ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 15/2 pp. 30-32
  • Igikoresho cyo gufasha abakiri bato kwibuka Umuremyi wabo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Igikoresho cyo gufasha abakiri bato kwibuka Umuremyi wabo
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Igitabo cyabafasha mu cyigisho cy’umuryango
  • Ni igikoresho cyabafasha mu gushyikirana
  • Kigera umuntu ku mutima!
  • Ibibazo ababyeyi bakunze kwibaza
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
  • Icyigisho cy’umuryango ni ingenzi kugira ngo tuzarokoke
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • “Kugishyira hasi byarananiye”
    Nimukanguke!—2011
  • Babyeyi, murinde umurage wanyu w’agaciro kenshi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 15/2 pp. 30-32

Igikoresho cyo gufasha abakiri bato kwibuka Umuremyi wabo

HASHIZE imyaka igera ku 3.000 umunyabwenge Salomo yanditse ati “ujye wibuka Umuremyi wawe mu minsi y’ubusore bwawe.” Ubu noneho, Abakristo bakiri bato bafite ikindi gikoresho kibafasha kubigeraho. Icyo ni igitabo gifite umutwe uvuga ngo “Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo by’ingirakamaro, umubumbe wa 2 (Les jeunes s’interrogent — Réponses pratiques, volume 2),” cyasohotse mu ikoraniro ry’Abahamya ba Yehova ryari rifite umutwe uvuga ngo “Tuyoborwe n’umwuka w’Imana,” ryabaye kuva muri Gicurasi 2008 kugeza muri Mutarama 2009.

Imbere ku gifubiko cy’icyo gitabo, hari ibaruwa Inteko Nyobozi yandikiye abakiri bato. Hari aho yagize iti “dusengana umwete dusaba ko ibiri muri iki gitabo byabafasha guhangana n’amoshya y’urungano hamwe n’ibigeragezo byibasira abakiri bato muri iki gihe, kandi ko cyabereka uko mwafata imyanzuro ihuje n’ibyo Imana ishaka.”

Ni iby’ukuri ko ababyeyi bifuza kurera abana babo ‘babatoza kugira imitekerereze nk’iya [Yehova]’ (Efe 6:4). Icyakora, iyo abakiri bato bamaze kugera mu myaka y’amabyiruka, abenshi ntibigirira icyizere, bityo bakaba bakeneye ubuyobozi. None se niba uri umubyeyi ufite umwana w’umwangavu cyangwa w’ingimbi, wamufasha ute kungukirwa n’icyo gitabo? Reka turebe ibitekerezo byabafasha.

▪ Gira icyawe gitabo kandi wimenyereze kugikoresha. Ibyo bikubiyemo ibirenze ibyo kugisoma gusa. Jya ugerageza no kwiyumvisha ibitekerezo birimo. Aho kugira ngo icyo gitabo kigaragarize gusa abakiri bato ibikwiriye n’ibidakwiriye, kinihatira gutoza ‘ubushobozi bwabo bwo kwiyumvisha ibintu’ (Heb 5:14). Nanone kibaha inama z’ingirakamaro ku bihereranye n’ukuntu bakomeza gukora ibyiza. Urugero, igice cya 15 (“Ni gute nananira amoshya y’urungano?”) kirimo ibirenze kwereka abakiri bato uko bahakanira ababashuka. Kigaragaza ukuntu abakiri bato bakoresha Bibiliya mu gukemura ibibazo bahura na byo, n’ukuntu ‘basubiza umuntu wese.’—Kolo 4:6.

▪ Menya gukoresha ingingo ziri muri icyo gitabo zikureba. Nubwo se izo ngingo zagenewe mbere na mbere abakiri bato, kuki utajya ugira icyo wandika mu gitabo cyawe ahabigenewe?a Urugero, mu gihe usuzuma ibibazo bibiri bivuga ibihereranye no kurambagiza biboneka ku ipaji ya 16, ushobora wenda kugerageza kwibuka uko wumvaga umeze igihe nawe wari mu kigero umwana wawe agezemo. Ushobora kuzuza mu mwanya wabigenewe ibisubizo wari gusubiza icyo gihe. Hanyuma ushobora kwibaza uti “ni gute ibyiyumvo nagiraga ku bihereranye n’iyi ngingo byagiye bihinduka uko imyaka yagendaga ihita? Ni ubuhe bumenyi nungutse kuva mu myaka y’amabyiruka, kandi se ni gute nshobora kubugeza ku mwana wanjye mu buryo bwiza?”

▪ Ntugasabe abana bawe b’ingimbi n’abangavu kukwereka buri kintu cyose. Imyitozo iboneka muri icyo gitabo yagenewe gutuma umwana wawe agaragaza ibyo atekereza, akabikora yandika cyangwa abitekerezaho. Intego yawe ni ukumenya ibiri mu mutima we; si iyo kureba ibiri mu gitabo cye. Ku ipaji ya 3 ahari umutwe uvuga ngo “Ijambo rigenewe ababyeyi,” hari inama igira iti “kugira ngo utere abana bawe b’ingimbi n’abangavu inkunga yo kwandika mu gitabo cyabo bisanzuye, ntukabasabe kukwereka ibyo banditse. Nyuma y’igihe bashobora kuzakubwira ibyo bari baranditsemo.”

Igitabo cyabafasha mu cyigisho cy’umuryango

Igitabo Ibibazo urubyiruko rwibaza, umubumbe wa 2, ni igikoresho cy’ingirakamaro mu gihe cy’icyigisho cy’umuryango. Ni gute ushobora gukoresha icyo gitabo, nubwo kidafite ibibazo bijyanye na paragarafu? Kuki se utategura ibyo muri bwige ukoresheje uburyo bushobora gufasha cyane abana bawe?

Urugero, imiryango imwe n’imwe ishobora guhitamo gukora imyitozo mu gihe isuzuma ingingo igira iti “Irinde amoshya y’urungano,” iboneka ku ipaji ya 132 n’iya 133. ingingo ya mbere kuri iyo paji igaragaza ibintu bibiri: urugero rw’ikigeragezo umwana yahura na cyo, n’aho ashobora guhurira na cyo. Nyuma yo gusuzuma ingingo eshatu zivuga ingaruka zo kuneshwa n’amoshya y’urungano cyangwa kuyananira, munsi y’izo ngingo hasaba umwana wawe guteganya ukuntu yasubiza. Urugero, ashobora kwemera bakamuseka ariko akabereka impamvu yanze. Ashobora kubereka uko abona ibintu ariko ntatume babitindaho, cyangwa kugaragaza adaciye ku ruhande impamvu yabyanze kandi akabereka ko ibyo bakora bidakwiriye. Jya ufasha umwana wawe kugira ubuhanga bwo gutahura ibintu no kwitegura gusubiza yisanzuye kandi afite icyizere n’ubutwari.—Zab 119:46.

Ni igikoresho cyabafasha mu gushyikirana

Igitabo Ibibazo urubyiruko rwibaza, umubumbe wa 2, gitera abakiri bato inkunga yo gushyikirana n’ababyeyi babo. Urugero, mu gasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Ni gute naganira n’ababyeyi banjye ku bihereranye n’ibitsina?” (ku ipaji ya 63-64), n’agafite umutwe uvuga ngo “Jya uganira n’ababyeyi bawe!” (ku ipaji ya 189), hagaragaza ibitekerezo by’ingirakamaro birebana n’ukuntu umwana yatangira kuganira n’ababyeyi kuri izo ngingo zisa n’aho ziteye isoni. Umukobwa ufite imyaka 13 yaranditse ati “icyo gitabo cyatumye ngira ubutwari bwo kuganira n’ababyeyi banjye ku bintu natekerezaga, ndetse ngera n’aho mbabwira ibintu nakoze.”

Iki gitabo gituma abantu babona ubundi buryo bwo gushyikirana. Ku mpera za buri gice hari agasanduku kavuga ngo “Ni iki ubitekerezaho?” Uretse kuba gatuma umuntu asubiramo ibyo yize, gashobora no gukoreshwa mu cyigisho cy’umuryango. Iyo igice kigiye kurangira, hagaragazwa agasanduku kavuga kati “Ibyo nteganya gukora.” Ako gasanduku gatuma abakiri bato babona uburyo bwo kwandika ukuntu bashyira mu bikorwa ibyo bize muri icyo gice. Mu gice cya nyuma cy’ako gasanduku, hari agatwe kavuga ngo “Ibyo nabaza ababyeyi banjye ku bihereranye n’iyi ngingo ni . . . ” Ibyo bizafasha abakiri bato gusaba ababyeyi babo kubagira inama z’ingirakamaro.

Kigera umuntu ku mutima!

Kubera ko uri umubyeyi, intego yawe ni iyo kumenya ibyo umwana wawe atekereza. Igitabo Ibibazo urubyiruko rwibaza, umubumbe wa 2, kizabigufashamo. Reka turebe uko umugabo umwe yakoresheje icyo gitabo kugira ngo ashyikirane n’umukobwa we.

“Jye n’umukobwa wanjye Rebekah tujya dutemberana, tukagenda ku magare cyangwa mu modoka imwe. Ubwo buryo bwo gutembera butuma umukobwa wanjye abona umwanya wo kugira icyo ambwira.

“Ikintu twaganiriyeho ku ncuro ya mbere, ni Ibaruwa y’Inteko Nyobozi hamwe n’‘Ijambo rigenewe ababyeyi.’ Nk’uko byagaragajwe ku ipaji ya 3, nifuzaga ko umukobwa wanjye amenya ko agomba kwandika yisanzuye mu gitabo cye, kandi ko ntazigera nsoma ibyo azaba yanditse.

“Nemereraga Rebekah gukurikiranya ibice yifuza ko twazaganiraho. Mu bice bya mbere yahisemo, harimo ikivuga ngo ‘Ese nagombye gukina imikino yo kuri orudinateri?’ Sinari gutekereza ko yahitamo icyo gice! Icyakora reka agihitemo ni mu gihe. Incuti ze nyinshi zakinaga imikino isa n’aho ari myiza ariko iteye ubwoba. Nta cyo nari nyiziho, kandi sinari nzi ko yuzuyemo urugomo n’amagambo mabi! Ariko ibyo byose twabigezeho igihe twaganiraga ku gasanduku kavuga ngo ‘Ibyo nteganya gukora’ kari ku ipaji ya 251. Ako gasanduku kafashije Rebekah kwitegura gusubiza umuntu wese wamuhatira gukina iyo mikino.

“Kuri iyo ngingo kandi, Rebekah yambwiye ibyo yari yaranditse mu gitabo cye. Ubu mu cyigisho cyacu tugirana ibiganiro birebire. Dufata igihe tukajya dusimburana gusoma, kandi noneho aba ashaka ko tuvuga kuri buri kintu cyose, hakubiyemo amafoto ndetse n’udusanduku. Ibyo bituma nanjye mubwira uko byari bimeze igihe nari mu kigero nk’icye, maze na we akambwira uko ibintu bimeze muri iki gihe. Aba ashaka kumbwira akantu kose!”

Ababyeyi benshi barishimye igihe iki gitabo cyasohokaga. Inteko Nyobozi yifuza ko igitabo Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo by’ingirakamaro, umubumbe wa 2, cyagirira akamaro imiryango y’Abakristo bo hirya no hino ku isi. Turifuza ko cyafasha abantu bose, cyane cyane abakiri bato dukunda, ‘gukomeza kuyoborwa n’umwuka.’—Gal 5:16.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Amapaji amwe n’amwe ariho imyitozo ishobora gufasha abantu bo mu kigero icyo ari cyo cyose. Urugero, agasanduku kavuga ngo “Uko wakwirinda uburakari” (ku ipaji ya 221), gashobora kugufasha nk’uko kafasha umwana wawe. Uko ni ko byagenda n’ahari udutwe tuvuga ngo “Irinde amoshya y’urungano” (ku ipaji ya 132-133), “Ingengo y’imari yanjye ya buri kwezi” (ku ipaji ya 163) n’akavuga ngo “Intego zanjye” (ku ipaji ya 314).

[Agasanduku ko ku ipaji ya 30]

Ibyo bamwe mu bakiri bato bavuga

“Iki ni igitabo gisaba ko wicara n’ikaramu yawe, maze ukajya utekereza ku byo usoma. Kuba giha umuntu uburyo bwo kwandika ibitekerezo bye, bituma atekereza yiherereye, maze bigatuma abona uburyo bwiza cyane bwo kubaho.”—Nicola.

“Hari abantu benshi bampata ngo turambagizanye, ndetse n’abafite intego nziza. Umutwe wa mbere w’iki gitabo wanyemeje ko icyo umuntu yavuga cyose, ntari nageza igihe cyo kurambagizwa.”—Katrina.

“Agasanduku kavuga ngo ‘Ese urateganya kubatizwa’ kamfashije kurushaho gufatana uburemere umubatizo wanjye. Kanteye inkunga yo kwigenzura nkareba niba buri gihe njya niyigisha kandi ngasenga.”—Ashley.

“Nubwo ababyeyi banjye b’Abakristo banyigishije kuva nkiri muto, iki gitabo cyatumye jye ubwanjye ntekereza ku ntambwe nagombye gutera mu mibereho yanjye. Nanone cyamfashije kubona uburyo bwo gushyikirana n’ababyeyi banjye.”—Zamira.

[Ifoto yo ku ipaji ya 31]

Babyeyi, mwimenyereze gukoresha iki gitabo

[Ifoto yo ku ipaji ya 32]

Ishyirireho intego yo kugera umwana wawe ku mutima

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze