ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w07 15/2 p. 3
  • Ishimire isi yacu nziza

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ishimire isi yacu nziza
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
  • Ibisa na byo
  • Uko izuba n’imibumbe irigaragiye byihariye byabayeho
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
  • Imbaraga zo kurema z’‘uwaremye ijuru n’isi
    Egera Yehova
  • Icyo isanzure ritwigisha
    Nimukanguke!—2021
  • Impano y’iteka yatanzwe n’Umuremyi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
w07 15/2 p. 3

Ishimire isi yacu nziza

ABAHANGA mu bumenyi bw’ikirere babonye ko isi ari nk’akadomo gato cyane kari hagati y’ibintu byinshi biri mu isanzure ritagira imipaka. Nta handi hantu habonetse ubuzima muri iri isanzure. Ku mubumbe w’Isi ni ho honyine hari ibyangombwa byose kugira ngo ubuzima bushoboke.

Byongeye kandi, dushobora kwishimira ubuzima kuri uyu mubumbe mwiza. Mbega ukuntu kota akazuba igihe haramutse imbeho bishimisha! Ni nde muri twe udashimishwa no kwirebera ubwiza bw’izuba rirashe cyangwa rirenga? Ariko birumvikana ko izuba rikora ibirenze ibyo kudushimisha. Ni iry’ingenzi kugira ngo tubeho.

Imbaraga rukuruzi z’izuba ni zo zituma isi n’indi mibumbe bikomeza kuguma mu nzira zabyo. Ibyo bimaze imyaka miriyoni zitabarika ari uko bigenda. Kandi nk’uko abanyeshuri babyiga mu ishuri, izuba n’imibumbe irigaragiye bizenguruka izingiro ry’urujeje rwacu bita Inzira Nyamata. Ariko muri urwo rujeje rwacu, izuba ni imwe mu nyenyeri zisaga miriyari 100 zikora urwo rugendo.

Urujeje rw’Inzira Nyamata ruri mu itsinda ry’injeje zigera kuri 35. Amatsinda manini kurushaho aba arimo injeje zibarirwa mu bihumbi. Birashoboka ko izuba n’imibumbe irigaragiye biramutse biri mu itsinda ririmo injeje nyinshi kandi zicucitse, bitakomeza kuguma mu mwanya wabyo. Ariko kandi, nk’uko Guillermo Gonzalez na Jay W. Richards babyanditse mu gitabo cyabo, nta gace k’isanzure wapfa kubona “gashobora kubamo ibinyabuzima bitandukanye nk’ibiri mu gace kacu.”—The Privileged Planet.

Ese ibinyabuzima biri kuri uyu mubumbe wacu byaba byarapfuye kubaho gutya gusa, bikaba ari kimwe mu bintu byakomotse ku mpanuka ikomeye bita “big bang”? Cyangwa hari umugambi ukomeye watumye kuri uyu mubumbe mwiza haba ubuzima?

Abantu benshi bageze ku mwanzuro w’uko iyi si dutuye yaremwe mu buryo bwihariye kugira ngo ibinyabuzima biyibeho.a Hashize ibinyejana byinshi umusizi w’Umuheburayo agize icyo avuga ku birebana n’isi n’ijuru. Yaranditse ati “iyo nitegereje ijuru, umurimo w’intoki zawe, n’ukwezi n’inyenyeri, ibyo waremye, umuntu ni iki” (Zaburi 8:4, 5)? Uwo musizi yemeraga ko hagomba kuba hariho Umuremyi. Ese uwo mwanzuro waba uhuje n’ubwenge muri iki gihe, aho siyansi yateye imbere?

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Reba igitabo cya Zaburi, by’umwihariko Zaburi ya 8.

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 3]

Hari igitabo cyavuze kiti “iyo urebera isi kure, ubona ishashagirana nk’isaro ry’ubururu riri mu mwijima wo mu kirere.”—The Illustrated Science Encyclopedia—Amazing Planet Earth.

[Aho ifoto yavuye]

Umubumbe: U.S. Fish & Wildlife Service, Washington, D.C./NASA

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze