ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w09 1/2 pp. 16-17
  • Ku bihereranye n’amasengesho Imana yumva

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ku bihereranye n’amasengesho Imana yumva
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ese amasengesho yose ashimisha Imana?
  • Ni ibihe bintu twagombye gushyira mu masengesho yacu?
  • Ese twagombye gusenga dusabira abandi?
  • Kuki twagombye gusenga ubudacogora?
  • Impano ihebuje y’isengesho
    Ni iki Bibiliya itwigisha?
  • Kwegera Imana mu Isengesho
    Ni iki Imana Idusaba?
  • Gusenga bituma uba incuti y’Imana
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Egera Imana mu isengesho
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
w09 1/2 pp. 16-17

Isomo tuvana kuri Yesu

Ku bihereranye n’amasengesho Imana yumva

Yesu yakundaga kujya ahantu hiherereye agasenga, kandi yategetse abigishwa be kujya babigenza batyo. Bibiliya igira iti “igihe kimwe yari ahantu asenga, maze arangije, umwe mu bigishwa be aramubwira ati ‘Mwami, twigishe gusenga.’ Nuko arababwira ati ‘nimusenga, mujye muvuga muti “Data, izina ryawe niryezwe”’” (Luka 5:16; 11:1, 2). Bityo rero, Yesu yagaragaje ko tugomba gusenga Se wenyine, ari we Yehova. Ni we waturemye kandi ni we ‘wumva ibyo asabwa.’—Zaburi 65:3.

Ese amasengesho yose ashimisha Imana?

Iyo umuntu asubiyemo amasengesho yafashe mu mutwe, ntibishimisha Imana. Yesu yaravuze ati “mu gihe usenga, ntukavuge ibintu bimwe ugenda ubisubiramo” (Matayo 6:7). Tugomba kuvugana na Data wo mu ijuru tubikuye ku mutima. Hari igihe Yesu yabwiye abigishwa be ko Imana yemeye amasengesho y’umunyabyaha washakaga guhinduka by’ukuri, aho kwemera ay’umwibone wakurikizaga imigenzo y’idini rye abyitondeye (Luka 18:10-14). Bityo rero, kugira ngo Imana yemere amasengesho yacu, tugomba kwicisha bugufi tukagerageza gukora ibyo itubwira. Nanone Yesu yaravuze ati “ibyo bintu mbivuga nk’uko Data yabinyigishije . . . buri gihe nkora ibimushimisha” (Yohana 8:28, 29). Yesu yasenze agira ati “ntibibe uko nshaka, ahubwo bibe uko ushaka.”—Luka 22:42.

Ni ibihe bintu twagombye gushyira mu masengesho yacu?

Kubera ko izina ry’Imana ryaharabitswe, Yesu yaravuze ati “mujye musenga mutya muti ‘Data uri mu ijuru, izina ryawe niryezwe. Ubwami bwawe nibuze. Ibyo ushaka bikorwe mu ijuru no ku isi’” (Matayo 6:9, 10). Twagombye gusenga dusaba ko Ubwami bw’Imana buza, kubera ko ari bwo butegetsi Imana izakoresha kugira ngo isohoze ibyo ishaka mu ijuru no ku isi. Yesu yavuze ko dushobora gusenga dusaba ‘ibyokurya by’uwo munsi.’ Dushobora gusenga Yehova tumusaba kubona akazi, aho kuba n’imyambaro, kandi tukamubwira ibibazo by’uburwayi n’ibindi bintu biduhangayikishije. Ikindi kandi, Yesu yavuze ko twagombye gusenga dusaba imbabazi z’amakosa yacu.—Luka 11:3, 4.

Ese twagombye gusenga dusabira abandi?

Yesu yasabiraga abandi. Bibiliya igira iti “bamuzanira abana bato kugira ngo abarambikeho ibiganza kandi abasengere” (Matayo 19:13). Yesu yabwiye intumwa Petero ati “nagusabiye ninginga kugira ngo ukwizera kwawe kudacogora” (Luka 22:32). Yesu yateye abigishwa be inkunga yo gusenga basabira abandi, harimo n’ababatotezaga, ndetse n’ababatukaga.—Matayo 5:44; Luka 6:28.

Kuki twagombye gusenga ubudacogora?

Yesu yagenaga igihe cyo gusenga, kandi yateye abigishwa be inkunga yo “gusenga buri gihe kandi ntibacogore” (Luka 18:1). Yehova adushishikariza kugaragaza ko tumwiringira dukomeza kumubwira ibiduhangayikishije. Yesu yaravuze ati “mukomeze musabe muzahabwa.” Ariko ibyo ntibivuga ko Yehova atinda gusubiza amasengesho y’abantu bamukunda kandi bakamwubahira ko ari umubyeyi wabo. Ahubwo, Yesu yaravuze ati “none se niba muzi guha abana banyu impano nziza kandi muri babi, So wo mu ijuru we ntazarushaho guha umwuka wera abawumusaba?”—Luka 11:5-13.

Niba ushaka ibisobanuro by’inyongera, reba igice cya 17 cy’igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?a

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze