Inyigisho y’ikinyoma ya 2: Ababi bababarizwa mu muriro w’iteka
Aho yakomotse:
hari igitabo cyavuze kiti “umuhanga mu bya filozofiya wa kera w’Umugiriki, wagize uruhare rukomeye kurusha abandi mu guhimba inyigisho y’umuriro w’iteka, ni Platon.”—Histoire des enfers (Amateka y’umuriro w’iteka), cyanditswe na Georges Minois, ku ipaji ya 50.
Hari ikindi gitabo cyagize kiti “guhera mu kinyejana cya kabiri rwagati, Abakristo bari barize filozofiya y’Abagiriki, batangiye kubona ko ari ngombwa gusobanurira abantu imyizerere yabo bakoresheje iyo filozofiya. . . . Filozofiya yabanyuze kurusha izindi ni iya Platon.”—The New Encyclopædia Britannica (1988), Umubumbe wa 25, ku ipaji ya 890.
Nanone hari igitabo cyavuze kiti ‘Kiliziya yigisha ko umuriro w’iteka ubaho. Iyo abantu bapfuye barakoze ibyaha, roho zabo zihita zijya mu muriro, aho zibabarizwa iteka. Igihano gikomeye kigera ku muntu uri mu muriro w’iteka, ni ugutandukanywa n’Imana iteka ryose.’—Catechism of the Catholic Church, 1994 edition, ku ipaji ya 270.
Icyo Bibiliya ibivugaho:
“abazima bazi ko bazapfa, ariko abapfuye bo nta cyo bakizi, . . . kuko ikuzimu aho uzajya nta mirimo nta n’imigambi uzahabona, haba no kumenya cyangwa ubwenge.”—Umubwiriza 9:5, 10.
Ni iki uwo murongo uhishura ku bihereranye n’imimerere abapfuye barimo? Ese bababarizwa ikuzimu kugira ngo bahanirwe ibyo bakoze? Ibyo si byo kubera ko Bibiliya ivuga ko “nta cyo bakizi.” Iyo ni yo mpamvu igihe umukurambere Yobu yababazwaga cyane n’indwara ikaze, yinginze Imana agira ati “icyampa ukampisha ikuzimu” (Yobu 14:13). Ubwo se yari gusenga asaba kujya ikuzimu, iyo haza kuba ari ahantu ho kubabarizwa iteka? Bibiliya igaragaza ko ikuzimu ari imva y’abantu bose, kandi ko nta mirimo ihakorerwa.
Ese ibyo si byo bisobanuro bikwiriye kandi bihuje n’Ibyanditswe? Ubundi se ni ikihe cyaha umuntu yakora, kabone n’iyo cyaba gikomeye gite, cyatuma Imana y’urukundo imubabaza ubuziraherezo (1 Yohana 4:8)? None se niba inyigisho y’umuriro w’iteka ari ikinyoma, twavuga iki ku bihereranye no kujya mu ijuru?
Gereranya iyi mirongo ya Bibiliya: Zaburi 146:3, 4; Ibyakozwe 2:25-27; Abaroma 6:7, 23
UKURI:
Imana ntibabariza abantu mu muriro w’iteka