ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w05 1/11 p. 14
  • Imyifatire myiza igira ingaruka nziza

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Imyifatire myiza igira ingaruka nziza
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
  • Ibisa na byo
  • Akamaro ko gusuhuzanya
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2018
  • Tugire ikinyabupfura kuko turi abakozi b’Imana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Uruhare Rwanyu Babyeyi
    Kwitegura Imibereho y’Ibyishimo mu Muryango
  • Ibibazo by’abasomyi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
w05 1/11 p. 14

Imyifatire myiza igira ingaruka nziza

KU KIRWA gito kiri hafi y’umwaro wo mu majyepfo y’u Buyapani, hari umubyeyi n’abana be batatu batangiye kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova. Abaturanyi be bo muri ako karere kitaruye bakomeye ku muco wabo babibonye, batangiye kujya bamwihunza. Yaravuze ati “icyambabaje kurushaho si uko banyihunzaga, ahubwo ni uko batongeye no kugaragariza umugabo n’abana banjye urugwiro.” Icyakora, yabwiye abana be ati “tugomba gukomeza gusuhuza abaturanyi bacu kugira ngo dushimishe Yehova.”—Matayo 5:47, 48.

Iyo babaga bari mu rugo, yigishaga abana be kugira ikinyabupfura nubwo abantu babangaga. Igihe bari mu modoka bagana ahantu bakundaga gusura hari amashyuza, abana bitoje uko bari busuhuze abantu. Bamaze kwinjira muri iyo nzu, abana bagendaga basuhuzanya akanyamuneza abantu bose bahuraga na bo bati “Konnichiwa!” bisobanura ngo “mwaramutse neza?” Abagize uwo muryango bakomeje gusuhuza abantu bahuraga na bo bihanganye nubwo abo baturanyi bakomezaga kubaninira. Icyakora, abantu ntibaburaga kubona ikinyabupfura abo bana babagaragarizaga.

Amaherezo, abaturanyi bamwe batangiye kujya babikiriza bati “Konnichiwa.” Hagiye gushira imyaka ibiri abaturanyi hafi ya bose basigaye bikiriza uwo muryango. Banatangiye kujya basuhuzanya hagati yabo, barushaho no kugira urugwiro. Uwungirije umuyobozi w’akarere yashatse guhemba abo bana kubera uruhare bagize muri iryo hinduka. Icyakora, nyina yamubwiye ko ibyo bakoraga ari ibyo Abakristo basabwa. Nyuma yaho, mu irushanwa ryo kuvuga neza, umwe muri ba bana yavuze ukuntu nyina yabatoje gusuhuzanya abandi ikinyabupfura, babikiriza batabikiriza. Ikiganiro yatanze cyamuhesheje igihembo cya mbere kandi gisohoka mu kinyamakuru cyo muri uwo mujyi. Ubu abagize uwo muryango bashimishwa no kuba barumviye amahame ya gikristo bikagira ingaruka nziza nk’izo. Iyo abantu bagaragaza urugwiro, kubabwiriza birushaho koroha.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze