ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w09 1/5 pp. 19-21
  • Irinde imyuka mibi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Irinde imyuka mibi
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Uko imyuka mibi ishobora kugirira nabi umuntu
  • Jya utahura imigenzo idashimisha Imana
  • Ni iki ugomba gukora?
  • Emera ko Yehova agufasha kurwanya imyuka mibi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2019
  • Rwanya Imbaraga z’Imyuka Mibi
    Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka
  • Imyuka Itaboneka—Mbese, Iradufasha? Cyangwa Itugirira Nabi?
    Imyuka Itaboneka​—Mbese, Iradufasha? Cyangwa Itugirira Nabi?
  • Abamarayika bagira uruhare mu mibereho y’abantu
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
w09 1/5 pp. 19-21

Irinde imyuka mibi

JAMES yarerewe mu giturage cyo ku kirwa cya Malaita, mu birwa bya Salomo. Kuva akiri muto, yigishijwe kubaha imyuka. Yaravuze ati “sinashoboraga gusaba imyuka ngo igirire nabi abantu, ariko nanone numvaga ko umuntu adashobora kugira ibyishimo atiyambaje imyuka (rarafono) kugira ngo imurinde.”

Nk’uko bimeze ku bantu bo mu bihugu bitandukanye byo ku isi, abaturage bo mu birwa bya Salomo bizera ko imyuka myiza ishobora gufasha umuntu, naho imyuka mibi ikamugirira nabi. Aho kugira ngo abaturage benshi bo muri Mélanésie batinye imyuka bita ko ari myiza, barayikunda.

Abantu bemera ibyo imyuka ikora, babigaragaza mu buryo butandukanye. Urugero, igihe James yari akiri muto, iyo abagore bo mu mudugudu w’iwabo bumvaga ijwi ry’ubwoko bw’inyoni ikunze kuba muri Ositaraliya (korokoro), birukankanaga abana babo bakabashyira mu nzu. Kubera iki? Kubera ko bemeraga ko iyo nyoni ikungura.

Hari abaturage bashyira ibuye ry’umweru hejuru y’imiryango y’amazu yabo. James na we yarabikoraga, yizeye ko iryo buye ryari kumurinda imyuka mibi. Nanone, iyo James yabaga ari ku kazi, yakusanyaga ibiryo yabaga yashigaje saa sita, akabibika maze akaza kubijugunya. Ibyo yabikoraga atinya ko hagira umurozi ubitongera, bikamuviramo kurwara.

Nubwo iyo migenzo ishobora kuba itamenyerewe mu gace k’iwanyu, nawe ushobora kuba umeze nka James, ukaba wumva ko ugomba gukurikiza imigenzo gakondo y’iwanyu kugira ngo wirinde imyuka mibi. Ushobora kuba utekereza ko gukurikiza iyo migenzo ari ngombwa kugira ngo ugubwe neza.

Niba wubaha Bibiliya, nta gushidikanya ko wifuza kumenya ibisubizo itanga ku bibazo bikurikira: (1) Ni mu buhe buryo imyuka mibi ishobora kukugirira nabi? (2) Ese koko gukurikiza imigenzo gakondo imwe n’imwe bishobora gutuma imyuka mibi ikubata? (3) Ni iki wakora kugira ngo wirinde imyuka mibi kandi ugire ibyishimo?

Uko imyuka mibi ishobora kugirira nabi umuntu

Bibiliya igaragaza ko imyuka mibi atari imyuka y’abapfuye cyangwa abazimu. Ijambo ry’Imana rigira riti “abazima bazi ko bazapfa, ariko abapfuye bo nta cyo bakizi” (Umubwiriza 9:5). Mu by’ukuri, imyuka mibi ni abamarayika bigometse, bifatanyije na Satani mu kuyobya abantu.—Ibyahishuwe 12:9.

Ibyanditswe bigaragaza neza ko dukeneye kurindwa imyuka mibi. Intumwa Pawulo yandikiye Abakristo bo muri Efeso agira ati ‘ntiturwana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo turwana n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru.’ Intumwa Petero yavuze ko umutware w’imyuka mibi yose, ari we Satani, ameze ‘nk’intare itontoma, ishaka kugira uwo iconshomera.’—Abefeso 6:12; 1 Petero 5:8.

Akenshi Satani agirira nabi abantu abayobya, abashuka cyangwa abagerageza kugira ngo bakore ibintu bidashimisha Imana. Bibiliya ivuga ko Satani “ahora yihindura umumarayika w’umucyo” (2 Abakorinto 11:14). Yigira nk’aho ashaka kurinda umuntu, kandi mu by’ukuri aba ashaka kumugirira nabi. Satani ahuma ubwenge bw’abantu kugira ngo batamenya ibye cyangwa ngo bamenye ukuri ku byerekeye Imana (2 Abakorinto 4:4). None se iyo ayobya abantu, aba agamije iki?

Satani yifuza cyane gusengwa, kandi aba ashaka ko abantu bamusenga, baba babizi cyangwa batabizi. Igihe Yesu, Umwana w’Imana, yari ku isi, Satani yashatse ko ‘yikubita imbere ye akamuramya.’ Yesu yaramushubije ati “genda Satani! Kuko handitswe ngo ‘Yehova Imana yawe ni we ugomba gusenga’” (Matayo 4:9, 10). Yesu yanze gukora ikintu cyose cyari kugaragaza ko asenze Satani.

Yehova arusha imbaraga ibiremwa byose by’umwuka, kandi ntazemera ko abantu bamwumvira bakomeza kugerwaho n’ibibi (Zaburi 83:19; Abaroma 16:20). Ariko niba twifuza gushimisha Yehova Imana nk’uko Yesu yabigenje, tugomba kwirinda igikorwa cyose cyo gusenga Satani cyangwa abadayimoni be. Kugira ngo tubigereho, tugomba gutahura imigenzo gakondo irimo ibikorwa byo gusenga imyuka mibi. None se wayitahura ute?

Jya utahura imigenzo idashimisha Imana

Yehova Imana yaburiye Abisirayeli ko bagombaga kwirinda kwigana imigenzo imwe n’imwe y’amahanga yari abakikije. Yarababwiye ati ‘muri mwe ntihazaboneke umupfumu cyangwa ukora iby’ubumaji cyangwa uragura cyangwa umurozi, cyangwa utongera abandi.’ Ku birebana n’abakurikiza iyo migenzo, Bibiliya igira iti ‘ukora ibyo wese ni ikizira kuri Yehova.’—Gutegeka kwa Kabiri 18:10-12, NW.

Kubera iyo mpamvu, mu gihe ugenzura imigenzo ikurikizwa mu karere k’iwanyu, jya wibaza uti “ese uwo mugenzo ushyigikira ibikorwa byo kuragura? Ese uwo mugenzo utuma abantu babona ko ibintu bidafite ubuzima, urugero nk’impigi, bishobora kubarinda? Ese uwo mugenzo ukubiyemo imitongero cyangwa gutsirika? Ese uwo mugenzo ukubiyemo ibikorwa byo kugandukira ibiremwa by’umwuka, aho kugandukira Yehova cyangwa uwo yashyizeho ngo amuhagararire, ari we Yesu?”—Abaroma 14:11; Abafilipi 2:9, 10.

Ni iby’ingenzi ko wamaganira kure umugenzo uwo ari wo wose ushyigikira ibikorwa nk’ibyo. Kubera iki? Intumwa Pawulo yarahumekewe maze arandika ati “ntimushobora gusangirira ku ‘meza ya Yehova’ no ku meza y’abadayimoni.” Yaburiye abantu bagerageza gushimisha Imana ari na ko bashimisha ibiremwa by’imyuka avuga ko bashoboraga “gutera Yehova ishyari” (1 Abakorinto 10:20-22). Yehova Imana adusaba ko tumwiyegurira nta kindi tumubangikanyije na cyo, kandi arabikwiriye.—Kuva 20:4, 5.

Nanone, tekereza kuri iki kibazo: ese uwo mugenzo waba ushyigikira igitekerezo cy’uko umuntu atari we ugenga ibikorwa bye? Urugero, mu mico myinshi, abantu bamaganira kure ibikorwa by’ubuhehesi n’ubusambanyi, kandi na Bibiliya ibiciraho iteka (1 Abakorinto 6:9, 10). Icyakora, mu mico imwe n’imwe y’abantu bo mu birwa bya Pasifika, hari aho ibyo bikorwa bishobora kwemerwa mu gihe umukobwa yaba avuga ko “yahawe imiti ikurura abahungu,”a bityo akavuga ko iyo miti ari yo yatumye asambana.

Ariko kandi, Bibiliya yigisha ko tugomba kubazwa ibyo dukora (Abaroma 14:12; Abagalatiya 6:7). Urugero, umugore wa mbere ari we Eva, yavuze ko Satani ari we wamushutse agatuma asuzugura Imana agira ati “inzoka yanshukashutse ndazirya.” Nyamara, Yehova yaryoje Eva ibyo yakoze (Itangiriro 3:13, 16, 19). Natwe azatubaza ibyo dukora.—Abaheburayo 4:13.

Ni iki ugomba gukora?

Niba wifuza gushimisha Imana kandi ugakurikiza amahame yayo, ugomba gukora uko ushoboye ukirinda Satani n’abadayimoni be. Abantu b’imitima itaryarya babaga muri Efeso mu kinyejana cya mbere, batanze urugero rwiza mu birebana n’ibyo. Kugira ngo birinde kubatwa n’imyuka mibi, barunze ibitabo byose bari bafite bifitanye isano n’ubumaji, maze “babitwikira imbere y’abantu bose.”—Ibyakozwe 19:19.

Mbere y’uko batwika ibyo bitabo, ‘baraje bemera ibyo bakoze kandi babivugira mu ruhame’ (Ibyakozwe 19:18). Inyigisho za Pawulo zivuga ibya Kristo zimaze kubagera ku mutima, batwitse ibitabo byabo by’ubumaji, kandi bahindura uko babonaga iyo migenzo yabo.

Tuvugishije ukuri, kureka imigenzo gakondo bishobora kugorana. James twavuze tugitangira, yahuye n’iyo ngorane. Yatangiye kwiga Bibiliya abifashijwemo n’Abahamya ba Yehova, kandi yishimiraga ibyo yigaga. Ariko kandi, yari agikurikiza ya migenzo yo kwiyambaza imyuka ngo imurinde (rarafono). Igihe yagenzuraga uko yabonaga iyo migenzo, yabonye ko yizeraga amasezerano ya Yehova arebana n’igihe kizaza, ariko akumva ko yari akeneye gukomeza kwizirika ku migenzo gakondo kugira ngo abone uburinzi.

Ni iki cyafashije James guhindura uko yabonaga ibintu? Yaravuze ati “nasenze Yehova musaba kundinda no kumfasha kumwizera. Hagati aho, naretse ya migenzo.” Ese kureka iyo migenzo hari icyo byamutwaye? James yaravuze ati “nta cyo byigeze bintwara. Ahubwo kubireka, byantoje kwiringira Yehova. Nabonye ko Yehova ashobora kubera umuntu incuti magara.” Ubu James amaze imyaka irindwi ari umubwiriza w’igihe cyose, ufasha abandi kumenya icyo Bibiliya yigisha.

Kuki utakurikiza urugero rwa James? Suzuma imigenzo abantu bo mu muco w’iwanyu bakurikiza, maze ukoreshe ‘ubushobozi bwawe bwo gutekereza,’ urebe niba ihuje n’“ibyo Imana ishaka” (Abaroma 12:1, 2). Nurangiza, ugire ubutwari bwo kuyireka burundu. Nubigenza utyo, ushobora kwiringira ko Yehova ‘azakwakira’ kandi akakurinda (2 Abakorinto 6:16-18). Kimwe na James, nawe uzibonera ko isezerano Bibiliya yatanze ari ukuri. Iryo sezerano rigira riti “izina ry’Uwiteka ni umunara ukomeye, umukiranutsi awuhungiramo, agakomera.”—Imigani 18:10.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a “Guhabwa imiti ikurura abahungu” ni umugenzo wo gutongera ibyatsi runaka cyangwa ibyokurya, barangiza bakabiha umukobwa. Bavuga ko ibyo byatsi cyangwa ibyokurya bituma akurura abahungu bagashaka kuryamana na we. Uwo mugenzo utandukanye n’uko umukobwa yaba yahawe ibiyobyabwenge atabizi, hanyuma agahatirwa kuryamana n’umuntu atabishakaga. Biramutse ari uko byagenze, yaba yahohotewe.

[Ifoto yo ku ipaji ya 19]

“Korokoro”

[Aho ifoto yavuye]

Courtesy of Dr. Bakshi Jehangir

[Ifoto yo ku ipaji ya 19]

Umwana w’umukobwa akusanya ibyokurya byatakaye kugira ngo batabitongera

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze