ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w03 1/10 p. 29
  • Ibibazo by’abasomyi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibibazo by’abasomyi
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Ibisa na byo
  • Ibibazo by’abasomyi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2020
  • ‘Abapfuye bazazurwa’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Ibyiringiro by’umuzuko bifite imbaraga
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • Twizeye rwose ko abapfuye bazazuka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2020
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
w03 1/10 p. 29

Ibibazo by’abasomyi

Kubatirizwa abapfuye bisobanura iki?

Igihe intumwa Pawulo yandikaga ku muzuko wo mu ijuru, yanditse umurongo uteye amatsiko cyane. Muri Bibiliya Yera haranditse ngo “niba bitabaye bityo, ababatirizwa abapfuye bazagira bate? Niba abapfuye batazuka rwose ni iki gituma bababatirizwa?” Naho Bibiliya Ntagatifu yo yahinduye uyu murongo ngo “bitabaye ibyo, ababatirizwa abapfuye baba bashaka kugera ku ki? Niba koko abapfuye batazuka, ni iki gituma bababatirizwa?”—1 Abakorinto 15:29.

Mbese Pawulo yaba yarashatse kumvikanisha ko abantu bazima babatizwa mu kigwi cy’abantu bapfuye batabatijwe? Usomye iyi mirongo muri izo Bibiliya no mu buhinduzi bw’izindi Bibiliya zimwe na zimwe, bisa n’aho uwo ari wo mwanzuro. Nyamara, iyo ugenzuye witonze cyane Ibyanditswe ndetse n’Ikigiriki cy’umwimerere Pawulo yanditsemo, ugera ku wundi mwanzuro. Pawulo yashakaga kuvuga ko Abakristo basizwe babatizwaga cyangwa bakibizwa mu mazi, bagatangira isiganwa ry’ubuzima ryari kuzabageza ku rupfu bakiri abizerwa nk’uko Yesu yapfuye ari uwizerwa. Nyuma yaho, bari kuzazukana umubiri w’umwuka nk’uko byagendekeye Yesu.

Ibyanditswe bishyigikira ibyo bisobanuro. Mu ibaruwa yandikiye Abaroma, Pawulo yagize ati “ntimuzi yuko twese ababatirijwe muri Yesu Kristo, twabatirijwe no mu rupfu rwe?” (Abaroma 6:3). Mu ibaruwa yandikiye Abafilipi, Pawulo yivuzeho ubwe avuga ko ‘yifatanyije mu mibabaro [ya Kristo], no kujya ashushanywa no gupfa kwe ngo ahari agere ku muzuko w’abapfuye’ (Abafilipi 3:10, 11). Pawulo yagaragazaga ko ubuzima bw’umwigishwa wa Kristo wasizwe bukubiyemo no gukomeza gushikama mu gihe cy’ibigeragezo, kandi agapfa ari uwizerwa, hanyuma akazazukira kuba mu ijuru.

Birashishikaje kumenya ko iyi mirongo yavuzwe haruguru hamwe n’indi mirongo ivugwamo urupfu n’abantu babatijwe, yerekeza ku bantu bazima babatijwe, iterekeza ku bantu bapfuye. Pawulo yanabwiye abandi Bakristo bagenzi be basizwe ati “kuko mwahambanywe na we mu mubatizo kandi ni mo mwazuranywe na we, ku bwo kwizera imbaraga z’Imana yamuzuye mu bapfuye.”—Abakolosayi 2:12.

Akajambo k’Ikigiriki hy·perʹ, kakoreshejwe mu 1 Abakorinto 15:29 kahinduwe mu buryo butuma ubuhinduzi bwa Bibiliya bumwe na bumwe bwumvikanamo igitekerezo cyo ‘kubatirizwa abapfuye,’ gashobora nanone gusobanura “kubatizwa kugira ngo bazapfe.” Ni yo mpamvu Bibiliya yitwa New World Translation of the Holy Scriptures yahinduye uwo murongo neza igira iti “niba bitari ibyo, ababatizwa kugira ngo bazapfe bazagira bate? Niba abapfuye batazuka rwose, ni iki gituma babatizwa kugira ngo bazamere batyo?”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze