ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w03 15/9 pp. 30-31
  • Ibibazo by’abasomyi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibibazo by’abasomyi
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Ibisa na byo
  • Ni iki wakora kugira ngo uzabone ubuzima bw’iteka?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2024
  • Amagambo ya Yesu yarakaje benshi
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Twungukirwe n’‘amasaka yo mu ijuru’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Yesu ni ‘umugati utanga ubuzima’
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
w03 15/9 pp. 30-31

Ibibazo by’abasomyi

Kuvuga ko Yesu afite ‘ubugingo muri we’ bisobanura iki?

Bibiliya ivuga ko Yesu Kristo afite ‘ubugingo muri we’ kandi ko abigishwa be na bo bafite ‘ubugingo muri bo’ (Yohana 5:26; 6:53). Nyamara, iyo mirongo yombi ntisobanura kimwe.

Yesu yaravuze ati “kuko nk’uko Data afite ubugingo muri we, ni ko yabuhaye Umwana ngo abugire na we.” Mbere yo kuvuga ayo magambo ashishikaje, Yesu yaravuze ati “ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko uwumva ijambo ryanjye akizera uwantumye, aba afite ubugingo buhoraho. . . . Ndababwira yuko igihe kije ndetse kirasohoye, ubwo abapfa bumva kandi bazumva ijwi ry’Umwana w’Imana, n’abaryumvise bazaba bazima, kuko nk’uko Data afite ubugingo muri we, ni ko yabuhaye Umwana ngo abugire na we.” Aha, Yesu yashakaga kuvuga ububasha buhambaye yari yarahawe na Se; ni ukuvuga ubushobozi bwo gutuma abantu bagira igihagararo cyiza imbere y’Imana. Uretse n’ibyo kandi, Yesu ashobora kuzura abasinziriye mu rupfu maze akabaha ubuzima. Kuvuga rero ko Yesu afite ‘ubuzima muri we,’ bisobanura ko yahawe ubwo bushobozi. Ayo magambo nanone ashobora guhindurwamo ko Umwana na we afite ‘impano y’ubugingo muri we,’ kimwe na Se (Yohana 5:24-26). Bite se ku bireba abigishwa be?

Umwaka umwe nyuma y’aho avugiye ayo magambo, Yesu yabwiye abari bamuteze amatwi ati “ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko nimutarya umubiri w’Umwana w’umuntu, ntimunywe n’amaraso ye, nta bugingo muba mufite muri mwe. Urya umubiri wanjye, akanywa amaraso yanjye aba afite ubugingo buhoraho, nanjye nzamuzura ku munsi w’imperuka” (Yohana 6:53, 54). Aha Yesu yagereranyije kugira ‘ubugingo muri bo’ no kubona “ubugingo buhoraho.” Mu rurimi rw’umwimerere rw’Ikigiriki, hari amagambo yandikwa akurikije ikibonezamvugo kimwe n’amagambo yahinduwemo kugira ‘ubugingo muri bo,’ aboneka ahandi hantu mu Byanditswe bya Kigiriki. Hari ingero ebyiri: “mugire umunyu mu mitima yanyu;” “bituma mu mibiri yabo bagarurirwa ingaruka mbi” (Mariko 9:50; Abaroma 1:27). Muri izi ngero zombi, izo nteruro ntizumvikanisha ubushobozi bwo guha abandi umunyu cyangwa kugira undi baha ku ngaruka z’imyifatire yabo. Ahubwo, ibyo byumvikanisha igitekerezo cy’ibintu byuzuye. Bityo, amagambo ‘ubugingo muri bo’ yakoreshejwe muri Yohana 6:53 asobanura gusa kugira ubuzima nyabuzima, bwuzuye.

Igihe yavugaga ko abigishwa be bazagira ubugingo muri bo, Yesu yavuze ku mubiri we n’amaraso ye. Nyuma y’aho, ubwo yatangizaga Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba, Yesu yongeye kuvuga ku mubiri n’amaraso bye maze ategeka abigishwa be, bari kuzinjizwa mu isezerano rishya, kurya ku mugati udasembuye bakanywa na divayi by’ikigereranyo. None se ibyo byaba bishaka kuvuga ko Abakristo basizwe, bari mu isezerano rishya bagiranye na Yehova Imana, ari bo bonyine bazagira ubwo buzima bwuzuye? Oya. Ibyo Yesu yabivuze mu bihe bitandukanye, haciyemo umwaka umwe. Abumvise amagambo ya Yesu yanditse muri Yohana 6:53, 54, ntibari bazi iby’urwibutso rwa buri mwaka n’iby’ibigereranyo bishushanya umubiri n’amaraso bya Kristo.

Dukurikije ibivugwa muri Yohana igice cya 6, Yesu yabanje kugereranya umubiri we na manu, agira ati “ba sekuruza wanyu bariraga manu mu butayu, nyamara barapfuye. Uyu ni wo mutsima umanuka uva mu ijuru, kugira ngo umuntu uwurya ye gupfa. Ni jye mutsima muzima wavuye mu ijuru. Umuntu narya uwo mutsima azabaho iteka ryose.” Umubiri wa Yesu hamwe n’amaraso ye byarushaga agaciro manu isanzwe. Mu buhe buryo? Kubera ko umubiri we watanzwe ku bw’ “abari mu isi” kugira ngo bazabone ubugingo buhoraho.a Kubera iyo mpamvu, amagambo yo muri Yohana 6:53 avuga kugira ‘ubugingo muri bo’ yerekeza ku bantu bose bazahabwa ubuzima bw’iteka, haba mu ijuru cyangwa ku isi.​—Yohana 6:48-51.

Abigishwa ba Kristo bazahabwa ryari ubuzima muri bo, cyangwa bazagira ubuzima bwuzuye ryari? Ku basizwe bazaragwa Ubwami, babuhabwa iyo bamaze kuzurirwa ubuzima mu ijuru babaye ibiremwa by’umwuka bidapfa (1 Abakorinto 15:52, 53; 1 Yohana 3:2). “Izindi ntama” za Yesu zizabona ubwo buzima bwuzuye nyuma y’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi. Bazaba babanje kugeragezwa, bamaze kugaragaza ko ari indahemuka, biswe abakiranutsi bakwiriye ubuzima bw’iteka muri paradizo ku isi.​—Yohana 10:16; Ibyahishuwe 20:5, 7-10.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Igihe bari mu butayu, Abisirayeli hamwe n’ “ikivange cy’amahanga menshi” bari bakeneye manu kugira ngo bakomeze kubaho (Kuva 12:37, 38; 16:13-18). Muri ubwo buryo, kugira ngo Abakristo bose babone ubugingo buhoraho, baba abasizwe cyangwa abatarasizwe, bagomba kungukirwa na manu yavuye mu ijuru, bakizera igitambo cy’incungu cy’umubiri n’amaraso bya Yesu.​—Reba Umunara w’Umurinzi wo ku ya 1 Gashyantare 1988, ku ipaji ya 30-1, mu Gifaransa.

[Amafoto yo ku ipaji ya 31]

Abakristo b’ukuri bose bashobora ‘kugira ubugingo muri bo’

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze