ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w07 1/10 pp. 8-11
  • Bari bahangayitse ariko ‘bashinze inzu ya Isirayeli’

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Bari bahangayitse ariko ‘bashinze inzu ya Isirayeli’
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Umunyamahanga ku iriba
  • Umuryango wabo ntiwaranzwe n’ibyishimo
  • Ni gute Rasheli yaje kugira abana?
  • Urupfu rwabo n’uko umurage watanzwe
  • Yakobo yari afite umuryango munini
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Yakobo ajya i Harani
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Yakobo yahaga agaciro ibintu byo mu buryo bw’umwuka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Ni ryari Yehova aha umugisha imihati ikomeye?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
w07 1/10 pp. 8-11

Bari bahangayitse ariko ‘bashinze inzu ya Isirayeli’

BWARI bugiye gucya. Leya yari azi ko bagiye kumutahura. Yakobo bari baryamanye, yari agiye kubona ko burya atari Rasheli murumuna wa Leya. Leya abisabwe na se, ashobora kuba yari yagiye yipfutse igitambaro, akaryama ku buriri bw’abageni bwari bwateguriwe Yakobo na Rasheli.

Ngaho tekereza ukuntu Yakobo agomba kuba yarumvise ameze bumaze gucya, ukuri kukagaragara! Yararakaye, atonganya Labani ari we se wa Leya. Hagati aho, Leya agomba kuba yaratekereje yitonze uruhare yagize muri ubwo buriganya, ndetse n’ingaruka z’igihe kirekire byashoboraga kugira nyuma yaho. Inkuru ya Leya na Rasheli ni imwe mu nkuru z’ingenzi zikubiye muri Bibiliya. Nanone kandi, iyo nkuru ituma dusobanukirwa neza ukuntu ari iby’ubwenge gushaka umugore umwe no kugaragaza ubudahemuka hagati y’abashyingiranywe.

Umunyamahanga ku iriba

Imyaka irindwi mbere yaho, Rasheli yari yarabwiye se ko yari yahuye n’umunyamahanga wavugaga ko ari mwene wabo. Rasheli yaje kumenya ko ari mubyara we, ari we muhungu wa mushiki wa se, akaba yarasengaga Yehova. Ukwezi kumwe nyuma yaho, Yakobo yasabye Labani kumukorera imyaka irindwi kugira ngo azamushyingire Rasheli. Labani amaze kubona ko mwishywa we yakoranaga umwete, kandi ko abantu bo mu gihe cye bari bafite umuco wo gushyingiranya abantu bafitanye isano, yarabyemeye.—Itangiriro 29:1-19.

Urukundo Yakobo yakundaga Rasheli ntirwari urw’agahararo. Imyaka irindwi yamaze atenda ‘yamuhwaniye n’iminsi mike ku bw’urukundo yamukunze’ (Itangiriro 29:20). Kuba Yakobo yarakunze Rasheli kugeza apfuye, bigaragaza ko yari afite imico myiza myinshi yatumye amukunda.

Ese Leya na we yari afite icyizere cy’uko yari kuzashyingiranwa n’umugaragu wa Yehova wizerwa? Bibiliya nta cyo ibivugaho. Ariko iyi nkuru igaragaza neza ko Labani yari azi ibirebana n’ishyingirwa rya Leya. Igihe cy’irambagiza kirangiye, Labani yateguye ubukwe. Iyo nkuru yo muri Bibiliya ivuga ko byageze nimugoroba Labani akazana Leya, akamuha Yakobo kugira ngo ‘amurongore.’—Itangiriro 29:23.

Ese Leya yaba yaracuze umugambi wo kuriganya Yakobo? Cyangwa yahatiwe kumvira se? Icyo gihe Rasheli yari he? Ese yari azi ibyarimo biba? Niba yari abizi se, we yabibonaga ate? Ese yari kurwanya igitekerezo cya se wakagatizaga? Bibiliya ntitanga ibisubizo by’ibyo bibazo. Uko Leya cyangwa Rasheli baba barabibonaga kose, nyuma yaho uwo mugambi warakaje Yakobo cyane. Kandi Yakobo ntiyatonganyije abakobwa ba Labani, ahubwo yatonganyije Labani amubwira ati “Rasheli si we natendeye? Ni iki gitumye undiganya utyo?” Labani yaramushubije ati “iwacu ntibagenza batyo, gushyingira umuto basize umukuru. Mara iminsi irindwi y’uwo, tubone kugushyingira n’uriya iyindi myaka irindwi uzatenda” (Itangiriro 29:25-27). Nguko uko Yakobo yariganyijwe, bigatuma ashaka abagore benshi, bakagirana ishyari ryinshi.

Umuryango wabo ntiwaranzwe n’ibyishimo

Yakobo yakundaga Rasheli. Imana ibonye ko Leya “anyungwakaye” umugereranyije na Rasheli, yamuziburiye inda, mu gihe Rasheli we yakomeje kuba ingumba. Ariko Leya yifuzaga ikirenze kugira abana; yashakaga ko Yakobo amukundwakaza. Leya amaze kubona ko Yakobo yakundwakazaga Rasheli gusa, yararakaye cyane. Ariko kandi, Leya yari yizeye ko Yakobo azamukunda kubera ko yari yabyaye umuhungu we wa mbere, ari we Rubeni, bisobanura ngo “dore umuhungu!” Leya yari afite impamvu yo kwita uwo mwana iryo zina, kubera ko yagize ati “ni uko Uwiteka yabonye umubabaro wanjye, noneho umugabo wanjye azankunda.” Ariko Yakobo ntiyamukunze, ndetse n’igihe yari amaze kubyara umwana wa kabiri. Uwo mwana w’umuhungu Leya yamwise Simeyoni, risobanurwa ngo “kumva.” Leya yaravuze ati “kuko Uwiteka yumvise nyungwakaye, ni cyo gitumye anyongera n’uyu.”—Itangiriro 29:30-33.

Kuba Imana yarumvise, bigaragaza ko Leya yari yarashyize mu isengesho ikibazo yari afite. Biragaragara ko ashobora kuba yari umugore w’indahemuka. Ariko kandi, yakomeje kugira agahinda kugeza n’igihe yari amaze kubyara umuhungu wa gatatu, ari we Lewi. Iryo zina rye risobanurwa ngo “gufatanywa,” risobanurwa n’amagambo ya Leya agira ati “noneho ndafatana n’umugabo wanjye, kuko twabyaranye abahungu batatu.” Icyakora uko bigaragara, Yakobo yumvaga atamukunze cyane. Birashoboka ko Leya yemeye iyo mimerere, kubera ko nk’uko izina ry’uwo muhungu we wa kane ribigaragaza, nta cyizere yari afite cy’uko yari kuzongera kugirana imishyikirano myiza na Yakobo. Ahubwo izina rya Yuda rigaragaza ko yashimiye Imana. Iryo zina rya “Yuda” risobanurwa ngo “ushimirwa.” Leya yaravuze ati “ubu ndashima Uwiteka.”—Itangiriro 29:34, 35.

Yego Leya yari ababaye, ariko Rasheli na we ntiyari yorohewe. Rasheli yasabye Yakobo ati “mpa abana, nutabampa simbaho” (Itangiriro 30:1). Rasheli yakundwaga na Yakobo, ariko yashakaga abana. Leya yari afite abana ariko yashakaga gukundwa. Buri wese yifuzaga icyo undi yari afite, kandi nta n’umwe wari ufite ibyishimo. Bombi bakundaga Yakobo kandi bashakaga kubyarana na we. Buri wese yagiriraga ishyari mugenzi we. Uwo muryango wari mu mazi abira!

Ni gute Rasheli yaje kugira abana?

Icyo gihe, abantu babonaga ko kuba ingumba ari nko kugusha ishyano. Imana yari yarasezeranyije Aburahamu, Isaka na Yakobo ko umuryango wabo wari kuzagira “urubyaro,” kandi ko muri urwo rubyaro ari mo imiryango yose yari kuzaherwa umugisha (Itangiriro 26:4; 28:14). Ariko icyo gihe Rasheli nta mwana yagiraga. Yakobo yatekerezaga ko Imana yonyine ari yo yashoboraga gutuma Rasheli agira abana, bityo akagira uruhare mu gutuma iyo migisha iboneka. Ariko Rasheli yananiwe kwihangana. Yaravuze ati “dore umuja wanjye Biluha umugire inshoreke, kugira ngo abyarire ku mavi yanjye, nanjye mbonere urubyaro kuri we.”—Itangiriro 30:2, 3.

Ntibyoroshye kwiyumvisha iyo myitwarire ya Rasheli. Nyamara amasezerano ya kera y’ishyingiranwa yavumbuwe mu Burasirazuba bwo Hagati, yerekana ko mu muco waho umugore w’ingumba yari yemerewe guha umugabo we umuja kugira ngo amubyarire umuragwa (Itangiriro 16:1-3).a Mu mimerere imwe n’imwe, abana b’umuja bashoboraga kubonwa nk’aho ari abana ba nyirabuja.

Igihe Biluha yabyaraga umuhungu, Rasheli yarishimye cyane, aravuga ati “Imana inciriye urubanza ndatsinda, kandi inyumviye impa umuhungu.” Yamwise Dani, bisobanurwa ngo “umucamanza.” Na we yari yarasenze kubera ikibazo yari afite. Biluha amaze kubyara umuhungu wa kabiri ari we Nafutali, iryo zina rikaba risobanurwa ngo “gukirana,” Rasheli yaravuze ati “nkiranije mwene data gukirana gukabije, ndamutsinda.” Ayo mazina yerekana amakimbirane yari hagati yabo kubera ko bari baharikanyijwe.—Itangiriro 30:5-8.

Birashoboka ko Rasheli yatekerezaga ko yakoraga ibihuje n’amasengesho yari yarasenze igihe yahaga Biluha Yakobo. Ariko ubwo si bwo buryo Imana yari yarateganyije gukoresha kugira ngo izamuhe abana. Ni irihe somo twakuramo? Ntitugomba kurambirwa mu gihe dusaba Yehova. Ashobora gusubiza amasengesho yacu mu buryo tutari twiteze ndetse no mu gihe tutatekerezaga.

Kugira ngo Leya yihimure, na we yahaye Yakobo umuja we witwa Zilupa. Zilupa yabyaye Gadi, akurikizaho Asheri.—Itangiriro 30:9-13.

Ibintu byabaye bigaragaza neza ishyari ryari hagati ya Leya na Rasheli, ni ibirebana n’amadudayimu umuhungu wa Leya ari we Rubeni yari yabonye. Rasheli yasabye Leya ngo amuhe kuri ayo madudayimu, Leya amusubiza arakaye ati “kuntwara umugabo biroroheje, none urashaka kuntwara n’amadudayimu y’umwana wanjye?” Bamwe batekereza ko ayo magambo agaragaza ko Yakobo yamaranaga na Rasheli igihe kirekire kurusha icyo yamaranaga na Leya. Birashoboka ko Rasheli yabonye ko Leya yari afite impamvu zumvikana zo kurakara, kuko yamushubije ati “none iri joro arakurarira numpa amadudayimu y’umwana wawe.” Bityo, igihe Yakobo yageraga mu rugo nimugoroba, Leya yaramubwiye ati “ukwiriye kundarira, kuko ntanze amadudayimu y’umwana wanjye ho ibihembo.”—Itangiriro 30:15, 16.

Leya yabyaye umuhungu wa gatanu ndetse n’uwa gatandatu, ari bo Isakari na Zebuluni. Nyuma yaho yaravuze ati “noneho umugabo wanjye azabana nanjye, kuko twabyaranye abahungu batandatu.”b—Itangiriro 30:17-20.

Amadudayimu nta cyo yamariye Rasheli. Amaherezo, Rasheli amaze imyaka itandatu ashyingiwe, yaratwise abyara Yosefu, ibyo bikaba byaratewe n’uko Yehova ‘yamwibutse’ agasubiza isengesho rye. Ubwo noneho, Rasheli yashoboraga kuvuga ati “Imana inkuyeho igitutsi.”—Itangiriro 30:22-24.

Urupfu rwabo n’uko umurage watanzwe

Rasheli yapfuye arimo abyara umuhungu we wa kabiri, ari we Benyamini. Yakobo yakundaga Rasheli urukundo ruzira uburyarya, kandi abahungu be babiri bari abatoni kuri we. Hashize igihe, Yakobo ari hafi gupfa, yibutse ukuntu Rasheli yakundaga cyane yapfuye imburagihe (Itangiriro 30:1; 35:16-19; 48:7). Nta cyo tuzi ku bihereranye n’urupfu rwa Leya. Icyo tuzi gusa ni uko Yakobo yamuhambye mu buvumo na we yashakaga ko bazamuhambamo.—Itangiriro 49:29-32.

Igihe Yakobo yari ageze mu za bukuru, yiyemereye ko ubuzima bwe, hakubiyemo n’ishyingiranwa, bwaranzwe n’imihangayiko (Itangiriro 47:9). Nta gushidikanya ko n’ubuzima bwa Leya na Rasheli ari uko bwari bumeze. Ibyababayeho bigaragaza ingaruka zibabaje ziterwa no gushaka abagore benshi, ndetse n’impamvu Yehova yashyizeho itegeko rivuga ko umugabo agomba kugira umugore umwe (Matayo19:4-8; 1 Timoteyo 3:2, 12). Bigaragaza nanone ishyari riterwa n’uko umwe mu bashakanye agaragarije urukundo cyangwa akagirana imibonano mpuzabitsina n’undi muntu batanshyingiranywe. Ngiyo imwe mu mpamvu zatumye Imana ibuzanya ubuhehesi n’ubusambanyi.—1 Abakorinto 6:18; Abaheburayo 13:4.

Ibyo ari byo byose, Imana yakomeje gukoresha abagabo n’abagore badatunganye ariko b’indahemuka, kandi iracyakomeza kubakoresha mu gusohoza umugambi wayo. Abo bagore babiri bavaga inda imwe na bo bari abanyantege nke nkatwe. Nyamara binyuze kuri abo bagore, Yehova yashohoje isezerano yagiranye na Aburahamu. Birakwiriye kuvuga ko Rasheli na Leya ‘bashinze inzu y’Abisirayeli.’—Rusi 4:11.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Amasezerano nk’ayo y’i Nuzi muri Iraki agira ati “Kelim-ninu yashyingiwe Shennima. . . . Kelim-ninu natabyara [abana], azashaka umugore [umuja] wo mu gihugu cya Lullu amushyingire Shennima.”

b Dina, undi mwana wa Leya, ni we mukobwa wa Yakobo wenyine tuzi izina.—Itangiriro 30:21; 46:7.

[Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Yaba Leya cyangwa Rasheli, nta n’umwe wari ufite ibyishimo, kandi buri wese yifuzaga icyo mugenzi we yari afite

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Abahungu 12 ba Yakobo ni bo baje guhinduka ishyanga rya Isirayeli

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze