ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w07 15/3 p. 3
  • Ese kuza kwa Kristo byagombye kudutera ubwoba?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese kuza kwa Kristo byagombye kudutera ubwoba?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
  • Ibisa na byo
  • Kuza kwa Kristo bisobanura iki?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Icyo kuza kwa Kristo bizamara
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
  • Yesu aje atera inkunga
    Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
  • Gucungurwa mu Gihe cyo Guhishurwa kwa Yesu Kristo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1994
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
w07 15/3 p. 3

Ese kuza kwa Kristo byagombye kudutera ubwoba?

KUZA kwa Yesu Kristo ubyumva ute? Ese utekereza ko kuza kwe ari igihe cy’akaga, igihe cyo kurimbura no guhana abantu? Cyangwa wumva ko kuza kwa Kristo bizarangiza ibibazo byacu byose? Ese kuza kwe byagombye kudutera ubwoba? Cyangwa twagombye kubitegerezanya amatsiko?

Ku birebana no kuza kwa Kristo, Bibiliya igira iti “dore arazana n’ibicu kandi amaso yose azamureba, . . . kandi amoko yose yo mu isi azamuborogera” (Ibyahishuwe 1:7). Uko kuza kwa Yesu kwerekeza ku gihe azabonekera, aje kugororera abeza no guhana ababi.

Aho kugira ngo intumwa Yohana atinye kuza kwa Kristo, yari abitegerezanyije amatsiko. Yohana amaze guhishurirwa iby’uko kuza kwa Yesu n’uko icyo gihe bizagenda ku isi, yasenze yinginga cyane ati “ngwino Mwami Yesu” (Ibyahishuwe 22:20). Ariko se kuki “amoko yose yo mu isi azamuborogera”? Ni mu buhe buryo “amaso yose” azamureba? Kristo naza se bizagenda bite? Kubyizera byatugirira akahe kamaro muri iki gihe? Ingingo ikurikira iratanga ibisubizo by’ibyo bibazo.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze