ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 15/2 pp. 24-28
  • Muhawe ikaze mu nzira y’ubuzima nziza kuruta izindi!

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Muhawe ikaze mu nzira y’ubuzima nziza kuruta izindi!
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Kuki ugomba kubatizwa?
  • Twungukirwa no kuba mu muryango w’abavandimwe badukunda
  • Tubonera umutekano “mu rwihisho”
  • Tujye duha agaciro paradizo yacu yo mu buryo bw’umwuka
  • Jya ukomeza kwigana Yesu
  • Ntukareke inzira y’ubuzima nziza kuruta izindi!
  • Ese witeguye kubatizwa?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2020
  • Ishyirireho Intego yo Gukorera Imana Iteka Ryose
    Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka
  • Umubatizo n’imishyikirano ufitanye n’Imana
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
  • Uko umuntu yakuzuza ibisabwa kugira ngo abatizwe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 15/2 pp. 24-28

Muhawe ikaze mu nzira y’ubuzima nziza kuruta izindi!

“Niba turiho cyangwa niba dupfa, turi aba Yehova.”—ROM 14:8.

1. Yesu yigishije iki ku bihereranye n’uburyo bwiza kuruta ubundi bwo kubaho?

YEHOVA yifuza ko twabaho mu buryo bwiza kurusha ubundi. Abantu bashobora kubaho mu buryo butandukanye, ariko hari uburyo bumwe bwiza cyane bwo kubaho buruta ubundi. Nta kintu cyiza twakoresha ubuzima bwacu cyaruta kubaho mu buryo buhuje n’Ijambo ry’Imana no kwigana Umwana wayo Yesu Kristo. Yesu yigishije abigishwa be gusenga Imana mu mwuka no mu kuri, kandi abaha inshingano yo guhindura abantu abigishwa (Mat 28:19, 20; Yoh 4:24). Iyo dukurikije amabwiriza Yesu aduha mu mibereho yacu, dushimisha Yehova maze akaduha imigisha.

2. Ni gute abantu benshi bitabiriye ubutumwa bw’Ubwami mu kinyejana cya mbere, kandi se kuba bari muri “iyo Nzira” byasobanuraga iki?

2 Iyo ‘abiteguye kwemera ukuri kuyobora ku buzima bw’iteka’ bizeye kandi bakabatizwa, tuba dufite impamvu zumvikana zo kubabwira tuti “muhawe ikaze mu nzira y’ubuzima nziza kuruta izindi” (Ibyak 13:48)! Mu kinyejana cya mbere, abantu babarirwa mu bihumbi bari baturutse mu bihugu bitandukanye bemeye ukuri, kandi bagaragariza mu ruhame ko biyeguriye Imana babatizwa (Ibyak 2:41). Abo bigishwa bo mu kinyejana cya mbere bari muri “iyo Nzira” (Ibyak 9:2; 19:23). Iyo mvugo yari ikwiriye kubera ko abahindukaga abigishwa ba Kristo babagaho mu buryo buhuje n’uko bizeraga Yesu Kristo, kandi bakigana urugero rwe.—1 Pet 2:21.

3. Ni iyihe mpamvu ituma abagaragu ba Yehova babatizwa, kandi se abantu babatijwe mu myaka icumi ishize ni bangahe?

3 Muri iyi minsi y’imperuka, umurimo wo guhindura abantu abigishwa urihuta cyane, kandi ubu ukorerwa mu bihugu bisaga 230. Mu myaka icumi ishize, abantu basaga 2.700.000 bafashe icyemezo cyo gukorera Yehova kandi bagaragaza ko bamwiyeguriye babatizwa. Ni ukuvuga ko buri cyumweru habatizwa abantu basaga 5.000! Kugira ngo umuntu yiyemeze kubatizwa, biterwa n’uko aba akunda Imana, afite ubumenyi ku Byanditswe kandi yizera icyo Ibyanditswe bivuga. Umubatizo ni intambwe y’ingenzi mu buzima bwacu, kubera ko utuma dutangira kugirana na Yehova imishyikirano ya bugufi. Nanone ni ikimenyetso kigaragaza ko twizera ko azadufasha gukomeza kumukorera turi abizerwa, nk’uko yafashije abagaragu be bo mu gihe cya kera kugendera mu nzira ze.—Yes 30:21.

Kuki ugomba kubatizwa?

4, 5. Vuga imwe mu migisha n’inyungu uzagira bitewe no kubatizwa.

4 Birashoboka ko wamaze kugira ubumenyi ku Mana, ukagira ibyo uhindura mu mibereho yawe, none ubu ukaba uri umubwiriza utarabatizwa. Ayo majyambere wagize ni ayo gushimirwa. Ariko se waba wariyeguriye Imana mu isengesho, kandi ukaba wifuza kubatizwa? Kuva watangira kwiga Bibiliya, birashoboka ko uzi neza ko imibereho yawe yagombye kuba ishingiye ku gushimisha Yehova, aho kubaho ushaka kwinezeza gusa cyangwa gushaka ubutunzi. (Soma muri Zaburi ya 148:11-13; Luka 12:15.) None se ni iyihe migisha ndetse n’inyungu bizanwa no kubatizwa?

5 Numara kuba Umukristo wabatijwe, uzagira intego nziza cyane mu buzima. Uzagira ibyishimo kubera ko uzaba ukora ibyo Imana ishaka (Rom 12:1, 2). Umwuka wera wa Yehova uzatuma wera imbuto z’umwuka, urugero nk’amahoro no kwizera (Gal 5:22, 23). Imana izajya isubiza amasengesho yawe, kandi iguhe imigisha ku bw’imihati ushyiraho kugira ngo imibereho yawe iyoborwe n’Ijambo ryayo. Umurimo wo kubwiriza uzagushimisha, kandi kubaho mu buryo Imana yemera bizakomeza ibyiringiro byawe byo kubaho iteka. Uretse n’ibyo, kwiyegurira Imana ukabatizwa, bizagaragaza ko wifuza by’ukuri kuba Umuhamya wa Yehova.—Yes 43:10-12.

6. Umubatizo wacu ugaragaza iki?

6 Iyo twiyeguriye Imana tukabatizwa, tuba tugaragaje ko turi aba Yehova. Intumwa Pawulo yaranditse ati “mu by’ukuri, nta n’umwe muri twe ubaho ku bwe gusa, kandi nta n’umwe upfa ku bwe gusa; kuko niba turiho turiho ku bwa Yehova, kandi niba dupfa dupfa ku bwa Yehova. Ku bw’ibyo rero, niba turiho cyangwa niba dupfa, turi aba Yehova” (Rom 14:7, 8). Imana yagaragaje ko iduha agaciro, iduha uburenganzira bwo kwihitiramo. Iyo twiyemeje gukurikira iyo nzira y’ubuzima tubitewe no gukunda Imana, dushimisha umutima wayo (Imig 27:11). Iyo tubatijwe tuba tugaragaje ko twiyeguriye Imana kandi ko Yehova ari we Muyobozi wacu. Tuba tugaragaje ko twahisemo kujya mu ruhande rwe mu kibazo gihereranye n’ubutegetsi bw’ikirenga (Ibyak 5:29, 32). Yehova na we aba ari mu ruhande rwacu. (Soma muri Zaburi ya 118:6.) Nanone umubatizo utwugururira irembo rituma tubona indi migisha myinshi yo mu buryo bw’umwuka, haba muri iki gihe ndetse no mu gihe kizaza.

Twungukirwa no kuba mu muryango w’abavandimwe badukunda

7-9. (a) Ni iki Yesu yijeje abantu basize ibintu byabo byose bakamukurikira? (b) Amasezerano ya Yesu ari muri Mariko 10:29, 30, asohozwa ate muri iki gihe?

7 Intumwa Petero yabwiye Yesu ati “dore twebwe twasize byose turagukurikira; none se bizatugendekera bite” (Mat 19:27)? Petero yashakaga kumenya uko we n’abandi bigishwa ba Yesu byari kuzabagendekera. Kugira ngo bashobore gukora umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami, byabasabye kwigomwa ibintu by’agaciro kenshi (Mat 4:18-22). Ni iki Yesu yabijeje?

8 Dukurikije uko Mariko yavuze iyo nkuru, Yesu yagaragaje ko abigishwa be bari kuba mu muryango w’abavandimwe bo mu buryo bw’umwuka. Yaravuze ati “nta muntu wasize inzu cyangwa abavandimwe cyangwa bashiki be cyangwa nyina cyangwa se cyangwa abana cyangwa imirima ku bwanjye no ku bw’ubutumwa bwiza, utazabona ibibikubye incuro ijana muri iki gihe, yaba amazu, abavandimwe, bashiki be, ba nyina, abana n’imirima, hamwe n’ibitotezo, kandi akazahabwa ubuzima bw’iteka mu isi izaza” (Mar 10:29, 30). Abakristo bo mu kinyejana cya mbere, urugero nka Lidiya, Akwila, Purisikila na Gayo, ni bamwe mu batanze ‘amazu’ yabo kandi babera bagenzi babo bahuje ukwizera ‘abavandimwe, bashiki babo [na] ba nyina’ nk’uko Yesu yari yarabisezeranyije.—Ibyak 16:14, 15; 18:2-4; 3 Yoh 1, 5-8.

9 Muri iki gihe, ibyo Yesu yavuze birimo birasohora mu rugero rwagutse. “Imirima” abigishwa be basiga yerekeza ku mibereho abenshi mu bakozi b’igihe cyose bareka babyishimiye, kugira ngo bateze imbere inyungu z’Ubwami mu bihugu bitandukanye. Muri bo harimo abamisiyonari, abagize umuryango wa Beteli, abubatsi mpuzamahanga n’abandi. Abavandimwe na bashiki bacu benshi basize ingo zabo kugira ngo boroshye ubuzima. Kumva inkuru zivuga ukuntu Yehova yagiye abitaho n’ukuntu umurimo bamukorera ubatera ibyishimo, biradushimisha (Ibyak 20:35). Byongeye kandi, kuba abagaragu ba Yehova bose babatijwe bagize umuryango w’Abakristo ku isi hose, bituma babona imigisha izanwa no ‘gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo.’—Mat 6:33.

Tubonera umutekano “mu rwihisho”

10, 11. ‘Urwihisho rw’Ishoborabyose’ ni iki, kandi se twarugeramo dute?

10 Kwiyegurira Imana no kubatizwa bituma tugira undi mugisha ukungahaye, ari wo wo kuba “mu rwihisho rw’Isumbabyose.” (Soma muri Zaburi ya 91:1.) Aho ni ahantu ho mu buryo bw’ikigereranyo heza kandi harangwa n’umutekano, ahantu haturinda ibintu byatwangiza mu buryo bw’umwuka. Aho hantu ni ‘urwihisho’ kuko abantu batizera kandi batazi Imana badashobora kuhamenya. Iyo tubayeho mu buryo bugaragaza ko twiyeguriye Imana kandi tukiringira Yehova tubikuye ku mutima, ni nk’aho tuba tumubwira tuti “uri ubuhungiro bwanjye n’igihome kinkingira, Imana yanjye niringira” (Zab 91:2). Yehova Imana atubera ahantu h’ubuhungiro (Zab 91:9). Ese hari ahandi hantu wakwifuza kuba hatari aho?

11 Nanone kandi, kugira ngo tube “mu rwihisho” rwa Yehova, tugomba kuba dufitanye na we imishyikirano yihariye. Ibyo bitangirana no kumwiyegurira no kubatizwa. Hanyuma, turushaho kugirana imishyikirano ya bugufi n’Imana binyuriye mu kwiga Bibiliya, mu isengesho rivuye ku mutima no mu kumwubaha cyane (Yak 4:8). Nta muntu wigeze agirana imishyikirano ya bugufi na Yehova kurusha Yesu, kubera ko atigeze na rimwe areka kwiringira Umuremyi (Yoh 8:29). Ku bw’ibyo, nimucyo twe kuzigera dushidikanya ku bushobozi n’ubushake Yehova afite bwo kudufasha kubaho mu buryo buhuje n’umuhigo wacu wo kumwiyegurira (Umubw 5:3). Ibintu byo mu buryo bw’umwuka Imana iteganyiriza ubwoko bwayo, ni ikimenyetso kidashidikanywaho cy’uko idukunda rwose, kandi ko yifuza ko tugira icyo tugeraho mu byo tuyikorera.

Tujye duha agaciro paradizo yacu yo mu buryo bw’umwuka

12, 13. (a) Paradizo yo mu buryo bw’umwuka ni iki? (b) Twafasha dute abakiri bashya?

12 Kwiyegurira Imana no kubatizwa nanone bituma twemererwa kuba muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka ishimishije cyane. Ni imimerere yihariye yo mu buryo bw’umwuka, aho Abakristo bagenzi bacu baba babanye amahoro na Yehova na bagenzi babo (Zab 29:11; Yes 54:13). Nta kintu cyo muri iyi si cyagereranywa na paradizo yo mu buryo bw’umwuka turimo. Ibyo bigaragara cyane cyane mu gihe cy’amakoraniro mpuzamahanga, aho usanga abavandimwe na bashiki bacu bo mu bihugu bitandukanye, bavuga indimi zitandukanye kandi badahuje ubwoko, bateraniye hamwe mu mahoro kandi bunze ubumwe. Nanone kandi, usanga bagaragarizanya urukundo rwa kivandimwe.

13 Paradizo turimo yo mu buryo bw’umwuka itandukanye cyane n’imimerere ibabaje iri muri iyi si. (Soma muri Yesaya 65:13, 14.) Duterwa ishema no kuba tugira uruhare mu gutumirira abandi kwinjira muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka, binyuriye mu murimo dukora wo kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami. Nanone kandi, tubonera imigisha mu gufasha abantu bamaze igihe gito bifatanya n’itorero, maze bakungukirwa n’imyitozo bahabwa ibafasha mu murimo wo kubwiriza. Abasaza bashobora kuduha inshingano ishimishije yo gufasha bamwe mu bakiri bashya, nk’uko Akwila na Purisikila ‘basobanuriye [Apolo] inzira y’Imana, kugira ngo ayimenye neza kurushaho.’—Ibyak 18:24-26.

Jya ukomeza kwigana Yesu

14, 15. Ni izihe mpamvu zumvikana zidutera gukomeza kwigana Yesu?

14 Dufite impamvu zumvikana zituma dukomeza kwigana Yesu. Igihe Yesu yari ataraza ku isi, yamaze imyaka itabarika akorana na Se (Imig 8:22, 30). Yari azi ko uburyo bwiza kuruta ubundi bwo kubaho ari ugukorera Imana no guhamya ukuri (Yoh 18:37). Yesu yari asobanukiwe neza ko ubundi buryo bwo kubaho bushingiye ku bwikunde, kandi bukaba bugaragaza ko umuntu atareba kure. Yari azi ko yari kuzagerwaho n’ibigeragezo bikomeye kandi akicwa (Mat 20:18, 19; Heb 4:15). Kubera ko yatubereye icyitegererezo, yatwigishije uko twakomeza kuba inyangamugayo.

15 Nyuma gato y’uko Yesu abatizwa, Satani yaramugerageje kugira ngo areke inzira nziza kuruta izindi, ariko nta cyo yagezeho (Mat 4:1-11). Ibyo bitwigisha ko icyo Satani yadukorera cyose, dushobora gukomeza kuba indahemuka. Akunze kwibasira abari hafi kubatizwa, hamwe n’abamaze igihe gito babatijwe (1 Pet 5:8). Ibitotezo bishobora guturuka mu bagize umuryango wacu bazi nabi Abahamya ba Yehova, bakabikora bibwira ko batugirira neza. Ariko kandi, ibyo bigeragezo bituma tubona uburyo bwo kugaragaza imico myiza ya gikristo, urugero nko kubaha no kugira amakenga, byaba mu gihe dusubiza ibibazo cyangwa tubwiriza (1 Pet 3:15). Bityo, ibitubaho bishobora kugirira akamaro abadutega amatwi.—1 Tim 4:16.

Ntukareke inzira y’ubuzima nziza kuruta izindi!

16, 17. (a) Ni ibihe bintu bitatu by’ingenzi mu mibereho yacu, biboneka mu Gutegeka 30:19, 20? (b) Ni gute Yesu, Yohana na Pawulo bashyigikiye ibyo Mose yanditse?

16 Imyaka 1.500 mbere y’uko Yesu aza ku isi, Mose yateye Abisirayeli inkunga yo guhitamo inzira y’ubuzima nziza kuruta izindi zose yariho muri icyo gihe. Yarababwiye ati ‘uyu munsi ntanze ijuru n’isi ho abahamya bazabashinja, yuko ngushyize imbere ubugingo n’urupfu, n’umugisha n’umuvumo. Nuko uhitemo ubugingo, ubone kubaho wowe n’urubyaro rwawe, ukunda Uwiteka Imana yawe uyumvira, [kandi] uyifatanyaho akaramata’ (Guteg 30:19, 20). Abisirayeli bahemukiye Imana, ariko ibintu bitatu by’ingenzi Mose yavuze basabwaga gukora byo ntibyahindutse. Yesu n’abandi bongeye kubigarukaho.

17 Icya mbere, ‘tugomba gukunda Yehova Imana yacu.’ Tugaragaza ko dukunda Imana dukora ibihuje n’inzira zayo zikiranuka (Mat 22:37). Icya kabiri, ‘tugomba kumvira Yehova’ twiga Ijambo rye kandi tukubaha amategeko ye (1 Yoh 5:3). Ibyo bidusaba kujya mu materaniro buri gihe, aho twigira Bibiliya (Heb 10:23-25). Icya gatatu, ‘tugomba kwifatanya akaramata kuri Yehova.’ Uko ibyo twahangana na byo byaba biri kose, nimucyo buri gihe tujye twizera Imana kandi dukurikire Umwana wayo.—2 Kor 4:16-18.

18. (a) Mu mwaka wa 1914, Umunara w’Umurinzi wasobanuye ute ukuri? (b) Kuba muri iki gihe dufite umucyo w’ukuri byagombye gutuma twiyumva dute?

18 Mbega ukuntu kubaho mu buryo buhuje n’ukuri ko muri Bibiliya bihesha imigisha! Dore amagambo y’ingenzi yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo mu mwaka wa 1914: “ese ntituri ubwoko bwahawe umugisha kandi bwishimye? Ese Imana yacu si iyizerwa? Niba hari umuntu ufite icyo azi kuyirusha, niyigeragereze. Niba hari umwe muri mwe wabonye ikintu cyiza kurushaho, twizeye ko azakitubwira. Tuzi ko nta kintu cyiza cyaruta ibyo twabonye mu Ijambo ry’Imana. . . . Biragoye gusobanura amahoro, ibyishimo n’imigisha twaboneye mu kumenya neza Imana y’ukuri. Ibyo twamenye ku bihereranye n’ubwenge bw’Imana, ubutabera bwayo, imbaraga zayo n’urukundo rwayo ni byo twari dukeneye. Nta kindi dukeneye uretse gusa kumenya Imana yacu kurushaho” (Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ukuboza 1914, ku ipaji ya 377-378, mu Cyongereza). Turacyakomeza gushimira kubera ko twabonye urumuri n’ukuri byo mu buryo bw’umwuka. Koko rero, muri iki gihe dufite impamvu nyinshi zituma twishimira ‘kugendera mu mucyo w’Uwiteka.’—Yes 2:5; Zab 43:3; Imig 4:18.

19. Kuki abantu bujuje ibisabwa kugira ngo babatizwe bagombye kubikora badatinze?

19 Niba wifuza ‘kugendera mu mucyo w’Uwiteka,’ ariko ukaba utariyegurira Imana ngo ubatizwe, wizuyaza. Kora uko ushoboye kose wuzuze ibyo Bibiliya isaba abantu bifuza kubatizwa. Ubwo ni bwo buryo bumwe rukumbi bwo kugaragaza ko dushimira Imana na Kristo ibyo badukoreye. Ha Yehova ubutunzi bw’agaciro ufite, ari bwo buzima bwawe. Garagaza ko intego yawe ari ugukora ibyo Imana ishaka ukurikira Umwana wayo (2 Kor 5:14, 15). Nta gushidikanya ko iyo ari yo nzira y’ubuzima nziza kuruta izindi!

Ni gute wasubiza?

• Umubatizo wacu usobanura iki?

• Kwiyegurira Imana no kubatizwa bituma umuntu abona iyihe migisha?

• Kuki kwigana Yesu bifite akamaro cyane?

• Ni iki kizadufasha kutanamuka mu nziray nziza y’ubuzima?

[Ifoto yo ku ipaji ya 25]

Umubatizo wawe ugaragaza ko wahisemo inzira nziza y’ubuzima

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Ese waboneye umutekano mu “rwihisho rw’Ishoborabyose”?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze