ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w03 15/12 pp. 14-19
  • Kuba maso birihutirwa kuruta mbere hose

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kuba maso birihutirwa kuruta mbere hose
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Yaburiwe iby’ “ibitaraboneka”
  • Ubusambanyi bw’akahebwe burogeye
  • Isi yari “yuzuye urugomo”
  • Ubutumwa burabwirizwa
  • Abantu bake gusa ni bo barokotse
  • “Mukomeze mube maso”
  • Impamvu Imana yahaye Nowa umugisha n’impamvu byagombye kudushishikaza
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Ukwizera kwa Nowa gucira isi ho iteka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • “Yagendanaga n’Imana y’ukuri”
    Twigane ukwizera kwabo
  • Iminsi imeze “nk’iminsi ya Noa”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1986
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
w03 15/12 pp. 14-19

Kuba maso birihutirwa kuruta mbere hose

“Nuko [mukomeze] mube maso kuko mutazi umunsi Umwami wanyu azazaho.”​—MATAYO 24:42.

1, 2. Ni iki kigaragaza ko turi mu bihe by’imperuka?

UMWANDITSI witwa Bill Emmott yagize ati “muri rusange, ikinyejana cya makumyabiri cyaranzwe n’intambara.” N’ubwo adahakana ko na mbere y’aho amateka yose ya kimuntu yaranzwe n’intambara n’urugomo, yongeyeho ko “ikinyejana cya makumyabiri cyabayemo intambara nk’ibindi binyejana byose, aho bitandukaniye akaba ari uko intambara zo muri icyo kinyejana zo zafashe intera ndende kurusha izo mu bindi binyejana. Ni cyo kinyejana cyabayemo ubushyamirane bwakwiriye isi yose . . . Kandi ntibyagarukiye aho, kuko kitabayemo intambara yakwiriye isi yose imwe gusa, ahubwo ni ebyiri.”

2 Yesu Kristo yari yarahanuye ko ‘ishyanga ryari kuzatera irindi shyanga, n’ubwami bugatera ubundi bwami.’ Icyakora izo ntambara zari kuba ari kimwe mu bigize “ikimenyetso” cyo kuhaba kwa Kristo “n’icy’imperuka y’isi.” Muri ubwo buhanuzi bwa Yesu bw’ingenzi, yanavuze ko hari kuba inzara, ibyorezo by’indwara n’imitingito (Matayo 24:3, 7, 8; Luka 21:6, 7, 10, 11). Ibyo byose byagiye bibaho mu buryo butandukanye kandi bikaza bifite ubukana kurusha mbere hose. Umuntu agenda arushaho kuba mubi ukurikije uko yitwara ku Mana no kuri bagenzi be. Usanga abantu batakigira umuco, kandi urugomo n’ubwicamategeko byogeye. Abantu basigaye bakunda amafaranga aho gukunda Imana; ibinezeza byarabatwaye. Ibyo byose bigaragaza ko turi mu ‘bihe birushya.’—2 Timoteyo 3:1-5.

3. “Ibimenyetso by’ibihe” byagombye gutuma dukora iki?

3 Ariko se wowe, utekereza iki iyo urebye ukuntu ibintu birushaho kuzamba? Abantu benshi iyo babonye ibintu bibabaje biriho muri iki gihe, ubona nta cyo bibabwiye, ugasanga rwose ari ba ntampuhwe. Abantu bakomeye n’abanyabwenge bo muri iyi si babona “ibimenyetso by’ibihe” ntibasobanukirwe ibyabyo kandi n’abayobozi b’amadini nta cyo bamariye abantu kuri iyo ngingo (Matayo 16:1-3). Ariko Yesu yabwiye abigishwa be ati “nuko [mukomeze] mube maso kuko mutazi umunsi Umwami wanyu azazaho” (Matayo 24:42). Aha ngaha Yesu ntiyadusabye kuba maso gusa ahubwo yadusabye ‘[gukomeza] kuba maso.’ Kugira ngo dukomeze kuba maso, tugomba guhora twiteguye. Ibyo bisaba ibirenze kwemera gusa ko turi mu minsi y’imperuka, n’ibirenze kwemera ko ibi bihe biruhije. Tugomba kwemera tudashidikanya ko “iherezo rya byose riri bugufi” (1 Petero 4:7). Icyo gihe ni bwo gusa tuzumva ko byihutirwa gukomeza kuba maso. Ku bw’ibyo rero, twagombye kwibaza tuti ‘ni iki kizadufasha gukomeza kwemera ko imperuka iri bugufi?’

4, 5. (a) Ni iki kizatuma turushaho kwemera tudashidikanya ko imperuka y’iyi si iri bugufi, kandi se kuki? (b) Kimwe mu bintu igihe cya Nowa gihuriyeho n’igihe cyo kuhaba k’Umwana w’umuntu ni ikihe?

4 Reka dusuzume uko ibintu byari bimeze mbere y’uko habaho ikintu kidasanzwe mu mateka y’abantu, ni ukuvuga Umwuzure wo mu gihe cya Nowa. Abantu bari babi cyane ku buryo byateye Yehova “agahinda mu mutima.” Yaravuze ati “nzarimbura abantu naremye, mbatsembe mu isi” (Itangiriro 6:6, 7). Uko ni na ko yabigenje. Yesu yagereranyije icyo gihe cya Nowa n’igihe turimo maze aravuga ati “uko iminsi ya Nowa yari iri, no kuza k’Umwana w’umuntu ni ko kuzaba.”—Matayo 24:37.

5 Birakwiriye rero ko twiyumvisha ko Yehova abona iyi si nk’uko yabonaga isi yariho mbere y’Umwuzure. Ubwo yarimbuye isi itarubahaga Imana yo mu gihe cya Nowa, azarimbura nta kabuza n’isi mbi yo muri iki gihe. Gusobanukirwa neza isano riri hagati y’icyo gihe n’igihe tugezemo bizatuma turushaho kwiringira ko iherezo ry’iyi si riri bugufi. None se, ni iki bihuriyeho? Hari ibintu nibura nka bitanu turi busuzume. Icya mbere ni umuburo w’irimbuka ryegereje utangwa ku mugaragaro.

Yaburiwe iby’ “ibitaraboneka”

6. Mu gihe cya Nowa, Yehova yafashe umwanzuro wo gukora iki?

6 Mu gihe cya Nowa, Yehova yaravuze ati ‘umwuka wanjye ntuzahora uruhanya n’abantu iteka ryose, kuko ari abantu b’umubiri. Nuko rero iminsi yabo izaba imyaka ijana na makumyabiri’ (Itangiriro 6:3). Ayo magambo Imana yavuze mu mwaka wa 2490 M.I.C.a yaranze intangiriro y’iherezo ry’iyo si itarubahaga Imana. Tekereza icyo ibyo byasobanuraga ku bantu bariho muri icyo gihe! Hari hasigaye imyaka 120 gusa maze Yehova ‘akazana umwuzure w’amazi mu isi, ukarimbura ibifite umubiri byose, birimo umwuka w’ubugingo, ukabitsemba hasi y’ijuru.’—Itangiriro 6:17.

7. (a) Nowa yitabiriye ate umuburo yahawe ku birebana n’Umwuzure? (b) Twagombye kwitabira dute imiburo duhabwa y’uko iherezo ry’iyi si riri bugufi?

7 Nowa yahawe umuburo w’icyo cyago imyaka ibarirwa muri za mirongo mbere y’aho, kandi igihe cyari gisigaye yagikoresheje neza akora ibyasabwaga kugira ngo azabashe kurokoka. Intumwa Pawulo yaravuze ati ‘Nowa yatinye Imana amaze kuburirwa na yo iby’ibitaraboneka, abaza inkuge yo gukiza abo mu nzu ye’ (Abaheburayo 11:7). Bite se kuri twe? Uhereye mu mwaka wa 1914 ubwo imperuka y’iyi si yatangiraga, ubu hashize imyaka ibarirwa muri 90. Turi mu ‘gihe cy’imperuka’ nta gushidikanya (Daniyeli 12:4). Ni gute twagombye kwitabira imiburo duhabwa? Bibiliya igira iti “ukora ibyo Imana ishaka azahoraho iteka ryose” (1 Yohana 2:17). Ubu rero ni igihe cyo gukora ibyo Yehova ashaka twumva ko byihutirwa kuruta mbere hose.

8, 9. Ni iyihe miburo Yehova atanga muri iki gihe, kandi se igera ku bantu ite?

8 Muri iki gihe, abigishwa nyakuri ba Bibiliya basuzumye Ibyanditswe byahumetswe bamenya ko iyi si igomba kurimbuka. Ese ibyo nawe urabyemera? Iyumvire ukuntu Yesu Kristo yavuze adaca ku ruhande ati “hazabaho umubabaro mwinshi, utigeze kubaho uhereye ku kuremwa ku isi ukageza none, kandi ntuzongera kubaho” (Matayo 24:21). Yesu yanavuze ko yari kuzaza ari Umucamanza washyizweho n’Imana maze akarobanura abantu nk’uko umwungeri arobanura intama mu ihene. Abo yari gusanga badakwiriye bari ‘kujya mu ihaniro ry’iteka, naho abakiranutsi bakajya mu bugingo buhoraho.’—Matayo 25:31-33, 46.

9 Yehova yakomeje kuburira ubwoko bwe abwibutsa ibintu mu gihe gikwiriye binyuriye ku byokurya byo mu buryo bw’umwuka bitangwa n’ ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ (Matayo 24:45-47). Ikindi nanone, abantu bo mu mahanga yose n’amoko yose n’indimi zose batumirirwa ‘kubaha Imana bakayihimbaza, kuko igihe cyo gucira abantu urubanza gisohoye’ (Ibyahishuwe 14:6, 7). Kimwe mu bintu by’ingenzi bikubiye mu butumwa bw’Ubwami Abahamya ba Yehova babwiriza ku isi hose ni umuburo uvuga ko vuba aha Ubwami bw’Imana bugiye kuzakuraho ubutegetsi bw’abantu (Daniyeli 2:44). Uwo muburo abantu ntibagombye kuwufatana uburemere buke. Imana ishoborabyose ntibeshya (Yesaya 55:10, 11). Ari mu gihe cya Nowa ntiyabeshye, no muri iki gihe cyacu na bwo ntizabeshya.—2 Petero 3:3-7.

Ubusambanyi bw’akahebwe burogeye

10. Ni iki twavuga ku busambanyi bw’akahebwe bwari bwogeye mu gihe cya Nowa?

10 Hari ikindi kintu igihe turimo gihuriyeho n’igihe cya Nowa. Yehova yari yarategetse umugabo n’umugore ba mbere ‘kuzuza isi’ abantu bakoresheje ubushobozi Imana yari yarabahaye bwo kugirana imibonano mpuzabitsina mu buryo bwiyubashye, ari umugabo n’umugore bashyingiranywe (Itangiriro 1:28). Mu gihe cya Nowa, abamarayika b’ibyigomeke banduje abantu ingeso yo gukoresha ibitsina mu buryo Imana itateganyije. Baje hano ku isi maze biyambika imibiri nk’iy’abantu, barongora abagore beza batoranyije babyarana na bo abana bari ibyimanyi by’abantu n’abadayimoni, bitwaga Abanefili (Itangiriro 6:2, 4). Icyaha abo bamarayika bari bafite irari ryinshi ry’ubusambanyi bakoze kigereranywa n’ubwiyandarike bw’akahebwe bw’i Sodomu n’i Gomora (Yuda 6, 7). Ku bw’ibyo, muri icyo gihe ubusambanyi bwari bwogeye cyane.

11. Ni iyihe myifatire yogeye muri iki gihe isa n’iyo mu gihe cya Nowa?

11 Muri iki gihe se bwo abantu bafite iyihe myifatire? Muri iyi minsi y’imperuka, abantu benshi bakabya kwibanda ku bitsina. Pawulo yabavuzeho mu magambo yumvikana neza ko “babaye ibiti”; abenshi bishoye mu “gukora iby’isoni nke byose bifatanije no kwifuza” (Abefeso 4:19). Usanga kureba amashusho agaragaza ubusambanyi, kuryamana mbere yo gushyingiranwa, gufata abana ku ngufu no kuryamana kw’abantu bahuje ibitsina byogeye cyane. Hari bamwe ubu bagerwaho n’ “ingaruka mbi” zabyo barwara indwara zandurira mu myanya ndangagitsina, imiryango yabo igasenyuka cyangwa bagahura n’ibindi bibazo.—Abaroma 1:26, 27.

12. Kuki tugomba kwitoza kwanga ibibi?

12 Mu gihe cya Nowa, Yehova yateje Umwuzure ukomeye maze arimbura iyo si yari yarashajijwe n’ubusambanyi. Ntitwagombye na rimwe kwibagirwa ko iyi minsi turimo imeze neza neza nk’iyo mu gihe cya Nowa. “Umubabaro mwinshi” ugiye kuza uzatsemba ku isi ‘abasambanyi, abahehesi, ibitingwa cyangwa abagabo bendana’ (Matayo 24:21; 1 Abakorinto 6:9, 10; Ibyahishuwe 21:8). Mbega ukuntu ari ngombwa ko twitoza mu maguru mashya kwanga ibibi kandi tukirinda ibintu byose bishobora gutuma twishora mu bwiyandarike!—Zaburi 97:10; 1 Abakorinto 6:18.

Isi yari “yuzuye urugomo”

13. Kuki mu gihe cya Nowa isi yari “yuzuye urugomo”?

13 Bibiliya yavuze ikindi kintu cyaranze iminsi ya Nowa igira iti “isi yari yononekaye mu maso y’Imana, yuzuye urugomo” (Itangiriro 6:11). Mu by’ukuri, urugomo rwari rusanzwe ruriho. Kayini umuhungu wa Adamu yishe murumuna we wari umukiranutsi (Itangiriro 4:8). Lameki yagaragaje ukuntu mu gihe cye hariho urugomo mu muvugo yahimbye yivuga ibigwi by’ukuntu yari yarishe umusore, ngo mu buryo bwo kwitabara (Itangiriro 4:23, 24). Icyari gishya muri icyo gihe cya Nowa, ni intera urugomo rwari rwaragezeho. Igihe abana b’Imana b’abamarayika bigometse bazaga ku isi bakarongora abagore maze bakabyarana na bo ibyimanyi by’abamarayika n’abantu byiswe Abanefili, cyangwa abantu barebare banini b’abanyarugomo, icyo gihe urugomo rwahise rufata intera idasanzwe. Muri Bibiliya yitwa Traduction du monde nouveau, ijambo ry’umwimerere ry’Igiheburayo ryakoreshejwe ryerekeza kuri abo bantu barebare b’abanyarugomo risobanura ugusha abandi cyangwa utura abandi hasi (Itangiriro 6:4). Ibyo byatumye ‘isi yuzura urugomo’ (Itangiriro 6:13). Tekereza ibibazo Nowa yari ahanganye na byo, byo kurerera abana be ahantu nk’aho! Icyakora Nowa yagaragaje ko yari ‘umukiranutsi mu maso y’[Imana] muri icyo gihe.’—Itangiriro 7:1.

14. Ni mu buhe buryo muri iki gihe isi “yuzuye urugomo”?

14 Urugomo rwahozeho kuva na kera. Ariko rero, nk’uko byari biri mu gihe cya Nowa, no muri iki gihe hariho urugomo rutigeze rubaho mbere hose. Duhora twumva inkuru z’urugomo rukorerwa mu ngo, ibikorwa by’iterabwoba, itsembabwoko n’abantu benshi bicwa bazira ubusa bishwe n’abantu bitwaje intwaro, tutibagiwe kandi n’amaraso menshi amenekera mu ntambara. Isi yongeye kuzura urugomo. Kubera iki? Ni iki cyatumye rurushaho kwiyongera? Igisubizo kiraduhishurira ikindi kintu iyi minsi turimo ihuriyeho n’iminsi ya Nowa.

15. (a) Ni iki cyatumye urugomo rurushaho kwiyongera muri iyi minsi y’imperuka? (b) Twiringira ko Imana izakora iki?

15 Igihe Ubwami bw’Imana buhagarariwe na Mesiya bwimikwaga mu ijuru mu mwaka wa 1914, Umwami wabwo wimitswe Yesu Kristo yakoze igikorwa kitazibagirana mu mateka. Satani n’abadayimoni be birukanywe mu ijuru bajugunywa ku isi (Ibyahishuwe 12:9-12). Mbere y’Umwuzure, abamarayika bigometse ku Mana bataye ubuturo bwabo bwo mu ijuru ku bushake; muri iki gihe cyacu ariko baryirukanywemo ku ngufu. Ikindi nanone, ubu nta bushobozi bagifite bwo kwambara imibiri y’abantu ngo baze hano ku isi guhaza irari ryabo ry’ibitsina. Ubwo rero kubera kumanjirwa, umujinya n’ubwoba bw’uko vuba aha bagiye gucirwa urubanza, boshya abantu n’imiryango itandukanye kugira ngo bakore ibikorwa by’urugomo rukabije cyane kurenza n’urwo mu gihe cya Nowa. Abamarayika bigometse n’urubyaro rwabo bamaze kuzuza isi yariho mbere y’Umwuzure ibikorwa bibi, Yehova yarayirimbuye. No muri iki gihe ni ko azabigenza (Zaburi 37:10). Icyakora abantu bakomeza kuba maso muri iki gihe bazi neza ko bari hafi kurokorwa.

Ubutumwa burabwirizwa

16, 17. Ni ikihe kintu cya kane iminsi ya Nowa ihuriyeho n’igihe turimo?

16 Ikintu cya kane iyi minsi ihuriyeho n’isi yariho mbere y’Umwuzure ni umurimo Nowa yari yarategetswe gukora. Nowa yubatse inkuge nini cyane. Si ibyo gusa; ahubwo yari n’ “umubwiriza” (2 Petero 2:5). Ariko se ni ubuhe butumwa yabwirizaga? Biragaragara ko Nowa yabwirizaga abantu abasaba ko bakwihana anababurira iby’irimbuka ryari ryegereje. Yesu yavuze ko abantu bo mu gihe cya Nowa ‘batabimenye kugeza aho umwuzure waziye ukabatwara bose.’—Matayo 24:38, 39.

17 Muri iki gihe na bwo, ubutumwa bw’Ubwami bw’Imana bwamamazwa ku isi hose mu gihe Abahamya ba Yehova baba basohozanya umwete inshingano yabo yo kubwiriza. Hafi muri buri karere k’isi abantu bashobora kumva kandi bagasoma ubutumwa bw’Ubwami mu rurimi rwabo. Igazeti y’Umunara w’Umurinzi itangaza Ubwami bwa Yehova isohoka ari amagazeti 25.000.000 mu ndimi zisaga 140. Koko rero, ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana bubwirizwa “mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose.” Igihe uwo murimo uzarangira gukorwa nk’uko Imana ibishaka, nta kabuza imperuka izaza.—Matayo 24:14.

18. Ni irihe sano tubona hagati y’ukuntu abantu bitabira umurimo wacu wo kubwiriza n’uko abantu bo mu gihe cya Nowa bawitabiraga?

18 Tuzirikanye ukuntu abantu bo mu gihe cyabanjirije Umwuzure batitaga na busa ku bintu by’umwuka n’ukuntu bari barononekaye mu by’umuco, bituma twiyumvisha ukuntu umuryango wa Nowa wari warabaye ibishungero ku baturanyi babo bari barinangiye imitima, bakirirwa babatuka babakoba. Ibyo ariko ntibyabujije ko imperuka iza. Muri iyi minsi y’imperuka na bwo hari “abakobanyi bakobana.” Ibyo ariko ntibibuza ko “umunsi w’Umwami wacu uzaza nk’umujura,” nk’uko Bibiliya ibivuga (2 Petero 3:3, 4, 10). Igihe nikigera uzaza nta kabuza. Nta bwo uzatinda (Habakuki 2:3). Mbega ukuntu ari iby’ubwenge ko dukomeza kuba maso!

Abantu bake gusa ni bo barokotse

19, 20. Ni irihe sano dushobora gushyira hagati y’Umwuzure n’irimbuka ry’iyi si?

19 Ububi bw’abantu bo mu gihe cya Nowa no kuba bararimbutse si ryo sano gusa tubona hagati y’icyo gihe n’iki gihe turimo. Nk’uko hari abantu barokotse Umwuzure, ni na ko hari abazarokoka iherezo ry’iyi si. Abarokotse Umwuzure bari abantu bicishaga bugufi batabagaho nk’uko abandi muri rusange bari babayeho. Bumviye umuburo w’Imana bakomeza kwitandukanya n’isi mbi yo muri icyo gihe. Bibiliya ivuga ko ‘Nowa yagiriye umugisha ku Uwiteka. Yatunganaga rwose mu gihe cye’ (Itangiriro 6:8, 9). Mu bantu bose bariho icyo gihe, umuryango umwe wonyine wari ugizwe n’abantu ‘bake, ndetse umunani,’ ni bo ‘barokotse bakijijwe n’amazi’ (1 Petero 3:20). Kandi Yehova Imana yarabategetse ati “mwororoke, mugwire, mwuzure isi.”—Itangiriro 9:1.

20 Ijambo ry’Imana ritwizeza ko hari ‘abantu benshi’ bazarokoka ‘umubabaro mwinshi’ wegereje (Ibyahishuwe 7:9, 14). Abo bantu benshi bazaba ari bangahe? Yesu ubwe yarivugiye ati ‘irembo rirafunganye, n’inzira ijya mu bugingo iraruhije, kandi abayinyuramo ni bake’ (Matayo 7:13, 14). Ugereranyije n’abantu bagera kuri miriyari esheshatu batuye isi, abazarokoka umubabaro mwinshi uri hafi bazaba ari bake. Icyakora, na bo bashobora kuzahabwa igikundiro nk’icyo abarokotse Umwuzure bahawe. Abazarokoka bashobora kuzabyara abana mu gihe runaka, bazaba mu bagize isi nshya.—Yesaya 65:23.

“Mukomeze mube maso”

21, 22. (a) Gusuzuma iyi nkuru ivuga iby’Umwuzure byakunguye iki? (b) Isomo ry’umwaka wa 2004 rizaba ari irihe, kandi se kuki twagombye kumvira inama ritugira?

21 N’ubwo hashize igihe kinini Umwuzure ubaye, uduha rwose umuburo tutagombye kwirengagiza (Abaroma 15:4). Ibintu byabayeho mu gihe cya Nowa bifitanye isano n’ibiriho muri iki gihe cyacu byagombye gutuma turushaho kwiyumvisha icyo ibintu bibaho muri iki gihe bisobanura kandi bikanatwibutsa ko tugomba kuba maso kuko Yesu azaza mu buryo butunguranye aje gucira urubanza iyi si mbi.

22 Muri iki gihe Yesu Kristo ahagarariye umurimo ukomeye cyane wo kubaka mu buryo bw’umwuka. Kugira ngo abasenga by’ukuri bagire umutekano kandi bazarokoke, bashyizwe muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka twagereranya n’inkuge (2 Abakorinto 12:3, 4). Kugira ngo tuzarokoke umubabaro ukomeye tugomba kuguma muri iyo paradizo. Iyo paradizo yo mu buryo bw’umwuka ikikijwe n’isi ya Satani yiteguye guhita icakira uwo ari we wese waba atangiye guhwekera mu buryo bw’umwuka. Ni iby’ingenzi cyane ko ‘[dukomeza] kuba maso’ tukagaragaza ko twiteguye umunsi wa Yehova.—Matayo 24:42, 44.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Mbere y’Igihe Cyacu.

Mbese uribuka?

• Ni iyihe nama Yesu yatanze ku birebana no kuza kwe?

• Yesu yagereranyije igihe cyo kuhaba kwe n’ikihe gihe?

• Ni mu buhe buryo igihe turimo gisa n’iminsi ya Nowa?

• Ni gute gutekereza ku isano riri hagati y’igihe cya Nowa n’iki gihe turimo byagombye gutuma twiyumvisha ko ibintu byihutirwa?

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 18]

Isomo ry’umwaka wa 2004 rizaba rivuga ngo “mube maso . . . mwitegure.”​—Matayo 24:42, 44.

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Nowa yumviye umuburo w’Imana. Mbese aho natwe turawumvira?

[Amafoto yo ku ipaji ya 16 n’iya 17]

“Uko iminsi ya Nowa yari iri, no kuza k’Umwana w’umuntu ni ko kuzaba”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze