ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w07 15/7 pp. 27-31
  • Tegereza umunsi wa Yehova wihanganye

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Tegereza umunsi wa Yehova wihanganye
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Indwara ntizigeze zibaca intege
  • Kwihanganira akababaro gaterwa no gupfusha
  • Guhangana n’ibigeragezo binyuranye
  • Ushobora kwihangana!
  • Kwihangana—Ni Ngombwa ku Bakristo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1994
  • “Mureke ukwihangana kurangize umurimo wako”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2016
  • Komeza kuba hafi y’umuryango wa Yehova
    Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka
  • ‘Nimutekereze mwitonze kuri Yesu wihanganye’
    ‘Nkurikira Ube Umwigishwa Wanjye’
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
w07 15/7 pp. 27-31

Tegereza umunsi wa Yehova wihanganye

“Kwizera mukongereho . . . kwihangana.”​—2 PETERO 1:5, 6.

1, 2. Kwihangana ni iki, kandi se kuki Abakristo babikeneye?

UMUNSI wa Yehova uregereje cyane (Yoweli 1:15; Zefaniya 1:14). Kubera ko turi Abakristo biyemeje gukomeza gushikama ku Mana, dutegerezanyije amatsiko igihe ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova buzaba bwavanyweho umugayo. Mu gihe bitari byaba, hari abantu batwanga, bakadutuka, bakadutoteza ndetse bakaba banatwica batuziza ukwizera kwacu (Matayo 5:10-12; 10:22; Ibyahishuwe 2:10). Ibyo bisaba kwihangana, ari byo kugira ubushobozi bwo kutanamuka mu mibabaro. Intumwa Petero adutera inkunga igira iti “kwizera mukongereho . . . kwihangana” (2 Petero 1:5, 6). Dukeneye kwihangana kubera ko Yesu yagize ati “uwihangana akageza imperuka ni we uzakizwa.”—Matayo 24:13.

2 Nanone kandi, turarwara, tukagira agahinda dutewe no gupfusha abo dukunda, kandi tugahura n’ibindi bigeragezo. Mbega ukuntu Satani yakwishima tubuze ukwizera (Luka 22:31, 32)! Yehova ashobora kudufasha kwihanganira ibigeragezo binyuranye (1 Petero 5:6-11). Reka turebe ibintu byabaye kuri bamwe, bigaragaza ko dushobora gutegereza umunsi wa Yehova twihanganye kandi dufite ukwizera kudacogora.

Indwara ntizigeze zibaca intege

3, 4. Tanga urugero rugaragaza ukuntu dushobora gukorera Yehova mu budahemuka nubwo twaba duhanganye n’uburwayi.

3 Muri iki gihe, Imana ntidukiza indwara mu buryo bw’igitangaza, ariko iduha imbaraga zo kwihanganira uburwayi (Zaburi 41:2-4). Uwitwa Sharon yaravuze ati “niba mbyibuka neza, igihe cyose maze ku isi nagenderaga mu igare ry’ibimuga. Kuva nkivuka, narwaye indwara ifata ubwonko igatuma amaguru n’amaboko bitagira urutege (Troubles psychomoteurs), yambujije kwishimira ubuto bwanjye.” Sharon amaze kwiga ibihereranye na Yehova n’icyo amasezerano ye avuga ku birebana n’ubuzima butunganye, yagize ibyiringiro. Nubwo kuvuga no kugenda bimugora, abonera ibyishimo mu murimo wa gikristo wo kubwiriza. Hashize hafi imyaka 15 agize ati “ubuzima bwanjye bushobora gukomeza kuzamba, ariko kwiringira Imana n’imishyikirano mfitanye na yo ni byo bindinda. Mbega ukuntu nishimiye kuba umwe mu bagize ubwoko bwa Yehova kandi akaba ampa ubufasha budashobora kubura!”

4 Intumwa Pawulo yateye inkunga Abakristo b’i Tesalonike agira ati “mukomeze abacogora” (1 Abatesalonike 5:14). Kumanjirwa bikabije ni kimwe mu bintu bishobora gutera indwara yo kwiheba. Mu mwaka wa 1993, Sharon yaranditse ati ‘nageze ubwo numva nta cyo maze rwose, namaze imyaka itatu ndwaye indwara yo kwiheba. Abasaza ni bo bampumurizaga kandi bakampa inama. Yehova akoresha igazeti y’Umunara w’Umurinzi kugira ngo aduhe ubumenyi ku birebana n’indwara yo kwiheba. Ni koko, Yehova yita ku bwoko bwe kandi akiyumvisha uko tumerewe’ (1 Petero 5:6, 7). Sharon aracyakorera Imana mu budahemuka mu gihe agitegereje umunsi wa Yehova.

5. Ni uruhe rugero dufite rugaragaza ukuntu Abakristo bashobora kwihanganira ibibazo baterwa no guhangayika?

5 Abakristo bamwe bahanganye n’imihangayiko ikomeye bitewe n’ibyababayeho mu mibereho yabo. Harley yabonye ubwicanyi bukaze bwakozwe mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose. Mu gihe yabaga asinziriye, yashoboraga kurotaguzwa atabaza ati “nguwo, nguwo!” Yabyukaga ibyuya byamurenze. Ariko kandi, yaje gushobora kugira imibereho irangwa no kubaha Imana kandi uko igihe cyagiye gihita, guhora arota inzozi mbi byaragabanutse.

6. Ni gute Umukristo umwe yahanganye n’ikibazo cyo mu byiyumvo?

6 Hari Umukristo umwe abaganga basanze arwaye indwara ituma umuntu agira ibyiyumvo bihindagurika cyane (trouble bipolaire de l’humeur); yatumaga kujya kubwiriza ku nzu n’inzu bimugora. Icyakora, yakomeje kwifatanya muri uwo murimo, kuko yari azi ko ari wo uzamurokora we n’abamwumvaga (1 Timoteyo 4:16). Hari igihe yananirwaga no kuvuza inzogera yo ku muryango, ariko yagize ati “nageze ubwo nshobora gutegeka ibyiyumvo byanjye, nkava ku rugo nkajya ku rundi, nkongera nkagerageza. Kutadohoka mu murimo wo kubwiriza byatumye nkomeza kugira ubuzima bwo mu buryo bw’umwuka bushyize mu gaciro.” Kujya mu materaniro na byo byaramugoraga, ariko uwo muvandimwe yemeraga adashidikanya agaciro k’amateraniro ya gikristo. Ku bw’ibyo, yashyiragaho imihati kugira ngo ayajyemo.—Abaheburayo 10:24, 25.

7. Nubwo bamwe bashobora kuba bagira ubwoba bwo kuvugira mu ruhame cyangwa kujya mu materaniro, ni gute bagaragaza ukwihangana?

7 Hari Abakristo bamwe barwaye indwara yo gutinya, ni ukuvuga kugira ubwoba budasanzwe mu mimerere runaka, cyangwa kubugirira ibintu runaka. Urugero, bashobora kugira ubwoba bwo kuvugira mu ruhame cyangwa kujya mu materaniro. Tekereza ukuntu bibagora gutanga ibitekerezo mu materaniro ya gikristo cyangwa gutanga ikiganiro mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi! Ariko kandi barihangana, kandi twishimira ko baza mu materaniro n’uburyo bayitafanyamo.

8. Mu buryo bwihariye, ni iki kitugirira akamaro igihe duhanganye n’ibibazo byo mu byiyumvo?

8 Kuruhuka cyane no gusinzira bihagije bishobora gufasha umuntu kwihanganira ibibazo byo mu byiyumvo. Imiti na yo ishobora gufasha uwo muntu. Icyakora, kwishingikiriza ku Mana binyuze mu isengesho ni byo bigira akamaro mu buryo bwihariye. Muri Zaburi ya 55:23 hagira hati “ikoreze Uwiteka umutwaro wawe na we azakuramira, ntabwo azakundira umukiranutsi kunyeganyezwa.” Bityo rero, kora ibishoboka byose “wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose.”—Imigani 3:5, 6.

Kwihanganira akababaro gaterwa no gupfusha

9-11. (a) Ni iki cyadufasha guhangana n’akababaro mu gihe uwo twakundaga apfuye? (b) Ni gute urugero rwa Ana rushobora kudufasha kwihanganira agahinda gaterwa no gupfusha?

9 Iyo urupfu rutandukanyije abagize umuryango, bishobora gutera agahinda kenshi. Aburahamu yaririye Sara, umugore we yakundaga cyane, wari wapfuye (Itangiriro 23:2). Ndetse n’umuntu wari utunganye Yesu ‘yararize’ igihe incuti ye Lazaro yapfaga (Yohana 11:35). Ku bw’ibyo, birasanzwe ko umuntu agira agahinda iyo apfushije uwo yakundaga. Icyakora, Abakristo bazi ko hazaba umuzuko (Ibyakozwe 24:15). Ni yo mpamvu ‘batababara nka ba bandi badafite ibyiringiro.’—1 Abatesalonike 4:13.

10 Ni gute twakwihanganira akababaro gaterwa no gupfusha? Reka dufate urugero rudufashe kubyumva. Ntidukunze kumara igihe dufite agahinda iyo incuti yacu yagiye mu rugendo, kubera ko tuba twiteze ko tuzayibona igarutse. Gupfusha Umukristo w’indahemuka tubifashe nko kujya mu rugendo nk’urwo, bishobora kutworohereza agahinda kubera ko tuba tuzi ko azazuka.—Umubwiriza 7:1.

11 Kwishingikiriza mu buryo bwuzuye ku “Mana nyir’ihumure ryose” bizadufasha kwihanganira akababaro gaterwa no gupfusha uwo twakundaga (2 Abakorinto 1:3, 4). Nanone, gutekereza ku byo umupfakazi Ana wo mu kinyejana cya mbere yakoze, byadufasha. Yabaye umupfakazi amaze imyaka irindwi gusa ashatse. Ariko yageze ku myaka 84 agikorera Yehova umurimo wera mu rusengero (Luka 2:36-38, gereranya na NW)! Nta gushidikanya ko kwiyegurira Imana muri ubwo buryo byamufashije guhangana n’akababaro ndetse n’irungu. Kwifatanya mu bikorwa bya gikristo buri gihe, harimo n’umurimo wo kubwiriza, bishobora kudufasha kwihanganira ingaruka ziterwa n’akababaro ko gupfusha uwo twakundaga.

Guhangana n’ibigeragezo binyuranye

12. Ni ikihe kigeragezo cyo mu mu ryango bamwe mu Bakristo bahanganye na cyo?

12 Abakristo bamwe baba bagomba kwihanganira ibigeragezo byo mu muryango. Urugero, niba umwe mu bashakanye akoze icyaha cy’ubuhehesi, ibyo bishobora guteza ingaruka zibabaje mu muryango. Kubera ko uwakorewe icyaha aba yababajwe, ashobora kubura ibitotsi, akarira agahogora. Ndetse no gukora uturimo tworoheje bishobora kumugora, akaba yakora amakosa cyangwa impanuka. Uwahemukiwe ashobora kunanirwa kurya, akananuka kandi ashobora no guhungabana mu byiyumvo. Kwifatanya mu bikorwa bya gikristo bishobora kumugora. Ndetse ibyo bigira ingaruka zikomeye ku bana.

13, 14. (a) Ni izihe nkunga uvanye mu isengesho Salomo yasenze mu gihe cyo gutaha urusengero? (b) Kuki dusenga dusaba umwuka wera?

13 Igihe duhuye n’ibigeragezo nk’ibyo, Yehova aduha ubufasha dukeneye (Zaburi 94:19). Kuba Imana yumva amasengesho y’abagize ubwoko bwayo bigaragarira mu isengesho Umwami Salomo yasenze igihe cyo gutaha urusengero rwa Yehova. Salomo yarasenze ati “maze umuntu wese akagira icyo agusaba cyose yinginze, cyangwa ubwoko bwawe bw’Abisirayeli bwose, uko umuntu wese azajya yimenyaho indwara yo mu mutima we akarambura amaboko ye yerekeye iyi nzu, nuko ujye wumva uri mu ijuru ari ryo buturo bwawe ubabarire, utegeke witure umuntu wese ukurikije ibyo yakoze byose wowe uzi umutima we, (kuko ari wowe wenyine uzi imitima y’abantu bose), kugira ngo bakubahe iminsi bazamara mu gihugu wahaye ba sogokuruza yose bakiriho.”—1 Abami 8:38-40.

14 Mu buryo bwihariye, bishobora kuba iby’ingirakamaro gukomeza gusenga dusaba umwuka wera (Matayo 7:7-11). Imbuto z’umwuka zikubiyemo no kugira umuco w’ibyishimo n’amahoro (Abagalatiya 5:22, 23). Mbega ukuntu twumva duhumurijwe iyo Data wacu wo mu ijuru ashubije amasengesho yacu! Akababaro gasimburwa n’ibyishimo, naho imihangayiko igasimburwa n’amahoro.

15. Ni iyihe mirongo y’Ibyanditswe ishobora kudufasha kugabanya imihangayiko?

15 Igihe umuntu ahanganye n’imibabaro, byanze bikunze agomba guhangayika mu rugero runaka. Ariko kandi, nibura imwe muri iyo mihangayiko ishobora kugabanuka twibutse aya magambo ya Yesu, agira ati “ntimukiganyire ngo mutekereze ubugingo muti ‘tuzarya iki?’ Cyangwa muti ‘tuzanywa iki?’ Ntimwiganyire ngo mutekereze iby’umubiri wanyu ngo ‘tuzambara iki?’ . . . Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa” (Matayo 6:25, 33, 34). Intumwa Petero yaduteye inkunga yo ‘kwikoreza Imana amaganya yacu yose, kuko itwitaho’ (1 Petero 5:6, 7). Birakwiriye ko dushyiraho imihati kugira ngo dukemure ikibazo. Icyakora, nyuma yo gukora ibyo dushoboye byose, tuba dukeneye gushyira mu isengesho icyo kibazo aho guhangayika. Umwanditsi wa zaburi yararirimbye ati “ikoreze Uwiteka urugendo rwawe rwose.”—Zaburi 37:5.

16, 17. (a) Kuki imihangayiko ishobora kutugeraho? (b) Bizatugendekera bite nidushyira mu bikorwa ibivugwa mu Bafilipi 4:6, 7?

16 Pawulo yaranditse ati “ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana mubisabiye, mubyingingiye, mushima. Nuko amahoro y’Imana ahebuje rwose ayo umuntu yamenya, azarindire imitima yanyu n’ibyo mwibwira muri Kristo Yesu” (Abafilipi 4:6, 7). Ariko birumvikana ko abantu badatunganye, bakomoka kuri Adamu badashobora kubaho badahangayika (Abaroma 5:12). Abagore b’Abaheti ba Esawu ‘bababazaga imitima’ y’ababyeyi be bubahaga Imana, ari bo Isaka na Rebeka (Itangiriro 26:34, 35). Uburwayi bugomba kuba bwaratumye Timoteyo na Tirofimo bahangayika (1 Timoteyo 5:23; 2 Timoteyo 4:20). Pawulo yahangayikiye abo yari ahuje na bo ukwizera (2 Abakorinto 11:28). Ariko ‘Uwumva ibyo asabwa’ ahora yumva abamukunda.—Zaburi 65:3.

17 Mu gihe tugitegereje umunsi wa Yehova, dufite ubufasha n’ihumure dukura ku ‘Mana itanga amahoro’ (Abafilipi 4:9). Yehova agira “ibambe n’imbabazi,” ni ‘mwiza [kandi] yiteguye kubabarira,’ ndetse “yibuka ko turi umukungugu” (Kuva 34:6; Zaburi 86:5; 103:13, 14). Nimucyo rero, ‘ibyo dushaka byose bimenywe n’Imana’ kuko ibyo bizatuma tugira “amahoro y’Imana,” ni ukuvuga umutuzo urenze ibyo umuntu yamenya.

18. Nkuko biboneka muri Yobu 42:5, ‘kureba’ Imana bishoboka bite?

18 Iyo amasengesho yacu ashubijwe, bitwemeza ko Imana iri kumwe na twe. Yobu amaze kwihanganira ibigeragezo yahuye na byo yagize ati “ibyawe [Yehova] nari narabyumvishije amatwi, ariko noneho amaso yanjye arakureba” (Yobu 42:5). Twifashishije amaso yo gusobanukirwa, ukwizera n’ugushimira, dushobora gutekereza uko Yehova yagiye adufasha, maze ‘tukamureba’ kurusha uko twari dusanzwe tumubona. Mbega ukuntu ubucuti nk’ubwo butuma tugira amahoro yo mu mutima no mu bwenge!

19. Nitwikoreza Yehova ‘amaganya yacu yose’ bizagenda bite?

19 Iyo ‘twikoreje amaganya yacu yose’ Yehova, dushobora kwihanganira ibigeragezo dufite amahoro yo mu mutima, yo arinda uwo mutima kandi akarinda ubushobozi bwacu bwo gutekereza. Mu mutima wacu w’ikigereranyo, tuzumva dukuriweho imihangayiko, ubwoba no kubura amahwemo. Ubwenge bwacu ntibuzabuzwa amahwemo no kumva tubuze uko tugira cyangwa imihangayiko.

20, 21. (a) Ibyabaye kuri Sitefano bigaragaza iki ku bihereranye no gutuza mu gihe cy’ibitotezo? (b) Tanga urugero rwo muri iki gihe rugaragaza gutuza mu gihe cy’ibigeragezo.

20 Umwigishwa Sitefano yagaragaje umutuzo igihe yihanganiraga ikigeragezo gikomeye cy’ukwizera kwe. Mbere yuko atanga ubuhamya bwa nyuma, abari mu Rukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi bose ‘babonye mu maso he hasa n’aha marayika’ (Ibyakozwe 6:15). Mu maso he hagaragazaga ko atuje, ni ukuvuga ko hari hameze nk’aha marayika, intumwa y’Imana. Sitefano amaze kugaragaza uruhare abacamanza bagize mu kwica Yesu, ‘bazabiranyijwe n’uburakari, bamuhekenyera amenyo.’ Sitefano ‘yuzuye umwuka wera arararama, atumbira mu ijuru abona ubwiza bw’Imana, [na] Yesu ahagaze iburyo bw’Imana.’ Iryo yerekwa ryakomeje Sitefano, akomeza kuba indahemuka kugeza apfuye (Ibyakozwe 7:52-60). Nubwo tutabonekerwa, dushobora kubona umutuzo Imana itanga igihe duhanganye n’ibitotezo.

21 Reka turebe uko Abakristo bishwe mu gihe cy’ubutegetsi bwa Nazi mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose, bumvaga bameze. Hari uwavuze ibyamubayeho ari mu rukiko ati “bari bankatiye urwo gupfa. Nateze amatwi uko urubanza rwasomwaga, maze mvuga amagambo ngo ‘ube uwizerwa kugeza ku gupfa,’ n’andi magambo make y’Umwami wacu, byose byari birangiye. . . . Ariko ibyo ntibibahangayikishe. Kubera ko mfite ya mahoro, wa mutuzo mudashobora kwiyumvisha!” Umukristo ukiri muto wari ugiye kwicwa aciwe umutwe, yandikiye ababyeyi be ati “ubu saa sita z’ijoro zarenze. Ndacyafite igihe cyo kwisubiraho. Ese hari ibyishimo nakongera kugira muri iyi si igihe naba nihakanye Umwami wacu? Ntibyashoboka! Ariko noneho mwizere ko mvuye kuri iyi si mfite ibyishimo n’amahoro.” Nta gushidikanya ko Yehova yafashije abo bagaragu be b’indahemuka.

Ushobora kwihangana!

22, 23. Ni iki ushobora kwizera udashidikanya mu gihe ugitegereje umunsi wa Yehova wihanganye?

22 Ushobora kudahura n’ibigeragezo twavuze. Ariko kandi, Yobu watinyaga Imana yari afite ukuri igihe yavugaga ati “umuntu wabyawe n’umugore, arama igihe gito kandi cyuzuyemo umuruho agakenyuka” (Yobu 14:1). Wenda uri umubyeyi ushyiraho imihati kugira ngo uhe abana bawe uburere bwo mu buryo bw’umwuka. Bashobora guhura n’ibigeragezo ku ishuri, ariko se mbega ukuntu byagushimisha baramutse bashikamye kuri Yehova n’amahame ye akiranuka! Birashoboka ko waba uhanganye n’ibibazo ndetse n’ibigeragezo ku kazi. Icyakora, iyo mimerere n’indi ishobora kwihanganirwa kubera ko Yehova ‘atwikorerera umutwaro uko bukeye.’—Zaburi 68:20.

23 Ushobora gutekereza uti ‘ko nta cyo ndi cyo se;’ ariko ujye uzirikana ko Yehova atazigera yibagirwa imirimo yawe n’urukundo wagaragaje ko ukunda izina rye (Abaheburayo 6:10). Ashobora kugufasha kwihanganira ibintu bigerageza ukwizera kwawe. Ku bw’ibyo, ku masengesho yawe n’imigambi yawe wongereho gukora ibyo Imana ishaka. Hanyuma wizere imigisha n’ubufasha Imana itanga mu gihe ugitegereje umunsi wa Yehova wihanganye.

Ni gute wasubiza?

• Kuki Abakristo bakeneye kwihangana?

• Ni iki cyadufasha kwihanganira uburwayi n’akababaro gaterwa no gupfusha uwo twakundaga?

• Ni gute isengesho ridufasha kwihanganira ibigeragezo?

• Kuki bishoboka gutegereza umunsi wa Yehova twihanganye?

[Ifoto yo ku ipaji ya 29]

Kwishingikiriza kuri Yehova bidufasha kwihanganira akababaro duterwa no gupfusha uwo dukunda

[Ifoto yo ku ipaji ya 31]

Amasengesho avuye ku mutima adufasha kwihanganira ibintu bigerageza ukwizera kwacu

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze