Mbese uha agaciro bagenzi bawe muhuje ukwizera bageze mu za bukuru?
MU GIHE abantu bo muri Isirayeli ya kera bagiranaga isezerano n’Imana, bahawe itegeko rigira riti “ujye uhagurukira umeze imvi, wubahe umusaza, utinye Imana yawe” (Abalewi 19:32). Ku bw’ibyo, kubaha abakuze byari inshingano yera, ifitanye isano no kubaha Imana. N’ubwo bwose Abakristo muri iki gihe batagitwarwa n’amategeko ya Mose, ibi biratwibutsa ko Yehova abona ko abagaragu be bageze mu za bukuru bafite agaciro mu maso ye (Imigani 16:31; Abaheburayo 7:18). Mbese tubabona nk’uko Yehova ababona? Twaba se duha agaciro abavandimwe na bashiki bacu basheshe akanguhe?
Yahaye agaciro incuti ye yamurushaga imyaka
Inkuru imwe yo muri Bibiliya igaragaza ibyo kubaha abakuru tuyisanga mu gitabo cy’Abami ba Kabiri. Igaragaza ukuntu umuhanuzi Eliya yasimbuwe n’umuhanuzi wari ukiri muto witwaga Elisa. Reka turebe ibyabaye ku munsi wa nyuma wa Eliya ari umuhanuzi mu bwami bw’imiryango cumi bwa Isirayeli.
Uwo munsi, Yehova yahaye umuhanuzi Eliya wari usheshe akanguhe itegeko ryo gukora urugendo ava i Gilugali ajya i Beteli, akava i Beteli ajya i Yeriko, akava i Yeriko ajya ku ruzi rwa Yorodani (2 Abami 2:1, 2, 4, 6). Muri urwo rugendo rw’ibirometero hafi 50, Eliya yasabye Elisa incuro eshatu kudakomeza kumukurikira. Icyakora, nk’uko mu binyejana byabanje Rusi wari ukiri muto yanze gusiga Nawomi, Elisa na we yanze gusiga uwo muhanuzi wari ugeze mu za bukuru (Rusi 1:16, 17). Elisa yamushubije incuro eshatu agira ati “nkurahiye Uwiteka uhoraho n’ubugingo bwawe, sinsigara” (2 Abami 2:2, 4, 6). Icyo gihe, Elisa yari amaze imyaka igera kuri itandatu akorana na Eliya. Ariko kandi, yifuzaga gukomeza gukorana na Eliya igihe kirekire gishoboka cyose. Iyo nkuru ikomeza igira iti “bakigenda baganira. . . . Eliya ajyanwa mu ijuru” (umurongo wa 11). Eliya na Elisa bakomeje kuganira kugera ku munsi wa nyuma Eliya yahagarikiyeho umurimo we muri Isirayeli. Uko bigaragara, uwo muhanuzi ukiri muto yari afite inyota yo kumva amagambo menshi ashoboka, yarimo inyigisho kandi ateye inkunga yavugwaga n’uwo muhanuzi usheshe akanguhe kandi w’inararibonye. Mu by’ukuri, yahaga agaciro iyo ncuti ye yamurushaga imyaka.
‘Nka ba so na ba nyoko’
Ntibigoye kumenya impamvu Elisa yakunze uwo muhanuzi wari usheshe akanguhe ndetse akamufata nka se wo mu buryo bw’umwuka (2 Abami 2:12). Mbere gato y’uko umurimo Eliya yakoreye muri Isirayeli urangira, yabwiye Elisa ati “nsaba icyo ushaka cyose, ndakigukorera ntaratandukanywa nawe” (umurongo wa 9). Kugeza ku munota wa nyuma, Eliya yagaragaje ko yitaye ku mimerere yo mu buryo bw’umwuka y’uwari kuzamusimbura kandi agaragaza ko yari ashishikajwe n’uko umurimo w’Imana wakomeza gukorwa.
Muri iki gihe, birashishikaje kubona ukuntu abavandimwe na bashiki bacu b’Abakristo bafata abakiri bato nk’abana babo bibyariye, bakabaha ku bumenyi ndetse n’ubwenge bwabo. Urugero, abitangiye gukorera umurimo ku biro by’amashami by’Abahamya ba Yehova, baba biteguye gufasha abashya baba baje mu muryango wa Beteli kugira ubumenyi baba bakeneye kugira ngo basohoze inshingano zabo. Mu buryo nk’ubwo, abagenzuzi basura amatorero hamwe n’abagore babo baba bamaze imyaka myinshi muri uwo murimo, bishimira guha ku bumenyi bagiye bunguka mu myaka bamaze mu murimo ababa bagiye gutorezwa kuzaba abagenzuzi basura amatorero. Ikirenze ibyo ariko, mu matorero y’Abahamya ba Yehova ku isi hose hari abavandimwe na bashiki bacu basheshe akanguhe bamaze imyaka myinshi bakorera Yehova mu budahemuka kandi bafasha abashya mu itorero kugira ngo na bo bazabe inararibonye.—Imigani 2:7; Abafilipi 3:17; Tito 2:3-5.
Kubera ko abo bavandimwe basheshe akanguhe bita ku bandi babikuye ku mutima, bituma mu by’ukuri twishimira kubagaragariza ko tububaha. Ku bw’ibyo, turifuza kwigana urugero rwa Elisa tugaragaza ko duha agaciro abavandimwe bacu basheshe akanguhe duhuje ukwizera. Nk’uko intumwa Pawulo yabitwibukije, reka dukomeze gufata umusaza nk’aho ari data n’umukecuru nk’aho ari mama (1 Timoteyo 5:1, 2). Nidukora ibyo, tuzatuma itorero rya Gikristo ku isi hose rikora neza kandi ritere imbere.
[Ifoto yo ku ipaji ya 30]
Elisa yifuzaga gukorana na Eliya igihe kinini gishoboka cyose
[Amafoto yo ku ipaji ya 31]
Abakiri bato bafashwa cyane n’abasheshe akanguhe