ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w06 1/12 p. 3
  • Kuki ari ngombwa kumenya antikristo?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kuki ari ngombwa kumenya antikristo?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
  • Ibisa na byo
  • Antikristo ni nde?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Antikristo yaragaragaye
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
  • Antikristo ni nde?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Mbese uribuka?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
w06 1/12 p. 3

Kuki ari ngombwa kumenya antikristo?

Hashize igihe kirekire intumwa Yohana ahumekewe maze arandika ati “mwumvise yuko Antikristo azaza” (1 Yohana 2:18). Mbega ukuntu ayo magambo ashishikaje! Abantu bamaze ibinyejana byinshi bibaza icyo ayo magambo asobanura. Antikristo ni nde? Azaza ryari? Naza azakora iki?

ABANTU biswe ba antikristo ni benshi. Mu gihe cyahise, mu bantu biswe ba “antikristo” harimo Abayahudi, abapapa b’Abagatolika ndetse n’abami b’abami b’Abaroma. Urugero, igihe Umwami w’Abami witwaga Frederick II (1194-1250) yiyemezaga kutifatanya mu ntambara y’abanyamisaraba yari igamije kurwanirira Kiliziya, Papa Gregory IX yavuze ko Frederick ari antikristo kandi amufungira amasakaramentu. Uwasimbuye Papa Gregory ari we Innocent IV, na we yarongeye amufungira amasakaramentu. Mu kwihimura, Frederick na we yatangaje ko Innocent ari antikristo.

Intumwa Yohana, umwe mu banditse Bibiliya, ni we wenyine wakoresheje ijambo “antikristo.” Mu mabaruwa abiri yitirirwa izina rye, iryo jambo ribonekamo incuro eshanu, hakaba hari aho riri mu bwinshi ndetse n’aho riri mu bumwe. Imirongo iryo jambo ribonekamo iri mu gasanduku kari ku ipaji ikurikira. Muri iyo mirongo, tubona ko antikristo ari umunyabinyoma n’uyobya kandi yiyemeje gusenya imishyikirano abantu bafitanye na Kristo ndetse n’Imana. Ni yo mpamvu intumwa Yohana yaburiye Abakristo bagenzi be ati “bakundwa, ntimwizere imyuka yose ahubwo mugerageze imyuka ko yavuye ku Mana, kuko abahanuzi b’ibinyoma benshi badutse bakaza mu isi.”​—1 Yohana 4:1.

Yesu na we yatanze umuburo wo kwirinda abashukanyi cyangwa abahanuzi b’ibinyoma agira ati “baza aho muri basa n’intama, ariko imbere ari amasega aryana. Muzabamenyera ku mbuto zabo [cyangwa ku bikorwa byabo]” (Matayo 7:15, 16). Ese Yesu na we yaba yaraburiraga abigishwa be kwirinda antikristo w’ikigereranyo? Nimucyo dusuzume uko dushobora kumenya uwo mushukanyi w’umugome.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze