Bibiliya ihindura imibereho y’abantu
NI IKI cyatumye umuntu wahoze ari Umurasita yiyogoshesha imisatsi y’Abarasita, kandi akareka kugirira abazungu urwikekwe? Ni iki cyatumye umusore w’umunyarugomo wakoreraga abacuruzi b’ibiyobyabwenge ahindura imibereho ye? Reka dusuzume uko abo bantu babyivugira.
“Nanesheje urwikekwe.”—HAFENI NGHAMA
IMYAKA: 34
IGIHUGU: ZAMBIYA
IMIBEREHO YANJYE MBERE Y’UKO MENYA UKURI: NARI UMURASITA
IBYAMBAYEHO: Navukiye mu nkambi y’impunzi yo muri Zambiya. Mama yari yaravuye muri Namibiya ahunze intambara yahaberaga, maze yifatanya n’ishyaka ryo muri Namibiya riharanira guhuza abantu bo mu majyepfo y’uburengerazuba bw’Afurika (SWAPO). Iryo shyaka ryarwanyaga ubutegetsi bwo muri Afurika y’Epfo bwategekaga Namibiya icyo gihe.
Narinze ngira imyaka 15 mba mu nkambi zitandukanye z’impunzi. Urubyiruko rwabaga mu nkambi za rya shyaka rya SWAPO, rwigishijwe ko rwagombaga gufata iya mbere mu guharanira kwibohora. Twahawe imyitozo ya gipolitiki, kandi twigishwa kwanga abazungu.
Igihe nari mfite imyaka 11, nashatse kuba Umukristo mu idini ryari mu nkambi ryahuzaga Abagatolika, Abaluteriyani, Abangilikani n’andi madini. Umupasiteri nabibwiye yanciye intege. Kuva ubwo sinongeye kwemera Imana. Icyakora urukundo nakundaga umuzika w’Abarasita n’icyifuzo nari mfite cyo kuvanaho bimwe mu bikorwa by’akarengane abirabura bo muri Afurika bakorerwaga, byatumye mba Umurasita igihe nari mfite imyaka 15. Imisatsi yanjye nayihinduye nk’iy’Abarasita, ntangira kunywa ikiyobyabwenge cya marijuana, ndeka kurya inyama maze mparanira kubohora abirabura. Icyakora sinigeze mpinduka ngo ndeke imibereho yanjye y’akahebwe, cyangwa ngo ndeke kureba filimi z’urugomo. Uretse n’ibyo, nakomeje gukoresha imvugo idakwiriye.
UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE: Mu mwaka wa 1995 ubwo nari mfite imyaka 20, natangiye gutekereza nitonze uko nazakoresha ubuzima bwanjye. Icyo gihe nasomaga ibitabo byose by’Abarasita nashoboraga kubona. Bimwe muri ibyo bitabo byavugaga ibintu byo muri Bibiliya, ariko iyo nabisomaga sinabisobanukirwaga. Ku bw’ibyo, niyemeje gusoma Bibiliya.
Nyuma yaho, Umurasita w’incuti yanjye yampaye agatabo k’imfashanyigisho ya Bibiliya, kanditswe n’Abahamya ba Yehova. Niyigishije ako gatabo nifashishije Bibiliya. Nyuma yaho, nahuye n’Abahamya ba Yehova, maze bakomeza kunyigisha Bibiliya.
Kureka itabi n’ubusinzi ntibyanyoroheye (2 Abakorinto 7:1). Nagize ibyo mpindura maze ndacya nsa neza mu maso, nkuraho ya misatsi y’Abarasita, ndeka kureba porunogarafiya na za filimi z’urugomo, kandi ndeka gukoresha imvugo idakwiriye (Abefeso 5:3, 4). Amaherezo naretse n’urwikekwe nagiriraga abazungu (Ibyakozwe 10:34, 35). Kugira ngo ndeke ibyo byose, byansabye kureka umuzika watezaga imbere ivangura ry’amoko, kandi mpagarika ubucuti nari mfitanye n’abantu bashoboraga gutuma nongera kugira imibereho nari mfite mbere.
Igihe nari maze gukora ibyo byose, nagiye gushaka Inzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova, maze mbasaba kwifatanya na bo. Bahise batangira kunyigisha Bibiliya. Igihe nafataga umwanzuro wo kubatizwa nkaba Umuhamya wa Yehova, umuryango wanjye ntiwabyishimiye. Mama yansabye kujya mu idini iryo ari ryo ryose ry’“Abakristo,” uretse Abahamya ba Yehova. Umwe muri bene wacu, wari umutegetsi ukomeye muri guverinoma, yahoraga antonganya kubera umwanzuro nafashe wo kuba Umuhamya.
Icyakora kumenya uko Yesu yafataga abantu no gushyira mu bikorwa inama ze byamfashije kwihanganira abantu bantotezaga n’abankobaga. Ubwo nari maze kugereranya ibyo Abahamya bigisha n’ibyo Bibiliya yigisha, nemeye ntashidikanya ko nari nabonye idini ry’ukuri. Urugero, nasanze bakurikiza itegeko rya Bibiliya ryo kubwiriza (Matayo 28:19, 20; Ibyakozwe 15:14). Uretse n’ibyo, nasanze bativanga muri politiki.—Zaburi 146:3, 4; Yohana 15:17, 18.
UKO BYANGIRIYE AKAMARO: Kwitoza gukurikiza amahame ya Bibiliya byamfashije muri byinshi. Urugero, kureka marijuana byatumye nzigama amadolari abarirwa mu magana buri kwezi. Ubu sinkirotaguzwa; nsigaye ntekereza neza, kandi mfite ubuzima bwiza.
Ubu noneho ubuzima bwanjye bufite intego, icyo akaba ari cyo kintu nifuzaga kuva nkiri muto. Icy’ingenzi kuruta ibindi, ni uko nashoboye kwegera Imana.—Yakobo 4:8.
“Nitoje kutarakazwa n’ubusa.”—MARTINO PEDRETTI
IMYAKA: 43
IGIHUGU: OSITARALIYA
IMIBEREHO YANJYE MBERE Y’UKO MENYA UKURI: NACURUZAGA IBIYOBYABWENGE
IBYAMBAYEHO: Nkiri muto, iwacu bahoraga bimuka. Nabaye mu migi mito, mba mu mugi munini kandi mara igihe gito mba kuri misiyoni yo mu cyaro yita ku basangwabutaka. Njya nibuka ibihe byiza namaranye na babyara banjye na ba marume turoba kandi tugahiga.
Papa yakinaga umukino w’iteramakofe kandi yatangiye kunyigisha kurwana kuva nkiri muto. Natangiye kuba umunyarugomo. Igihe nari maze kuba ingimbi, namaraga igihe kinini mu tubari. Jye n’incuti zanjye twiyenzaga ku bantu kugira ngo turwane na bo. Twakoreshaga ibyuma n’inkoni bakubitisha umupira mu mukino witwa baseball, maze tukarwana n’abantu 20 cyangwa barenga.
Kugira ngo mbone amafaranga, nacuruzaga ibiyobyabwenge n’ibicuruzwa byabaga byibwe n’abakozi bo ku cyambu. Nanone nishyurizaga abacuruzi b’ibiyobyabwenge amafaranga babaga batarishyurwa, ngashyira iterabwoba ku bantu babaga babarimo amafaranga nkoresheje imbunda na pisitoli. Nari mfite intego yo kuba umwicanyi. Nakundaga kuvuga nti “nutanyica ndakwica!”
UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE: Nkiri muto numvaga abantu bavuga iby’Abahamya ba Yehova. Ndibuka ko ndi hafi kugira imyaka 20, nabajije mama niba yari azi aho baba. Nyuma y’iminsi ibiri, Dixon yakomanze ku rugi. Tumaze umwanya muto tuganira, yantumiye mu materaniro y’Abahamya ba Yehova. Nagiye muri ayo materaniro, kandi ubu maze imyaka irenga 20 ntayasiba. Abahamya ba Yehova bashoboye kunsubiza ibibazo byose nabaga mfite, bakoresheje Bibiliya.
Nashimishijwe no kumenya ko Yehova yita ku bantu bose, harimo n’abatamwubaha (2 Petero 3:9). Nabonye ko ari Data wuje urukundo wari kunyitaho no mu gihe nta wundi washoboraga kubikora. Nanone nahumurijwe no kumenya ko yari kumbabarira ibyaha byanjye mu gihe nari guhindura imibereho yanjye. Imirongo yo muri Bibiliya iboneka mu Befeso 4:22-24, yangizeho ingaruka zikomeye. Iyo mirongo yanteye inkunga yo ‘kwiyambura kamere ya kera, nkambara kamere nshya yaremwe mu buryo buhuje n’uko Imana ishaka.’
Guhindura imibereho yanjye byantwaye igihe. Nashoboraga kumara iminsi yose y’imibyizi ntanyweye ibiyobyabwenge, ariko nagera mu mpera z’icyumweru, ubwo nabaga ndi kumwe n’incuti zanjye, ngahita mbinywa. Nabonye ko kureka ingeso mbi nari mfite ntaciye ukubiri n’abantu twari dufitanye ubucuti bitashobokaga. Ku bw’ibyo, nafashe umwanzuro wo kwimuka nkajya kuba mu yindi leta ya Ositaraliya. Zimwe mu ncuti zanjye zansabye kumperekeza, maze ndazemerera. Muri urwo rugendo, batangiye kunywa marijuana, kandi nanjye barampereza ngo nsomeho. Nababwiye ko ibyo nari mbisezeyeho, maze dutandukanira ku mupaka. Nyuma naje kumenya ko za ncuti zanjye zibye banki zikoresheje imbunda.
UKO BYANGIRIYE AKAMARO: Igihe nari maze guca ukubiri n’izo ncuti mbi, guhindura imibereho yanjye byaranyoroheye. Mu mwaka wa 1989 narabatijwe, maze mba Umuhamya wa Yehova. Ubwo nari maze kubatizwa, mushiki wanjye, mama ndetse na data bifatanyije nanjye mu gukorera Yehova.
Ubu maze imyaka 17 nshatse, kandi mfite abana batatu beza cyane. Nitoje kutarakazwa n’ubusa, ndetse no mu gihe nshotowe. Nanone, nitoje gukunda abantu bo ‘mu miryango yose n’amoko yose n’indimi zose’ (Ibyahishuwe 7:9). Niboneye ko ibyo Yesu yavuze ari ukuri. Yaravuze ati “niba muguma mu ijambo ryanjye, muri abigishwa banjye nyakuri, kandi muzamenya ukuri, kandi ukuri ni ko kuzababatura.”—Yohana 8:31, 32.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 19]
Kugira ngo ndeke ibyo byose, byansabye kureka umuzika watezaga imbere ivangura ry’amoko
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 20]
Jye n’incuti zanje twiyenzaga ku bantu kugira ngo turwane na bo. Twakoreshaga ibyuma n’inkoni bakubitisha umupira mu mukino witwa baseball, maze tukarwana n’abantu 20 cyangwa barenga