Ni bande bari bagize umuryango wa Yesu?
MU BICE byinshi by’isi, mu kwezi k’Ukuboza, akenshi ubona ibirugu birimo umwana Yesu, nyina Mariya amwitayeho mu buryo burangwa n’ubwuzu ari kumwe na Yozefu waje kuba umurezi wa Yesu. Ibyo birugu bishobora gushishikaza ndetse n’abavuga ko atari Abakristo. None se ko ibyo birugu byibanda cyane cyane kuri Yesu, ni iki Ibyanditswe bitubwira ku muryango Yesu yavukiyemo?
Umuryango Yesu yavukiyemo wari ushishikaje cyane. Yavutse ku mukobwa w’isugi witwaga Mariya, bityo aba umwe mu bakomotse ku muryango w’abantu. Bibiliya ivuga ko umwuka wera wimuriye ubuzima bwa Yesu mu nda ya Mariya, ubukuye mu ijuru (Luka 1:30-35). Mbere yo gutangaza ko Yesu azasamwa mu buryo bw’igitangaza, Mariya yari yarasabwe n’umugabo witwaga Yozefu, ari we nyuma waje kuba umurezi wa Yesu.
Yesu amaze kuvuka, Yozefu na Mariya babyaye abandi bana b’abahungu n’abakobwa, ari bo bene nyina ba Yesu. Ibyo bigaragazwa n’ikibazo abantu bari batuye i Nazareti babajije kuri Yesu, bagira bati “mbese harya si we wa mwana w’umubaji? Nyina ntiyitwa Mariya, na bene se si Yakobo na Yosefu na Simoni na Yuda? Bashiki be na bo bose ntiduturanye?” (Matayo 1:25; 13:55, 56; Mariko 6:3). Dufatiye kuri ibyo, twafata umwanzuro w’uko abari bagize umuryango Yesu yavukiyemo bari ababyeyi be, barumuna be bane, na bashiki be byibura babiri bamukurikiraga.
Nyamara, hari bamwe muri iki gihe batemera ko barumuna ba Yesu na bashiki be bari abana babyawe na Yozefu na Mariya. Kubera iki? Hari igitabo kivuga ko “Kiliziya, kuva kera cyane mu itangira ryayo, yagiye yigisha ko Mariya yakomeje kuba isugi. Ku bw’ibyo rero, nta wakwirirwa ashidikanya ko Mariya atigeze agira abandi bana (New Catholic Encyclopedia).” Icyo gitabo kivuga ko amagambo ‘mwene se’ w’umuntu na ‘mushiki’ w’umuntu, ashobora kuvuga “abantu bahuje imyizerere cyangwa bafitanye irindi sano” cyangwa se bene wabo, wenda nka babyara b’umuntu.
Mu by’ukuri se, ibyo ni ko biri? Bamwe mu bahanga mu bya tewolojiya b’Abagatolika batemera iyo nyigisho yabo ya kera, bashyigikira ko Yesu yari afite barumuna be na bashiki be bavukanye. Uwitwa John P. Meier, wahoze ari perezida w’Umuryango Gatolika wa Bibiliya wo muri Amerika yagize ati “mu Isezerano Rishya ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo mwene se, iyo ridakoreshejwe gusa mu buryo bw’ikigereranyo cyangwa mu buryo bwo kwitirira, ahubwo rigakoreshwa ryerekana isano ry’amaraso cyangwa se isano ryemewe n’amategeko umuntu aba afitanye n’undi, riba rivuga gusa uwo bava inda imwe kuri se na nyina cyangwa uwo bahuje umubyeyi umwe, nta kindi kindi riba rivuga.”a Ni koko, Ibyanditswe bigaragaza ko Yesu yari afite barumuna be na bashiki be, bavutse kuri Yozefu na Mariya.
Amavanjiri agaragaza abandi bantu bari bene wabo wa Yesu, ariko reka twibande ku muryango Yesu yavukiyemo maze turebe isomo dushobora kuwukuraho.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a “Uko amatorero anyuranye abona barumuna ba Yesu na bashiki be” byanditswe na J. P. Meier, mu kinyamakuru The Catholic Biblical Quarterly, Mutarama 1992, ku ipaji ya 21.