ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w06 15/1 pp. 4-7
  • Abamarayika bagira uruhe ruhare mu mibereho yacu?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Abamarayika bagira uruhe ruhare mu mibereho yacu?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Abamarayika baradukomeza kandi bakaturinda
  • Abamarayika basohoza ubutumwa bw’Imana
  • Abamarayika basohoza imanza z’Imana
  • Abadayimoni ni ba nde?
  • Wagombye gukora iki?
  • Uko Abamarayika Bashobora Kugufasha
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Abamarayika ni “imyuka ikora umurimo wo gufasha abantu”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Ese usobanukiwe neza abamarayika?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Uko abamarayika badufasha
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2017
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
w06 15/1 pp. 4-7

Abamarayika bagira uruhe ruhare mu mibereho yacu?

IGIHE umuhanuzi Daniyeli yandikaga ibyo yeretswe ku birebana n’umuryango w’Imana ugizwe n’abamarayika, yagize ati ‘[abamarayika] uduhumbagiza bakoreraga [Imana] kandi inzovu incuro inzovu bari bayihagaze imbere’ (Daniyeli 7:10). Uyu murongo w’Ibyanditswe ugaragaza neza umugambi Imana yari ifite igihe yaremaga abamarayika. Yarabaremye ngo bajye bayikorera kandi babe biteguye gusohoza neza ibyo ibasaba.

Imana ikoresha abamarayika muri gahunda zayo zimwe na zimwe zirebana n’abantu. Tugiye gusuzuma uko ibakoresha kugira ngo bakomeze kandi barinde abagize ubwoko bwayo, bageze ubutumwa ku bantu kandi basohoze imanza zayo.

Abamarayika baradukomeza kandi bakaturinda

Igihe Imana yaremaga isi ndetse n’igihe yaremaga umugabo n’umugore ba mbere, abamarayika barabirebaga kandi kuva icyo gihe bagaragaje ko bita cyane ku bantu. Mbere y’uko Yesu Kristo wiswe Bwenge mu gitabo cy’Imigani aba umuntu, yaravuze ati “ibinezeza byanjye byari ukubana n’abantu” (Imigani 8:31). Kandi Bibiliya itubwira ko ‘abamarayika bagira amatsiko bashaka kurunguruka’ ukuri kwahishuriwe abahanuzi b’Imana ku birebana na Kristo hamwe n’igihe kizaza.—1 Petero 1:11, 12.

Uko iminsi yagiye ihita, abamarayika biboneye ko abenshi mu bantu badakorera Umuremyi wabo ubakunda. Mbega ukuntu ibyo bigomba kuba byarababaje abo bamarayika b’indahemuka! Ku rundi ruhande, buri gihe iyo umunyabyaha umwe yicujije agahindukirira Yehova, “haba umunezero mwinshi imbere y’abamarayika” (Luka 15:10). Abamarayika bita cyane ku cyatuma abakorera Yehova bamererwa neza. Incuro nyinshi, Yehova yagiye abakoresha kugira ngo bakomeze kandi barinde abagaragu be b’indahemuka bari ku isi (Abaheburayo 1:14). Reka dusuzume ingero zimwe na zimwe z’ukuntu yagiye abakoresha.

Abamarayika babiri bafashije umukiranutsi Loti n’abakobwa be kurokoka, igihe imidugudu ya Sodomu na Gomora yarangwaga n’ubwiyandarike yarimburwaga. Abo bamarayika barabasohoye babajyana kure y’iyo midugudua (Itangiriro 19:1, 15-26). Nyuma y’imyaka ibarirwa mu magana ibyo bibaye, umuhanuzi Daniyeli yajugunywe mu rwobo rw’intare ariko avamo ari mutaraga. Kuki yavuyemo nta cyo yabaye? Yaravuze ati “Imana yanjye yohereje marayika wayo abumba iminwa y’intare” (Daniyeli 6:23). Igihe Yesu yatangiraga umurimo we ku isi, abamarayika babimufashijemo (Mariko 1:13). Ndetse na mbere gato y’uko Yesu apfa, umumarayika yaramubonekeye “amwongerera imbaraga” (Luka 22:43). Ubufasha bw’uwo mumarayika bugomba kuba bwarakomeje Yesu muri ibyo bihe by’akaga! Ikindi gihe, umumarayika yafunguye intumwa Petero wari muri gereza.—Ibyakozwe 12:6-11.

Mbese muri iki gihe abamarayika baraturinda? Yehova atwizeza ko nitumusenga mu buryo buhuje n’uko Ijambo rye ribivuga, abamarayika be batagaragara kandi bafite imbaraga bazaturinda. Bibiliya itwizeza ko “marayika w’Uwiteka abambisha amahema yo kugota abamwubaha, akabakiza.”—Zaburi 34:7.

Icyakora, tugomba kumenya ko abamarayika badakorera abantu; ahubwo bakorera Imana (Zaburi 103:20, 21). Bagendera ku buyobozi bw’Imana; ntibakora ibintu ngo ni uko abantu babibasabye cyangwa babyifuje. Ni yo mpamvu iyo umuntu asenga asaba ubufasha, abibwira Yehova aho kubibwira abamarayika (Matayo 26:53). Ariko birumvikana ko kubera ko tudashobora kubona abamarayika n’amaso yacu, tutamenya uko Imana ibakoresha mu gihe ifasha abantu mu buryo butandukanye. Icyo tuzi gusa ni uko Yehova “yerekana ko ari umunyamaboko wo kurengera abafite imitima imutunganiye” (2 Ngoma 16:9; Zaburi 91:11). Kandi dufite icyizere cy’uko “atwumva iyo dusabye ikintu nk’uko ashaka.”—1 Yohana 5:14.

Nanone kandi, Ibyanditswe bitubwira ko Imana ari yo yonyine tugomba gusenga kandi tukayambaza (Kuva 20:3-5; Zaburi 5:1, 2; Matayo 6:9). Abamarayika b’indahemuka na bo badutera inkunga yo gusenga Imana yonyine. Urugero, igihe intumwa Yohana yari agiye gusenga marayika, icyo kiremwa cy’umwuka cyaramucyashye kiramubwira kiti “reka! . . . Imana abe ari yo usenga.”—Ibyahishuwe 19:10.

Abamarayika basohoza ubutumwa bw’Imana

Ubusanzwe ijambo “umumarayika” risobanura “intumwa.” Iryo jambo rikaba rigaragaza indi nshingano Imana yahaye abamarayika, yo kuba intumwa z’Imana ku bantu. Urugero, “Marayika Gaburiyeli yatumwe n’Imana mu mudugudu w’i Galilaya witwa Nazareti.” Yari imutumye iki? Yari agiye kubwira umwari Mariya ko nubwo yari isugi, yari agiye gusama inda, akazabyara umuhungu wagombaga kuzitwa Yesu (Luka 1:26-31). Nanone, hari umumarayika woherejwe ajya kumenyesha abashumba aho bari ku gikumba ko “Kristo Umwami” yari yavutse (Luka 2:8-11). Mu buryo nk’ubwo, muri Bibiliya havugwamo abantu nka Aburahamu, Mose, Yesu, n’abandi bagiye bagezwaho ubutumwa buvuye ku Mana buzanywe n’abamarayika.—Itangiriro 18:1-5, 10; Kuva 3:1, 2; Luka 22:39-43.

Ni gute abamarayika basohoza ubutumwa bw’Imana muri iki gihe? Tekereza umurimo Yesu yahanuye ko abigishwa be bari kuzakora mbere yuko imperuka iza. Yagize ati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose, ni bwo imperuka izaherako ize” (Matayo 24:3, 14). Buri mwaka, Abahamya ba Yehova bamara amasaha arenga miriyari imwe babwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Mbese wari uzi ko burya abamarayika bagira uruhare muri uwo murimo? Intumwa Yohana yavuze ibyo yabonye mu iyerekwa, agira ati “nuko mbona marayika wundi . . . , afite ubutumwa bwiza bw’iteka ryose ngo abubwir[e] abari mu isi, bo mu mahanga yose n’imiryango yose, n’indimi zose n’amoko yose” (Ibyahishuwe 14:6, 7). Uyu murongo w’Ibyanditswe ugaragaza neza umurimo w’ingenzi cyane abamarayika bakorera abantu.

Iyo Abahamya ba Yehova babwiriza ku nzu n’inzu, bibonera neza ko abamarayika ari bo bayobora uwo murimo. Incuro nyinshi, basanga abantu bahoze basenga basaba ko hagira umuntu uza akabafasha gusobanukirwa imigambi y’Imana. Ikigaragaza ko imihati Abahamya ba Yehova bashyiraho bayobowe n’abamarayika atari iy’ubusa, ni uko buri mwaka abantu babarirwa mu bihumbi bamenya Yehova. Turakwifuriza kungukirwa n’uwo murimo ukorwa uyobowe n’abamarayika.

Abamarayika basohoza imanza z’Imana

Nubwo abamarayika badafite uburenganzira bwo gucira abantu imanza, bazigiramo uruhare (Yohana 5:22; Abaheburayo 12:22, 23). Mu gihe cya kera, basohozaga imanza z’Imana bakora akazi ko kurimbura. Urugero, Imana yakoresheje abamarayika igihe yarwanyaga Abanyegiputa bari baragize Abisirayeli imbata (Zaburi 78:49). Kandi mu ijoro rimwe gusa “marayika w’Uwiteka” yishe ingabo ibihumbi ijana na mirongo inani na bitanu zari mu rugerero rw’abanzi b’Imana.—2 Abami 19:35.

Mu gihe kiri imbere na bwo, imanza Imana izacira abanzi bayo zizasohozwa n’abamarayika. Yesu azaza “azanye n’abamarayika b’ubutware bwe hagati y’umuriro waka, ahore inzigo abatamenye Imana n’abatumvira ubutumwa bwiza” (2 Abatesalonike 1:7, 8). Icyakora, hazarimbuka abatakira neza ubutumwa bubwirizwa ku isi yose bushyigikiwe n’abamarayika. Abashaka Imana kandi bagashyira mu bikorwa inyigisho zo mu Byanditswe, nta cyo bazaba.—Zefaniya 2:3.

Mbega ukuntu twagombye gushimira kubera ko abamarayika b’indahemuka basohoza buri gihe ibyo Imana ibategeka gukora! Yehova abakoresha mu gufasha no kurinda abagaragu be b’indahemuka bari ku isi. Ibyo biraduhumuriza cyane kubera ko hari ibindi biremwa by’umwuka byitwa abadayimoni biba bishaka kutugirira nabi.

Abadayimoni ni ba nde?

Mu gihe cy’imyaka 1.500 uhereye igihe Satani yashukaga Eva mu busitani bwa Edeni, abamarayika bagize umuryango w’Imana babonye ko Satani yageze ku ntego ye. Babonye ko yigaruriye abantu bose akabavana ku Mana, uretse gusa abantu bake cyane b’indahemuka, urugero nka Abeli, Enoki na Nowa (Itangiriro 3:1-7; Abaheburayo 11:4, 5, 7). Bamwe mu bamarayika na bo bakurikiye Satani. Bibiliya ibita imyuka itarumviye “mu minsi ya Nowa” (1 Petero 3:19, 20). Ni gute bagaragaje ko batumvira?

Mu minsi ya Nowa, abamarayika batazwi umubare bigometse ku Mana, bava mu bari bagize umuryango w’Imana wo mu ijuru, biyambika imibiri y’abantu baza ku isi. Kuki baje ku isi? Bararikiye abagore, barabarongora maze babyarana na bo abana banini cyane b’abagome biswe Abanefili. Ikindi kandi, ‘ingeso z’abantu zari mbi cyane mu isi, kandi kwibwira kose imitima yabo itekereza kwari kubi gusa iteka ryose.’ Icyakora, Yehova Imana ntiyihanganiye uko kononekara kw’abantu. Yateje Umwuzure wageze ku isi hose urimbura abantu babi bose ndetse n’Abanefili. Abagaragu b’Imana b’indahemuka ni bo bantu bonyine barokotse.—Itangiriro 6:1-7, 17; 7:23.

Abamarayika bari barigometse bo ntibahitanywe n’Umwuzure. Biyambuye imibiri y’abantu bongera kuba ibiremwa by’umwuka. Abo ni bo nyuma baje kwitwa abadayimoni. Bahisemo kujya mu ruhande rwa Satani, wiswe “umutware w’abadayimoni” (Matayo 12:24-27). Kimwe n’umutware wabo, abadayimoni na bo bararikira gusengwa n’abantu.

Nubwo abadayimoni bashobora kutugirira nabi ntitugomba kubatinya. Ububasha bwabo bufite aho bugarukira. Igihe abamarayika bari basuzuguye Imana bashakaga gusubira mu ijuru, ntibemerewe gusubira mu muryango w’abana b’Imana ugizwe n’abamarayika b’indahemuka. Ahubwo, baciriwe ahantu badashobora kubona umucyo wo mu buryo bw’umwuka uturuka ku Mana kandi bazi urubategereje vuba aha. Mu by’ukuri, babohewe mu mwijima wo mu buryo bw’umwuka Bibiliya yita umworera (2 Petero 2:4). Yehova yababoheye “mu minyururu idashira,” bakaba bari mu mwijima w’icuraburindi wo mu buryo bw’umwuka. Ikindi kandi, ubu ntibagifite ubushobozi bwo kongera kwambara imibiri y’abantu.—Yuda 6.

Wagombye gukora iki?

Mbese abadayimoni baracyashuka abantu? Yego rwose! Babashuka bakoresheje “uburiganya” bumeze nk’ubwo Satani umutware wabo yakoresheje (Abefeso 6:11, 12). Icyakora, nidushyira mu bikorwa inama ziboneka mu Ijambo ry’Imana, tuzahagarara tudatsinzwe n’uburiganya bw’abadayimoni. Nanone kandi, Imana irinda abayikunda ikoresheje abamarayika.

Ni iby’ingenzi cyane ko wiga Ibyanditswe ukamenya ibyo Imana igusaba kandi ukabishyira mu bikorwa. Niba wifuza kumenya byinshi kurushaho ku birebana n’icyo Bibiliya yigisha, ushobora kwegera Abahamya ba Yehova bo mu gace k’iwanyu cyangwa se ukandikira abanditsi b’iyi gazeti. Abahamya ba Yehova bazishimira kwigana nawe Bibiliya nta kiguzi kandi mu gihe kikunogeye.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Abamarayika bavugwa muri Bibiliya baba ari abagabo bakuze. Buri gihe iyo abamarayika babonekeraga abantu bigaragazaga ari abagabo.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 6]

UKO ABAMARAYIKA BASHYIZWE MU BYICIRO

Dore uko Yehova yashyize mu byiciro abamarayika be bagize umuryango munini:

Umumarayika urusha abandi ububasha akaba ari na we mutware wabo ni Mikayeli, ari we marayika ukomeye cyangwa Yesu Kristo (1 Abatesalonike 4:16; Yuda 9). Abaserafi, abakerubi n’abandi bamarayika ni we ubategeka.

Dukurikije uko Imana yabashyize mu byiciro, Abaserafi ni bo bafite umwanya wo hejuru. Baba bari imbere y’intebe y’Ubwami y’Imana bayikorera. Inshingano yabo ni ugutangaza ukwera kw’Imana no gutuma abagize ubwoko bw’Imana bakomeza kuba abantu bera mu buryo bw’umwuka.—Yesaya 6:1-3, 6, 7.

Abakerubi bakora umurimo ufitanye isano n’intebe y’Ubwami y’Imana kandi batangaza ikuzo rya Yehova.—Zaburi 80:1; 99:1; Ezekiyeli 10:1, 2.

Abandi bamarayika ni intumwa za Yehova kandi basohoza ibyo ashaka

[Ifoto yo ku ipaji ya 4]

Abamarayika bajyanye Loti n’abakobwa be mu gace kari gafite umutekano

[Ifoto yo ku ipaji ya 5]

Igihe intumwa Yohana yari agiye gusenga umumarayika, uwo mumarayika yaramubwiye ati “reka!”

[Ifoto yo ku ipaji ya 6]

Abamarayika basohoza imanza z’Imana

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Mbese wungukirwa n’umurimo wo kubwiriza uyoborwa n’abamarayika?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze