ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w09 1/7 p. 3
  • Ese ushobora gusobanukirwa Bibiliya?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese ushobora gusobanukirwa Bibiliya?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ese Umwanditsi wayo ashaka ko tuyisobanukirwa?
  • 3. Emera ubufasha uhabwa n’abandi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • 1. Saba umwanditsi wayo agufashe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Ese kumva Bibiliya uko itari hari icyo bitwaye?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2017
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
w09 1/7 p. 3

Ese ushobora gusobanukirwa Bibiliya?

“Iwacu twakundaga gusoma Bibiliya ku Cyumweru. Ariko mbabwije ukuri, jye numvaga bitanshishikaje. Yego nemeraga ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana, ariko ibyinshi mu byo nasomaga sinabisobanukirwaga.”—Byavuzwe na Steven wo mu Bwongereza.

“Igihe nari mfite imyaka 17, nagerageje gusoma Bibiliya. Gusa naje kubona ko kuyisobanukirwa bitoroshye, maze ndabireka.”—Byavuzwe na Valvanera wo muri Esipanye.

“Kubera ko nari Umugatolika, numvaga ngomba gusoma Bibiliya. Ku bw’ibyo, narayisomye ndayirangiza ariko byantwaye imyaka itatu yose! Icyakora ibyo nasobanukiwe ni bike cyane.”—Byavuzwe na Jo-Anne wo muri Ositaraliya.

BIBILIYA iracyakunzwe cyane ku isi. Na n’ubu ni cyo gitabo kigurwa cyane kurusha ibindi byose. Ubu ishobora kuboneka mu buryo bworoshye, mu ndimi nyinshi, kandi ishobora no gusomwa hifashishijwe ibikoresho by’ikoranabuhanga nka za kaseti, CD na DVD. Ariko kandi abenshi mu batunze Bibiliya, kuyisobanukirwa birabagora. Ese nawe ni ko ubibona?

Ese Umwanditsi wayo ashaka ko tuyisobanukirwa?

Bibiliya igira iti “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana” (2 Timoteyo 3:16). Koko rero, Yehova Imana ni we Mwanditsi wa Bibiliya. Ese ashaka ko dusobanukirwa Ijambo rye? Cyangwa yayanditse ashaka ko abantu bake cyane, urugero nk’abayobozi b’amadini n’abahanga mu bya Bibiliya, ari bo bonyine bashobora kuyisobanukirwa?

Reka mu mirongo ikurikira, turebe icyo Bibiliya ubwayo ibivugaho:

‘Aya mategeko ngutegetse uyu munsi si ayo kukunanira, kandi si aya kure ngo utayageraho.’—Gutegeka kwa Kabiri 30:11.

“Guhishurirwa amagambo yawe kuzana umucyo, guha abaswa ubwenge.”—Zaburi 119:130.

“Muri ako kanya [Yesu] agira ibyishimo bisaze biturutse ku mwuka wera, maze aravuga ati ‘ndagusingiriza mu ruhame Data, Mwami w’ijuru n’isi, kuko ibi bintu wabihishe abanyabwenge n’abahanga ubyitondeye, ukabihishurira abana bato.’”—Luka 10:21.

Nk’uko iyo mirongo y’Ibyanditswe ibigaragaza, Umwanditsi wa Bibiliya yifuza ko wasobanukirwa Ijambo rye. Icyakora nubwo bimeze bityo, abantu benshi babona ko gusobanukirwa Bibiliya bitoroshye. Ni iki cyagufasha kuyisobanukirwa? Ingingo zikurikira zigaragaza ibintu bitatu bishobora kugufasha kuyisobanukirwa.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze