ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 1/2 pp. 11-15
  • Ese wagombye kuruhuka isabato ya buri cyumweru

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese wagombye kuruhuka isabato ya buri cyumweru
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Isabato ni iki?
  • Ese Yesu yaruhukaga Isabato?
  • Ese Abakristo basabwa kuruhuka Isabato?
  • Ese Imana yahinduye amahame yayo?
  • Ese Abakristo bagomba kuziririza Isabato?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Ese wari ubizi?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Baca amahundo ku Isabato
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 1/2 pp. 11-15

Ese wagombye kuruhuka isabato ya buri cyumweru

MU MPERA z’imyaka ya za 80, amatsinda mato y’Abametodisiti yagose umurwa mukuru wa Fiji ari wo Suva. Abagabo, abagore n’abana, bose bari bambaye nk’abagiye gusenga, bashyize za bariyeri muri uwo mugi. Bahagaritse imirimo yose y’ubucuruzi, kandi bahagarika ingendo zo mu kirere n’izo mu mazi. Ni iki cyabibateye? Bashakaga ko igihugu cyabo cyongera kuruhuka Isabato.

Kuva mu mwaka wa 2001, inzu yose y’igorofa igiye kubakwa muri Isirayeli, iba igomba kugira nibura icyuma kimwe kizamura abantu kibavana mu igorofa rimwe kibajyana mu rindi, ku buryo kizajya gihagarara uko kirangije igorofa. Kubera iki? Kugira ngo Abayahudi bakurikiza cyane imihango y’idini ryabo, bakaba baruhuka Isabato kuva ku wa Gatanu nimugoroba kugeza ku wa Gatandatu nimugoroba, batajya bakanda buto z’icyo cyuma, kuko baba bumva ko uwo na wo ari umurimo!

Mu bwami bwa Tonga bwo muri Pasifika y’Amajyepfo, birabujijwe gukora umurimo uwo ari wo wose ku Cyumweru. Ingendo zo mu kirere n’izo mu mazi ntiziba zemewe kuri uwo munsi. Amasezerano ayo ari yo yose asinywe kuri uwo munsi nta gaciro aba afite. Itegekonshinga rya Tonga risaba ko abantu bose babona ko umunsi wo ku Cyumweru “ari uwera,” uko imyizerere yabo yaba iri kose. Kubera iki? Ni ukugira ngo abantu bo mu gihugu cyose baruhuke umunsi w’Isabato.

Nk’uko izo ngero zibigaragaza, abantu benshi bumva ko Imana ibasaba kuruhuka Isabato ya buri cyumweru. Hari n’abageraho bakavuga ko kuruhuka Isabato ari iby’ingenzi cyane, bakumva ko ari ngombwa kugira ngo tuzabone agakiza k’iteka. Hari yewe n’abumva ko itegeko rikomeye kurusha ayandi Imana yaduhaye, ari iryo kuruhuka Isabato. Isabato ni iki? Ese Bibiliya isaba Abakristo kuruhuka uwo munsi?

Isabato ni iki?

Ijambo “Isabato” rikomoka ku ijambo ry’Igiheburayo risobanura “kuruhuka, kurekeraho, guhagarika.” Nubwo inkuru yo mu Itangiriro ivuga ko Yehova yaruhutse imirimo ye y’irema ku munsi wa karindwi, mu gihe cya Mose ni bwo gusa abagize ubwoko bw’Imana bategetswe kuruhuka umunsi w’amasaha 24, cyangwa Isabato (Itangiriro 2:2). Abisirayeli bamaze kuva muri Egiputa mu mwaka wa 1513 Mbere ya Yesu, Yehova yabagaburiye manu mu buryo bw’igitangaza igihe bari mu butayu. Bahawe amabwiriza yo gutoragura manu muri aya magambo ngo “mu minsi itandatu mujye mubiteranya, ariko uwa karindwi ni wo sabato, kuri wo ntibizajya biboneka” (Kuva 16:26). Iyo nkuru ikomeza igira iti “nuko abantu batangira kujya bizihiza isabato ku munsi wa karindwi,” ni ukuvuga kuva ku wa Gatanu nimugoroba izuba rirenze kugera ku wa Gatandatu nimugoroba izuba rirenze.—Kuva 16:30.

Hashize igihe gito ayo mabwiriza atanzwe, Yehova yatanze itegeko rirebana no kuruhuka Isabato, arishyira mu Mategeko Cumi yahaye Mose (Kuva 19:1). Hari aho itegeko rya kane muri ayo mategeko rivuga riti “wibuke kweza umunsi w’isabato. Mu minsi itandatu ujye ukora, abe ari yo ukoreramo imirimo yawe yose, ariko uwa karindwi ni wo sabato y’Uwiteka Imana yawe” (Kuva 20:8-10). Nguko uko kuruhuka Isabato byaje kuba ikintu cy’ingenzi ku Bisirayeli.—Gutegeka kwa Kabiri 5:12.

Ese Yesu yaruhukaga Isabato?

Yesu yaruhukaga Isabato. Bibiliya yerekeza kuri Yesu igira iti “igihe cyagenwe kigeze, Imana yohereje Umwana wayo wabyawe n’umugore kandi atwarwa n’amategeko” (Abagalatiya 4:4). Kubera ko Yesu yari Umwisirayeli, yakurikizaga Amategeko, harimo n’iryo kuruhuka Isabato. Isezerano ry’Amategeko ryavanyweho Yesu amaze gupfa (Abakolosayi 2:13, 14). Kumenya igihe ibyo bintu byagiye bibera, bidufasha gusobanukirwa uko Imana ibona iby’Isabato.—Reba imbonerahamwe iri ku ipaji ya 15.

Ni iby’ukuri ko Yesu yavuze ati “mwitekereza ko naje gukuraho amategeko cyangwa ibyahanuwe. Sinaje kubikuraho, ahubwo naje kubisohoza” (Matayo 5:17). Ariko se ni iki ijambo ‘gusohoza’ risobanura? Reka dufate urugero: bavuga ko umwubatsi yashohoje amasezerano yo kubaka inzu, iyo arangije kuyubaka; ntibabivuga iyo aciye impapuro ziriho ayo masezerano. Icyakora iyo arangije kubaka iyo nzu ku buryo bunogeye nyirayo, ayo masezerano aba ashohojwe, bityo umwubatsi ntabe akigengwa na ya masezerano. Yesu na we, ntiyigeze akuraho Amategeko; ahubwo yayashohoje ayubahiriza mu buryo bwuzuye. Igihe ‘isezerano’ ry’Amategeko ryari rimaze gusohozwa, abagize ubwoko bw’Imana ntibari bakigengwa na ryo.

Ese Abakristo basabwa kuruhuka Isabato?

None se niba Kristo yarashohoje Amategeko, ubwo ni ngombwa ko n’Abakristo baruhuka Isabato ya buri cyumweru? Intumwa Pawulo yahumekewe n’Imana maze asubiza icyo kibazo agira ati “ku bw’ibyo rero, ntihakagire umuntu ubacira urubanza mu byo murya cyangwa ibyo munywa, cyangwa ku birebana n’iminsi mikuru cyangwa kuziririza imboneko z’ukwezi cyangwa isabato, kuko ibyo ari igicucu cy’ibintu bizaza, ariko ukuri kwabyo gufitwe na Kristo.”—Abakolosayi 2:16, 17.

Ayo magambo yahumetswe yumvikanisha ko hari icyahindutse ku birebana n’ibyo Imana isaba abagaragu bayo. Ibyo byatewe n’iki? Byatewe n’uko Abakristo bagengwa n’Amategeko mashya, ari yo ‘mategeko ya Kristo’ (Abagalatiya 6:2). Isezerano rya kera ry’Amategeko ryahawe Abisirayeli binyuze kuri Mose, ryashohojwe binyuze ku rupfu rwa Yesu, bityo ntiryongera gukurikizwa (Abaroma 10:4; Abefeso 2:15). None se itegeko ryo kuruhuka Isabato na ryo ntirigikurikizwa? Yego rwose. Pawulo amaze kuvuga ko “twabohowe ku Mategeko,” yakomeje atanga urugero rwa rimwe mu Mategeko Cumi (Abaroma 7:6, 7). Ku bw’ibyo, Amategeko Cumi harimo n’iry’Isabato, ni amwe mu mategeko atagikurikizwa. Bityo rero, abasenga Yehova ntibagisabwa kuruhuka Isabato.

Reka dufate urugero rudufasha gusobanukirwa ukuntu abantu baretse gusenga Imana bakurikije gahunda y’Abisirayeli, bagakurikiza gahunda ya gikristo. Hari igihe igihugu gihindura itegekonshinga kigenderaho. Iyo iryo tegekonshinga rishya rimaze kujyaho, abantu ntibaba bagisabwa gukurikiza irya kera. Nubwo amwe mu mategeko ari mu itegekonshinga rishya ashobora kuba ameze kimwe n’aboneka mu rya kera, andi yo aba atandukanye na yo. Ku bw’ibyo, umuntu aba agomba kwiga ibikubiye mu itegekonshinga rishya abyitondeye, kugira ngo amenye amategeko agomba gukurikiza. Byongeye kandi, umuturage mwiza aba agomba kumenya igihe itegekonshinga rishya ryatangiye gukurikizwa.

Mu buryo nk’ubwo, Yehova yahaye Abisirayeli amategeko arenga 600, harimo 10 y’ingenzi. Muri ayo mategeko harimo arebana n’umuco, ibitambo, ubuzima no kuruhuka Isabato. Ariko kandi, Yesu yavuze ko Abigishwa be basutsweho umwuka bari kuba bagize “ishyanga” rishya (Matayo 21:43). Kuva mu mwaka wa 33, iryo shyanga ryahawe icyo twakwita itegekonshinga rishya rishingiye ku mategeko abiri y’ibanze, ari yo gukunda Imana no gukunda bagenzi bacu (Matayo 22:36-40). Nubwo mu ‘mategeko ya Kristo’ harimo amabwiriza ameze kimwe n’aboneka mu Mategeko yahawe Abisirayeli, ntitwagombye gutangazwa n’uko amwe mu mategeko atandukanye cyane, naho andi akaba atagikurikizwa. Itegeko ryo kuruhuka Isabato ya buri cyumweru, ni rimwe muri ayo mategeko atagikurikizwa.

Ese Imana yahinduye amahame yayo?

Ese kuba Imana yarasabye abantu kubahiriza amategeko ya Kristo bakareka kubahiriza Amategeko ya Mose, byaba bigaragaza ko yahinduye amahame yayo? Oya. Kimwe n’uko umubyeyi agenda ahindura amategeko ashyiriraho abana be akurikije ikigero bagezemo n’imimerere barimo, Yehova na we agenda agira icyo ahindura ku mategeko aha abagaragu be. Intumwa Pawulo yabisobanuye agira iti “ukwizera kutaraza twarindwaga n’amategeko, dukingiraniwe gutwarwa na yo, dutegereje ukwizera kwagombaga kuzahishurwa. Nguko uko Amategeko yatubereye umuherekeza utuyobora kuri Kristo, kugira ngo tubarweho gukiranuka tubiheshejwe no kwizera. Ariko ubwo kwizera kwamaze kuza, ntitukiyoborwa n’umuherekeza.”—Abagalatiya 3:23-25.

Ibikubiye muri ayo magambo Pawulo yavuze bihuriye he n’Isabato? Reka dufate urugero: iyo umunyeshuri acyiga, ashobora gusabwa kwiga isomo runaka, urugero nko kubaza, ku munsi wihariye buri cyumweru. Ariko kandi, iyo amaze kugera mu kazi, bishobora kuba ngombwa ko akoresha ibyo yize buri munsi aho kubikoresha gusa kuri wa munsi umwe yigagaho. Uko ni na ko igihe Abisirayeli bari bakigengwa n’Amategeko, basabwaga gufata umunsi umwe buri cyumweru kugira ngo baruhuke kandi basenge. Abakristo bo, basabwa gusenga Imana buri munsi, aho kuyisenga umunsi umwe mu cyumweru.

Ariko se ibyo bishatse kuvuga ko gufata umunsi umwe mu cyumweru ukawuharira kuruhuka no gusenga ari bibi? Oya. Ijambo ry’Imana rigaragaza ko uwo ari umwanzuro w’umuntu ku giti cye, rigira iti “usanga umuntu umwe yubahiriza umunsi umwe kurusha indi, naho undi agasanga iminsi yose ari kimwe. Buri muntu agomba gukurikiza icyo umutima we umwemeza” (Abaroma 14:5, Inkuru Nziza ku Muntu Wese). Nubwo umuntu ashobora gufata umunsi umwe akawurutisha iyindi, Bibiliya igaragaza neza ko Imana ititeze ko Abakristo baruhuka Isabato ya buri cyumweru.

[Amagambo yatsindagirijwe ya 12]

“Mu minsi itandatu mujye mubiteranya, ariko uwa karindwi ni wo sabato, kuri wo ntibizajya biboneka.”—KUVA 16:26

[Amagambo yatsindagirijwe ya 14]

“Amategeko yatubereye umuherekeza utuyobora kuri Kristo, kugira ngo tubarweho gukiranuka tubiheshejwe no kwizera. Ariko ubwo kwizera kwamaze kuza, ntitukiyoborwa n’umuherekeza.”—ABAGALATIYA 3:24, 25

[Agasanduku/​Imbonerahamwe yo ku ipaji ya 13]

Umurongo mpuzamahanga w’Amatariki n’Isabato

Umurongo Mpuzamahanga w’Amatariki, uteza ikibazo gikomeye abantu bumva ko bagomba kuruhukira Isabato ya buri cyumweru ku munsi umwe ku isi hose. Uwo ni umurongo abahanga bahimbye uca mu Nyanja ya Pasifika ku murongo muganda wa 180. Ibihugu biri mu burengerazuba bw’uwo murongo, biba biri imbere ho umunsi umwe ugereranyije n’ibihugu biri mu burasirazuba bwawo.

Urugero, iyo muri Fiji no muri Tonga ari ku Cyumweru, mu birwa bya Samowa na Niue aba ari ku wa Gatandatu. Ubwo rero, iyo umuntu wo muri Fiji aruhutse Isabato ku wa Gatandatu, bagenzi be bahuje idini bo muri Samowa, ku birometero 1.145 uvuye aho, baba bakora kubera ko ho aba ari ku wa Gatanu.

Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi bo muri Tonga baruhuka Isabato ku Cyumweru, bakavuga ko iyo babigenje batyo, bayiruhukira rimwe na bagenzi babo bo muri Samowa bari mu birometero birengaho gato 850. Ariko kandi, icyo gihe Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi bo muri Fiji ku birometero bitageze kuri 800, bo ntibaba baruhuka kubera ko aba ari ku Cyumweru kandi bakaba bubahiriza Isabato ku wa Gatandatu!

[Imbonerahamwe]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu igazeti)

\

\

\

\ SAMOWA

\

— ― ― ― ― ― ― ―

FIJI \

Ku Cyumweru \ Ku wa Gatandatu

\

\

TONGA \

\

\

\

Imbonerahamwe yo ku ipaji ya 15]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)

Ibintu twagombye kuzirikana ku birebana n’Isabato:

Nubwo umurongo runaka wo muri Bibiliya ushobora kugaragaza ko kuruhuka Isabato ya buri cyumweru ari ngombwa, twagomye kubanza kumenya neza igihe amagambo yo muri uwo murongo yavugiwe.

ADAMU YAREMWE MU MWAKA WA 4026 MBERE Y’IGIHE CYA MOSE

MBERE YA YESU Itegeko rirebana n’Isabato ryatanzwe

mu gihe cya Mose ubwo ishyanga rya

Isirayeli ryari rimaze kuvuka.

—Gutegeka kwa Kabiri 5:1-3,

12-14.

ABISIRAYELI BAHAWE AMATEGEKO AMATEGEKO IMANA YAHAYE ABISIRAYELI

MU MWAKA WA 1513 MBERE YA YESU Itegeko rirebana n’Isabato ntiryahawe

andi mahanga (Zaburi 147:19, 20).

Ryari “ikimenyetso” hagati ya Yehova

n’Abisirayeli.—Kuva 31:16, 17.

Isabato ya buri cyumweru

yari imwe mu masabato menshi

Abisirayeli bari barategetswe

kubahiriza.—Abalewi 16:29-31; 23:4-8; 25:4, 11;

Kubara 8:26.

MU MWAKA WA 33 ITEGEKO RYA KRISTO

AMATEGEKO YAHAWE ABISIRAYELI Mu mwaka wa 49, ubwo intumwa

NTIYONGEYE GUKURIKIZWA n’abasaza bari i Yerusalemu bafataga

umwanzuro ku birebana n’ibyo Imana

yasabaga Abakristo, ntibigeze bavuga

ko Abakristo bagomba kuruhuka Isabato

ya buri cyumweru.—Ibyakozwe 15:28, 29.

Intumwa Pawulo yari ahangayikishijwe

n’Abakristo batsimbararaga bashaka

gukomeza kubahiriza iminsi

yihariye.—Abagalatiya 4:9-11.

2010 C.E.

[Ifoto yo ku ipaji ya 11]

Ibinyamakuru byanditse ku nkuru yavugaga ibirebana na bariyeri 70 zashinzwe n’amatsinda y’Abametodisiti yasabaga Fiji gusubizaho itegeko ryo kuruhuka Isabato

[Aho ifoto yavuye]

Courtesy of the Fiji Times

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze