ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w08 1/9 p. 24
  • Yesu atangaza abari bamuteze amatwi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yesu atangaza abari bamuteze amatwi
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Ibisa na byo
  • Irimbuka rya Sodomu na Gomora
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Yesu akiza abantu mu buryo bw’igitangaza
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Yesu atsinda ikigeragezo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Petero yihakana Yesu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
w08 1/9 p. 24

Urubuga rw’abakiri bato

Yesu atangaza abari bamuteze amatwi

Amabwiriza: Korera uyu mwitozo ahantu hatuje. Mu gihe usoma imirongo ya Bibiliya, ujye umera nk’aho urimo ureba ibyabaye. Sa n’ureba uko ibintu byari byifashe. Gerageza kumva amajwi ajyaniranye n’ibyo bintu. Gerageza kwiyumva nk’uko abantu b’ingenzi bavugwa muri iyo nkuru biyumvaga. Sa n’ubona ko ibivugwa muri izo nkuru birimo biba.

SUZUMA UKO IBINTU BYARI BYIFASHE.—SOMA MURI LUKA 2:41-47.

Ese ukurikije ibivugwa mu murongo wa 46, utekereza ko ari ibihe bintu Yesu yaganiriye n’abigisha?

․․․․․

KORA UBUSHAKASHATSI.

Uratekereza ko ari iki cyatumye Yesu ashobora kuganira n’abo bayobozi bo mu rwego rw’idini akiri muto bigeze aho? Mbese byaba byaratewe ni uko yari atunganye, cyangwa hari n’ikindi kintu cyatumye abishobora?

․․․․․

SUZUMA UKO IBINTU BYARI BYIFASHE.—SOMA MURI LUKA 2:48-52.

Utekereza ko Yesu yabonaga ibintu ate igihe yabazaga ati “kuki mwagombye kunshakisha?”

․․․․․

Ni iki cyatwemeza ko Yesu atabwiye ababyeyi be amagambo akarishye cyangwa agaragaza agasuzuguro?

․․․․․

KORA UBUSHAKASHATSI.

Kuki kuba Yozefu na Mariya bari bahangayitse ari ibintu byumvikana?

․․․․․

Kuki Yesu yagombaga gukomeza kugandukira ababyeyi be nubwo yari atunganye?

․․․․․

Ese utekereza ko Yesu yashoboraga guterwa isoni no gukosorerwa imbere y’abantu bamuhaga agaciro?

․․․․․

SHYIRA MU BIKORWA IBYO WIZE. ANDIKA ICYO WIZE KU BIHERERANYE . . .

No kuganduka.

․․․․․

N’akamaro ko kumenya Bibiliya ukiri muto.

․․․․․

NI IBIHE BINTU BYAGUSHISHIKAJE KURUSHA IBINDI MURI IYI NKURU, KANDI KUKI?

․․․․․

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze