Rushaho kugira ubumenyi nyakuri ‘ubishishikariye’
TWESE abagaragu ba Yehova dushaka kwemerwa na we. Kubera ko ibyo ari byo twifuza, dushishikarira gukora icyatuma ukwizera kwacu kurushaho gukomera kandi tugakorana ishyaka umurimo wera. Ariko kandi, intumwa Pawulo yerekeje ibitekerezo byacu ku kaga gashobora kutugeraho, ari na ko kageze ku Bayahudi bamwe bo mu gihe cye. Yagize ati “bafite ishyaka ry’Imana, ariko ridahuje n’ubumenyi nyakuri” (Rom 10:2). Uko bigaragara, ukwizera kwacu na gahunda yacu yo gusenga Yehova ntibyagombye gushingira ku byiyumvo gusa. Ni ngombwa ko tugira ubumenyi nyakuri ku bihereranye n’Umuremyi wacu hamwe n’ibyo ashaka.
Hari ahandi hantu mu nyandiko za Pawulo yashyize isano hagati yo kugira imyifatire yemerwa n’Imana n’uburyo dushishikarira kugira ubumenyi. Yasenze asaba ko Abigishwa ba Kristo ‘buzuzwa ubumenyi nyakuri’ bw’ibyo Imana ishaka, ‘kugira ngo bagende nk’uko bikwiriye imbere ya Yehova mu gihe bakomeza kwera imbuto mu murimo mwiza wose, kandi barushaho kugira ubumenyi nyakuri ku byerekeye Imana’ (Kolo 1:9, 10). Kuki ari iby’ingenzi cyane ko tugira “ubumenyi nyakuri”? Kandi se kuki twagombye kurushaho kugira ubwo bumenyi?
Ni ubw’ingenzi kugira ngo tugire ukwizera
Kugira ubumenyi nyakuri bwo muri Bibiliya ku byerekeye Imana n’ibyo ishaka, ni ishingiro ry’ukwizera kwacu. Tudafite ubumenyi nk’ubwo bwiringirwa, ukwizera kwacu kwaba kumeze nk’inzu y’ibyatsi ishobora gukongorwa n’akariro gake cyane. Pawulo adutera inkunga yo gukorera Imana umurimo wera tubigiranye ‘ubushobozi [bwacu] bwo gutekereza,’ kandi ‘tugahindura imitekerereze [yacu] rwose’ (Rom 12:1, 2). Kwiga Bibiliya buri gihe bishobora kudufasha kubigeraho.
Uwitwa Ewa, akaba ari umupayiniya w’igihe cyose muri Polonye, yiyemereye agira ati “iyo ntiyigisha Ijambo ry’Imana buri gihe, sinari gukomeza kurushaho kugira ubumenyi nyakuri ku byerekeye Yehova. Ibintu bigaragaza ko ndi Umukristo byari kugenda bishira, maze kwizera Imana bigacogora, kandi ibyo byari kwangiza imishyikirano mfitanye na yo.” Iyaba ibyo bitatugeragaho! Reka dufate urugero rw’umuntu warushijeho kugira ubumenyi nyakuri ku byerekeye Yehova bigatuma yemerwa na we.
“Amategeko yawe nyakunda ubu bugeni”
Indirimbo ihimbwe mu buryo bw’igisigo ikaba iboneka muri Zaburi ya 119 muri Bibiliya zacu, igaragaza ibyiyumvo umwanditsi wa zaburi yari afite ku bihereranye n’amategeko ya Yehova, amateka ye hamwe n’ibyo yahamije. Uwo mwanditsi wa zaburi yaranditse ati “nzishimira amategeko wandikishije. . . . Nishimira ibyo wahamije.” Nanone yaranditse ati “amategeko yawe nyakunda ubu bugeni, ni yo nibwira umunsi ukīra.”—Zab 119:16, 24, 47, 48, 77, 97.
Amagambo ngo “nzishimira” na “nzibwira” yumvikanisha igikorwa cyo gutekereza ku Ijambo ry’Imana ku buryo mu by’ukuri tubyishimira. Ayo magambo atsindagiriza ko umwanditsi wa zaburi yakundaga rwose kwiga amategeko y’Imana. Urwo rukundo ntirwari ibyiyumvo byinshi gusa byaturukaga mu mutima w’umwanditsi wa zaburi. Ahubwo yari afite icyifuzo kivuye ku mutima cyo ‘kwibwira’ cyangwa gushishikarira ayo mategeko, kugira ngo arusheho gusobanukirwa amagambo ya Yehova. Iyo myifatire ye ishobora kutwereka ko yifuzaga kugira ubumenyi nyakuri ku byerekeye Imana n’ibyo ishaka uko bishoboka kose.
Biragaragara ko urukundo uwo mwanditsi wa zaburi yakundaga Ijambo ry’Imana rwavaga ku mutima. Dushobora kwibaza tuti ‘ese ibyo ni ko bimeze no kuri jye? Ese nishimira gusoma agace runaka ka Bibiliya buri munsi kandi nkagasesengura? Ese nsoma Ijambo ry’Imana mbigiranye umwete kandi nkabanza gusenga Yehova mbere yo kubikora?’ Niba mu rugero runaka dushobora gusubiza ibyo bibazo twemeza, twavuga ko ‘turushaho kugira ubumenyi nyakuri ku byerekeye Imana.’
Ewa yagize ati “mpora ngerageza kunonosora icyigisho cyanjye cya bwite. Kuva aho mboneye agatabo ‘Tumenye uko “Igihugu Cyiza” cyari giteye,’ nagiye ngakoresha hafi buri gihe niyigisha. Ngerageza kurushaho gukora ubushakashatsi mu gitabo ‘Étude perspicace des Écritures’ no mu bindi bitabo iyo bikenewe.”
Reka dufate n’urugero rwa Wojciech na Małgorzata bashakanye, bakaba bafite inshingano nyinshi zo kwita ku muryango. Babigenza bate kugira ngo bashyire icyigisho cya bwite cya Bibiliya muri gahunda yabo? Bagira bati “tugena igihe cyo kwiga Ijambo ry’Imana buri wese ku giti cye uko bishoboka kose. Hanyuma, mu gihe cy’icyigisho cy’umuryango no mu biganiro byacu bya buri munsi, tubwirana ibyadushimishije cyangwa ibyaduteye inkunga.” Kwiyigisha mu buryo bwimbitse bibatera ibyishimo byinshi kandi bibafasha ‘kurushaho kugira ubumenyi nyakuri.’
Jya wiga witeguye kumva
Kubera ko turi Abakristo, twemera ko Imana ishaka “ko abantu b’ingeri zose bakizwa bakagira ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri” (1 Tim 2:3, 4). Ibyo bitsindagiriza agaciro ko gusoma Bibiliya kandi tukihatira ‘kuyisobanukirwa’ (Mat 15:10). Kimwe mu byadufasha kubigeraho ni ukwiga twiteguye kumva. Uko ni ko abantu bo muri Beroya ya kera babigenje igihe Pawulo yabagezagaho ubutumwa bwiza. Bibiliya igira iti “bakiriye ijambo barishishikariye cyane, kandi buri munsi bakagenzura mu Byanditswe babyitondeye, kugira ngo barebe niba ibyo bintu ari ko biri koko.”—Ibyak 17:11.
Mbese wigana urugero rw’abantu b’i Beroya ushishikarira kwiga Bibiliya kandi mu gihe uyiga ugakomeza kurinda ubwenge bwawe ibiburangaza bitari ngombwa? Umukristo ashobora gushyiraho imihati kugira ngo yigane abantu b’i Beroya nubwo mu gihe cyashize yaba atarashimishwaga no kwiyigisha. Byongeye kandi, hari abantu bagenda bareka gusoma no kwiyigisha uko bagenda bakura, ariko ibyo si ko byagombye kugenda ku Mukristo. Uko imyaka umuntu yaba afite yaba ingana kose, birashoboka ko yakwihatira kwirinda ibimurangaza. Kandi uko usoma, ushobora gushishikarira kureba ibintu ushobora kubwira abandi. Urugero, ese ushobora kubwira uwo mwashakanye cyangwa incuti yawe y’Umukristo ibintu wasomye cyangwa wamenye binyuriye kuri gahunda yawe yo kwiyigisha? Kubigenza utyo bishobora gushimangira neza mu bwenge bwawe no mu mutima wawe ibyo wize, kandi bikagirira abandi akamaro.
Mu gihe wiyigisha, ujye ukurikiza urugero rwa Ezira, umugaragu w’Imana wa kera ‘wari waramaramaje mu mutima [“wari warateguriye umutima we,” NW] gushaka amategeko y’Uwiteka’ (Ezira 7:10). Ibyo wabigeraho ute? Ushobora gushaka ahantu hashobora gutuma wiga neza, hanyuma ukicara maze ugasenga Yehova umusaba ubuyobozi n’ubwenge (Yak 1:5). Ibaze uti ‘ni iki niteze kumenya mu gihe ndi bumare niyigisha?’ Uko usoma, ujye wita ku bitekerezo by’ingenzi. Bishobora kuba ngombwa ko wandika ibyo bitekerezo cyangwa se ugashyira ikimenyetso ahantu wifuza kuzirikana mu buryo bwihariye. Reba uko wakoresha ibyo wize mu murimo wo kubwiriza, mu gihe ufata imyanzuro cyangwa se mu gihe utera inkunga bagenzi bawe muhuje ukwizera. Mu gihe uri hafi kurangiza kwiyigisha, jya usubiramo muri make ibyo wize, kuko ibyo bizagufasha kubizirikana.
Ewa avuga uko abigenza agira ati “mu gihe nsoma Bibiliya, nkoresha impuzamirongo, igitabo cyitwa Index des publications de la Société Watch Tower na Watchtower Library kuri CD-ROM. Ngira ibyo nandika kugira ngo nzabikoreshe mu murimo wo kubwiriza.”
Hari bamwe bamaze imyaka myinshi bakunda kwiyigisha cyane, ku buryo kwiga ibyerekeye Imana byabashishikazaga rwose (Imig 2:1-5). Ariko kandi, ubu bafite inshingano nyinshi kandi gushyiraho igihe cy’icyigisho cya bwite ntibiborohera. Niba na we ari ko bimeze, ni iki wahindura kuri gahunda yawe?
Nabona igihe nte?
Ushobora kuba wemera ko kubona igihe cyo gukora ibintu bigushimisha byoroha cyane. Abantu benshi babonye ko ikibafasha gushishikarira icyigisho cya bwite, ari ukwishyiriraho intego ishyize mu gaciro, urugero nko gusoma Bibiliya yose. Ni iby’ukuri ko bishobora kugorana gusoma imirongo myinshi ivuga iby’ibisekuru, ivuga mu buryo burambuye ibintu byarangaga urusengero rwa kera, cyangwa ivuga ubuhanuzi bukomeye busa n’aho budafitanye isano n’ubuzima bwacu bwa buri munsi. Gerageza gutera intambwe zifatika zizagufasha kugera ku ntego yawe. Urugero, mbere yo gusuzuma imirongo yo muri Bibiliya isa n’aho ikomeye, ushobora gusoma ibihereranye n’imimerere yariho igihe iyo mirongo yandikwaga, cyangwa ukaba wasoma icyo iyo mirongo itumariye. Ibyo bisobanuro wabibona mu gitabo “Toute Écriture est inspirée de Dieu et utile,” ubu kiboneka mu ndimi zigera hafi kuri 50.
Gukoresha ubushobozi bwawe bwo gutekereza mu gihe usoma Bibiliya bikangura ubwenge. Ibyo bishobora kugufasha gusa n’ureba abantu bavugwa mu nkuru usoma, ndetse n’ibibera muri iyo nkuru. Gushyira mu bikorwa izo nama nke bishobora gutuma gahunda yawe yo kwiyigisha irushaho kugushimisha no kukungura. Bityo, uzarushaho gushishikarira kuyigenera igihe. Gukomeza kugira akamenyero ko gusoma Bibiliya buri munsi bizakorohera.
Nubwo izo nama tumaze kuvuga zishobora gufasha buri muntu ku giti cye se, umuryango ufite byinshi byo gukora wo wabigenza ute? Kuki mutakwicara ngo muganire ku nyungu mwabona muramutse mufite icyigisho cy’umuryango kandi icyo kiganiro mukakigirana mu bwisanzure? Icyo kiganiro gishobora kuvamo ibitekerezo by’ingirakamaro, urugero nko kubyuka iminota mike mbere y’isaha mwari musanzwe mubyukiraho buri munsi, cyangwa ku minsi runaka, kugira ngo mugire aho musoma muri Bibiliya. Cyangwa se wenda ikiganiro cyanyu gishobora kubereka ko mukeneye kugira ibyo muhindura kuri gahunda yanyu y’umuryango. Urugero, hari imiryango imwe yabonye ko ari iby’ingirakamaro gusuzuma isomo ry’umunsi cyangwa gusoma ahantu runaka muri Bibiliya imaze gufata amafunguro. Mbere y’uko hagira ukura ibintu ku meza cyangwa ngo ajye mu kandi kazi, abagize umuryango bamara hagati y’iminota 10 na 15 basuzuma Ibyanditswe, cyangwa basoma ahantu hateganyijwe muri Bibiliya. Mu mizo ya mbere, ibyo bishobora gusa n’ibigorana gato, ariko nyuma y’igihe gito abagize umuryango bashobora kubimenyera kandi bakabyishimira cyane.
Wojciech na Małgorzata basobanura icyafashije umuryango wabo bagira bati “mu gihe cyashize, igihe cyacu cyashiriraga mu bintu bitagira umumaro kandi bidafashije. . . . Twagabanyije igihe twamaraga twirangaza, maze dushyiraho umunsi n’igihe bizwi kugira ngo twiyigishe mu buryo bwimbitse.” Nta gushidikanya ko uwo muryango uticuza kuba waragize ibyo uhindura, kandi ibyo ni na ko bishobora kugenda mu muryango wanyu.
Kurushaho kugira ubumenyi nyakuri bihesha ingororano
Kwiga Ijambo ry’Imana mu buryo bwimbitse bishobora kwera “imbuto mu murimo mwiza wose” (Kolo 1:10). Ibyo nibigenda bityo mu mibereho yawe, amajyambere yawe azagaragarira bose. Uzaba umuntu ukuze mu buryo bw’umwuka, usobanukiwe neza ukuri kwa Bibiliya. Uzajya ufata imyanzuro ishyize mu gaciro kandi uhe abandi inama ubigiranye ubuhanga, ku buryo utazajya urengera nk’uko abandi bantu batiyigisha babigenza. Ikirenze ibyo, uzarushaho kwegera Yehova. Uzarushaho kwishimira imico ye kandi ibyo bizagaragarira abandi igihe ubabwira ibihereranye na we.—1 Tim 4:15; Yak 4:8.
Uko imyaka waba ufite yaba ingana kose cyangwa uko waba uri inararibonye kose, shyiraho imihati yo gukomeza gushimishwa n’Ijambo ry’Imana kandi uryiyigishe mu buryo bwimbitse witeguye kumva. Ushobora kwizera ko Yehova atazibagirwa imihati ushyiraho (Heb 6:10). Azaguhundagazaho imigisha myinshi.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 13]
IYO ‘TURUSHIJEHO KUGIRA UBUMENYI NYAKURI’. . .
Bituma ukwizera kwacu gukomera kandi tukagenda nk’uko bikwiriye imbere ya Yehova.—Kolo 1:9, 10
Twunguka ubwenge, tukagira ubushishozi kandi tugafata imyanzuro myiza.—Zab 119:99
Turushaho kwishimira gufasha abandi kwegera Yehova.—Mat 28:19, 20
[Amafoto yo ku ipaji ya 14]
Kubona ahantu hatuma wiga neza bishobora kuba ikibazo cy’ingorabahizi, ariko ni iby’ingenzi
[Ifoto yo ku ipaji ya 15]
Imiryango imwe isoma ahantu runaka muri Bibiliya nyuma yo gufata amafunguro