Ibibazo by’abasomyi
Kuki twagombye gukoresha izina ry’Imana nubwo nta wuzi neza uko ryavugwaga?
Muri iki gihe nta muntu uzi neza uko mu Giheburayo cya kera izina ry’Imana ryavugwaga. Icyakora, birashishikaje kuba izina bwite ry’Imana riboneka muri Bibiliya incuro zigera ku 7.000. Igihe Yesu yari ku isi, yamenyekanishije izina ry’Imana kandi aha abigishwa be amabwiriza yo kujya basenga basaba ko iryo zina ryezwa (Matayo 6:9; Yohana 17:6). Bityo rero, tuzi neza ko gukoresha izina ry’Imana ari ibintu by’ingenzi cyane ku Bakristo. None se kuki muri iki gihe nta muntu uzi neza uko ryavugwaga kera? Hari impamvu ebyiri z’ingenzi.
Impamvu ya mbere ni uko ubu hashize imyaka ibihumbi bibiri Abayahudi batangiye kuvuga ko kuvuga izina ry’Imana kizira. Iyo umuntu yabaga asoma mu mwandiko wa Bibiliya akagera ku izina ry’Imana, yarisimbuzaga “Umwami.” Kubera iyo mpamvu, abantu bageze aho bibagirwa uko izina ry’Imana ryavugwaga kera bitewe n’uko hari hashize ibinyejana byinshi ritavugwa.
Impamvu ya kabiri ni uko Igiheburayo cya kera cyandikwaga nta nyajwi, ku buryo cyari kimeze nk’amagambo ahinnye akoreshwa mu Kinyarwanda no mu zindi ndimi. Iyo umusomyi yabaga asoma umwandiko yagendaga yiyongereramo inyajwi. Amaherezo, abantu bahimbye uburyo bwo kuvuga amagambo y’Igiheburayo kugira ngo atazibagirana burundu. Bongeye inyajwi muri buri jambo riri muri Bibiliya y’Igiheburayo. Icyakora ku birebana n’izina ry’Imana, bashobora kuba barongeyemo inyajwi zituma basoma ngo “Umwami,” kugira ngo bibutse umusomyi uko iryo jambo risimbura izina ry’Imana risomwa, cyangwa ntibanazongeremo.
Ibyo byatumye hasigara inyuguti enye bita Tetaragaramu. Hari inkoranyamagambo yasobanuye izo nyuguti ivuga ko ari “inyuguti enye z’Igiheburayo zikunze kwandikwa ngo YHWH cyangwa JHVH zigize izina bwite ry’Imana riboneka muri Bibiliya.” Biroroshye rero kubona ukuntu izina JHVH wongeyemo inyajwi rihinduka “Yehova,” iryo zina rikaba rimenyerewe kandi rizwi cyane mu Kinyarwanda.
Ariko kandi, hari abahanga bemeza ko iryo zina rikwiriye kuba “Yahweh.” Ese kurivuga gutyo ni byo byenda kumera nk’uko ryavugwaga kera? Nta wubizi neza. Hari abandi bahanga batanze impamvu zituma batarivuga batyo. Birumvikana ko iyo amazina yo muri Bibiliya avuzwe mu ndimi z’iki gihe wumva wenda atameze nk’uko yavugwaga kera mu rurimi rw’Igiheburayo, kandi nta wubijyaho impaka. Ibyo biterwa n’uko ayo mazina aba yarinjiye muri izo ndimi kandi biba byoroshye kuyamenya. No ku izina Yehova rero ni ko bimeze.
Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bitirirwaga izina ry’Imana. Babwirizaga abandi ibirebana n’iryo zina kandi bakabatera inkunga yo kuryambaza (Ibyakozwe 2:21; 15:14; Abaroma 10:13-15). Uko bigaragara, Imana ibona ko ari iby’ingenzi ko dukoresha izina ryayo mu rurimi twaba tuvuga rwose. Ibona kandi ko ari iby’ingenzi ko tumenya icyo risobanura kandi tukabaho duhuje n’ibisobanuro byaryo.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 31]
Birashishikaje kuba izina bwite ry’Imana riboneka muri Bibiliya incuro zigera ku 7.000