Ibibazo by’abasomyi
Ese Satani abaho koko?
Yego rwose; Bibiliya yigisha ko Satani abaho. Icyakora hari abantu bajora Bibiliya bavuga ko Satani atabaho, bakavuga ko Satani ari ububi buba mu bantu.
Ese kuba abantu badasobanukiwe neza uwo Satani ari we, byagombye kudutangaza? Oya. Reka dufate urugero rubigaragaza: umugizi wa nabi ashobora gusiba ahantu hose intoki ze zakoze kugira ngo atamenyekana, bityo akomeze kwikorera ibikorwa bibi. Mu buryo nk’ubwo, Satani ni we utuma abantu bagira imico mibi, ariko abikora rwihishwa. Yesu yagaragaje neza ko Satani ari we nyirabayazana w’ibikorwa bibi by’abantu, igihe yamwitaga “umutware w’iyi si.”—Yohana 12:31.
Satani yakomotse he? Uwo mumarayika w’icyigomeke, yari mu ijuru ari ikiremwa cy’umwuka gitunganye, maze aza kwihindura Satani igihe yararikiraga gusengwa n’abantu, kandi bagomba gusenga Imana. Bibiliya irimo ikiganiro Satani yagiranye na Yesu ubwo yari hano ku isi, aho Satani yagaragaje intego ze zirangwa n’ubwikunde. Satani yagerageje gushuka Yesu, kugira ngo ‘yikubite imbere ye amuramye.’—Matayo 4:8, 9.
Mu buryo nk’ubwo, mu biganiro Satani yagiranye n’Imana byanditswe mu gitabo cya Yobu, na bwo yagaragaje intego aba afite. Aba yiteguye gukora ikintu icyo ari cyo cyose, kugira ngo atume abantu bareka gusenga Imana.—Yobu 1:13-19; 2:7, 8.
None se ubwo niba Satani yaraganiriye na Yehova Imana ndetse na Yesu Kristo, ni gute ashobora kuba ari ububi buba mu bantu? Mu by’ukuri, nta bubi na mba buba mu Mana cyangwa umwana wayo! Ubwo rero, biragaragara neza ko Satani abaho koko, akaba ari ikiremwa cy’umwuka kibi, kitubaha Yehova na Yesu.
Kuba abantu bakora ibikorwa bibi, ni gihamya y’uko Satani abaho koko. Ibihugu byo muri iyi si bibika ibyokurya kugeza n’aho bibora, kandi abaturage babyo bicwa n’inzara. Nanone kandi, ibyo bihugu bibika intwaro za kirimbuzi bigamije kumarana. Uretse n’ibyo, ayo mahanga yangiza ibidukikije. Nyamara abantu benshi ntibazi utuma abantu bo mu mahanga bagira imyifatire nk’iyo, ituma bakora ibikorwa bibagiraho ingaruka mbi kandi birangwa n’urwango bene ako kageni. Kubera iki?
Bibiliya ihishura ko Satani “yahumye ubwenge [bw’abatizera]” (2 Abakorinto 4:4). Kugira ngo Satani yigarurire abantu, akoresha ibiremwa bitagaragara. Bibiliya igaragaza ko ari “umutware w’abadayimoni” (Matayo 12:24). Kimwe n’uko umuntu ashobora kuyobora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, kandi abo akoresha bose batamuzi, Satani na we akoresha abamarayika babi, kugira ngo yigarurire abantu batagira ingano, ahanini baba batazi uruhare abifitemo.
Mbega ukuntu dushimishwa no kuba Bibiliya yaratweretse uwo Satani ari we, kandi igashyira ahagaragara abambari be! Ibyo bituma dushobora gutera intambwe zadufasha kwirinda ko atuyobya. Bibiliya iduha umuburo igira iti “mugandukire Imana, ariko murwanye Satani, na we azabahunga.”—Yakobo 4:7.