Bibiliya ihindura imibereho y’abantu
Ni iki cyatumye umusore wo muri Megizike wari mu gatsiko kari kariyise Satani Ntoya ahinduka, akaba umuturage w’inyangamugayo ukorana umwete? Ni iki cyatumye umucuruzi w’Umuyapanikazi w’umukire areka intego yari afite yo kwiruka inyuma y’ubutunzi, kandi se nyuma y’ibyo yumva ameze ate? Ni iki se cyatumye Umurusiya wacuruzaga intwaro areka ubwo bucuruzi bwa magendu bwamuzaniraga inyungu nyinshi? Reka twumve uko babyivugira.
UMWIRONDORO
AMAZINA: ADRIAN PEREZ
IMYAKA: 30
IGIHUGU: MEGIZIKE
IMIBEREHO YANJYE MBERE Y’UKO MENYA UKURI: NARI MU GATSIKO K’INSORESORE ZIHUNGABANYA UMUTEKANO
IBYAMBAYEHO: Igihe nari hafi kugira imyaka 13, umuryango wanjye wimukiye i Ecatepec de Morelos muri Leta ya Mexico. Muri icyo gihe, uburara n’ubwomanzi, ibikorwa byo kwangiza no gukoresha ibiyobyabwenge byari byogeye mu rubyiruko. Bidatinze, natangiye kujya nsinda, nkangiza iby’abandi kandi nkishora mu bwiyandarike.
Nyuma yaho twaje gusubira mu mugi navukiyemo wa San Vicente. Icyakora, gukoresha ibiyobyabwenge byaje kuba ikibazo cy’ingorabahizi. Incuro nyinshi wasangaga imirambo y’insoresore irambaraye mu mihanda. Naje kwinjira mu gatsiko k’insoresore ziyitaga Satani Ntoya. Twaribaga, tugakoresha ibiyobyabwenge, cyane cyane ibyo bashoreza cyangwa kore. Incuro nyinshi, sinamenyaga igihe nagereye mu rugo, kandi hari igihe nararaga mu muhanda nataye ubwenge. Bamwe mu ncuti zanjye bageze n’ubwo bafungwa bazira kwiba no kwica.
Nubwo nakoraga ibyo byose, nemeraga Imana. Kugira ngo umutimanama udakomeza kumbuza amahwemo, nifatanyaga mu mihango y’idini, urugero nk’inzira y’umusaraba yabaga mu Cyumweru Gitagatifu. Ariko nyuma yaho, twese ababaga bahari, hakubiyemo n’uwabaga yakinnye mu mwanya wa Kristu, twajyaga kwishimira ko twifatanyije muri uwo muhango, tukanywa tugasinda.
UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE: Igihe nari mfite imyaka hafi makumyabiri, Abahamya ba Yehova batangiye kunyigisha Bibiliya. Nari nzi neza ko ubuzima bwanjye nta ntego bwari bufite kandi ko iyo nkomeza kubaho ntyo byari kuzangwa nabi. Nashishikajwe n’amagambo ari mu Bagalatiya 6:8 agira ati “ubibira umubiri, muri uwo mubiri we azasaruramo kubora, ariko ubibira umwuka, muri uwo mwuka azasaruramo ubuzima bw’iteka.” Uwo murongo watumye mbona ko nagombaga kubiba nteganyiriza igihe kizaza kugira ngo nzamererwe neza.
Uko nagendaga niga Bibiliya, nagendaga nsobanukirwa ko Yehova ari Imana nzima, inyitaho kandi ko yifuza kumbabarira ibyaha nakoze. Niboneye ko yumva amasengesho kandi akayasubiza.
Guhindura imibereho yanjye ntibyanyoroheye. Kuva muri ako gatsiko k’insoresore byarangoye. Udutsiko tw’insoresore twari twarigabanyije uduce dutandukanye. Nyamara nubwo ntari nkiri muri ka gatsiko, hari ahantu ntashoboraga kunyura. Rimwe na rimwe, nagombaga kwihisha abahoze ari incuti zanjye kubera ko bashoboraga kunshaka, bambona bakampatira gusubira mu bikorwa nakoraga kera.
Ibinyuranye n’ibyo, igihe natangiraga kujya mu materaniro y’Abahamya ba Yehova mu Nzu y’Ubwami, nasanze abagize itorero bagira urugwiro kandi bagakundana. Natangajwe n’uko abo bantu bafite ukwizera gukomeye kandi ko bashyira mu bikorwa ibyo bigisha. Aho hantu hari hatandukanye cyane n’aho nahoze.
UKO BYANGIRIYE AKAMARO: Ubu maze imyaka icumi mbaye Umuhamya wa Yehova wabatijwe. Nakoze uko nshoboye kose kugira ngo nshyire mu bikorwa inyigisho zo muri Bibiliya mu mibereho yanjye. Ibyo bituma abagize umuryango bongera kunyubaha. Ubu bazi ko ndi umuntu ugira umwete mu kazi, kandi uwo mwete utuma nshobora kubafasha nkabaha amafaranga. Mama yatangiye kwiga Bibiliya kandi ubu yabaye Umuhamya wa Yehova. Papa na we agenda agira ibyo ahindura mu mibereho ye. Nubwo abenshi mu bagize umuryango wanjye atari Abahamya ba Yehova, nyuma yo kubona ihinduka nagize bemeye ko Bibiliya ishobora gufasha umuntu kugira imibereho myiza.
UMWIRONDORO
AMAZINA: YAYOI NAGATANI
IMYAKA: 50
IGIHUGU: U BUYAPANI
IMIBEREHO YANJYE MBERE Y’UKO MENYA UKURI: NARI UMUCURUZIKAZI W’UMUKIRE
IBYAMBAYEHO: Nakuriye mu mugi muto wo mu giturage, wari utuwe n’abantu beza. Papa yari afite iduka rikomeye mu mugi, ryakoragamo abakozi icumi. Twari dutuye iruhande rw’iryo duka. Bityo rero, nubwo papa na mama babaga bafite akazi kenshi, sinigeze ngira irungu.
Ni jye mukuru mu bakobwa b’iwacu batatu. Kuva nkiri muto nagiye ntozwa kugira ngo nzakomeze ubucuruzi bw’umuryango wacu. Nashatse nkiri muto. Umugabo wanjye yaretse akazi yakoraga ko muri banki, maze aza kudufasha gucuruza. Twabyaye abana batatu b’indahekana. Mama yareraga abo bana kandi agakora imirimo yo mu rugo, naho jye ngakora mu iduka ryacu kuva mu gitondo kugeza nijoro. Nubwo byabaga bimeze bityo, twese abagize umuryango twajyaga dufata igihe tukidagadura.
Nyuma yaho, mu karere twacururizagamo ubukungu bwaje kugwa, maze ubucuruzi bwacu burahazaharira. Kugira ngo dukemure icyo kibazo, twafashe umwanzuro wo gufungura iduka ricuruza ibikoresho by’ubwubatsi, hafi y’umuhanda munini. Ariko turaye turi bukore umuhango wo gutangiza imirimo yo kuryubaka, papa wari uhagarariye isosiyete yacu, yagize ikibazo cyo mu mutwe mu buryo butunguranye maze yikubita hasi. Icyo kibazo cyatumye adashobora kongera kuvuga, maze aba ari jye ufata inshingano yo gukurikirana iby’iryo duka rishya. Umugabo wanjye yagumye muri rya duka rya mbere. Twatangiye kujya tugira akazi kenshi.
Iduka ryacu rishya ryateye imbere cyane. Nabaga mfite ishema ry’ibintu nagezeho kandi nagabanyaga amasaha yo kuryama kugira ngo nshobore gukora. Nubwo nakundaga abana banjye, nta kindi natekerezaga uretse akazi. Sinabonaga igihe cyo kuvugana n’umugabo wanjye. Yemwe n’iyo twagiraga ngo turavuganye, twaratonganaga cyane. Kugira ngo nihanganire imihangayiko nahuraga na yo, hafi buri joro natangiye kujya njya mu kabari, ndi kumwe n’incuti zanjye hamwe n’abacuruzi twakoranaga. Nta kindi nakoraga uretse akazi, kunywa no kuryama. Nari umukire, ariko nagendaga ndushaho kubura ibyishimo nkayoberwa impamvu.
UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE: Igihe Abahamya ba Yehova batangiraga kunyigisha Bibiliya, hari imirongo itatu yo muri Bibiliya yangizeho ingaruka zikomeye. Nararize igihe nasobanukirwaga amagambo ari muri Matayo 5:3, agira ati “abagira ibyishimo ni abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka, kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo.” Uyu murongo wa Bibiliya wansobanuriye impamvu numvaga muri jye hari icyo mbura, nubwo nari nkize kandi nkaba naremerwaga na bagenzi banjye. Naje kubona ko nari kugira ibyishimo nyakuri ari uko menye ko mfite ibyo nkeneye mu buryo bw’umwuka, kandi nkabibona.
Muri icyo gihe, u Buyapani bwahuye n’ibibazo bikomeye byo mu rwego rw’ubukungu, maze nibonera ko amagambo avugwa muri 1 Timoteyo 6:9 ari ukuri, nkurikije ibyo nabonaga kuri bagenzi banjye twakoranaga. Ayo magambo agira ati “abamaramaje kuba abakire bagwa mu bishuko no mu mutego no mu irari ryinshi ry’ubupfu kandi ryangiza, riroha abantu mu bibarimbuza bikabangiza rwose.” Nabonye ko narebwaga mu buryo bwihariye n’amagambo ya Yesu yanditswe muri Matayo 6:24, agira ati “ntimushobora kuba abagaragu b’Imana n’ab’Ubutunzi.” Bityo rero, niyemeje kugira ibyo mpindura mu mibereho yanjye.
Niboneye ko ntitaga ku babyeyi banjye, umugabo wanjye n’abana banjye. Byaragaragaraga kandi ko hari imico mibi nari naradukanye. Nari narabaye umwibone, kandi sinari ncyihanganira abantu. Nanone kandi, najyaga ndakazwa n’ubusa. Nabanje kwibwira ko ntashoboraga guhinduka ngo mbe Umukristo. Icyakora, nakundaga abana banjye rwose kandi naje kubona ko iyo nakurikizaga inama zo muri Bibiliya mu muryango wanjye, abana babyakiraga neza. Namaranaga na bo igihe kirekire kandi nkabajyana mu materaniro.
UKO BYANGIRIYE AKAMARO: Kumenya intego y’ubuzima, gukorera Imana no kubaho mu buryo buyishimisha byatumye ngira ibyishimo nyakuri kandi ndanyurwa. Kubera ko ntagishyira akazi mu mwanya wa mbere ngo nkarutishe umuryango wanjye, nongeye kuba umuntu wiyubashye.
Mama yabonye ukuntu nagiye mba umuntu mwiza mbikesha gushyira mu bikorwa amahame yo muri Bibiliya, atangira kwiga Bibiliya, hanyuma ahinduka Umukristokazi. Igishimishije ni uko papa n’umugabo wanjye batigeze banga imyanzuro twafashe. Narushijeho kugirana imishyikirano myiza n’abana banjye, kandi ubu umuryango wanjye ufite ibyishimo nyakuri.
UMWIRONDORO
AMAZINA: MIKHAIL ZUYEV
IMYAKA: 51
IGIHUGU: U BURUSIYA
IMIBEREHO YANJYE MBERE Y’UKO MENYA UKURI: NACURUZAGA IMBUNDA MU BURYO BWA MAGENDU
IBYAMBAYEHO: Ntuye mu mugi wa Krasnogorsk ukikijwe n’ishyamba ritohagiye. Umugezi wa Moskova utemba ugana mu majyepfo y’uwo mugi. Mu burengerazuba no mu majyaruguru, ibice by’imigi byegereye igiturage bisa n’aho byubatse mu ishyamba.
Igihe nari nkiri muto, nakundaga umukino w’iteramakofe no gukinisha intwaro. Namaraga igihe kinini nkora imyitozo ngororangingo. Nanone nakoraga imbunda, amasasu n’ibyuma mu buryo butemewe n’amategeko. Nageze aho nkajya mbicuruza. Nagiraga gahunda mu bucuruzi bwanjye kandi abagizi ba nabi baguraga ibikoresho byanjye, maze nkabonamo inyungu nyinshi.
UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE: Mu ntangiriro y’imyaka ya za 90 nahuye n’Abahamya ba Yehova, ariko mu mizo ya mbere sinabashiraga amakenga. Nangaga ko babazaga ibibazo byinshi cyane.
Umunsi umwe, umwe muri bo yansomeye mu Baroma 14:12 hagira hati “buri wese muri twe azamurikira Imana ibyo yakoze.” Nibazaga icyo nari kuzabwira Imana. Uwo murongo watumye niga icyo Imana insaba.
Nashyizeho imihati kugira ngo nshyire mu bikorwa inama yo muri Bibiliya iri mu Bakolosayi 3:5-10. Iyo nama igira iti “ku bw’ibyo rero, mwice ingingo z’imibiri yanyu zo ku isi ku birebana n’ubusambanyi, ibikorwa by’umwanda, irari ry’ibitsina, ibyifuzo byangiza no kurarikira, ari byo gusenga ibigirwamana. Ibyo ni byo bizana umujinya w’Imana. . . . Mwiyambure ibi byose: umujinya, uburakari, ububi no gutukana, kandi ntihakagire amagambo ateye isoni aturuka mu kanwa kanyu. Ntimukabeshyane. Mwiyambure kamere ya kera n’ibikorwa byayo, maze mwambare kamere nshya.”
Guhindura kamere yanjye nkikuramo ibyo bintu byarangoye cyane. Ba bagizi ba nabi twaguraga intwaro bakomeje kumpa amafaranga ngo mbashakire intwaro, kandi iyo abantu bantukaga sinashoboraga kubihanganira. Nubwo byari bimeze bityo, natwitse ikirundo cy’intwaro nari mfite kandi zari zifite agaciro kenshi. Nkimenya urukundo Imana na Kristo bankunze, nanjye nahise numva mbakunze. Nakomeje kwiga Bibiliya, nkajya mu materaniro mu itorero ryari hafi y’iwacu, kandi ngasenga nsaba ko Imana imfasha.
UKO BYANGIRIYE AKAMARO: Buhoro buhoro nagiye nshyiraho imihati myinshi, kandi n’Abakristo bagenzi banjye baramfasha, maze ngira imico myiza. Nshimishwa cyane no kumenya ko Yehova Imana yita kuri buri wese muri twe, ndetse no ku bantu bapfuye (Ibyakozwe 24:15). Nshimishwa n’uko Abahamya ba Yehova ari abantu batagira uburyarya kandi bavugisha ukuri. Kandi mbashimira ko banyitayeho by’ukuri kandi ngashimishwa n’uko ari indahemuka ku Mana.
Bamwe mu bagize umuryango wanjye hamwe n’incuti zanjye babanje kurwanya iyo myizerere yanjye mishya. Ariko nyuma batangiye kwirema agatima, bavuga ko ibyiza ari uko najya mu idini aho kugira ngo njye mu gatsiko k’abagizi ba nabi. Ubu nshimishwa n’uko ntagicuruza intwaro z’intambara, ahubwo nkaba naritangiye gufasha abandi kumenya Imana y’amahoro.
[Ifoto yo ku ipaji ya 27]
Nifatanyaga mu mihango ya Kiliziya Gatolika, kugira ngo umutimanama wanjye utuze
[Ifoto yo ku ipaji ya 28]
Nari umukire, ariko nta byishimo nagiraga