ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w09 1/12 p. 3
  • “Nzataka . . . ngeze ryari?”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Nzataka . . . ngeze ryari?”
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Ibisa na byo
  • Iringire Yehova maze ubeho
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2018
  • Ababi bashigaje igihe kingana iki?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • Twishimane Imana y’agakiza kacu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • Ushobora kugira ukwizera nyakuri
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
w09 1/12 p. 3

“Nzataka . . . ngeze ryari?”

Uwitwa Jayne yavuganye ikiniga agira ati “icyampa ubu buribwe mfite bugashira.” Ibyo yabivuze bitewe n’uko yari arwaye kanseri, kandi abona irimo ikwira umubiri wose. Incuti n’abavandimwe be bumvaga ko iyo baza kugira ubushobozi bari kumukiza iyo ndwara, ntiyongere kubabara. Ku bw’ibyo, basenze Imana ngo imufashe. Ese Imana yari gusubiza iryo sengesho? Ese yari kumwitaho koko?

IMANA izi neza ibibazo abantu bafite. Ijambo ryayo Bibiliya rigira riti “ibyaremwe byose bikomeza kunihira hamwe, kandi bikababarira hamwe kugeza ubu” (Abaroma 8:22). Imana izi ko hari abantu babarirwa muri za miriyoni amagana bahora bababara nka Jayne. Ubwo bubabare bwabo bushobora kuba buterwa n’indwara izi zisanzwe, guhungabana mu byiyumvo cyangwa mu bwenge. Imana ibona abantu bagera kuri miriyoni 800 barara ubusa, ababarirwa muri za miriyoni bagerwaho n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo, n’ababyeyi benshi baba bahangayikishijwe n’uko abana babo bazabaho mu gihe kiri imbere. Ese wigeze wibaza niba Imana izakemura ibyo bibazo? Mu by’ukuri se, niba twifuza gufasha abo dukunda, ubwo koko Imana yo ntiyifuza gufasha abantu yiremeye?

Niba warigeze kwibaza ibyo bibazo, si wowe wenyine. Hashize imyaka irenga 2.600, umugabo wizerwa Habakuki na we yibajije ibibazo bimeze nk’ibyo abantu bo muri iki gihe bibaza. Yabajije Imana ati “Uwiteka we, nzataka utanyumva ngeze ryari? Ngutakira iby’urugomo ruriho ntubikize. Ni iki gituma unyereka gukiranirwa, ukareba iby’ubugoryi? Kuko kurimbuka n’urugomo biri imbere yanjye. Kandi hari n’intonganya, hadutse n’umuvurungano” (Habakuki 1:2, 3). Habakuki wari umuhanuzi w’Umuheburayo, yiboneye ibikorwa by’urugomo n’ihohoterwa byakorwaga mu gihe cye. Muri iki gihe, ibikorwa nk’ibyo ni byo bihora bivugwa mu makuru, kandi ibyo bibabaza abantu barangwa n’impuhwe.

Ese Imana yirengagije ibibazo bya Habakuki? Oya. Ahubwo yateze amatwi ibibazo yabazaga nta buryarya, maze iramuhumuriza, kandi itera inkunga uwo mugabo wari wihebye. Yehova Imana yakomeje ukwizera kwa Habakuki, maze amusezeranya ko azavanaho imibabaro. Nawe ushobora guhumurizwa n’ibyiringiro bitangwa n’Imana, nk’uko Jayne n’umuryango we bahumurijwe na byo. Ingingo zikurikira zirasubiza ibi bibazo: ni iki cyatwemeza ko Imana itwitaho koko? Ni iki Imana izakora kugira ngo ikureho imibabaro, kandi se izayikuraho ryari?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze