ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w05 1/7 p. 27
  • Ibibazo by’abasomyi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibibazo by’abasomyi
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
  • Ibisa na byo
  • Igitabo cy’Abalewi kitwigisha uko twafata abandi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2021
  • Ibibazo by’abasomyi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
  • “Amategeko ya Yehova aratunganye”
    Egera Yehova
  • “Mugomba kuba abera”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2021
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
w05 1/7 p. 27

Ibibazo by’abasomyi

Mu Gutegeka kwa Kabiri 14:21 hagira hati ‘ntimukarye intumbi yose.’ Mbese ibyo bivuguruza ibivugwa mu Balewi 11:40, hagira hati “uriye ku ntumbi yacyo amese imyenda ye ageze nimugoroba”?

Iyo mirongo yombi ntivuguruzanya. Mu Gutegeka kwa Kabiri 14:21 hasubiramo itegeko ryabuzanyaga kurya itungo ryapfuye, wenda ryishwe n’inyamaswa zo mu gasozi (Kuva 22:30; Abalewi 22:8). Naho mu Balewi 11:40, hasobanura icyo Umwisirayeli yagombaga gukora igihe yari kuba yishe iryo tegeko, wenda bimugwiririye.

Kuvuga ko ikintu cyari kibuzanyijwe n’Itegeko ntibivuga ko hatabagaho igihe ryirengagizwaga. Urugero, hari hariho amategeko yabuzanyaga kwiba, kwica, gushinja ibinyoma, n’ayandi menshi. Ni na ko kandi hariho ibihano byari bigenewe abari kwica ayo mategeko Imana yari yatanze. Ibyo bihano byahaga ayo mategeko imbaraga kandi bikagaragaza ukuntu yagombaga gufatanwa uburemere.

Uwicaga itegeko ryo kwirinda kurya intumbi, yari kuba yanduye mu maso ya Yehova kandi yagombaga gukurikiza gahunda zariho zo kwiyeza. Iyo yananirwaga kwiyeza neza, yagombaga ‘kugibwaho no gukiranirwa kwe.’—Abalewi 17:15, 16.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze