ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 1/1 pp. 6-10
  • Uko twashyira mu gaciro ku birebana no kunywa inzoga

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uko twashyira mu gaciro ku birebana no kunywa inzoga
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Fata ingamba
  • Aho wakura ubufasha
  • Icyo wakora kugira ngo ureke kubatwa n’inzoga
  • Inyungu zo kumvira ubuyobozi butangwa n’Imana
  • Jya ukurikiza inama Bibiliya itugira ku birebana no kunywa inzoga
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2023
  • Ni iki cyagufasha kwirinda kunywa inzoga nyinshi?
    Izindi ngingo
  • Abakristo bakwiriye kubona bate ibirebana no kunywa inzoga?
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Dukomeze gushyira mu gaciro ku birebana no kunywa inzoga
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 1/1 pp. 6-10

Uko twashyira mu gaciro ku birebana no kunywa inzoga

IBYABAYE kuri Tony wavuzwe mu ngingo twabanjirijeho, ntibiba byaramugezeho iyo aza kwemera ko afite ikibazo cyo kunywa inzoga nyinshi. Ariko kandi, kubera ko yabonaga anywa inzoga nyinshi kandi ntagire icyo aba, yibwiraga ko nta cyo zizamutwara kubera ko yari yiyizi. Ariko se kuki twavuga ko yibeshyaga?

Tony ntiyari agitekereza neza kubera ko yanywaga inzoga nyinshi. Yaba yari abizi cyangwa atari abizi, ubwonko bwe, ari bwo bwagengaga umubiri we, imitekerereze ye ndetse n’ibyiyumvo bye, ntibwari bugikora neza kubera ko inzoga zari zaramubase. Inzoga nyinshi yagendaga anywa zatumaga ubwonko bwe budakora neza, bityo ntabashe kumenya imimerere arimo.

Indi mpamvu ya kabiri igaragaza ko Tony yibeshyaga, ni uko buri gihe umubiri we wabaga ushaka ko akomeza kwinywera nk’uko byari bisanzwe. Allen wavuzwe mu ngingo zabanjirije iyi, yabanje guhakana ko afite ikibazo cyo kunywa inzoga nyinshi. Yarivugiye ati “nahishaga abandi uko inzoga nanywaga zabaga zingana, ngatanga impamvu z’urwitwazo, kandi ngapfobya ikibazo nari mfite cyo kunywa inzoga nyinshi. Ibyo byose nabikoraga ngamije gukomeza kwinywera gusa.” Nubwo abandi babonaga ko Tony na Allen bari barabaswe n’inzoga, buri wese yakomezaga kwibwira ko ari ibisanzwe. Abo bagabo bombi bari bakeneye gufata ingamba kugira ngo birinde kubatwa n’inzoga. Ariko se ni izihe ngamba bari gufata?

Fata ingamba

Abenshi mu bantu bahoze ari abasinzi bafashe ingamba zihuje n’amagambo Yesu yavuze agira ati “niba ijisho ryawe ry’iburyo rikubera igisitaza, rinogore maze urijugunye kure. Kuko icyarushaho kukubera cyiza ari uko watakaza rumwe mu ngingo zawe, aho kugira ngo umubiri wawe wose ujugunywe muri Gehinomu.”—Matayo 5:29.

Birumvikana ko Yesu atigishaga abantu ngo bajye bakata ingingo z’umubiri wabo. Ahubwo yarimo akoresha imvugo y’ikigereranyo, kugira ngo yumvikanishe ko twagombye kuba twiteguye kwirinda ikintu icyo ari cyo cyose gishobora kwangiza imishyikirano dufitanye n’Imana. Ni iby’ukuri ko gushyira mu bikorwa imyanzuro dufata bishobora kutugora cyane. Ariko kandi, iyo myanzuro izaturinda ibitekerezo n’imimerere byatuma tuba abasinzi. Ku bw’ibyo, niba abandi bakweretse ko bahangayikishijwe n’inzoga unywa, fata ingamba kugira ngo wirinde kubatwa na zo.a Niba kandi ibyo bikunaniye, ujye wiyemeza kuzireka burundu. Nubwo ibyo bishobora kukugora cyane, ni byo byoroshye kuruta ko ubuzima bwawe bwahazarira.

Ese nubwo waba utarabaswe n’inzoga, ujya unywa inzoga ukarenza urugero? Niba ari uko bimeze, ni izihe ntambwe watera zikagufasha kudakabya mu gihe unywa inzoga?

Aho wakura ubufasha

1. Jya uhora wizeye ko nusenga kenshi ubikuye ku mutima uzabona imbaraga. Bibiliya iha inama abantu bose bifuza gushimisha Yehova igira iti “binyuze ku masengesho no kwinginga no gushimira, mujye mureka ibyo musaba bimenywe n’Imana, kandi amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose, azarinda ubushobozi bwanyu bwo gutekereza binyuze kuri Kristo Yesu” (Abafilipi 4:6, 7). Ni iki wabwira Imana mu gihe usaba amahoro yo mu mutima?

Jya wicisha bugufi maze wemere ko ufite ikibazo cyo kunywa inzoga nyinshi, kandi wemere ko nta wundi uzakigukemurira. Kubwira Imana uko wifuza gukemura icyo kibazo, bizatuma iguha imigisha mu gihe uzaba wihatira kubigeraho, kandi bizakurinda ibindi bibazo bikomeye wari kuzahura na byo. Bibiliya iravuga iti “uhisha ibicumuro bye ntazagubwa neza, ariko ubyatura akabireka azababarirwa” (Imigani 28:13). Nanone Yesu yavuze ko dushobora gusenga dusaba ko Imana ‘itadutererana mu bitwoshya, ahubwo yadukiza umubi’ (Matayo 6:13). Ariko se, ni gute wakora ibihuje n’amasengesho yawe, kandi se ni gute Imana ishobora kuyasubiza?

2. Bonera imbaraga mu Ijambo ry’Imana. Bibiliya igira iti ‘Ijambo ry’Imana ni rizima, rikagira imbaraga . . . kandi rishobora kumenya ibitekerezo byo mu mutima n’imigambi yawo’ (Abaheburayo 4:12). Abantu benshi bahoze ari abasinzi bafashijwe no gusoma imirongo y’Ibyanditswe buri munsi no kuyitekerezaho. Umwanditsi wa Zaburi watinyaga Imana yaranditse ati “hahirwa umuntu udakurikiza imigambi y’ababi, . . . ahubwo amategeko y’Uwiteka ni yo yishimira, kandi amategeko ye ni yo yibwira ku manywa na nijoro. . . . Icyo azakora cyose kizamubera cyiza.”—Zaburi 1:1-3.

Allen yiganye Bibiliya n’Abahamya ba Yehova, maze bituma abona imbaraga zo kureka ubusinzi. Yaravuze ati “nemera ntashidikanya ko mba narapfuye iyo ntaza gukurikiza amahame ya Bibiliya ngo ndeke inzoga.”

3. Itoze umuco wo kumenya kwifata. Bibiliya igaragaza ko abantu bo mu itorero rya gikristo bahoze ari abasinzi bari baruhagiwe bagacya bejejwe n’“umwuka w’Imana yacu” (1 Abakorinto 6:9-11). Mu buhe buryo? Uburyo bumwe ni uko baretse kunywera gusinda no kurara inkera babikesheje kwitoza umuco wo kumenya kwifata, uwo akaba ari umuco umuntu agira abifashijwemo n’umwuka wera w’Imana. Bibiliya iravuga iti “ntimugasinde divayi irimo ubwiyandarike, ahubwo mukomeze kuzuzwa umwuka” (Abefeso 5:18; Abagalatiya 5:21-23). Yesu Kristo yasezeranyije ko ‘[Data] wo mu ijuru [yari] guha umwuka wera abawumusaba.’ Ku bw’ibyo rero, mujye ‘mukomeza musabe muzahabwa.’—Luka 11:9, 13.

Abantu bifuza gusenga Yehova mu buryo yemera bashobora kwitoza kugira umuco wo kwifata basoma Bibiliya kandi bakayiga, kandi nanone bagasenga kenshi babivanye ku mutima. Ku bw’ibyo, aho kugira ngo ucike intege, emera isezerano riboneka mu Ijambo ry’Imana rigira riti “ubibira umwuka, muri uwo mwuka azasaruramo ubuzima bw’iteka. Bityo rero, ntitukareke gukora ibyiza, kuko mu gihe gikwiriye tuzasarura nitutarambirwa.”—Abagalatiya 6:8, 9.

4. Jya uhitamo incuti nziza. Bibiliya igira iti “ugendana n’abanyabwenge azaba umunyabwenge na we, ariko mugenzi w’abapfu azabihanirwa” (Imigani 13:20). Bwira incuti zawe ko wiyemeje kudategekwa n’inzoga. Icyakora Ijambo ry’Imana rigaragaza ko iyo umuntu aretse ‘gukabya kunywa vino nyinshi, kurara inkera [no] kurushanwa mu kunywa inzoga,’ bamwe mu bahoze ari incuti ze ‘bibatangaza maze bakagenda bamutuka’ (1 Petero 4:3, 4). Iyemeze guca ukubiri n’abantu badaha agaciro umwanzuro wafashe wo kudategekwa n’inzoga.

5. Ishyirireho imipaka ntarengwa. Bibiliya igira iti “mureke kwishushanya n’iyi si, ahubwo muhinduke, muhindure imitekerereze rwose, kugira ngo ubwanyu mwigenzurire mumenye neza ibyo Imana ishaka, byiza, byemewe kandi bitunganye” (Abaroma 12:2). Nushyiraho imipaka utagomba kurenza ushingiye ku mahame aboneka mu Ijambo ry’Imana, aho kwemerera incuti zawe cyangwa “iyi si” kuba ari byo biyigushyiriraho, uzagira imibereho ishimisha Imana. Ariko se wabwirwa n’iki imipaka wakwishyiriraho?

Inzoga izo ari zo zose wanywa zigatuma udashobora gufata imyanzuro myiza kandi zigatuma ubushobozi bwawe bwo gutekereza bugabanuka, ziba ari nyinshi. Ku bw’ibyo, si byiza ko mu gihe uhisemo kunywa inzoga, wishyiriraho intego yo kunywa za nzoga zatuma utamenya niba wasinze cyangwa utasinze. Ntukihagarareho ngo wirengagize ijwi rikurimo rikumenyesha ko warengeje urugero. Ishyirireho imipaka utagomba kurengaho izatuma utarengera, kandi igatuma udatandukira ngo ugwe mu mutego wo kunywa inzoga nyinshi.

6. Itoze guhakana. Bibiliya igira iti “Yego yanyu ijye iba Yego, na Oya yanyu ibe Oya” (Matayo 5:37). Itoze guhakanira umuntu mu kinyabupfura mu gihe aguhatira kunywa inzoga yibwira ko akugirira neza nyamara byakugwa nabi. ‘Amagambo yawe ajye ahora arangwa n’ineza, asize umunyu, kugira ngo umenye uko wasubiza umuntu wese.’—Abakolosayi 4:6.

7. Jya usaba ubufasha. Kora urutonde rw’incuti nyancuti zagufasha mu buryo bw’umwuka kandi zikagufasha gukomera ku cyemezo wafashe cyo kutaganzwa n’inzoga. Bibiliya iravuga iti “ababiri baruta umwe, kuko babona ibihembo byiza by’imirimo yabo, kuko iyo baguye umwe abyutsa mugenzi we” (Umubwiriza 4:9, 10; Yakobo 5:14, 16). Ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gishinzwe kurwanya ubusinzi no kwita ku barwayi babaswe n’inzoga, na cyo gitanga inama igira iti “hari igihe kureka inzoga bishobora kukugora. Ku bw’ibyo, saba incuti n’abavandimwe kugira ngo bagufashe kugera ku ntego wiyemeje.”

8. Komera ku mwanzuro wafashe. Bibiliya iravuga iti “mujye mushyira iryo jambo mu bikorwa, atari ukuryumva gusa, mwishukisha ibitekerezo bidahuje n’ukuri. Ariko ucukumbura mu mategeko atunganye atera umudendezo kandi agakomeza kuyibandaho, uwo azagira ibyishimo nabigenza atyo, kuko azaba ayashyira mu bikorwa, atari ukuyumva gusa akibagirwa.”—Yakobo 1:22, 25.

Icyo wakora kugira ngo ureke kubatwa n’inzoga

Abantu bose banywa inzoga nyinshi, si ko babatwa na zo. Icyakora hari abantu batangira kunywa inzoga nyinshi, cyangwa se bakazinywa kenshi, ku buryo bageraho bakabatwa na zo. Kubera ko mu nzoga haba harimo ibintu bituma umuntu wabaswe na zo adashobora gutegeka umubiri we n’ubwenge bwe, bishobora kuba ngombwa ko kugira ngo ababaswe n’inzoga bace ukubiri na zo, bahabwa ubundi bufasha butari ubwo mu buryo bw’umwuka no kwiyemeza kuyireka. Allen yaravuze ati “igihe narekaga inzoga, numvaga mu mubiri wanjye mbabara bitavugwa. Icyo gihe ni bwo nabonye ko uretse ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka nahabwaga, nari nkeneye no kujya kwa muganga.”

Abantu benshi babaswe n’inzoga baba bakeneye kujya kwa muganga, kugira ngo bashobore kunesha intambara barwana yo kureka kunywa inzoga nyinshi.b Hari nubwo biba ngombwa ko bamwe bajya mu bitaro kugira ngo abaganga babashe guhangana n’ububabare bahura na bwo bitewe no kuzireka, cyangwa se babahe imiti ituma badakomeza kugira icyifuzo kidasanzwe cyo kunywa inzoga. Nanone iyo miti ibafasha gukomeza kwifata kugira ngo batazinywa. Umwana w’Imana wakoraga ibitangaza yaravuze ati “abafite imbaraga si bo bakeneye umuganga, ahubwo abarwayi ni bo bamukeneye.”—Mariko 2:17.

Inyungu zo kumvira ubuyobozi butangwa n’Imana

Inama Bibiliya itanga ku bihereranye n’inzoga, zituruka ku Mana y’ukuri itwifuriza ibyiza, atari muri iki gihe gusa ahubwo no mu gihe kizaza. Ubu hashize imyaka makumyabiri n’ine Allen aretse inzoga. Yaravuze ati “nashimishijwe no kumenya ko nashoboraga guhinduka, ko Yehova yashakaga ko ndeka ibikorwa bibi nakoraga . . . ” Amaze kuvuga ayo magambo, yibutse uko yabagaho icyo gihe, maze ikiniga kiramufata ananirwa kuvuga. Yashuhuje umutima, maze yongeraho ati “. . . natangajwe no kumenya ko Yehova yumva abantu, akabitaho kandi akabafasha.”

Ubwo rero, niba unywa inzoga nyinshi cyangwa ukaba warabaswe na zo, ntiwumve ko warenze ihaniro ku buryo kuzireka bidashoboka. Allen n’abandi bantu benshi bari bameze nkawe, bashoboye kugabanya inzoga banywaga cyangwa baranazireka burundu. Abo bose nta cyo bicuza, kandi nawe ntuzigera wicuza.

Wahitamo kureka kunywa inzoga cyangwa ugahitamo kuzinywa mu rugero, turagutera inkunga yo kumvira inama irangwa n’urukundo itangwa n’Imana igira iti “iyaba gusa witonderaga amategeko yanjye! Icyo gihe amahoro yawe yamera nk’uruzi no gukiranuka kwawe kukamera nk’imiraba y’inyanja.”—Yesaya 48:18, NW.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Ese watangiye kuganzwa n’inzoga?” kari ku ipaji ya 8.

b Hari ibigo n’ibitaro byinshi byita ku bantu babaswe n’inzoga, kandi hari za gahunda zishinzwe gufasha abantu guhangana n’ingaruka zazo. Umunara w’Umurinzi ntuhitiramo abantu uburyo bwo kwivuza. Ku bw’ibyo, buri wese yagombye kwihitiramo uburyo bwo kwivuza abyitondeye, maze akifatira umwanzuro utanyuranyije n’amahame ya Bibiliya.

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 8]

Ese watangiye kuganzwa n’inzoga?

Ibaze uti:

• Ese naba nsigaye nywa inzoga nyinshi kurusha uko byahoze?

• Ese naba nsigaye nywa inzoga incuro nyinshi kurusha mbere?

• Ese naba nsigaye nywa inzoga zikaze?

• Ese naba nywa inzoga kugira ngo ntahangayika, kandi niyibagize ibibazo mfite?

• Ese incuti yanjye cyangwa umwe mu bagize umuryango yaba yarambwiye ko ahangayikishijwe n’inzoga nsigaye nywa?

• Ese kuba nywa inzoga byateje ibibazo mu muryango wanjye, ku kazi cyangwa mu ngendo nkora?

• Ese kumara icyumweru ntasomye ku nzoga byaba bingora?

• Ese iyo abandi bifashe ntibanywe inzoga numva bimbangamiye?

• Ese naba mpisha abandi inzoga nywa uko zingana?

Niba usubiza kimwe muri ibyo bibazo cyangwa byinshi wemeza, wagombye gufata ingamba kugira ngo utaganzwa no kunywa inzoga nyinshi.

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Uko wafata imyanzuro myiza ku bihereranye no kunywa inzoga

Mbere yo kunywa inzoga, ibaze uti:

• Ese birakwiriye ko nywa inzoga, cyangwa nagombye kwifata sinyinywe?

Inama: niba umuntu adashobora kwifata ngo atarenza urugero mu gihe anywa inzoga, yagomye kuzireka.

• Ese nagombye kunywa inzoga zingana iki?

Inama: jya wishyiriraho urugero rw’inzoga utari burenze, mbere y’uko inzoga zigoreka imitekerereze yawe.

• Ni ryari nzajya nywa inzoga?

Inama: ntukazinywe mbere yo gutwara imodoka cyangwa mbere yo gukora imirimo isaba gutekereza. Nanone, ntukazinywe mbere yo gukora imirimo ya gikristo, mu gihe utwite cyangwa mu gihe unywa imiti imwe n’imwe.

• Ese nzajya nywera he?

Inama: jya unywera inzoga ahantu hiyubashye; ntukazinywere ahantu hihishe kugira ngo uhishe abandi izo urimo unywa, kandi ntukazinywere imbere y’abantu badashimishwa no kubona umuntu unywa inzoga.

• Ni nde tuzajya dusangira inzoga?

Inama: ujye uzisangira n’incuti zawe cyangwa abagize umuryango wawe b’inyangamugayo aho kuzisangira na ba kanyota.

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Uko Ijambo ry’Imana ryafashije umuntu wahoze ari umusinzi

Uwitwa Supot wo muri Tayilandi yari yarabaswe n’inzoga. Yabanje kujya anywa inzoga nimugoroba gusa. Nyuma yaho yatangiye kujya azinywa mu gitondo, hanyuma agera ubwo ajya azinywa na saa sita. Akenshi yazinywaga agamije gusinda gusa. Ariko nyuma yaho yaje gutangira kwiga Bibiliya abifashijwemo n’Abahamya ba Yehova. Supot amaze kumenya ko Yehova atemera abasinzi, yaretse kunywa inzoga. Icyakora nyuma y’igihe runaka yongeye kuba umusinzi, kandi byababaje umuryango we cyane.

Icyakora Supot yari agikunda Yehova, kandi yifuzaga kumusenga mu buryo yemera. Incuti za Supot zakomeje kumufasha kandi zitera umuryango we inkunga yo kumarana na we igihe no kutamutererana. Icyo gihe, amagambo adaciye ku ruhande aboneka mu 1 Abakorinto 6:10 avuga ko ‘abasinzi batazaragwa ubwami bw’Imana,’ yafashije Supot kubona ko yakinaga mu bikomeye. Yabonye ko yagombaga gukora uko ashoboye kose kugira ngo areke kuba umusinzi.

Icyo gihe noneho Supot yiyemeje kureka inzoga burundu. Amaherezo, yatsinze ikigeragezo cyo kunywa inzoga nyinshi, abifashijwemo n’imbaraga z’umwuka wera n’ubuyobozi butangwa n’Ijambo ry’Imana, abagize umuryango n’itorero. Igihe yabatizwaga akagaragaza ko yiyeguriye Imana, abagize umuryango we barishimye cyane. Kuva kera Supot yifuzaga kugirana imishyikirano ya bugufi n’Imana, none ubu yabigezeho, kandi akoresha igihe cye afasha abandi kwiga Ijambo ry’Imana.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze