ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w09 1/10 p. 28
  • Ese wari ubizi?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese wari ubizi?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Ibisa na byo
  • Ishyano rya mbere: inzige
    Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
  • Igitero giturutse mu majyaruguru
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2020
  • Umunsi wa Yehova uregereje
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Ibibazo by’abasomyi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
w09 1/10 p. 28

Ese wari ubizi?

“Umutware w’abarinzi b’urusengero” yari muntu ki, kandi yakoraga iki?

Mu bayobozi b’idini b’Abayahudi bafunze intumwa Petero na Yohana igihe barimo babwiriza, harimo “umutware w’abarinzi b’urusengero” (Ibyakozwe 4:1-3). Bibiliya ntigaragaza inshingano umutware w’abarinzi b’urusengero yari afite, ariko hari ibintu bishishikaje ibitabo bimwe na bimwe by’amateka bivuga ku birebana n’inshingano ze.

Birashoboka ko igihe Yesu yari ku isi, uwo mwanya w’ubuyobozi wahabwaga umutambyi wari wungirije umutambyi mukuru. Umutware w’abarinzi b’urusengero yarindaga umutekano imbere mu rusengero rw’i Yerusalemu no hanze yarwo. Yagenzuraga gahunda yo gusenga yakorerwaga mu rusengero, akanagenzura icyo twakwita umutwe w’abapolisi barindaga urusengero. Abatware b’abarinzi bari bamwungirije, bagenzuraga abarinzi bari bashinzwe gukingura imiryango y’urusengero mu gitondo bakanayifunga nijoro, bakabuza abantu kujya aho batari bemerewe kugera, kandi bakarinda ububiko bw’amaturo bwo mu rusengero.

Abatambyi n’Abalewi bakoraga mu rusengero bari bagabanyijwe mu matsinda agera kuri 24, buri tsinda rigakora icyumweru kimwe, ibyo bikaba bivuga ko buri tsinda ryakoraga kabiri mu mwaka. Birashoboka ko buri tsinda ryabaga rifite umutware uriyobora.—1 Ibyo ku Ngoma 24:1-18.

Abo batware b’urusengero babaga ari abantu bafite ububasha. Bibiliya igaragaza ko bari kumwe n’abakuru b’abatambyi bagambaniye Yesu kugira ngo yicwe, kandi ko bakoresheje abo bategekaga kugira ngo bafate Yesu.—Luka 22:4, 52.

Muri Matayo 3:4 hagaragaza ko ibyokurya bya Yohana “byari inzige n’ubuki bw’ubuhura.” Ese icyo gihe inzige zararibwaga?

Hari abantu bibajije niba koko Yohana yararyaga inzige, bakavuga ko ahubwo Matayo yerekezaga ku mbuto z’igiti cyo mu bwoko bw’umunyinya (Ceratonia siliqua), imbuto zo mu ishyamba cyangwa wenda ubwoko runaka bw’amafi. Icyakora, ijambo ry’Ikigiriki Matayo yakoresheje ryerekeza ku bwoko bw’ibihore (Acrididae). Inzige zari zizwi cyane muri Isirayeli, ni izabaga mu butayu zangizaga imyaka.—Yoweli 1:4, 7; Nahumu 3:15.

Abantu ba kera, urugero nk’Abashuri n’Abanyetiyopiya, bakundaga kurya inzige, kandi no muri iki gihe hari abantu bamwe na bamwe bo mu bwoko bw’Abarabu (Bédouins) n’Abayahudi bo muri Yemeni bakizirya. Muri Isirayeli, inzige zaribwaga n’abakene. Iyo bamaraga gukuraho agatwe, utuguru n’inda, bashoboraga kurya agatuza ari kabisi, cyangwa bakabanza kugakaranga, cyangwa se bakakarya bamaze kukanika ku zuba. Hari igihe bazishyiraga mu munyu, bakazinika mu mushari wa divayi cyangwa mu buki.

Kubera ko Yohana yabwirizaga mu butayu, birashoboka ko kubona inzige bitamugoraga (Mariko 1:4). Inzige zifite 75 ku ijana bya poroteyine. Ku bw’ibyo, iyo umuntu yaryaga inzige n’ubuki bw’ubuhura, yabaga afashe ifunguro ririmo intungamubiri nyinshi.

[Ifoto yo ku ipaji ya 28]

Abagaragu b’abashuri bafite inzige n’amakomamanga

[Aho ifoto yavuye]

From the book Discoveries Among the Ruins of Nineveh and Babylon (1853)

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze