ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w08 1/7 p. 30
  • Ese ni bibi gukoresha izina ry’Imana?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese ni bibi gukoresha izina ry’Imana?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Ibisa na byo
  • Uko izina ry’Imana rikoreshwa n’icyo risobanura
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
  • Izina ry’Imana
    Nimukanguke!—2017
  • A4 Izina ry’Imana mu Byanditswe by’Igiheburayo
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Izina ry’Imana ni irihe?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2019
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
w08 1/7 p. 30

Ese ni bibi gukoresha izina ry’Imana?

MU Byanditswe bya Giheburayo bikunze kwitwa “Isezerano rya Kera,” izina ry’Imana riboneka incuro hafi 7.000, ryanditswe ritya: יהוה (soma uhereye iburyo ugana ibumoso). Mu yandi magambo, izina ry’Imana ryanditswe mu nyuguti enye z’Igiheburayo, ari zo Yohdh, He, Waw na He, zikunze guhindurwamo YHWH.

Mu bihe bya kera, Abayahudi bari bafite imiziririzo ivuga ko gukoresha izina ry’Imana ari bibi. Ibyo byatumye banga kurivuga no kuryandika, maze batangira kurisimbuza andi mazina. Nyamara, abenshi mu bahinduzi ba Bibiliya bagiye bahindura iryo zina ngo “Yahweh,” cyangwa “Yehova.” Muri Bibiliya zabigenje zityo, harimo iyahinduwe n’Abagatolika yitwa Bible de Jérusalem. Dukurikije iyo Bibiliya, igihe Mose yabazaga Imana icyo yari gusubiza mu gihe Abisirayeli bari kuba bamubajije uwamubatumyeho, Imana yaramushubije iti “uzabwire Abisirayeli uti ‘Yahweh Imana ya ba sokuruza, Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka, Imana ya Yakobo yabantumyeho.’ Iryo ni ryo zina ryanjye kugeza iteka ryose, kandi ni ko bazajya banyita banyambaza kuva mu gisekuru kugera mu kindi.”—Kuva 3:15.

Igihe Yesu yasengaga, yagaragaje ko na we yakoreshaga izina ry’Imana agira ati “nabamenyesheje izina ryawe, kandi nzakomeza kurimenyekanisha.” Mu isengesho rizwi cyane rya Data wa twese, Yesu yaravuze ati “Data uri mu ijuru, izina ryawe niryezwe.”—Yohana 17:26; Matayo 6:9.

Ku bw’ibyo, biratangaje kubona mu gitabo Papa Benedigito wa XVI aherutse kwandika yaravuze ibihereranye n’imikoreshereze y’izina ry’Imana agira ati ‘kuba Abisirayeli barangaga kuvuga izina Imana yiyita, ari ryo YHWH, byari bifite ishingiro rwose. Babaga birinda kuritesha agaciro, ngo ritazamera nk’amazina y’ibigirwamana by’abapagani. Abahinduye Bibiliya mu bihe bya vuba aha bakoze ikosa ryo kwandika iryo zina barifata nk’andi mazina yose ya kera. Nyamara kandi, buri gihe Abisirayeli bo babonaga ko ari iyobera kandi ko ritagomba kuvugwa.’—Jesus of Nazareth.

Wowe se urabyumva ute? Ese gukoresha izina ry’Imana birakwiriye cyangwa ntibikwiriye? None se niba Yehova ubwe yivugiye ati “iryo ni ryo zina ryanjye kugeza iteka ryose, kandi ni ko bazajya banyita banyambaza kuva mu gisekuru kugera mu kindi,” hari umuntu n’umwe ufite uburenganzira bwo kumuvuguruza?

[Ifoto yo ku ipaji ya 30]

Yesu yakoreshaga izina ry’Imana

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze