Abakristokazi basenga Imana mu budahemuka bafite agaciro
“Ubutoni burashukana kandi uburanga bwiza ni ubusa, ariko umugore wubaha Uwiteka ni we uzashimwa.”—IMIGANI 31:30.
1. Ni gute Yehova abona ubwiza ubigereranyije n’uko isi ibubona?
ISI muri rusange ikunze kwibanda ku kuntu abantu bagaragara inyuma, cyane cyane iyo abarebwa ari abagore. Icyakora, Yehova we ashishikazwa cyane n’umuntu w’imbere, ushobora no kurushaho kuba mwiza uko umuntu agenda asaza (Imigani 16:31). Ku bw’ibyo, Bibiliya itera abagore inkunga igira iti “umurimbo wanyu we kuba uw’inyuma, uwo kuboha umusatsi cyangwa uwo kwambara izahabu cyangwa uwo gukānisha imyenda, ahubwo ube uw’imbere uhishwe mu mutima, umurimbo utangirika w’umwuka ufite ubugwaneza n’amahoro ari wo w’igiciro cyinshi mu maso y’Imana.”—1 Petero 3:3, 4.
2, 3. Ni gute abagore bagize uruhare mu gutuma ubutumwa bwiza bukwirakwira mu kinyejana cya mbere, kandi se ibyo byari byarahanuwe bite?
2 Iyo myifatire ikwiriye gushimwa Bibiliya ivuga, yagaragajwe n’abagore benshi bavugwa muri Bibiliya. Mu kinyejana cya mbere, bamwe muri abo bari bafite igikundiro cyo gufasha Yesu n’intumwa ze (Luka 8:1-3). Nyuma y’aho, Abakristokazi babaye ababwiriza barangwa n’ishyaka; abandi bashyigikiraga abagabo b’Abakristo bari bafite inshingano z’ubuyobozi, muri bo hakaba harimo n’intumwa Pawulo; kandi bamwe bagaragaje umuco wo kwakira abashyitsi mu buryo bwihariye, ndetse batanze amazu yabo akajya aberamo amateraniro y’itorero.
3 Kuba Yehova yari kuzakoresha abagore mu buryo bukomeye mu isohozwa ry’umugambi we, byari byarahanuwe mu Byanditswe. Urugero, muri Yoweli 3:1, 2 hari harahanuye ko abagore n’abagabo, abato n’abakuru, bari kuzahabwa umwuka wera maze bakagira uruhare mu gukwirakwiza ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Ubwo buhanuzi bwatangiye gusohora kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C.a (Ibyakozwe 2:1-4, 16-18). Bamwe mu bagore basizwe bari barahawe impano zo gukora ibitangaza, urugero nk’impano yo guhanura (Ibyakozwe 21:8, 9). Kubera ishyaka abo bashiki bacu b’indahemuka bagize umutwe munini w’ingabo zo mu buryo bw’umwuka bagiraga mu murimo, bagize uruhare mu gutuma Ubukristo bukwirakwira mu buryo bwihuse mu kinyejana cya mbere. Koko rero, ahagana mu mwaka wa 60 I.C., intumwa Pawulo yanditse ko ubutumwa bwiza bwari bwarabwirijwe “mu baremwe bose bari munsi y’ijuru.”—Abakolosayi 1:23.
Bashimirwa ubutwari, ishyaka n’umuco wo kwakira abashyitsi
4. Kuki Pawulo yari afite impamvu zikwiriye zo gushimira bamwe mu bagore bo mu itorero rya Gikristo ryo mu kinyejana cya mbere?
4 Dufashe urugero ku ntumwa Pawulo, yashimagije mu buryo bwihariye umurimo abagore bamwe na bamwe bakoraga, nk’uko abagenzuzi b’Abakristo muri iki gihe bashima umurimo ukorwa n’abagore barangwa n’ishyaka. Mu bagore Pawulo yavuze mu mazina harimo “Tirufayina na Tirufosa bakorera[ga] mu Mwami wacu,” hamwe na “Perusi ukundwa, wakoreye mu Mwami cyane” (Abaroma 16:12). Pawulo yanditse kandi ko Ewodiya na Sintike ‘bakoranye na we, bakamufasha kurwanira ubutumwa bwiza’ (Abafilipi 4:2, 3). Purisikila n’umugabo we Akwila, na bo bakoranye na Pawulo. Ndetse Purisikila na Akwila “bemeye gutanga imitwe yabo gucibwa” kubera Pawulo, bituma yandika ati “si jye jyenyine ubashima, ahubwo n’amatorero yo mu banyamahanga yose arabashima.”—Abaroma 16:3, 4; Ibyakozwe 18:2.
5, 6. Ni mu buhe buryo Purisikila yasigiye urugero rwiza bashiki bacu bo muri iki gihe?
5 Ni iki cyatumye Purisikila agira ishyaka n’ubutwari? Igisubizo cy’icyo kibazo tugisanga mu Byakozwe 18:24-26, aho dusoma ko yashyigikiye umugabo we mu gufasha Apolo, wari intyoza mu kuvuga ariko wari ufite n’ibindi yari akeneye gusobanukirwa mu kuri kwahishuwe. Biragaragara kandi ko Purisikila yiyigishaga Ijambo ry’Imana hamwe n’inyigisho z’intumwa ashyizeho umwete. Ibyo byatumye arushaho kugira imico ihebuje yatumye agira agaciro mu maso y’Imana, ku mugabo we kandi agirira akamaro itorero rye ry’icyo gihe. Muri iki gihe, hari bashiki bacu benshi b’Abakristo bafite agaciro nk’aka Purisikila bakorana umwete, biyigisha Bibiliya bashishikaye kandi bakanigaburira ifunguro ryo mu buryo bw’umwuka Yehova atanga binyuriye ku “gisonga gikiranuka.”—Luka 12:42.
6 Akwila na Purisikila bagaragazaga umuco wo gucumbikira abashyitsi mu buryo bwihariye. Pawulo yabaga iwabo igihe yakoranaga na bo umwuga wo kuboha amahema i Korinto (Ibyakozwe 18:1-3). Igihe uwo mugabo n’umugore we bimukiraga muri Efeso nyuma bakaza kujya i Roma, bakomeje kugaragaza uwo muco wa Gikristo wo gucumbikira abashyitsi, ndetse batanze inzu yabo ikajya iberamo amateraniro y’itorero (Ibyakozwe 18:18, 19; 1 Abakorinto 16:8, 19). Numfa na Mariya nyina wa Yohana Mariko, na bo bemeye ko amateraniro y’itorero abera mu nzu zabo.—Ibyakozwe 12:12; Abakolosayi 4:15.
Badufitiye akamaro cyane muri iki gihe
7, 8. Ni ibihe bintu abenshi mu Bakristokazi bo muri iki gihe bashimirwa mu murimo wera bakora, kandi se ni ikihe cyizere bafite?
7 Kimwe n’uko byari bimeze mu kinyejana cya mbere, muri iki gihe Abakristokazi b’indahemuka bagira uruhare rukomeye mu isohozwa ry’umugambi w’Imana, cyane cyane mu murimo wo kubwiriza. Hari ibintu byiza cyane abo bashiki bacu bakoze. Reka dufate urugero rwa Gwen, wakoreye Yehova mu budahemuka imyaka isaga 50 kugeza apfuye mu mwaka wa 2002. Umugabo we agira ati “ishyaka Gwen yagiraga mu kubwiriza ryari rizwi cyane mu mujyi wacu wose. Yabonaga ko buri muntu ashobora kungukirwa n’urukundo rwa Yehova n’amasezerano ye. Uburyo yari indahemuka kuri Yehova, ku muteguro we no ku muryango wacu; tutavuze inkunga zuje urukundo yaduteraga iyo twabaga twacitse intege, byaradufashije cyane jye n’abana bacu mu buzima bwacu bwose bwaranzwe no kunyurwa. Adutera irungu cyane.” Gwen n’umugabo we bari bamaranye imyaka 61 bashyingiranywe.
8 Ibihumbi bibarirwa muri za mirongo by’Abakristokazi, baba abadafite abagabo cyangwa ababafite, bakora umurimo w’ubupayiniya cyangwa uw’ubumisiyonari, bakanyurwa n’ibyokurya n’ibyo kwambara baba bafite mu gihe bakwirakwiza ubutumwa bw’Ubwami bava mu mafasi ari mu mijyi minini bakagera mu turere twitaruye (Ibyakozwe 1:8). Bamwe bikuyemo igitekerezo cyo kugira inzu yabo bwite cyangwa cyo kubyara abana kugira ngo babashe gukorera Yehova mu buryo bwuzuye. Hari abashyigikira mu budahemuka abagabo babo b’abagenzuzi basura amatorero, kandi hari na bashiki bacu babarirwa mu bihumbi bakora kuri za Beteli hirya no hino ku isi. Nta gushidikanya, abo bagore bafite umutima wo kwigomwa bari mu ‘byifuzwa n’amahanga yose’ byuzuza ubwiza inzu ya Yehova.—Hagayi 2:7.
9, 10. Ni gute abantu bamwe bashimagije urugero rwiza bahawe n’Abakristokazi bo mu miryango yabo, baba ba nyina cyangwa abagore babo?
9 Birumvikana ko Abakristokazi benshi bafite inshingano z’umuryango bagomba gusohoza, ariko ibyo ntibibabuza gushyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere (Matayo 6:33). Umupayiniya utarashaka yaranditse ati “ukwizera kutajegajega mama yagiraga ndetse n’urugero rwiza yaduhaye, byagize uruhare rw’ingenzi mu byatumye mba umupayiniya w’igihe cyose. Mu by’ukuri, yari umwe mu bapayiniya b’incuti zanjye magara twafatanyaga umurimo.” Hari umugabo wavuze ku mugore we witwa Bonnie, umubyeyi ufite abakobwa batanu bakuru, agira ati “inzu yacu yahoraga isukuye kandi ibintu byose byabaga kuri gahunda. Bonnie yoroshyaga ibintu kandi ibintu byose byabaga biri kuri gahunda ku buryo umuryango wacu washoboye kwibanda ku ntego zo mu buryo bw’umwuka. Uburyo yacungaga umutungo wacu neza byatumye mbasha gukora igice cy’umunsi mu gihe cy’imyaka 32, ku buryo byatumye mbona igihe gihagije cyo kwita ku muryango no ku bintu byo mu buryo bw’umwuka. Umugore wanjye yanigishije abana agaciro ko gukorana umwete. Nta kindi nabona namuvugaho uretse kumushimira.” Ubu uwo mugabo n’umugore we bakora ku cyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova.
10 Undi mugabo yanditse avuga ku mugore we, umubyeyi ufite abana bakuru, ati “imico Susan afite nkunda cyane ni urukundo rwinshi akunda Imana n’abantu, ukuntu yumva abandi, akishyira mu mwanya wabo kandi akaba inyangamugayo. Buri gihe yumva ko Yehova akwiriye guhabwa ibyiza cyane kurusha ibindi mu bintu byose dushobora kumuha; iryo rikaba ari ihame agenderaho, haba mu gihe asohoza inshingano ze ari umugaragu wa Yehova cyangwa ari umubyeyi.” Abifashijwemo n’umugore we, uwo mugabo yemeye guhabwa inshingano zitandukanye zo mu buryo bw’umwuka, zikubiyemo kuba umusaza mu itorero, kuba umupayiniya, kuba umugenzuzi w’akarere usimbura ndetse no kuba umwe mu bagize Komite Ihuza Abarwayi n’Abaganga. Mbega agaciro abagore nk’abo bafitiye abagabo babo, Abakristo bagenzi babo, ndetse ikiruta ibyo byose, ako bafitiye Yehova!—Imigani 31:28, 30.
Abagore badafite abagabo na bo bafite agaciro
11. (a) Yehova yagaragaje ate ko yita ku bagore b’indahemuka, cyane cyane abapfakazi? (b) Ni ikihe kintu abapfakazi b’Abakristo cyangwa abandi bashiki bacu b’indahemuka badafite abagabo bashobora kwiringira badashidikanya?
11 Yehova yagaragaje kenshi ko yari ashishikajwe n’icyatuma abapfakazi bamererwa neza (Gutegeka 27:19; Zaburi 68:5; Yesaya 10:1, 2). Na n’ubu ntiyahindutse. Aracyakomeza kugaragaza ko atita cyane gusa ku bapfakazi ahubwo ko yita no ku bagore barera abana bonyine kimwe n’abakobwa bahisemo kudashaka cyangwa batarabona umugabo w’Umukristo ubakwiriye bashyingiranwa (Malaki 3:6; Yakobo 1:27). Niba nawe uri umwe muri abo bagore bakorera Yehova mu budahemuka badafite abagabo bo kubatera ingabo mu bitugu, ushobora kwiringira udashidikanya ko ufite agaciro mu maso y’Imana.
12. (a) Bashiki bacu bamwe b’Abakristo bagaragaza bate ko ari indahemuka kuri Yehova? (b) Bamwe muri bashiki bacu bahanganye n’ibihe byiyumvo?
12 Reka dufate urugero nko kuri bashiki bacu b’Abakristo batigeze bashaka abagabo kubera ko bumviye mu budahemuka inama Yehova atugira yo gushyingiranwa gusa n’umuntu “uri mu Mwami wacu” (1 Abakorinto 7:39; Imigani 3:1). Ijambo ry’Imana ribahumuriza rigira riti “ku badahemuka uri indahemuka” (2 Samweli 22:26, Bibiliya Ntagatifu). Icyakora, kuri benshi muri bo, gukomeza kubaho nta bagabo bafite ntibiboroheye. Mushiki wacu umwe yagize ati “niyemeje kuzashyingiranwa gusa n’uri mu Mwami, ariko iyo mbona incuti zanjye zishyingiranwa n’abavandimwe beza b’Abakristo mu gihe jye nta mugabo ndabona, ndarira cyane.” Undi mushiki wacu na we yagize ati “hashize imyaka 25 nkorera Yehova. Niyemeje gukomeza kumubaho indahemuka, ariko irungu ngira akenshi rijya rintera agahinda.” Yongeyeho ati “bashiki bacu bameze nkanjye, baba bakeneye umuntu wo kubatera inkunga.” Twafasha dute abo bashiki bacu b’indahemuka?
13. (a) Ni irihe somo tuvana ku rugero rw’abantu bajyaga gusura umukobwa wa Yefuta? (b) Ni mu buhe buryo bundi dushobora kugaragarizamo bashiki bacu bo mu itorero ryacu badafite abagabo ko tubitayeho?
13 Uburyo bumwe bugaragaza ukuntu dushobora kubafasha buboneka mu rugero rwa kera. Igihe umukobwa wa Yefuta yemeraga guhara ibyo kuzashaka umugabo, abantu babonye ko yari akoze igikorwa cyo kwigomwa. Bakoze iki kugira ngo bajye bamutera inkunga? “Bihera ubwo biba umugenzo mu Bisirayeli uko umwaka utashye, inkumi z’Abisirayeli zikajya gushimira uwo mukobwa wa Yefuta w’Umugileyadi, iminsi ine mu mwaka.” (Abacamanza 11:30-40, gereranya na NW.) Mu buryo nk’ubwo, natwe twagombye kujya dushimira tubivanye ku mutima abo bashiki bacu dukunda badafite abagabo, bubaha mu budahemuka itegeko ry’Imana.b Ni mu buhe buryo bundi dushobora kugaragarizamo ko tubitayeho? Mu masengesho yacu, twagombye kujya twinginga Yehova agatera inkunga abo bashiki bacu dukunda b’indahemuka, kugira ngo bakomeze gukora umurimo wabo mu budahemuka. Bakwiriye kugaragarizwa ko Yehova n’itorero rye ryose rya Gikristo babakunda kandi ko babishimira cyane.—Zaburi 37:28.
Uko abarera abana ari bonyine bagira icyo bageraho
14, 15. (a) Kuki Abakristokazi barera abana ari bonyine bagombye gusaba Yehova kubafasha? (b) Ni mu buhe buryo ababyeyi barera abana ari bonyine bashobora gukora ibihuje n’ibyo basaba mu masengesho yabo?
14 Nanone kandi, Abakristokazi barera abana babo ari bonyine bahangana n’ibibazo byinshi. Icyakora, bashobora gusenga basaba Yehova kubafasha kurera abana babo mu buryo buhuje n’amahame ya Bibiliya. Ni iby’ukuri ko niba urera abana bawe uri wenyine, udashobora kuba umugabo n’umugore icyarimwe. Ariko kandi, Yehova azagufasha kwita kuri izo nshingano zawe nyinshi numusaba kugufasha wizeye. Reka dufate urugero: tekereza uramutse wikoreye umufuka uremereye w’ibijumba uvanye ku isoko, ugana iwawe ariko hitaruye isoko. Haramutse hanyuze incuti yawe itwaye imodoka ikagusaba kugutwara, mbese wabyanga ugakomeza kugenda wikoreye uwo mufuka? Birumvikana ko udashobora kubyanga! Mu buryo nk’ubwo, ntukagerageze kwikorera wenyine imitwaro iremereye y’ibibazo kandi ushobora gusaba Yehova kugufasha. Mu by’ukuri, agutumirira kumusaba ubufasha. Zaburi ya 68:20 igira iti ‘Umwami ahimbazwe utwikorerera umutwaro uko bukeye.’ No muri 1 Petero 5:7 na ho hagutumirira kwikoreza amaganya yawe yose Yehova, ‘kuko akwitaho.’ Ku bw’ibyo, niba ibibazo n’imihangayiko bikuremereye, ikoreze uwo mutwaro So wo mu ijuru, kandi ubikore “ubudasiba.”—1 Abatesalonike 5:17; Zaburi 18:7; 55:23.
15 Urugero, niba uri umubyeyi, nta gushidikanya ko uhangayikishwa n’ingaruka urungano rushobora kugira ku bana bawe bari ku ishuri cyangwa ibintu bahura na byo bishobora kugerageza ubudahemuka bwabo (1 Abakorinto 15:33). Ibyo bintu bikwiriye kuguhangayikisha koko. Ariko nanone, ni ibintu ukwiriye gushyira mu isengesho. Mu by’ukuri se, kuki utashyira ibyo bintu mu isengesho uri kumwe n’abana bawe mbere y’uko bajya ku ishuri, wenda mumaze gusuzumira hamwe isomo ry’umunsi? Amasengesho avuye ku mutima, agusha ku ngingo, ashobora kugira ingaruka zikomeye ku mitekerereze y’abana bawe. Ikirenze ibyo byose kandi, mu gihe wihatira gucengeza Ijambo rye mu mitima y’abana bawe wihanganye, uba wireherezaho umugisha wa Yehova (Gutegeka 6:6, 7; Imigani 22:6). Wibuke ko ‘amaso y’Uwiteka ari ku bakiranutsi, n’amatwi ye akaba ku byo basaba.’—1 Petero 3:12; Abafilipi 4:6, 7.
16, 17. (a) Ni iki umuhungu umwe yavuze ku rukundo nyina yabakunze? (b) Uko uwo mubyeyi yafataga ibintu byo mu buryo bw’umwuka byagize izihe ngaruka kuri abo bana?
16 Reka dufate urugero rwa Olivia, akaba ari umubyeyi ufite abana batandatu. Umugabo we utarizeraga yamutaye mu rugo umwana wa nyuma akimara kuvuka, nyamara yahise atangira kurera abana be, abatoza inzira z’Imana. Umuhungu wa Olivia witwa Darren, ubu ufite imyaka 31 akaba ari umusaza w’Umukristo ndetse akaba n’umupayiniya, icyo gihe yari afite hafi imyaka 5. Uretse iyo mihangayiko ya Olivia, Darren yarwaye indwara ikomeye na n’ubu ikimuteza ibibazo. Darren yanditse ibyamubayeho akiri umwana agira ati “ndacyibuka ukuntu nabaga nicaye ku gitanda cyanjye kwa muganga ntegerezanyije amatsiko ko mama aza. Buri munsi yarazaga akanyicara iruhande maze akansomera Bibiliya. Hanyuma, yandirimbiraga indirimbo y’Ubwami yitwa ‘Urakoze, Yehova.’c Kugeza n’uyu munsi, iyo ni yo ndirimbo y’Ubwami nkunda cyane kurusha izindi.”
17 Icyatumye Olivia ashobora kurera abana neza kandi yari wenyine, ni uko yiringiraga Yehova kandi akamukunda (Imigani 3:5, 6). Imyifatire ye myiza yagaragariye mu ntego yashyiriyeho abana be. Darren agira ati “buri gihe mama yaduteraga inkunga yo kwishyiriraho intego yo gukomeza gukora umurimo w’igihe cyose. Ibyo byatumye jye na bane muri bashiki banjye dukora umurimo w’igihe cyose. Icyakora, mama ntiyigeze aratira abandi ibyo bintu. Nihatira gukurikiza iyo mico ye myiza cyane.” Yego, abana bose ntibakura ngo bakorere Yehova nk’uko aba Olivia babigenje. Ariko kandi, iyo umubyeyi akoze uko ashoboye kose akabaho mu buryo buhuje n’amahame ya Bibiliya, ashobora kwizera adashidikanya ko Yehova azamuha ubuyobozi kandi akamutera inkunga zuje urukundo.—Zaburi 32:8.
18. Twagaragaza dute ko twishimira ibyo Yehova yaduteganyirije mu itorero rya Gikristo?
18 Inkunga nyinshi Imana itanga, iziduha binyuriye ku itorero rya Gikristo, muri gahunda z’itorero zo gutanga ifunguro ryo mu buryo bw’umwuka buri gihe, mu muryango w’abavandimwe b’Abakristo, no mu ‘mpano bantu’ z’abavandimwe bakuze mu buryo bw’umwuka (Abefeso 4:8). Abasaza b’indahemuka bashyiraho imihati myinshi kugira ngo bakomeze buri wese mu bagize itorero, bakita mu buryo bwihariye ku byo “impfubyi n’abapfakazi” baba bakeneye “mu mibabaro yabo” (Yakobo 1:27). Ku bw’ibyo rero, komeza kuba hafi y’ubwoko bw’Imana; ntukigere na rimwe witandukanya na bwo.—Imigani 18:1; Abaroma 14:7.
Kuganduka ni bwo bwiza bwabo
19. Kuki kuba umugore agandukira umugabo we bidasobanura ko aba asuzuguritse, kandi se ni uruhe rugero ruri muri Bibiliya rushyigikira ibyo bintu?
19 Yehova yaremye umugore ngo abere umugabo we umufasha umukwiriye (Itangiriro 2:18). Ku bw’ibyo, iyo umugore agandukiye umugabo we ntibisobanura ko aba asuzuguritse. Ahubwo, bimuhesha ishema, bigatuma abasha gukoresha impano nyinshi afite n’ubuhanga bwe mu buryo buhuje n’ibyo Imana ishaka. Mu migani igice cya 31, hasobanura mu buryo burambuye imirimo itandukanye y’umugore w’imico myiza wo muri Isirayeli ya kera. Yafashaga abakene, agatera urutoki, akagura n’umurima. Ni koko, “umutima w’umugabo we uhora umwiringira, kandi ntazabura kunguka.”—Umurongo wa 11, 16, 20.
20. (a) Umukristokazi yari akwiriye kubona ate ubushobozi cyangwa impano Imana yamuhaye? (b) Ni iyihe mico myiza Esiteri yagaragaje, kandi se ku bw’ibyo, Yehova yamukoresheje ate?
20 Umugore wicisha bugufi utinya Imana ntiyishyira hejuru cyangwa ngo ashake guhiganwa n’umugabo we (Imigani 16:18). Ntiyishakira inyungu ze bwite yiruka inyuma y’iby’isi, ahubwo akoresha impano yahawe n’Imana cyane cyane akorera abandi, ni ukuvuga abo mu muryango we, Abakristo bagenzi be, abaturanyi be, ariko cyane cyane ku bw’inyungu za Yehova (Abagalatiya 6:10; Tito 2:3-5). Dufate urugero rwo muri Bibiliya rw’Umwamikazi Esiteri. N’ubwo yari afite uburanga, yicishaga bugufi kandi akaganduka (Esiteri 2:13, 15). Amaze gushyingirwa, yubahaga cyane umugabo we, Umwami Ahasuwerusi, mu buryo bunyuranye n’uko umugore wa mbere w’umwami ari we Vashiti yabigenje (Esiteri 1:10-12; 2:16, 17). Nanone kandi, Esiteri yumviraga mu buryo burangwa no kubaha inama Moridekayi, wari mubyara we wamurutaga, yamugiraga ku bintu byihariye, ndetse na nyuma y’aho abereye umwamikazi. Ariko kandi ntiyari ikigwari! Yashyize ahabona ashize amanga Hamani wari ukomeye ibwami kandi w’umugome, wari wacuze umugambi wo kurimbura Abayahudi. Yehova yakoresheje Esiteri mu buryo bukomeye kugira ngo akize ubwoko bwe.—Esiteri 3:8–4:17; 7:1-10; 9:13.
21. Ni gute Umukristokazi ashobora kurushaho kugira agaciro cyane mu maso ya Yehova?
21 Biragaragara ko haba kera ndetse no muri iki gihe, abagore bubahaga Imana bagaragaje ko biyeguriye Yehova wenyine kandi ko biyemeje kumusenga nta kindi bamubangikanyije na cyo. Ni yo mpamvu abagore batinya Imana bafite agaciro mu maso ya Yehova. Bashiki bacu b’Abakristo, nimureke Yehova, binyuriye ku mwuka we wera, agende abahindura “inzabya” zigenda zirushaho kuba nziza kurusha uko mbere zari zimeze, inzabya ‘zatunganyirijwe imirimo myiza yose’ (2 Timoteyo 2:21, NW; Abaroma 12:2). Ijambo ry’Imana rivuga iby’abo Bakristokazi basenga Imana kandi bafite agaciro mu maso yayo rigira riti “[umugore] mumuhe ku mbuto ziva mu maboko ye, kandi imirimo ye nibayimushimire mu marembo” (Imigani 31:31). Turifuza ko byamera bityo kuri buri wese muri mwe.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Igihe Cyacu.
b Ku bihereranye n’ukuntu dushobora kubashimira, reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Werurwe 2002, ku ipaji ya 26-28.
c Indirimbo ya 26 mu gatabo Dusingize Yehova Turirimba, kanditswe n’Abahamya ba Yehova.
Mbese uribuka?
• Bamwe mu Bakristokazi bo mu kinyejana cya mbere bakoze iki cyatumye bagira agaciro mu maso ya Yehova?
• Ni iki cyahesheje abenshi muri bashiki bacu bo muri iki gihe agaciro mu maso y’Imana?
• Ni mu buhe buryo Yehova ashyigikira ababyeyi barera abana babo bonyine hamwe n’abandi bashiki bacu badafite abagabo?
• Ni gute umugore ashobora kugaragaza ko yubaha abivanye ku mutima gahunda y’ubutware yashyizweho?
[Agasanduku ko ku ipaji ya 17]
INGERO DUKWIRIYE GUTEKEREZAHO
Mbese urifuza kumenya izindi ngero z’abagore b’indahemuka bavugwa muri Bibiliya? Niba ari uko bimeze rero, soma imirongo yanditse hasi aha. Mu gihe utekereza kuri aba bantu batandukanye bakurikira, gerageza gutahura amahame ushobora gushyira mu bikorwa mu buzima bwawe mu rugero rwagutse kurushaho.—Abaroma 15:4.
◆ Sara: Itangiriro 12:1, 5; 13:18a; 21:9-12; 1 Petero 3:5, 6.
◆ Abagore b’Abisirayeli b’abanyabuntu: Kuva 35:5, 22, 25, 26; 36:3-7; Luka 21:1-4.
◆ Debora: Abacamanza 4:1–5:31.
◆ Rusi: Rusi 1:4, 5, 16, 17; 2:2, 3, 11-13; 4:15.
◆ Umugore w’i Shunemu: 2 Abami 4:8-37.
◆ Umugore w’Umunyakanaanikazi: Matayo 15:22-28.
◆ Mariya na Marita: Mariko 14:3-9; Luka 10:38-42; Yohana 11:17-29; 12:1-8.
◆ Tabita: Ibyakozwe 9:36-41.
◆ Abakobwa bane ba Filipo: Ibyakozwe 21:9.
◆ Foyibe: Abaroma 16:1, 2.
[Ifoto yo ku ipaji ya 15]
Mbese ujya ushimira bashiki bacu batarashaka bubaha itegeko ry’Imana mu budahemuka?
[Ifoto yo ku ipaji ya 16]
Ni ibihe bintu bigusha ku ngingo bishobora gushyirwa mu isengesho ryavugwa mbere y’uko abana bajya ku ishuri?