ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w03 1/11 pp. 8-13
  • Abagore banejeje umutima wa Yehova

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Abagore banejeje umutima wa Yehova
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Abagore banze kumvira Farawo
  • Umugore wahoze ari indaya yanejeje umutima wa Yehova
  • Ubwenge bwe bwamuhesheje umugisha
  • Mbese nawe ushobora kuba nka Abigayili?
  • Yahawe “ingororano y’umuhanuzi”
  • Yagaragaje ubwenge
    Twigane ukwizera kwabo
  • Yagaragaje ubwenge
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Abigayili na Dawidi
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • “Yabazweho gukiranuka binyuze ku mirimo”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
w03 1/11 pp. 8-13

Abagore banejeje umutima wa Yehova

“Uwiteka akwiture ibyo wakoze, ugororerwe ingororano itagabanije n’Uwiteka.”​—RUSI 2:12.

1, 2. Twakungukirwa dute no gutekereza ku ngero zo muri Bibiliya z’abagore banejeje umutima wa Yehova?

GUTINYA Imana ni ko kwatumye abagore babiri banga kumvira itegeko rya Farawo. Ukwizera ni ko kwatumye maraya ahara amagara ye kugira ngo acumbikire abatasi babiri b’Abisirayeli. Ubwenge no kwicisha bugufi mu gihe hari ikibazo gikomeye byafashije umugore kurokora abantu benshi kandi abuza uwasizwe na Yehova kugibwaho n’urubanza rw’amaraso. Kwiringira Yehova Imana hamwe n’umuco wo gucumbikira abashyitsi ni byo byatumye umubyeyi w’umupfakazi aha umuhanuzi w’Imana utwokurya yari asigaranye. Izo ni ingero nkeya mu ngero nyinshi z’abagore bavugwa mu Byanditswe ko banejeje umutima wa Yehova.

2 Uko Yehova yabonaga abo bagore ndetse n’imigisha yabahaye bigaragaza ko ikimushimisha kuruta ibindi byose ari imico yo mu buryo bw’umwuka, kuruta ko umuntu yaba ari umugore cyangwa ari umugabo. Muri iyi si ya none, aho abantu benshi bakabya kwibanda ku bintu bidafitanye isano n’Imana, ntibyoroshye gushyira ibintu by’umwuka mu mwanya wa mbere. Ariko birashoboka, nk’uko byagaragajwe n’abagore batinya Imana babarirwa muri za miriyoni bagize igice kinini cy’ubwoko bw’Imana muri iki gihe. Abo Bakristokazi bigana ukwizera, ubwenge, umuco wo kwakira abashyitsi ndetse n’indi mico myiza yindi yagaragajwe n’abagore batinyaga Imana bavuzwe muri Bibiliya. Birumvikana ariko ko n’abagabo b’Abakristo na bo bifuza kwigana imico abo bagore b’intangarugero bo mu bihe bya kera bagaragaje. Reka turebe mu buryo burambuye inkuru zo muri Bibiliya zivuga kuri abo bagore bavuzwe tugitangira, kugira ngo turebe uko twabigana mu buryo bwuzuye.—Abaroma 15:4; Yakobo 4:8.

Abagore banze kumvira Farawo

3, 4. (a) Kuki Shifura na Puwa banze kumvira Farawo igihe yabahaga itegeko ryo kwica buri mwana w’umuhungu w’Umwisirayeli wabaga avutse? (b) Yehova yagororeye ate abo babyaza babiri ku bw’ubutwari n’ugutinya Imana bagaragaje?

3 Mu manza zabereye i Nuremberg ho mu Budage nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, abenshi mu bahamijwe icyaha cyo gutsemba imbaga bagerageje kwiregura bavuga ko babikoze bumvira amategeko. Noneho gereranya abo bantu baregwaga n’ababyaza babiri b’Abisirayelikazi, ari bo Shifura na Puwa, babayeho ku ngoma y’igitugu ya Farawo utaravuzwe mu izina. Kubera ko Farawo yatinyaga ukuntu Abaheburayo bororokaga cyane, yategetse abo babyaza babiri kwica abana b’abahungu b’Abaheburayo bose babaga bavutse. Abo bagore bitabiriye bate iryo tegeko ryuzuye urwango? ‘Nta bwo bakoze ibyo bategetswe n’umwami wa Egiputa, ahubwo baretse abahungu babaho.’ Kuki abo bagore bataguye mu mutego wo gutinya umuntu? Ni ukubera ko ‘bubahaga Imana.’—Kuva 1:15, 17; Itangiriro 9:6.

4 Ni koko, abo babyaza bagize Yehova ubuhungiro, maze na we ababera “ingabo,” abarinda umujinya wa Farawo (2 Samweli 22:31; Kuva 1:18-20). Ariko imigisha Yehova yabahaye ntiyaciriye aho. Yagororeye Shifura na Puwa abaha imiryango bitirirwa. Yehova yarabubahirije yandikisha amazina yabo n’ibyo bakoze mu Ijambo rye ryahumetswe kugira ngo abazavuka nyuma bazabisome, mu gihe izina rya Farawo ryo ritacyibukwa.—Kuva 1:21; 1 Samweli 2:30b; Imigani 10:7.

5. Ni gute Abakristokazi benshi muri iki gihe bitwara nk’uko Shifura na Puwa bitwaye, kandi se Yehova azabagororera ate?

5 Mbese no muri iki gihe hari abagore bameze nka Shifura na Puwa? Barahari rwose! Buri mwaka abagore nk’abo babarirwa mu bihumbi babwiriza badatinya ubutumwa bwa Bibiliya burokora ubuzima mu bihugu “itegeko ry’umwami” ribabuza kubikora, ibyo bikaba byatuma babura umudendezo wabo cyangwa bikaba byanashyira ubuzima bwabo mu kaga (Abaheburayo 11:23; Ibyakozwe 5:28, 29). Kubera ko abo bagore b’intwari baba basunitswe n’urukundo bakunda Imana na bagenzi babo, ntibemerera umuntu n’umwe wababuza kugeza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana ku bandi. Kubera iyo mpamvu, Abakristokazi benshi bahangana no kurwanywa ndetse no gutotezwa (Mariko 12:30, 31; 13:9-13). Nk’uko Yehova yabigenje kuri Shifura na Puwa, azi neza ibikorwa by’abo bagore bahebuje mu mico myiza kandi b’intwari, kandi azabagaragariza urukundo abakunda yandikisha amazina yabo mu “gitabo cy’ubugingo” nibakomeza kwihangana ari indahemuka kugeza imperuka.—Abafilipi 4:3; Matayo 24:13.

Umugore wahoze ari indaya yanejeje umutima wa Yehova

6, 7. (a) Rahabu yari azi iki kuri Yehova no ku bwoko bwe, kandi se ubwo bumenyi bwamugizeho izihe ngaruka? (b) Ijambo ry’Imana ryubahirije Rahabu rite?

6 Mu mwaka wa 1473 M.I.C.a, hari indaya yitwaga Rahabu yabaga mu mujyi w’i Kanaani witwaga Yeriko. Uko bigaragara, Rahabu yari umugore uzi ibintu byinshi. Igihe abatasi babiri b’Abisirayeli bazaga kwihisha mu nzu ye, yashoboye kubabwira mu buryo burambuye ibyerekeye ukuntu Abisirayeli bavuye mu Misiri mu buryo bw’igitangaza, n’ubwo bwose hari hashize imyaka 40 ibyo bibaye! Yari azi neza kandi ukuntu Abisirayeli bari baherutse gutsinda Abami b’Abamori, ari bo Sihoni na Ogi. Reba ukuntu ubwo bumenyi bwamugizeho ingaruka. Yabwiye abo batasi ati “nzi yuko Uwiteka abahaye igihugu, . . . kuko Uwiteka Imana yanyu ari yo Mana yo hejuru mu ijuru no hasi mu isi” (Yosuwa 2:1, 9-11). Ni koko, ibyo Rahabu yamenye kuri Yehova no ku byo yakoreye Abisirayeli byamukoze ku mutima bituma yizera Yehova.—Abaroma 10:10.

7 Ukwizera kwa Rahabu kwatumye agira icyo akora. Yakiranye abo batasi b’Abisirayeli “amahoro,” kandi yumviye amabwiriza yabo yagombaga gutuma arokoka igihe Abisirayeli bari gutera i Yeriko (Abaheburayo 11:31; Yosuwa 2:18-21). Nta gushidikanya ko ibyo Rahabu yakoze asunitswe no kwizera byanejeje umutima wa Yehova, kubera ko yahumekeye umwigishwa w’Umukristo Yakobo kugira ngo yandike izina rya Rahabu hamwe n’irya Aburahamu, incuti y’Imana, mu ngero Abakristo bakwiriye kwigana. Yakobo yaranditse ati “dore na maraya uwo Rahabu. Mbese ntiyatsindishirijwe n’imirimo ubwo yacumbikiraga za ntumwa, akaziyobora indi nzira?”—Yakobo 2:25.

8. Ni gute Yehova yahaye Rahabu imigisha ku bw’ukwizera no kumvira kwe?

8 Yehova yagororeye Rahabu mu buryo butandukanye. Ubwa mbere, yamurokoye mu buryo bw’igitangaza we n’abari bahungiye mu nzu ye bose, ni ukuvuga “inzu ya se n’ibyo yari afite byose.” Hanyuma, yabemereye kuba “mu Bisirayeli,” aho bafashwe nka ba kavukire (Yosuwa 2:13; 6:22-25; Abalewi 19:33, 34). Ariko imigisha Yehova yahaye Rahabu si iyo gusa. Yanamuhaye igikundiro cyo kuba nyirakuruza wa Yesu Kristo. Mbega uburyo burenze bwo kugaragariza ineza yuje urukundo umugore w’Umunyakanaanikazi wahoze asenga ibigirwamana!b—Zaburi 130:3, 4.

9. Ni gute uko Yehova yabonaga Rahabu n’abagore bamwe b’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere byatera inkunga abagore bamwe bo muri iki gihe?

9 Kimwe na Rahabu, bamwe mu Bakristokazi bo kuva mu kinyejana cya mbere kugeza ubu baretse ubwiyandarike kugira ngo bashimishe Imana (1 Abakorinto 6:9-11). Nta gushidikanya ko bamwe muri bo bakuriye mu mimerere yagereranywa n’iyo muri Kanaani ya kera, aho ubusambanyi bwari bwiganje ndetse bubonwa nk’aho ari ikintu gisanzwe. Nyamara, bahinduye imibereho yabo basunitswe n’ukwizera gushingiye ku bumenyi nyakuri bwo mu Byanditswe (Abaroma 10:17). Ku bw’ibyo, dushobora kuvuga kandi kuri abo bagore ko “Imana idakorwa n’isoni zo kwitwa Imana yabo” (Abaheburayo 11:16). Mbega igikundiro!

Ubwenge bwe bwamuhesheje umugisha

10, 11. Ni ibihe bintu byabaye hagati ya Nabali na Dawidi byatumye Abigayili agira icyo akora?

10 Abagore benshi b’indahemuka bo mu bihe bya kera bagaragaje ubwenge mu buryo butangaje kandi bagiriye neza ubwoko bwa Yehova. Umwe muri abo bagore ni Abigayili, wari umugore w’Umwisirayeli w’umutunzi wari ukize cyane witwaga Nabali. Ubwenge bwa Abigayili bwatumye arokora ubuzima bw’abantu kandi butuma Dawidi, wari kuzaba umwami wa Isirayeli, atagibwaho n’urubanza rw’amaraso. Dushobora kwisomera iby’iyo nkuru ya Abigayili yanditse muri 1 Samweli igice cya 25.

11 Nk’uko iyo nkuru itangira ibivuga, Dawidi n’abagaragu be bari bakambitse hafi y’umukumbi wa Nabali. Barinze uwo mukumbi nta kiguzi amanywa n’ijoro, ku bw’ineza bashakaga kugaragariza Nabali mwene wabo w’Umwisirayeli. Dawidi abonye ko ibibatunga bigenda bikendera, yatumye abasore icumi kwa Nabali kumusaba ibyokurya. Icyo gihe, Nabali yari abonye uburyo bwo gushimira Dawidi no kumugaragariza icyubahiro kuko yari yarasizwe na Yehova. Nyamara si ko Nabali yabigenje. Ahubwo yazabiranyijwe n’uburakari, atuka Dawidi ndetse yirukana abo basore nta cyo abahaye. Dawidi abyumvise, yakoranyije abantu 400 n’intwaro zabo maze yiyemeza kujya kwihorera. Abigayili yamenye ko umugabo we yari yakankamiye ba basore maze agira icyo akora mu maguru mashya kandi abigiranye amakenga. Yoherereje Dawidi ibyokurya byinshi kugira ngo acururuke. Hanyuma na we ubwe yaje kujya gusanganira Dawidi.—Umurongo wa 2-20.

12, 13. (a) Abigayili yagaragaje ate ko yari umunyabwenge kandi ko yari indahemuka kuri Yehova no ku wo yasize? (b) Abigayili yakoze iki ageze mu rugo, kandi se nyuma byaje kumugendekera bite?

12 igihe Abigayili yahuraga na Dawidi, uburyo yamusabye imbabazi amwinginga yicishije bugufi bugaragaza ukuntu yubahaga cyane uwo Yehova yari yarasize. Yaravuze ati “Uwiteka ntazabura kukubakira inzu idakuka, kuko Nyagasani urwana intambara z’Uwiteka”; yongeraho ko Yehova yari kuzagira Dawidi umutware wa Isirayeli (Umurongo wa 28-30). Muri uwo mwanya kandi, Abigayili yagize ubutwari buhambaye bwo kubwira Dawidi ko iyo aramuka yihoreye, yari kugibwaho n’urubanza rw’amaraso (Umurongo wa 26, 31). Ukwicisha bugufi kwa Abigayili, icyubahiro cyimbitse yamugaragarije hamwe n’ibitekerezo bisobanutse neza yamugejejeho, byatumye Dawidi acururuka. Yaramushubije ati “Uwiteka Imana yawe yakohereje guhura nanjye uyu munsi, ishimwe. Ubwenge bwawe bushimwe nawe ushimwe, kuko uyu munsi undinze kugibwaho n’urubanza rw’amaraso, kuba ari jye wihorera ubwanjye.”—Umurongo wa 32, 33.

13 Abigayili ageze mu rugo, yagize ubutwari bwo gushaka kubwira umugabo we iby’impano yahaye Dawidi. Icyakora amubonye, yasanze “yasinze cyane.” Ubwo yarategereje kugeza igihe asindukiye maze arabimubwira. Nabali yabyakiriye ate? Yabaye nk’ukubiswe n’inkuba ku buryo umutima we wahise uraba aba igiti. Nyuma y’iminsi icumi yarapfuye yishwe n’Imana. Igihe Dawidi yari amaze kumenya ko Nabali yapfuye, yasabye Abigayili ko yamubera umugore, kandi uko bigaragara yaramwemeraga akanamwubaha cyane. Abigayili yemeye ibyo Dawidi yamusabye.—Umurongo wa 34-42.

Mbese nawe ushobora kuba nka Abigayili?

14. Ni iyihe mico ya Abigayili twaba twifuza kwihingamo mu rugero rwagutse?

14 Mbese waba umugabo cyangwa umugore, hari imico ubona muri Abigayili nawe wifuza kwihingamo mu rugero rwagutse? Wenda wifuza ko mu gihe ibibazo byaba bivutse, warushaho kugira amakenga n’ubwenge mu byo ukora. Cyangwa wenda wifuza kujya uvuga utuje kandi udahubutse mu gihe abo muri kumwe barakaye. Niba ari uko bimeze se, kuki utasenga Yehova umubwira ibyo bintu? Asezeranya guha ubwenge, ubushishozi n’ubushobozi bwo gutekereza abantu bose ‘basaba bizeye.’—Yakobo 1:5, 6; Imigani 2:1-6, 10, 11.

15. Ni mu yihe mimerere ari iby’ingenzi mu buryo bwihariye ko Abakristokazi bagaragaza imico nk’iya Abigayili?

15 Kugira imico myiza nk’iyo ni iby’ingenzi mu buryo bwihariye ku mugore ufite umugabo utizera kandi udashishikazwa n’amahame ya Bibiliya cyangwa ngo ayiteho. Ashobora kuba ari umusinzi. Nta wamenya, abagabo nk’abo bashobora guhinduka. Abenshi barahindutse, akenshi bitewe n’uko abagore babo babagaragarije ubugwaneza n’ingeso nziza bakanabubaha cyane.—1 Petero 3:1, 2, 4.

16. Uko mu rugo rwa mushiki wacu w’Umukristo byaba bimeze kose, azagaragaza ate ko aha agaciro imishyikirano afitanye na Yehova kurusha ibindi byose?

16 Uko ibibazo waba uhanganye na byo mu rugo byaba biri kose, ibuka ko Yehova ahora yiteguye kugufasha (1 Petero 3:12). Ihatire kuba umuntu ukuze mu buryo bw’umwuka. Senga usaba ubwenge no kugira umutima utuje. Ni koko, egera Yehova binyuriye mu cyigisho cya Bibiliya cya buri gihe, mu isengesho, mu gutekereza ku byo wiga no mu kwifatanya na bagenzi bawe b’Abakristo. Kuba umugabo wa Abigayili atarabonaga ibintu mu buryo bw’umwuka, ntibyabangamiye urukundo Abigayili yakundaga Imana n’uko yagombaga kwitwara ku mugaragu Imana yasize. Yagenderaga ku mahame akiranuka. N’ubwo mu rugo umugabo yaba ari umugaragu w’Imana w’intangarugero, umugore we w’Umukristo aba azi neza ko agomba gukomeza gushyiraho imihati kugira ngo akomeze igihagararo cye cyo mu buryo bw’umwuka kandi akirinde. Ni iby’ukuri ko umugabo we aba afite inshingano ahabwa n’Ibyanditswe yo kumwitaho mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri, ariko na we aba agomba guhatanira kubona ‘agakiza ke atinya kandi ahinda umushyitsi.’—Abafilipi 2:12; 1 Timoteyo 5:8.

Yahawe “ingororano y’umuhanuzi”

17, 18. (a) Ni ikihe kigeragezo kidasanzwe cy’ukwizera umupfakazi w’i Sarefati yari ahanganye na cyo? (b) Uwo mupfakazi yitabiriye ate ibyo Eliya yamusabye, kandi se Yehova yamugororeye ate ku bw’ibyo bintu?

17 Uburyo Yehova yitaye ku mupfakazi w’umukene wariho mu gihe kimwe n’umuhanuzi Eliya, bugaragaza ko yishimira cyane abashyigikira ugusenga k’ukuri bitanga cyangwa bagatanga ubutunzi bwabo. Kubera ko mu gihe cya Eliya amapfa yari amaze igihe kirekire, abantu benshi bari barishwe n’inzara, muri bo hakaba harimo umupfakazi n’umwana we w’umuhungu babaga i Sarefati. Igihe bari basigaranye gusa ibyokurya bya nyuma, haje umushyitsi, uwo akaba yari umuhanuzi Eliya. Yamusabye ibintu bidasanzwe. N’ubwo yari azi imimerere mibi yari arimo, yamusabye kumuvugira “agatsima” muri ka gafu na twa tuvuta yari asigaranye. Ariko kandi yongeyeho ati “kuko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze itya ngo ‘icyo giseke ntabwo kizaburamo ifu, n’amavuta ntabwo azabura muri iyo mperezo, kugeza ku munsi Uwiteka azavubira isi imvura.’ ”—1 Abami 17:8-14.

18 Mbese wowe wari kubigenza ute iyo uza kuba warasabwe gukora ibintu bidasanzwe nka biriya? Uko bigaragara, uwo mupfakazi w’i Sarefati amaze kumenya ko Eliya ari umuhanuzi wa Yehova, yahise “abigenza nk’uko Eliya yamubwiye.” Ni mu buhe buryo Yehova yamugororeye ku bw’uwo muco we wo kwakira abashyitsi? Yahaye ibyokurya mu buryo bw’igitangaza uwo mupfakazi, umuhungu we na Eliya mu gihe cyose iyo nzara yamaze (1 Abami 17:15, 16). Ni koko, Yehova yahaye umupfakazi w’i Sarefati “ingororano y’umuhanuzi,” n’ubwo bwose atari Umwisirayeli (Matayo 10:41). Umwana w’Imana na we yashimye uwo mupfakazi ubwo yamutangagaho urugero abwira abantu batari bafite ukwizera bo mu mudugudu w’iwabo, ari wo Nazareti.—Luka 4:24-26.

19. Ni mu buhe buryo Abakristokazi benshi bo muri iki gihe bagaragaza umwuka nk’uwa wa mupfakazi w’i Sarefati, kandi se Yehova ababona ate?

19 Muri iki gihe, abagore benshi b’Abakristo bagaragaza umwuka nk’uw’uwo mupfakazi w’i Sarefati. Urugero, buri cyumweru bashiki bacu b’Abakristo bazira ubwikunde; abenshi muri bo bakaba ari abakene kandi bafite n’imiryango bitaho, bagaragariza umuco wo kwakira abashyitsi abagenzuzi basura amatorero n’abagore babo. Abandi basangira ibyokurya n’abakozi b’igihe cyose bo mu karere k’iwabo, bagafasha abakene, cyangwa bakitanga ubwabo mu buryo runaka kandi bagatanga ubutunzi bwabo bashyigikira umurimo wo kubwiriza Ubwami (Luka 21:4). Mbese Yehova yaba abona uko kuntu bigomwa? Yego rwose! ‘Imana ntikiranirwa ngo yibagirwe imirimo yanyu n’urukundo mwerekanye ko mukunze izina ryayo, kuko mwakoreraga abera na none mukaba mukibakorera.’—Abaheburayo 6:10.

20. Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?

20 Mu kinyejana cya mbere, abagore benshi batinyaga Imana bari bafite igikundiro cyo gukorera Yesu n’intumwa ze. Mu gice gikurikira, tuzarebera hamwe ukuntu abo bagore banejeje umutima wa Yehova kandi tuzareba n’ingero z’abagore bo muri iki gihe bakorera Yehova n’umutima wabo wose, ndetse n’igihe bari mu mimerere igoranye.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Mbere y’Igihe Cyacu.

b Igisekuru cya Yesu, nk’uko cyanditswe na Matayo, kivuga mu mazina abagore bane ari bo Tamari, Rahabu, Rusi na Mariya. Bose bavugwa mu buryo bwiyubashye mu Ijambo ry’Imana.—Matayo 1:3, 5, 16.

Isubiramo

• Ni gute abagore bakurikira banejeje umutima wa Yehova?

• Shifura na Puwa

• Rahabu

• Abigayili

• Umupfakazi w’i Sarefati

• Gutekereza ku ngero twasigiwe n’abo bagore bizatwungura bite buri muntu ku giti cye? Sobanura.

[Amafoto yo ku ipaji ya 9]

Abagore benshi b’indahemuka bakoreye Imana batitaye ku “itegeko ry’umwami”

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Kuki Rahabu ari urugero rwiza rw’umuntu ufite ukwizera?

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Ni iyihe mico Abigayili yagaragaje nawe wifuza kwigana?

[Ifoto yo ku ipaji ya 12]

Abakristokazi benshi bo muri iki gihe bagaragaza umutima nk’uw’umupfakazi w’i Sarefati

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze