Jya ‘uvuga Ijambo ry’Imana ushize amanga’
“Buzuzwa umwuka wera, bavuga ijambo ry’Imana bashize amanga.”—IBYAK 4:31.
1, 2. Kuki twagombye kwihatira kugira icyo tugeraho mu murimo wo kubwiriza?
lMINSI itatu mbere y’uko Yesu apfa, yabwiye abigishwa be ati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzabwirizwa mu isi yose ituwe, kugira ngo bubere amahanga yose ubuhamya; hanyuma imperuka ibone kuza.” Mbere y’uko Yesu wazutse ajya mu ijuru, yahaye abigishwa be inshingano yo ‘guhindura abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose, bakabigisha gukurikiza ibintu byose yabategetse.’ Yabasezeranyije ko yari kuzaba ari kumwe na bo “iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi.”—Mat 24:14; 26:1, 2; 28:19, 20.
2 Kubera ko turi Abahamya ba Yehova, dufite uruhare rukomeye muri uwo murimo watangiye mu kinyejana cya mbere. Nta wundi murimo wanganya agaciro n’uwo murimo wo kubwiriza Ubwami no guhindura abantu abigishwa, kuko uzatuma barokoka. Mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko twihatira kugira icyo tugeraho muri uwo murimo! Muri iyi ngingo, turi bubone uko kuyoborwa n’umwuka bidufasha kuvuga dushize amanga mu gihe turi mu murimo wo kubwiriza. Ibice bibiri bikurikira, bizatwereka uko umwuka wa Yehova ushobora kutuyobora, tukigisha tubigiranye ubuhanga, kandi tukabwiriza ubudacogora.
Dukeneye gushira amanga
3. Kuki kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami bisaba gushira amanga?
3 Umurimo wo gutangaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami Imana yaduhaye, ni inshingano ihebuje tutabona icyo tuyigereranya na cyo. Icyakora, hari igihe duhura n’ibibazo. Mu gihe hari abantu bahita bemera ubutumwa bwiza bw’Ubwami, hari abandi usanga bameze nk’abo mu gihe cya Nowa. Yesu yavuze ko abo bantu ‘batabyitayeho kugeza ubwo umwuzure waje ukabatwara bose’ (Mat 24:38, 39). Hari n’abandi badukoba cyangwa bakaturwanya (2 Pet 3:3). Abaturwanya bashobora kuba abayobozi, abo twigana cyangwa abo dukorana, cyangwa se abo mu muryango wacu. Uretse kuba baturwanya, tugira n’intege nke, urugero nk’amasonisoni cyangwa gutinya ko abantu batari butwumve. Hari ibintu byinshi bishobora kugira uruhare mu gutuma ‘tutavuga’ Ijambo ry’Imana ‘dushize amanga’ (Efe 6:19, 20). Kubwiriza buri gihe ijambo ry’Imana bisaba gushira amanga. None se ni iki cyadufasha gushira amanga?
4. (a) Gushira amanga ni iki? (b) Ni gute Pawulo yagaragaje ubushizi bw’amanga igihe yabwirizaga abantu b’i Tesalonike?
4 Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo ‘gushira amanga,’ risobanura ‘kuvuga ibintu weruye kandi nta cyo uhishe.’ Iryo jambo ryumvikanisha igitekerezo cyo ‘kugira ubutwari, kwigirira icyizere no kudatinya.’ Gushira amanga ntibisobanura guhubuka mu magambo cyangwa kutarangwa n’ikinyabupfura (Kolo 4:6). Nubwo tugomba gushira amanga, tugomba no kubana amahoro n’abantu bose (Rom 12:18). Byongeye kandi, mu gihe tubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana, nubwo tuba tugomba kuvugana ubushizi bw’amanga, tuba tugomba no kugira amakenga kugira ngo tutagira uwo dukomeretsa tutabishaka. Ubwo rero, hari imico imwe n’imwe tuba tugomba kwihatira kugira, ikadufasha kugaragaza ubushizi bw’amanga. Ubwo bushizi bw’amanga ntibuterwa n’ubushobozi bwacu cyangwa kwiyiringira. None se intumwa Pawulo n’abo bari kumwe bamaze ‘kwandagarizwa i Filipi,’ ni he bakuye imbaraga zo “gushira amanga” maze bagashobora kubwiriza abantu b’i Tesalonike? Pawulo yanditse avuga ko ari ‘Imana yabahaye gushira amanga.’ (Soma mu 1 Abatesalonike 2:2.) Yehova Imana ashobora gutuma dushira ubwoba, maze tukagaragaza ubushizi bw’amanga nk’ubwo.
5. Ni gute Yehova yatumye Petero, Yohana n’abandi bigishwa bashira amanga?
5 Igihe intumwa Petero na Yohana bashyirwagaho iterabwoba n’“abatware n’abakuru n’abanditsi,” izo ntumwa zaravuze ziti “niba bikwiriye mu maso y’Imana ko tubumvira aho kumvira Imana, mwe ubwanyu nimuhitemo. Ariko twe ntidushobora kureka kuvuga ibintu twabonye kandi twumvise.” Aho kugira ngo Petero na Yohana hamwe na bagenzi babo bari bahuje ukwizera basenge Imana bayisaba ko ibyo bitotezo byahagarara, binginze Imana bagira bati “Yehova, reba ibikangisho byabo maze uhe abagaragu bawe gukomeza kuvuga ijambo ryawe bashize amanga rwose” (Ibyak 4:5, 19, 20, 29). Ni gute Yehova yashubije isengesho ryabo? (Soma mu Byakozwe 4:31.) Yehova yabahaye umwuka we, utuma bashira amanga. Umwuka w’Imana ushobora gutuma natwe dushira amanga. None se, ni gute twabona umwuka w’Imana kandi ukatuyobora mu murimo dukora wo kubwiriza?
Uko wagira ubushizi bw’amanga
6, 7. Ni ubuhe buryo bushobora kudufasha guhita tubona umwuka wera w’Imana? Tanga ingero.
6 Uburyo bushobora kudufasha guhita duhabwa umwuka wera kurusha ubundi, ni ukuwusaba mu isengesho. Yesu yabwiye abari bamuteze amatwi ati “niba muzi guha abana banyu impano nziza kandi muri babi, So wo mu ijuru we ntazarushaho guha umwuka wera abawumusaba” (Luka 11:13)? Koko rero, twagombye gusenga buri gihe dusaba umwuka wera. Niba hari uburyo bwo kubwiriza budutera ubwoba, urugero nko kubwiriza mu muhanda, kubwiriza mu buryo bufatiweho cyangwa ahakorerwa imirimo y’ubucuruzi, dushobora gusenga Yehova tumusaba umwuka we, kandi tukamusaba kugaragaza ubushizi bw’amanga.—1 Tes 5:17.
7 Uko ni ko Umukristokazi witwa Rosa yabigenje.a Umunsi umwe ubwo Rosa yari ku kazi, umwarimu bigishaga hamwe yasomaga amakuru avuga uko abana bo ku kindi kigo bafatwa nabi. Uwo mwarimu yababajwe n’ibyo yasomaga, maze aratangara ati “iyi si iragana he koko?” Rosa ntiyashoboraga kwitesha ubwo buryo bwo kubwiriza yari abonye. Yakoze iki kugira ngo ashobore kugira ubutwari bwo gutangiza ikiganiro? Yaravuze ati “nasenze Yehova musaba umwuka wera kugira ngo umfashe.” Yashoboye kumubwiriza, kandi bashyiraho gahunda yo kuzongera kubiganiraho. Reka turebe urundi rugero rw’umwana w’umukobwa ufite imyaka itanu witwa Milane, uba mu mugi wa New York City. Yaravuze ati “jye na mama buri gihe twasengeraga hamwe Yehova mbere y’uko njya ku ishuri.” Ni iki basengaga basaba? Basabaga ko Milane yagira ubutwari kandi akavuganira Imana ye. Nyina yagize ati “ibyo byafashije Milane gusobanura uko abona iby’iminsi mikuru y’ivuka n’iminsi ya konji, no gusobanura impamvu yifata mu gihe cyo kwizihiza iyo minsi mikuru.” Ese izo ngero ntizigaragaza ko isengesho ari ngombwa kugira ngo dushire amanga?
8. Ni irihe somo twakura ku muhanuzi Yeremiya ku bihereranye no kugira ubushizi bw’amanga?
8 Reka nanone dutekereze ku cyafashije umuhanuzi Yeremiya gushira amanga. Igihe Yehova yamutoranyirizaga kuba umuhanuzi w’amahanga, Yeremiya yaramubwiye ati “dore sinzi kuvuga ndi umwana” (Yer 1:4-6). Ariko Yeremiya yashikamye mu murimo wo kubwiriza igihe kirekire kandi arangwa n’ubutwari, ku buryo abantu benshi babonaga ko nta kindi yifurizaga abantu uretse amakuba (Yer 38:4). Yeremiya yatangaje imanza za Yehova ashize amanga mu gihe gisaga imyaka 65. Ubushizi bw’amanga yari afite no kuba yarabwirizanyaga ubutwari, byatumye amenyekana muri Isirayeli, ku buryo imyaka 600 nyuma yaho igihe Yesu yavuganaga ubushizi bw’amanga, hari bamwe bari bazi ko ari Yeremiya wazutse (Mat 16:13, 14). Umuhanuzi Yeremiya yaje kunesha ate amasonisoni, nubwo yari yarabanje kwanga kuba umuhanuzi? Yaravuze ati “mu mutima wanjye hamera nk’aho harimo umuriro ugurumana, ukingiraniwe mu magufwa yanjye simbashe kwiyumanganya” (Yer 20:9). Koko rero, amagambo ya Yehova yatumye Yeremiya abona imbaraga kandi amushishikariza kugira icyo avuga.
9. Kuki ijambo ry’Imana rishobora kutugirira akamaro nk’uko byagendekeye Yeremiya?
9 Mu ibaruwa intumwa Pawulo yandikiye Abaheburayo, yagize ati ‘ijambo ry’Imana ni rizima, rifite imbaraga kandi riratyaye kurusha inkota yose ifite ubugi impande zombi, rigahinguranya rikageza ubwo rigabanya ubugingo n’umwuka, rikagabanya ingingo n’umusokoro, kandi rigashobora kumenya ibitekerezo byo mu mutima n’imigambi yawo’ (Heb 4:12). Ijambo ry’Imana rishobora kugira icyo riduhinduraho, nk’uko byagendekeye Yeremiya. Wibuke ko nubwo abantu bakoreshejwe mu kwandika Bibiliya, ntikubiyemo ubwenge bwabo kuko yahumetswe n’Imana. Muri 2 Petero 1:21, hagira hati “nta na rimwe ubuhanuzi bwigeze buzanwa n’ubushake bw’umuntu, ahubwo abantu bavugaga ibyavaga ku Mana, kuko babaga bayobowe n’umwuka wera.” Iyo dufashe igihe cyo kwiyigisha Bibiliya tubyitondeye, twuzuza mu bitekerezo byacu ubutumwa bwahumetswe binyuze ku mwuka wera (Soma mu 1 Abakorinto 2:10.) Ubwo butumwa bushobora kuba ‘nk’umuriro ugurumana’ uturimo, ku buryo tudashobora kubwihererana.
10, 11. (a) Ni gute twagombye kwiyigisha Bibiliya niba dushaka kugira ubushizi bw’amanga? (b) Vuga nibura intambwe imwe uteganya gutera kugira ngo wongere ubushobozi bwawe bwo kwiyigisha.
10 Kugira ngo kwiyigisha Bibiliya bitugirire akamaro, byagombye gukorwa ku buryo ubutumwa buyikubiyemo butugera ku mutima, bukagira icyo buduhinduraho. Urugero, mu iyerekwa ry’umuhanuzi Ezekiyeli, yasabwe kurya umuzingo w’igitabo cyarimo ubutumwa bukomeye bwagombaga gutangarizwa abantu batari kubwemera. Ezekiyeli yagombaga kurya ubwo butumwa bwose bukamucengera. Kubigenza atyo byari gutuma ashimishwa no gutangaza ubwo butumwa, bikamubera nk’ubuki.—Soma muri Ezekiyeli 2:8–3:4, 7-9.
11 Turi mu mimerere imeze nk’iyo Ezekiyeli yarimo. Muri iki gihe, abantu benshi bumva badashaka kumva ibyo Bibiliya ivuga. Niba dushaka gukomeza gutangaza ijambo ry’Imana, ni iby’ingenzi ko twiga Ibyanditswe mu buryo butuma dusobanukirwa neza ubutumwa bukubiyemo. Twagombye kujya tuyiga buri gihe, atari ukuyiga rimwe na rimwe. Icyifuzo cyacu cyagombye kuba nk’icy’umwanditsi wa zaburi waririmbye ati “amagambo yo mu kanwa kanjye, n’ibyo umutima wanjye wibwira bishimwe mu maso yawe, Uwiteka gitare cyanjye, mucunguzi wanjye” (Zab 19:15). Mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko dufata igihe cyo gutekereza ku byo dusoma, kugira ngo ukuri kwa Bibiliya kwinjire mu mitima yacu! Nta gushidikanya, twagombye kunonosora uburyo bwacu bwo kwiyigisha.b
12. Kuki amateraniro ya gikristo adufasha kuyoborwa n’umwuka wera?
12 Ubundi buryo budufasha kungukirwa n’umwuka wera wa Yehova, ni ‘ukuzirikanana kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana no gukora imirimo myiza, tutirengagiza guteranira hamwe’ (Heb 10:24, 25). Gukora uko dushoboye tukajya mu materaniro ya gikristo buri gihe, tugatega amatwi twitonze kandi tugashyira mu bikorwa ibyo twiga, ni uburyo bwiza bwo kuyoborwa n’umwuka wera. Ubundi se, umwuka wera wa Yehova ntutuyobora binyuze ku itorero?—Soma mu Byahishuwe 3:6.
Akamaro ko kugira ubushizi bw’amanga
13. Ni irihe somo dushobora kuvana ku byo Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bagezeho mu murimo wo kubwiriza?
13 Umwuka wera ni imbaraga ziruta izindi zose mu ijuru no mu isi, kandi ushobora guha abantu imbaraga kugira ngo bakore ibyo Yehova ashaka. Wayoboye Abakristo bo mu kinyejana cya mbere, maze bakora umurimo wo kubwiriza mu buryo budasanzwe. Babwirije ubutumwa bwiza “mu baremwe bose bari munsi y’ijuru” (Kolo 1:23). Iyo dutekereje ko abenshi muri bo bari “abantu batize bo muri rubanda rusanzwe,” bihita bigaragara ko babiterwaga n’imbaraga zikomeye cyane.—Ibyak 4:13.
14. Ni iki gishobora kudufasha ‘kugira ishyaka ryinshi dutewe n’umwuka’?
14 Kubaho mu buryo butuma tuyoborwa n’umwuka wera mu mibereho yacu, na byo bishobora gutuma tubwirizanya ubutwari. Gusenga buri gihe dusaba umwuka wera, kwiyigisha neza kandi dushyizeho umwete, gutekereza ku byo dusoma tubishishikariye, no kujya mu materaniro ya gikristo buri gihe, ibyo byose bishobora kudufasha kugira ‘ishyaka ryinshi dutewe n’umwuka’ (Rom 12:11)? Bibiliya igira icyo ivuga ku bihereranye n’‘Umuyahudi witwaga Apolo wavukiye muri Alegizandiriya, akaba n’umugabo w’intyoza mu magambo, wageze muri Efeso.’ Igira iti “kubera ko yari afite ishyaka ryinshi atewe n’umwuka, yatangiye kuvuga no kwigisha ibya Yesu nk’uko biri koko” (Ibyak 18:24, 25). Natwe ‘nitugira ishyaka ryinshi dutewe n’umwuka,’ tuzagira ubushizi bw’amanga mu gihe tubwiriza ku nzu n’inzu no mu gihe tubwiriza mu buryo bufatiweho.—Rom 12:11.
15. Ni gute kurushaho gushira amanga mu murimo wo kubwiriza bitugirira akamaro?
15 Iyo turushijeho gushira amanga mu murimo wo kubwiriza bitugirira akamaro. Turushaho kubona ibintu neza kuko dusobanukirwa neza agaciro k’umurimo dukora, n’inyungu uzana. Turushaho kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza kuko bituma tugira icyo tugeraho, kandi ibyo birashimisha cyane. Nanone turushaho kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza kuko tuzi neza ko gukora uwo murimo byihutirwa.
16. Ni iki twagombye gukora niba tutakigira ishyaka mu murimo wo kubwiriza?
16 Byagenda bite se niba tutakigira ishyaka mu murimo nk’iryo twagiraga mbere? Icyo gihe, biba ari ngombwa ko twisuzuma tutibereye. Pawulo yaranditse ati “mukomeze mwisuzume murebe niba mukiri mu kwizera, mukomeze mwigerageze mumenye uko muhagaze” (2 Kor 13:5). Ibaze uti “ese ndacyagira ishyaka nterwa n’umwuka? Ese nsenga Yehova musaba umwuka we? Ese amasengesho yanjye agaragaza ko mwishingikirizaho kugira ngo nkore ibyo ashaka? Ese aba arimo amagambo yo kumushimira kubera umurimo yadushinze? Ese mfite akamenyero ko kwiyigisha? Ese mara igihe kingana iki ntekereza ku byo nsoma n’ibyo numva? Nifatanya nte mu materaniro ya gikristo?” Gutekereza ku bibazo nk’ibyo, bishobora kugufasha kubona aho ufite intege nke maze ugashyiraho ingamba zo kwikosora.
Jya ureka umwuka w’Imana utume ushira amanga
17, 18. (a) Ni mu rugero rungana iki umurimo wo kubwiriza ukorwamo muri iki gihe? (b) Twagaragaza dute ko ‘dushize amanga,’ mu gihe dutangaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana?
17 Yesu amaze kuzuka yabwiye abigishwa be ati “muzahabwa imbaraga umwuka wera nubazaho, kandi muzambera abahamya i Yerusalemu n’i Yudaya n’i Samariya no kugera mu turere twa kure cyane tw’isi” (Ibyak 1:8). Uwo murimo watangiye icyo gihe, ubu ukorwa mu rugero rwagutse. Abahamya ba Yehova bagera kuri miriyoni ndwi babwiriza ubutumwa bw’ Ubwami mu bihugu bisaga 230, bakamara amasaha agera kuri miriyari 1,5 ku mwaka. Mbega ukuntu kugira ishyaka muri uwo murimo utazongera gukorwa bishimishije!
18 Kimwe no mu kinyejana cya mbere, umwuka w’Imana uyobora umurimo wo kubwiriza ukorerwa ku isi hose muri iki gihe. Nitwemera ubuyobozi duhabwa n’umwuka, tuzagaragaza ‘ubushizi [bw’]amanga rwose’ mu murimo wo kubwiriza (Ibyak 28:31). Ku bw’ibyo rero, nimucyo dukore ibishoboka byose kugira ngo tuyoborwe n’umwuka mu gihe dutangaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana!
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Izina ryarahinduwe.
b Niba ushaka kungukirwa kurushaho no gusoma Bibiliya hamwe no kwiyigisha, reba igitabo Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi, ku gice gifite umutwe uvuga ngo “Gira umwete wo gusoma,” n’igifite umutwe uvuga ngo “Kwiyigisha bihesha ingororano,” ku ipaji ya 21-32.
Ni iki wamenye?
• Kuki dukeneye gushira amanga mu gihe tuvuga ijambo ry’Imana?
• Ni iki cyafashije abigishwa bo mu kinyejena cya mbere kuvuga bashize amanga?
• Ni gute twagira ubushizi bw’amanga?
• Ni gute kugira ubushizi bw’amanga bitugirira akamaro?
[Ifoto yo ku ipaji ya 7]
Ni gute ababyeyi bafasha abana babo kugira ubushizi bw’amanga?
[Amafoto yo ku ipaji ya 8]
Isengesho rigufi ryagufasha kugira ubushizi bw’amanga mu gihe uri mu murimo wo kubwiriza