ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w06 1/7 pp. 8-12
  • Kwihangana bihesha ibyishimo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kwihangana bihesha ibyishimo
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Naretse akazi k’ubushoferi mba umubwirizabutumwa
  • Batangira kuturwanya
  • Nishyiriyeho intego nagombaga gukurikirana
  • Imigisha nabonye
  • Nahawe inshingano nshya itoroshye
  • Indogobe, amafarashi n’inyaga
  • Amaherezo naje kubona umufasha
  • Nakomeje kwihangana nubwo narwaye
  • Kwemera ibyo Yehova adutumirira bihesha ingororano
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Ibintu bikomeye nagezeho mu murimo wo kubwiriza iby’Ubwami
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
  • Gukomeza kujya mbere mu nzira ya Yehova bituma tugira imbaraga n’ibyishimo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Igice cya 4—Abahamya kugera mu turere twa kure cyane tw’isi
    Abahamya ba Yehova ni ababwiriza b’Ubwami bw’Imana
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
w06 1/7 pp. 8-12

Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho

Kwihangana bihesha ibyishimo

BYAVUZWE NA MÁRIO ROCHA DE SOUZA

“Uko bigaragara Rocha nibamubaga azapfa.” Nubwo muganga yavuze ayo magambo adatanga icyizere, ubu hashize imyaka igera kuri 20 mbazwe, ndacyariho kandi ndacyari umubwiriza w’igihe cyose wo mu Bahamya ba Yehova. Ni iki cyamfashije gukomeza kwihangana muri iyo myaka yose?

NAKURIYE mu muryango w’abahinzi-borozi bari batuye hafi y’umudugudu wa Santo Estêvão uri muri leta ya Bahia, mu majyaruguru y’iburengerazuba bwa Brezili. Igihe nari mfite imyaka irindwi, natangiye gufasha papa mu mirimo y’ubuhinzi n’ubworozi. Buri munsi nyuma y’amasomo papa yampaga akazi ngomba gukora. Nyuma yaho, igihe cyose papa yabaga yagiye gucuruza mu mujyi wa Salvador, ari wo murwa mukuru wa leta ya Bahia, yasigaga anshinze imirimo yakorerwaga mu isambu yacu.

Mu rugo nta mazi n’umuriro w’amashanyarazi twagiraga, habe n’ibikoresho by’ibanze usanga mu ngo muri iki gihe. Ariko kandi, ntibyatubuzaga kugira ibyishimo. Nakundaga kugurutsa utudege dukoze mu mpapuro cyangwa gukinisha ibikinisho by’imodoka zikoze mu biti jye n’abana b’incuti zanjye twabaga twakoze. Nanone navuzaga umwironge mu gihe cy’umutambagiro. Nari umwe mu bari bagize korari yaririmbaga muri kiliziya y’iwacu. Igihe nari muri iryo dini ni bwo nabonye igitabo cyitwa História Sagrada (Amateka Yera), cyatumye nshishikazwa na Bibiliya.

Mu mwaka wa 1932, mfite imyaka 20, hacanye izuba rikaze, amapfa amara igihe kirekire yarayogoje amajyaruguru y’iburasirazuba bwa Brezili. Amatungo yacu yarahashiriye n’imyaka yacu iruma, nuko nimukira i Salvador aho nabonye akazi k’ubushoferi. Nyuma yaho nakodesheje inzu maze nzana umuryango wacu turabana. Mu 1944 papa yarapfuye, nsigara nita kuri mama, bashiki banjye umunani na barumuna banjye batatu.

Naretse akazi k’ubushoferi mba umubwirizabutumwa

Kimwe mu bintu bya mbere nakoze nkigera mu mujyi wa Salvador, ni ukugura Bibiliya. Maze imyaka mike nsengera mu idini ry’Ababatisita, natangiye kugirana ubucuti n’umushoferi mugenzi wanjye witwa Durval. Nakundaga kumara umwanya munini nganira na Durval kuri Bibiliya. Umunsi umwe yampaye agatabo gafite umutwe uvuga ngo Où sont les morts? (Abapfuye bari he?)a Nubwo nizeraga ko umuntu afite ubugingo budapfa, nari mfite amatsiko menshi yo kugenzura neza imirongo yo muri Bibiliya yari muri ako gatabo. Natunguwe n’uko Bibiliya yemeza ko ubugingo bukora icyaha ari bwo buzapfa.​—⁠Ezekiyeli 18:4.

Durval yabonye ko nshimishijwe, asaba umubwiriza w’igihe cyose w’Umuhamya wa Yehova witwa Antônio Andrade ngo azansure mu rugo. Andrade yaransuye, agarutse ku ncuro ya gatatu ansaba ko muherekeza mu murimo wo kugeza ku bandi inyigisho zo muri Bibiliya. Amaze kubwiriza ingo ebyiri zibanza, yarambwiye ati “ubu noneho ni wowe utahiwe.” Nakutse umutima, ariko nshimishwa n’uko hari abantu bo mu muryango umwe banteze amatwi kandi bakemera kwakira ibitabo bibiri nabahaye. Kugeza ubu, iyo mpuye n’abantu bagashimishwa n’ukuri ko muri Bibiliya biranezeza cyane.

Nabatijwe ku itariki ya 19 Mata 1943, ku munsi wijihirijweho Urwibutso rw’urupfu rwa Kristo muri uwo mwaka, mbatirizwa mu nyanja ya Atalantika hafi ya Salvador. Kubera ko nta bavandimwe b’Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka bari bahari, noherejwe kujya gufasha itsinda ry’Abahamya bateraniraga mu rugo rw’umuvandimwe Andrade. Inzu y’uwo muvandimwe yari kuri kamwe mu duhanda duhuza igice cya ruguru n’icyo hepfo by’umujyi wa Salvador.

Batangira kuturwanya

Mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose (1939-​1945), umurimo wacu wo kubwiriza wararwanyijwe. Abategetsi bamwe bakekaga ko turi intasi zo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kubera ko ibitabo byacu hafi ya byose ari yo byaturukaga. Ibyo byatumaga buri gihe baduta muri yombi kandi bakaduhata ibibazo. Iyo Umuhamya yabaga yagiye kubwiriza ntagaruke, twahitaga twumva ko yafunzwe maze tukajya ku biro by’abapolisi gusaba ko afungurwa.

Muri Kanama 1943, Umuhamya w’Umudage witwa Adolphe Messmer yageze mu mujyi wa Salvador aje kudufasha gutegura ikoraniro ryacu rya mbere. Abategetsi bamaze kuduha uburenganzira bwo guterana iryo koraniro, twamamaje disikuru y’abantu bose yari ifite umutwe uvuga ngo “Umudendezo mu isi nshya.” Twayamamaje tubinyujije mu binyamakuru byo muri uwo mujyi, tumanika ibipapuro ku madirishya y’amaduka manini no ku modoka zitwara abagenzi. Icyakora, ku munsi wa kabiri w’ikoraniro umupolisi yaraje atumenyesha ko twambuwe uburenganzira bwo guterana. Arikiyepiskopi w’umujyi wa Salvador yokeje igitutu umukuru w’abapolisi kugira ngo ahagarike iryo koraniro. Nyamara mu kwezi kwa Mata kwakurikiyeho, twaje guhabwa uburenganzira bwo guteranira hamwe ngo twumve disikuru y’abantu bose twari twaramamaje.

Nishyiriyeho intego nagombaga gukurikirana

Mu mwaka wa 1946 natumiwe mu ikoraniro rya Gitewokarasi ryabereye mu mujyi wa São Paulo ryari rifite umutwe uvuga ngo “Amahanga yishimye.” Uwari uyoboye ubwato bunini bwavaga i Salvador yatubwiye ko niba twemeye kuza kurara hasi, nawe ari bwemere kudutwara jye n’abo twari kumwe. Nubwo twahuye n’inkubi y’umuyaga yatumye twese tumererwa nabi, twageze mu mujyi wa Rio de Janeiro amahoro nyuma y’iminsi ine twamaze mu nyanja. Abahamya b’i Rio de Janeiro baducumbikiye mu ngo zabo, tumarayo iminsi turuhuka mbere yo gukomeza urugendo na gari ya moshi. Tugeze mu mujyi wa São Paulo, twakiriwe n’itsinda ry’abantu bari bafite ibitambaro byanditseho ngo “Murakaza neza Bahamya ba Yehova.”

Nyuma gato tugarutse i Salvador, nagejeje icyifuzo nari mfite ku mumisiyonari witwa Harry Black wari waraturutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mubwira ko nashakaga gukora umurimo w’ubupayiniya, nk’uko ababwiriza b’igihe cyose b’Abahamya ba Yehova bitwa. Harry yanyibukije ko mfite inshingano zo kwita ku muryango, maze angira inama yo kwihangana. Amaherezo muri Kamena 1952, barumuna banjye na bashiki banjye bari bamaze kuba abantu bashobora kwibeshaho. Noherejwe gukorera ubupayiniya mu itorero rito ryo mu mujyi wa Ilhéus, riri ku birometero 210 mu majyepfo ya Salvador.

Imigisha nabonye

Mu mwaka wakurikiyeho, noherejwe mu mujyi munini wa Jequié uri muri leta ya Bahia rwagati, ukaba utarabagamo Abahamya. Umuntu wa mbere nasuye yari umupadiri wo muri uwo mujyi. Yambwiye ko uwo mujyi wari akarima ke kandi ambuza kuwubwirizamo. Yaburiye abayoboke bo muri paruwasi ye ko haje “umuhanuzi w’ibinyoma” kandi ashyira intasi hirya no hino mu mujyi kugira ngo zigenzure ibyo nakoraga byose. Nyamara, uwo munsi natanze ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya birenga 90 kandi ntangira kwigana Bibiliya n’abantu bane. Nyuma y’imyaka ibiri, mu mujyi wa Jequié hari Inzu y’Ubwami n’Abahamya 36. Ubu muri uwo mujyi hari amatorero 8 n’Abahamya bagera kuri 700.

Mu mezi ya mbere namaze mu mujyi wa Jequié, nabaga mu cyumba nari narakodesheje mu nkengero z’uwo mujyi. Nyuma yaho nahuye na Miguel Vaz de Oliveira wari ufite hoteli yitwa Sudoeste, imwe mu mahoteli akomeye yo mu mujyi wa Jequié. Miguel yemeye kwiga Bibiliya kandi aranyinginga ngo nimukire muri hoteli ye. Nyuma yaho Miguel n’umugore we babaye Abahamya.

Mu minsi namaze mu mujyi wa Jequié, nashimishijwe nanone n’umwarimu wo mu mashuri yisumbuye witwaga Luiz Cotrim twiganaga Bibiliya. Luiz yambwiye ko niba nifuza kongera ubumenyi mu rurimi rw’Igiporutugali no mu mibare yabimfashamo. Kubera ko nari nararangije amashuri abanza gusa, nahise mbyemera. Amasomo Luiz yanyigishaga buri cyumweru tumaze kwigana Bibiliya, yamfashije kwitegura inshingano z’inyongera naje guhabwa nyuma mu muteguro wa Yehova.

Nahawe inshingano nshya itoroshye

Mu mwaka wa 1956, nabonye ibaruwa yantumiraga kuza ku biro by’ishami byo mu gihugu cyacu byari mu mujyi wa Rio de Janeiro, kugira ngo mpabwe imyitozo yo kuba umugenzuzi w’akarere, uwo akaba ari umubwiriza usura amatorero y’Abahamya ba Yehova. Jye n’abandi umunani twari kumwe twahawe imyitozo yamaze ukwezi kurengaho iminsi mike. Amasomo ari hafi kurangira, bambwiye ko noherejwe muri leta ya São Paulo, ariko numvaga ntiyizeye. Naribajije nti ‘ndi nde wo kujya muri bariya Bataliyani bose kandi ndi umwirabura? Ubu se koko bazemera kunyakira?’b

Igihe nasuraga itorero rya mbere ryo mu karere ka Santo Amaro, natewe inkunga no kubona mu Nzu y’Ubwami huzuyemo Abahamya bagenzi banjye n’abandi bantu bashimishijwe. Icyanyemeje ko nta mpamvu nari mfite zo kugira ubwoba ni uko ababwiriza 97 bo muri iryo torero bose twifatanyije mu murimo wo kubwiriza mu mpera z’icyo cyumweru. Naribwiye mu mutima nti ‘mu by’ukuri ba bantu ni abavandimwe banjye.’ Abavandimwe na bashiki banjye nkunda banyakiranye Ibyishimo, bintera inkunga yo gukomeza kwihangana mu murimo wo gusura amatorero.

Indogobe, amafarashi n’inyaga

Imwe mu ngorane zikomeye abagenzuzi basura amatorero bahuraga na zo muri ibyo bihe byo hambere, ni ingendo ndende bakoraga kugira ngo bagere mu matorero no mu matsinda mato y’Abahamya yabaga mu byaro. Muri ibyo byaro uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu ntibwari bwiza, ndetse hari n’aho wasangaga nta bwo. Ikindi kandi, imihanda hafi ya yose yari mito kandi ari iy’ibitaka.

Uturere tumwe na tumwe twakemuraga icyo kibazo tugura indogobe cyangwa ifarashi umugenzuzi usura amatorero azajya agenderaho. Incuro nyinshi buri wa Mbere nashyiraga amatandiko ku ndogobe, ngahambiraho imizigo yanjye, maze nkagenda amasaha 12 kuri iyo ndogobe kugira ngo ngere mu itorero nagombaga gukurikizaho gusura. Abahamya bo mu mujyi wa Santa Fé do Sul bari bafite indogobe yitwaga Dourado (Goldie) yari izi inzira zose zigana aho amatsinda yo mu byaro yabaga. Iyo ndogobe yitwaga Dourado yageraga ku irembo ry’urugo igahagarara maze igategereza ko nyikingurira. Iyo namaraga gusura itsinda runaka, nakomerezaga mu itsinda rikurikiyeho ndi kumwe na ya ndogobe.

Kuba nta buryo bw’itumanaho umuntu yakwiringira bwabagaho na byo byatumaga umurimo wo gusura amatorero ugorana. Urugero, hari igihe nagiye gusura itsinda rito ry’Abahamya bateraniraga mu rugo rw’umuhinzi mworozi wari utuye muri leta ya Mato Grosso. Byansabaga kwambuka uruzi rwa Araguaia mu bwato, hanyuma nkagenda n’indogobe urugendo rw’ibirometero bigera kuri 25 mu ishyamba. Igihe kimwe nandikiye iryo tsinda ndimenyesha ko nzarisura, ariko uko bigaragara iyo baruwa yaje kuyoba kuko namaze kwambuka umugezi nsanga nta muntu n’umwe wantegereje. Hari ku gicamunsi maze nsaba umuntu wari ufite resitora hafi aho ngo ambikire imizigo nari mfite, ubwo nkomeza urugendo ku maguru n’isakoshi yanjye.

Bidatinze ijoro riba riraguye. Nagendaga nyobagurika mu mwijima maze ngiye kumva numva inyaga iravuze. Nari narumvise ko inyaga ishobora guhagarara ikica umuntu ikoresheje amaboko yayo afite imbaraga. Bityo iyo numvaga ikintu gikomye mu gihuru, nafataga isakoshi nitonze, nkayishyira imbere yanjye nkagenda nyikingiye. Maze amasaha atari make ngenda, nageze ku kagezi gato. Ibyago byanjye sinari nabonye ko hakurya y’ako kagezi hari uruzitiro rwa senyenge kubera ko hari mu mwijima. Nagerageje gusimbuka ako kagezi ngo nkazimize ariko ngwa muri rwa ruzitiro rwa senyenge, rurankomeretsa!

Amaherezo naje kugera mu rugo rw’umuhinzi mworozi, nakirwa n’urusaku rw’imbwa zimoka. Kubera ko abajura bakundaga kuza kwiba intama nijoro, bene urugo bakimara gukingura, nahise mvuga uwo ndi we. Nasaga nabi kubera ko imyenda yanjye yari yacikaguritse kandi yuzuyeho amaraso. Icyakora, abavandimwe barambonye barishima.

Nubwo nahuraga n’izo ngorane zose, iyo minsi yaranzwe n’ibyishimo. Nashimishwaga no kugenda urugendo rurerure ku ndogobe no ku maguru, ndetse rimwe na rimwe naruhukiraga mu gicucu munsi y’ibiti. Nashimishwaga nanone no kumva uturirimbo tw’inyoni no kwitegereza imbwebwe zancagaho zambukiranya imihanda yabaga itagira umugenzi n’umwe. Ikindi cyanshimishaga ni ukumenya ko mu by’ukuri ingendo zanjye zafashaga abantu. Abantu benshi bagiye banyandikira banshimira. Abandi banshimiraga buri wese ku giti cye igihe twabaga twahuriye mu makoraniro. Kubona abantu batsinze ingorane bari bahanganye na zo kandi bagatera imbere mu buryo bw’umwuka byaranezezaga cyane.

Amaherezo naje kubona umufasha

Muri iyo myaka namaze nsura amatorero, incuro nyinshi nabaga ndi jyenyine. Ibyo byanyigishije kwishingikiriza kuri Yehova we ‘gitare cyanjye n’igihome cyanjye’ (Zaburi 18:2). Ikindi kandi, nabonye ko kuba umuseribateri byatumye nita ku nyungu z’Ubwami ntizigamye.

Ariko mu 1978, namenyanye na mushiki wacu wari umupayiniya witwa Júlia Takahashi. Yari yararetse akazi keza k’ubuganga yakoraga mu bitaro bikomeye byo mu mujyi wa São Paulo, kugira ngo ajye gukorera umurimo mu ifasi yari ikeneye ababwiriza b’Ubwami. Abasaza b’Abakristo bari bamuzi bamuvugaga neza cyane kubera imico ye yo mu buryo bw’umwuka n’ubuhanga yari afite mu murimo w’ubupayiniya. Nk’uko nawe ushobora kubyiyumvisha, umwanzuro nafashe wo gushaka nyuma y’iyo myaka yose watunguye bamwe. Umuntu umwe w’incuti yanjye wumvaga bidashoboka, yanyemereye ko niba koko ngiye gushaka azampa ikimasa gipima ibiro 270. Icyo kimasa twaracyokeje tucyakiriza abantu ku munsi w’ishyingiranwa ryacu ryabaye ku itariki ya 1 Kamena 1978.

Nakomeje kwihangana nubwo narwaye

Mu gihe cy’imyaka umunani yakurikiyeho, Júlia, yajyaga amperekeza igihe nasuraga amatorero yo mu majyepfo no mu burasirazuba bw’amajyepfo ya Brezili. Icyo gihe ni bwo natangiye kurwara umutima. Naguye igihumure incuro ebyiri igihe naganiraga na ba nyir’inzu mu murimo wo kubwiriza. Kubera ko imbaraga zanjye zari nkeya, twemeye kujya gukorera ubupayiniya bwa bwite mu mujyi wa Birigüi uri muri leta ya São Paulo.

Icyo gihe Abahamya bo mu mujyi wa Birigüi bitangiye kunjyana mu modoka aho nagombaga kwisuzumishiriza mu mujyi wa Goiânia, uri ku birometero bigera kuri 500. Maze koroherwa, barambaze banshyiramo icyuma gituma umutima utera neza. Ubu hashize imyaka 20 ibyo bibaye. Nubwo kuva icyo gihe nongeye kubagwa incuro ebyiri, ndacyari umubwiriza urangwa n’ishyaka mu murimo wo guhindura abantu abigishwa. Kimwe n’abandi Bakristokazi benshi b’indahemuka, Júlia yambereye isoko y’imbaraga kandi ntiyahwemye kuntera inkunga.

Nubwo uburwayi bwatumye ishyaka nari mfite mu murimo wo kubwiriza rigabanuka ndetse rimwe na rimwe bigatuma niheba, ubu ndacyashobora gukora umurimo w’ubupayiniya. Njya nibuka ko Yehova atigeze adusezeranya ko tuzabaho tudahura n’ibibazo muri iyi si mbi. Niba intumwa Pawulo n’abandi Bakristo b’indahemuka ba kera barihanganye, kuki twe tutakwihangana?​—⁠Ibyakozwe 14:22.

Vuba aha mperutse kubona Bibiliya ya mbere natunze mu myaka ya za 30. Ku gifubiko imbere, nari naranditseho umubare w’ababwiriza b’Ubwami bari muri Brezili igihe natangiraga kujya mu materaniro ya gikristo mu mwaka wa 1943. Icyo gihe ababwiriza bari 350. Birashimishije cyane kuba ubu muri Brezili hari Abahamya barenga 600.000. Kuba naragize uruhare ruto muri uko kwiyongera numva ari igikundiro kitagereranywa. Nta gushidikanya, kwihangana byatumye Yehova ampa imigisha. Kimwe n’umwanditsi wa zaburi nshobora kuvuga nti “Uwiteka yadukoreye ibikomeye, natwe turishimye.”​—⁠Zaburi 126:3.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Kanditswe n’Abahamya ba Yehova ariko ubu ntikagicapwa.

b Muri leta ya São Paulo hari Abataliyani b’abimukira bagera kuri 1.000.000 bagiyeyo hagati y’umwaka wa 1870 na 1920.

[Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Abahamya bamamaza disikuru y’abantu bose yo mu ikoraniro rya mbere ryabereye mu mujyi wa Salvador mu wa 1943

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Abahamya bageze i São Paulo mu ikoraniro ryari rifite umutwe uvuga ngo “Amahanga yishimye” ryabaye mu wa 1946

[Amafoto yo ku ipaji ya 10 n’iya 11]

Igihe nasuraga amatorero ahagana mu mpera y’imyaka ya za 50

[Ifoto yo ku ipaji ya 12]

Ndi kumwe n’umugore wanjye Júlia

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze