi y’impunzi y’ahitwa i Mlangeni, tuhamara imyaka ibiri n’igice. Muri Kamena 1975 ariko, muri Mozambike hagiyeho ubutegetsi bushya, bufunga iyo nkambi maze buduhatira gusubira muri Malawi kandi ubwoko bwa Yehova muri Malawi bwari bugifashwe nabi. Nta kundi twari kubigenza uretse guhungira muri Zambiya ku ncuro ya kabiri. Twagiye mu nkambi yaho y’impunzi y’ahitwa i Chigumukire.

Amezi abiri nyuma yaho, haje umurongo wa za bisi n’amakamyo ya gisirikare bihagarara ku muhanda munini, maze abasirikare ba Zambiya amagana bafite intwaro ziremereye batera iyo nkambi. Batubwiye ko hari amazu meza batwubakiye kandi ko bagiye kuduha imodoka zo kudufasha kugerayo. Twari tuzi ko ibyo ari ibinyoma. Abasirikare batangiye gusunikira abantu mu makamyo no muri za bisi, maze igikuba kiracika. Abasirikare batangiye kurasa mu kirere, abavandimwe na bashiki bacu bashya ubwoba bakwira imishwaro.

Muri uwo muvurungano, Emmas baramugwiriye bamunyura hejuru, icyakora umuvandimwe umwe yamufashije guhaguruka. Twatekereje ko iyo ari intangiriro y’umubabaro ukomeye. Impunzi zose zashubijwe muri Malawi. Tukiri muri Zambiya, twageze ku mugezi maze abavandimwe bakora imirongo myinshi bahererekanyije amaboko kugira ngo bafashe buri wese kwambuka uwo mugezi nta nkomyi. Tugeze ku nkombe yo hakurya ariko, abasirikare ba Zambiya baratugose badusubiza muri Malawi ku ngufu.

Twongeye nanone gusubira muri Malawi, tutazi aho tuzerekeza. Twaje kumenya ko mu manama leta yakoreshaga ndetse no mu binyamakuru, abaturage bari baburiwe ko bagomba kwirinda “abantu badasanzwe babona” bazagera mu midugudu yabo; bashaka kuvuga Abahamya ba Yehova. Ubwo twafashe icyemezo cyo kujya mu murwa mukuru, kuko ho tutari kumenyekana cyane nko mu giturage. Twahise dukodesha akazu gato, ndetse Emmas yongera gukora umurimo wo gusura amatorero rwihishwa.

Twajyaga mu materaniro y’itorero

Ni iki cyadufashije gukomeza kuba indahemuka? Ni amateraniro y’itorero! Mu nkambi z’impunzi zo muri Mozambike no muri Zambiya, twajyaga mu materaniro mu Mazu y’Ubwami aciriritse, ashakaje ibyatsi. Muri Malawi kujya mu materaniro byari bigoye kandi bishobora guteza akaga, ariko buri gihe hari ikintu byatwunguraga. Kugira ngo batatubona, twajyaga mu materaniro nijoro mu gicuku ahantu hitaruye. Kugira ngo abantu batamenya aho duteraniye, ntitwashimiraga umuntu watanze ikiganiro dukoma mu mashyi ahubwo twakubaga ikiganza ku kindi.

Babatizaga mu gicuku. Umuhungu wacu witwa Abiyudi ni nk’uko yabatijwe. Nyuma yo kumva disikuru y’umubatizo, we n’abandi bari bagiye kubatizwa bajyanywe mu gishanga mu mwijima ahantu hari hacukuwe icyobo kigufi cyarimo amazi. Aho ni ho babatirijwe.

Akazu kacu kari gafite umutekano

Mu myaka ya nyuma y’igihe umurimo w’Abahamya ba Yehova wari warabuzanyijwe, inzu twari dutuyemo i Lilongwe yari ifite umutekano. Amabaruwa n’ibitabo byabaga bivuye ku ishami rya Zambiya byazaga mu ibanga bikagera iwacu. Abavandimwe bazaga kubifata iwacu bakabitwara ku magare maze bakabijyana mu ntara zose za Malawi. Amagazeti y’Umunara w’Umurinzi yatangwaga yabaga afite umubyimba muto kuko yabaga yanditse ku mpapuro nk’izo muri Bibiliya. Ibyo byatumaga abavandimwe batwaraga ayo magazeti babasha gutwara incuro ebyiri z’ayo bari gutwara iyo aza kuba yanditse ku mpapuro zisanzwe. Abo bavandimwe kandi batangaga amagazeti y’Umunara w’Umurinzi mato cyane, yabaga arimo gusa ibice byo kwigwa. Igazeti nk’iyo yari nto cyane ku buryo byari byoroshye kuyihisha mu mufuka w’ishati kuko yari agizwe n’urupapuro rumwe.

Abo bavandimwe batwaraga ibyo bitabo bashoboraga gufungwa ndetse bakaba batakaza n’ubuzima bwabo. Bagendaga ku magare banyura mu bihuru, rimwe na rimwe bakagenda mu mwijima w’icuraburindi, batwaye ibikarito by’ibitabo byari bibuzanyijwe bigerekeranye ku magare yabo. N’ubwo bwose bajyaga bahura na za bariyeri z’abapolisi ndetse n’izindi mpanuka, bakoze ibirometero byinshi bagenda mu mvura no ku zuba kugira ngo bageze ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka ku bavandimwe babo. Mbega ukuntu abo bavandimwe batwaraga ibitabo bari intwari!

Yehova yita ku bapfakazi

Mu Kuboza 1992, mu gihe Emmas yari arimo atanga disikuru mu itorero yari yasuye, yafashwe n’indwara y’imitsi yo mu bwonko. Nyuma yaho ntiyongeye kuvuga. Nyuma yaho yongeye kandi gufatwa n’iyo ndwara, uruhande rumwe rw’umubiri ruhita rugagara. N’ubwo bitari bimworoheye guhangana n’ikibazo cy’ubuzima bwari buzahaye, inkunga yuje urukundo twatewe n’itorero ryacu yatumye ntiheba cyane. Nabashije kwita ku mugabo wanjye mu rugo kugeza igihe apfiriye mu Gushyingo 1994, afite imyaka 76. Twari tumaranye imyaka 57, kandi mbere y’uko apfa Emmas yiboneye ukuntu Abahamya ba Yehova bongeye kwemererwa gukora ku mugaragaro. Ariko ndacyafite agahinda k’uko nabuze mugenzi wanjye w’indahemuka.

Maze kuba umupfakazi, umukwe wanjye yiyemeje kwita ku mugore we n’abana batanu ndetse nanjye. Ikibabaje ariko, ni uko nyuma yo kurwara igihe gito yapfuye muri Kanama 2000. Ubwo se umukobwa wanjye yari kubyifatamo ate mu kudushakira ibyokurya n’ibindi bintu twari dukeneye? Naje kongera kubona ko Yehova atwitaho kandi ko mu by’ukuri ari “se w’impfubyi n’umucamanza urengera abapfakazi” (Zaburi 68:6). Yehova yaduhaye inzu nshyashya kandi nziza cyane, binyuriye ku bagaragu be bo ku isi. Ibyo byagenze bite? Abavandimwe na bashiki bacu bo mu itorero ryacu bamaze kubona imimerere ibabaje twarimo, batwubakiye inzu mu byumweru bitanu gusa! Abavandimwe b’abafundi bo mu yandi matorero baje kudufasha. Urukundo n’ubugwaneza abo Bahamya bose bagaragaje byaraturenze, kubera ko inzu batwubakiye ari nziza kurusha izo benshi muri bo babamo. Urwo rukundo itorero ryagaragaje rwatanze ubuhamya bwiza mu bantu batuye hafi aho. Iyo ngiye kuryama ku mugoroba, numva nsa nk’aho ndi muri paradizo! Yego iyo nzu yacu nshya yubakishije amatafari n’isima, ariko nk’uko benshi babivuze, mu by’ukuri yubakishijwe urukundo.—Abagalatiya 6:10.

Yehova akomeza kutwitaho

N’ubwo hari igihe najyaga numva nihebye cyane, Yehova yaramfashije. Barindwi mu bana banjye icyenda baracyariho, kandi umuryango wanjye mugari ubu ugizwe n’abantu 123. Mbega ukuntu nshimira Yehova kubera ko abenshi muri bo bamukorera mu budahemuka!

Ubu mfite imyaka 82, kandi numva nishimye iyo mbonye ibyo umwuka w’Imana wakoze muri Malawi. Mu myaka ine ishize yonyine, nabonye umubare w’Amazu y’ubwami uva kuri imwe ukagera ku mazu arenga 600. Ubu dusigaye dufite ibiro bishya by’ishami i Lilongwe, kandi ubu tubona nta nkomyi ifunguro ryo mu buryo bw’umwuka ridukomeza. Numva mu by’ukuri nariboneye isohozwa ry’isezerano ry’Imana riri muri Yesaya 54:17, aho duhumurizwa ko ‘nta ntwaro bacuriye kuturwanya izagira icyo idutwara.’ Nyuma yo gukorera Yehova imyaka irenga 50, ubu nemera ntashidikanya ko mu bigeragezo ibyo ari byo byose dushobora guhura na byo, buri gihe Yehova atwitaho.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Niba ushaka ibindi bisobanuro ku mateka y’Abahamya ba Yehova muri Malawi, reba igitabo Annuaire des Témoins de Jéhovah 1999, ku ipaji ya 149-223, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

[Ifoto yo ku ipaji ya 24]

Umugabo wanjye Emmas yabatijwe muri Mata 1951

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Itsinda rya ba Bavandimwe b’intwari batwaraga ibitabo

[Ifoto yo ku ipaji ya 28]

Inzu yubakishijwe urukundo

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze