ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 15/3 pp. 10-14
  • Kubatizwa mu izina rya Data n’iry’Umwana n’iry’umwuka wera

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kubatizwa mu izina rya Data n’iry’Umwana n’iry’umwuka wera
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Mu izina rya Data
  • Mu izina ry’Umwana
  • Mu izina ry’umwuka wera
  • Jya uyoborwa n’umwuka kandi ubeho uhuje no kwiyegurira Imana kwawe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Icyo Umubatizo Wawe Usobanura
    Yoboka Imana y’Ukuri Yonyine
  • Ese witeguye kubatizwa?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2020
  • Kubatizwa bisobanura iki?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 15/3 pp. 10-14

Kubatizwa mu izina rya Data n’iry’Umwana n’iry’umwuka wera

‘Ku bw’ibyo rero, nimugende muhindure abigishwa mu bantu, mubabatize mu izina rya Data n’iry’Umwana n’iry’umwuka wera.’—MAT 28:19.

1, 2. (a) Ni iki cyabaye i Yerusalemu kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33? (b) Ni iki cyatumye abantu benshi mu bari bateranye babatizwa?

IYERUSALEMU hari hateraniye imbaga y’abantu bo mu duce dutandukanye. Kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, umunsi mukuru w’ingenzi wabaga buri mwaka wari ugikomeza, kandi abashyitsi benshi bari bawujemo. Icyo gihe hari ikintu kidasanzwe cyabaye, maze intumwa Petero atanga disikuru ishishikaje yatumye haba ikintu gitangaje. Abantu bagera ku 3.000 b’Abayahudi n’abahindukiriye idini ry’Abayahudi bakozwe ku mutima n’amagambo ye, barihana kandi barabatizwa. Ibyo byatumye biyongera ku bari bagize itorero rishya rya gikristo (Ibyak 2:41). Kuba abantu benshi barabatirijwe mu mazi y’ibidendezi byari bikikije i Yerusalemu, bishobora kuba byaratumye habaho urusaku rwinshi!

2 Ni iki cyatumye abantu benshi babatizwa? Mbere y’uwo munsi, hari ‘humvikanye urusaku ruvuye mu ijuru rumeze nk’urw’umuyaga ukaze uhuha cyane.’ Abigishwa ba Yesu Kristo bagera ku 120 bari bateraniye mu cyumba cyo hejuru, bujujwe umwuka wera. Hanyuma, abagabo n’abagore bubaha Imana bari bateraniye aho, bashishikajwe no kumva abo bigishwa ‘bavuga izindi ndimi.’ Abantu benshi bamaze kumva ibyo Petero yavuze, hakubiyemo n’ibihereranye n’urupfu rwa Yesu, ‘byabakoze ku mutima cyane.’ Ni iki bari gukora? Petero yakigaragaje agira ati ‘mwihane kandi buri wese muri mwe abatizwe mu izina rya Yesu Kristo, kandi muzahabwa impano y’umwuka wera.’—Ibyak 2:1-4, 36-38.

3. Ku munsi wa Pentekote, ni iki Abayahudi n’abahindukiriye idini ry’Abayahudi bagombaga gukora?

3 Tekereza ku mimerere yo mu rwego rw’idini abo Bayahudi n’abari barahindukiriye idini ry’Abayahudi barimo, ubwo bumvaga amagambo ya Petero. Bari basanzwe bemera ko Yehova ari Imana yabo. Ikindi kandi, bahereye ku Byanditswe bya Giheburayo, bari bazi ko umwuka wera ari imbaraga Imana yakoresheje mu gihe cy’irema, ndetse na nyuma yaho (Itang 1:2; Abac 14:5, 6; 1 Sam 10:6; Zab 33:6). Ariko hari ikindi bagombaga gusobanukirwa. Byari iby’ingenzi ko basobanukirwa uburyo Imana yari gukoresha kugira ngo abantu bazabone agakiza, kandi bakabwemera. Ibyo byari gushoboka binyuze kuri Yesu, ari we Mesiya. Iyo ni yo mpamvu Petero yagaragaje ko bari bakeneye ‘kubatizwa mu izina rya Yesu Kristo.’ Mu minsi runaka mbere yaho, Yesu wazutse yari yahaye Petero n’abandi bigishwa itegeko ryo kubatiza abantu “mu izina rya Data n’iry’Umwana n’iry’umwuka wera” (Mat 28:19, 20). Ibyo byari bifite ibisobanura byimbitse mu kinyejana cya mbere, kandi na n’ubu ni ko bikimeze. Ibyo bishatse kuvuga iki?

Mu izina rya Data

4. Nubwo abantu bari bafitanye imishyikirano na Yehova, ni irihe hinduka ryabaye?

4 Nk’uko twabibonye, abantu bitabiriye disikuru ya Petero bari basanzwe basenga Yehova kandi bafitanye imishyikirano na we. Bageragezaga kumvira Amategeko ye, akaba ari na yo mpamvu abantu bari baturutse hirya no hino baje i Yerusalemu (Ibyak 2:5-11). Icyakora, Yehova yari yahinduye byinshi mu mishyikirano yari afitanye n’abantu. Yanze ko Abayahudi bamubera ishyanga ryihariye; kumvira Amategeko ya Mose ntibyari bikiri uburyo bwo kwemerwa na we (Mat 21:43; Kolo 2:14). Niba abari bateze amatwi Petero barifuzaga ko imishyikirano bari bafitanye na Yehova ikomeza, hari ikindi bagombaga gukora.

5, 6. Ni iki Abayahudi n’abahindukiriye idini ry’Abayahudi bakoze mu kinyejana cya mbere, kugira ngo bagirane imishyikirano myiza n’Imana?

5 Biragaragara rero ko bagombaga guhindukirira Yehova, we wari warabahaye ubuzima (Ibyak 4:24). Ni yo mpamvu abumvise ibisobanuro Petero yatanze, icyo gihe bashoboraga kurushaho kubona ko Yehova ari umubyeyi w’umugwaneza. Yohereje Mesiya kugira ngo abacungure, kandi yari yiteguye no kubabarira abantu Petero yerekejeho agira ati “ab’inzu ya Isirayeli bose bamenye badashidikanya ko uwo Yesu mwamanitse, Imana yamugize Umwami na Kristo.” Mu by’ukuri, abantu bari gukurikiza amagambo ya Petero bari kuba bafite impamvu zumvikana zo gushimira Data ku byo yakoreye abantu bose bifuzaga kugirana imishyikirano myiza na we.—Soma mu Byakozwe 2:30-36.

6 Birumvikana ko Abayahudi n’abari barahindukiriye idini ry’Abayahudi bari kubona ko imishyikirano bari bafitanye na Yehova yari ikubiyemo kumenya ko yatanze agakiza binyuze kuri Yesu Kristo. Ushobora gusobanukirwa noneho impamvu bihannye ibyaha byabo, hakubiyemo n’uruhare bagize mu kwica Yesu, baba bari babizi cyangwa batabizi. Nanone kandi, impamvu mu minsi yakurikiyeho ‘bakomeje gushishikarira inyigisho z’intumwa,’ na yo irumvikana (Ibyak 2:42). Icyo gihe bashoboraga ‘kwegera intebe y’ubwami y’ubuntu butagereranywa badatinya,’ kandi birashoboka ko ari byo bifuzaga.—Heb 4:16.

7. Ni gute abantu benshi muri iki gihe bahinduye uko babonaga Imana kandi bakabatizwa mu izina rya Data?

7 Muri iki gihe, abantu babarirwa muri za miriyoni baturuka mu mico itandukanye, bize ukuri ko muri Bibiliya ku byerekeye Yehova (Yes 2:2, 3). Bamwe muri bo ntibemeraga Imana, cyangwa bakaba bari abantu bemera ko Imana ibaho ariko bagatekereza ko itita ku biremwa byayo. Ariko kandi, ubu bamaze kwemera badashidikanya ko hariho Umuremyi bashobora kugirana na we imishyikirano ya bugufi. Abandi bo basengaga imana y’ubutatu cyangwa ibigirwamana. Bamenye ko Yehova ari we Mana yonyine Ishoborabyose, kandi ubu basigaye bayisenga bakoresheje izina ryayo. Ibyo bihuje n’ibyo Yesu yabwiye abigishwa be ko bagombaga kubatizwa mu izina rya Se.

8. Ni iki abantu batari bazi iby’icyaha cya Adamu bagomba kumenya ku bihereranye na Data?

8 Ikindi kandi, bamenye ko Adamu yabaraze icyaha (Rom 5:12). Iyo yari inyigisho nshya bagombaga kwemera ko ari ukuri. Abo bantu, bashobora kugereranywa n’umuntu urwaye ariko akaba atazi icyo arwaye. Ashobora kuba yaragiye agaragaza ibimenyetso bimwe na bimwe, urugero nko kuribwa. Ariko kubera ko atigeze yisuzumisha, ashobora kuba yaratekerezaga ko ari muzima. Icyakora, ibimenyetso bikaba byaragaragaje ibinyuranye n’ibyo atekereza. (Gereranya na 1 Abakorinto 4:4.) Byagenda bite yisuzumishije neza agasanga arwaye? Ese ntibyaba byiza ashatse umuti uzwi, wizewe kandi ushobora kumuvura? Mu buryo nk’ubwo, abantu bamaze kumenya ko barazwe icyaha, bemeye ko Bibiliya “ibasuzuma” kandi basobanukirwa ko Imana ari yo yabaha “umuti.” Koko rero, abantu bose bitandukanyije na Data bagombye kumuhindukirira, kuko ari we ushobora “kubakiza.”—Efe 4:17-19.

9. Ni iki Yehova yakoze kugira ngo kugirana na we imishyikirano bishoboke?

9 Niba waramaze kwegurira Yehova ubuzima bwawe kandi ukaba uri Umukristo wabatijwe, uzi icyiza cyo kugirana na Yehova imishyikirano ya bugufi. Ushobora kwishimira ukuntu umubyeyi wawe Yehova ari umubyeyi urangwa n’urukundo. (Soma mu Baroma 5:8.) Nubwo Adamu na Eva bacumuye, Imana yafashe iya mbere kugira ngo abazabakomokaho, natwe turimo, babashe kugirana imishyikirano myiza na yo. Mu gihe Imana yabigenzaga ityo, yihanganiye akababaro ko kubona Umwana wayo ikunda cyane ababara kandi agapfa. Ese kumenya ibyo ntibidufasha kwemera ubutegetsi bw’Imana, kandi tukumvira amategeko yayo tubitewe n’urukundo? Niba utarabikora, birakwiriye ko wiyegurira Imana kandi ukabatizwa.

Mu izina ry’Umwana

10, 11. (a) Ni mu rugero rungana iki ushimira Yesu? (b) Kuba Yesu yarapfuye kugira ngo abe igitambo, bituma wumva umeze ute?

10 Tekereza nanone ku byo Petero yabwiye ya mbaga y’abantu yari yakoranye. Yashimangiye igitekerezo cyo kwemera Yesu, ibyo bikaba bifitanye isano ya bugufi no kubatizwa ‘mu izina ry’Umwana.’ Kuki icyo gihe ibyo byari ngombwa, kandi se kuki ari ngombwa no muri iki gihe? Kwemera Yesu no kubatizwa mu izina rye, bisobanura kumenya umwanya afite mu mishyikirano tugirana n’Umuremyi. Nubwo Yesu yagombaga kumanikwa ku giti cy’umubabaro kugira ngo avanireho Abayahudi umuvumo w’Amategeko, urupfu rwe rwari rufite akamaro kanini cyane (Gal 3:13). Yatanze igitambo cy’incungu abantu bose bari bakeneye (Efe 2:15, 16; Kolo 1:20; 1 Yoh 2:1, 2). Kugira ngo Yesu abigereho, yihanganiye akarengane, gutukwa no kubabazwa, amaherezo yihanganira n’urupfu. Ni mu rugero rungana iki ubona ko igitambo cye ari icy’agaciro? Tekereza iyo uza kuba umuhungu wari ufite imyaka 12 wari mu bwato bwa Titanic bwasekuye barafu yo mu nyanja, maze bukarohama mu mwaka wa 1912. Ukaba wagerageje gusimbukira mu bwato bushinzwe kurokora abantu, ariko ugasanga bwuzuye. Hanyuma umugabo uri muri ubwo bwato burokora abantu agasezera ku mugore we, maze agasimbukira ku bwato urimo, nuko akagufata akagushyira muri ubwo bwato bwo kukurokora abantu. Wakumva umeze ute? Nta gushidikanya ko wamushimira. Ushobora kwiyumvisha uko uwo muhungu ibyo byabayeho yumvise ameze.a Icyakora, Yesu yagukoreye ibirenze ibyo. Yaragupfiriye kugira ngo uzabone ubuzima bw’iteka.

11 Wumvise umeze ute igihe wamenyaga ibyo Umwana w’Imana yagukoreye? (Soma mu 2 Abakorinto 5:14, 15.) Birashoboka ko wumvise umushimiye cyane. Ibyo byatumye wegurira Imana ubuzima bwawe kandi wiyemeza ‘kudakomeza kubaho ku bwawe, ahubwo ubaho ku bw’uwo wagupfiriye.’ Kubatizwa mu izina ry’Umwana bisobanura kwemera ibyo Yesu yagukoreye kandi ukemera ububasha afite bwo kuba “Umukozi Mukuru uhesha ubuzima” (Ibyak 3:15; 5:31). Mbere nta mishyikirano wari ufitanye n’Umuremyi, kandi mu by’ukuri nta byiringiro bihamye wari ufite. Ariko kubera ko wizeye amaraso ya Yesu Kristo yamenwe kandi ukabatizwa, ubu ufitanye imishyikirano myiza na Data (Efe 2:12, 13). Intumwa Pawulo yaranditse ati “mwebwe abahoze muri abanzi b’Imana kandi mutandukanyijwe na yo kubera ko mwahozaga ibitekerezo ku bintu bibi, ubu yongeye kwiyunga namwe ikoresheje umubiri wa Yesu binyuze ku rupfu rwe, kugira ngo abamurike muri abera, mutagira inenge kandi mutariho umugayo.”—Kolo 1:21, 22.

12, 13. (a) Kuba warabatijwe mu izina ry’Umwana byagombye gutuma witwara ute igihe hagize ukubabaza? (b) Niba uri Umukristo wabatijwe mu izina rya Yesu, ni iki ugomba gukora?

12 Nubwo waba warabatijwe mu izina ry’Umwana, uzi neza ko ufite kamere ibogamira ku cyaha. Kumenya ibyo ni iby’ingenzi mu buzima bwa buri munsi. Urugero, ese iyo hagize umuntu ukubabaza, ujya utekereza ko mwembi muri abanyabyaha? Mwembi, mukeneye imbabazi z’Imana kandi mwagombye kuba abantu bababarira (Mar 11:25). Yesu yatanze urugero rugaragaza impamvu kubabarira ari ngombwa. Urwo rugero ni urw’umugaragu wasonewe na shebuja umwenda w’italanto ibihumbi cumi (miriyoni 60 z’idenariyo). Nyuma yaho, uwo mugaragu ntiyasoneye umugaragu mugenzi we wari umurimo umwenda w’idenariyo 100. Hanyuma, Yesu yagaragaje ko Yehova atazababarira umuntu wese utababarira umuvandimwe we (Mat 18:23-35). Birumvikana ko kubatizwa mu izina ry’Umwana bisobanura kumenya ubutware Yesu afite, kandi tukihatira gukurikiza urugero rwe n’inyigisho ze, hakubiyemo no kuba twiteguye kubabarira abandi.—1 Pet 2:21; 1 Yoh 2:6.

13 Kubera ko udatunganye, ntushobora kwigana Yesu ijana ku ijana. Icyakora, kubera ko wiyeguriye Imana n’umutima wawe wose, wifuza kwigana Yesu uko ushoboye kose. Ibyo bikubiyemo gukomeza kwiyambura kamere ya kera, ukambara kamere nshya. (Soma mu Befeso 4:20-24.) Iyo wubaha incuti yawe, ushobora kugerageza kwigana urugero rwayo n’imico yayo. Mu buryo nk’ubwo, ukeneye kwigira kuri Kristo kandi ukamwigana.

14. Ni gute wagaragaza ko wemera ubutware bwa Yesu bwo kuba ari Umwami w’Ubwami bwo mu ijuru?

14 Hari ubundi buryo ushobora kugaragazamo ko usobanukiwe icyo kubatizwa mu izina ry’Umwana bikubiyemo. Imana “yashyize ibintu byose munsi y’ibirenge [bya Yesu], kandi imugira umutware w’ibintu byose ku bw’inyungu z’itorero” (Efe 1:22). Ku bw’ibyo rero, ugomba kubaha uburyo Yesu ayobora abiyeguriye Yehova. Kristo akoresha abantu badatunganye, cyane cyane abasaza bakuze mu buryo bw’umwuka kandi bashyizweho kugira ngo bayobore itorero wifatanyamo. Icyatumye abo bagabo bashyirwaho ni ‘ukugira ngo abera bagororwe hagamijwe kubaka umubiri wa Kristo’ (Efe 4:11, 12). Nubwo umuntu udatunganye yakora amakosa, Yesu, Umwami w’Ubwami bwo mu ijuru, ashobora gukemura icyo kibazo mu gihe ashaka n’uburyo ashaka ko gikemukamo. Ese ibyo urabyemera?

15. Niba utari wabatizwa, ni iyihe migisha ushobora gutegerezanya amatsiko nyuma yo kubatizwa?

15 Nanone kandi, hari abantu batari biyegurira Yehova kandi ngo babatizwe. Ese niba nawe ari uko bimeze, ntiwahera ku byo twasuzumye maze ukabona ko kumenya Umwana bihuje n’ubwenge, kandi ko ari uburyo bwiza bwo kugaragaza ko umushimira? Kubatizwa mu izina ry’Umwana bizatuma ubona uburyo bwo kubona imigisha myinshi.—Soma muri Yohana 10:9-11.

Mu izina ry’umwuka wera

16, 17. Ni iki kubatizwa mu izina ry’umwuka wera bisobanura kuri wowe?

16 Kubatizwa mu izina ry’umwuka wera bisobanura iki? Nk’uko twigeze kubivuga, abantu bari bateze Petero amatwi ku munsi wa Pentekote, bari bazi ibirebana n’umwuka wera. Mu by’ukuri, bashoboraga guhita bibonera gihamya y’uko Imana yari ikomeje gukoresha umwuka wera. Petero yari umwe mu bantu bari ‘bujujwe umwuka wera, [kandi bari] batangiye kuvuga izindi ndimi’ (Ibyak 2:4, 8). Amagambo avuga ngo “mu izina rya” ntiyumvikanisha izina ry’umuntu. Muri iki gihe ibintu byinshi bikorwa “mu izina rya guverinoma,” kandi guverinoma si umuntu. Bikorwa n’abantu bahagarariye guverinoma. Mu buryo nk’ubwo, umuntu ubatijwe mu izina ry’umwuka wera,  aba yemera ko umwuka wera atari umuntu, ahubwo ko ari imbaraga Yehova akoresha. Uwo mu batizo uba usobanura ko umuntu ubatijwe aba yemera uruhare umwuka wera ugira mu mugambi w’Imana.

17 Ese ntiwamenye ibihereranye n’umwuka wera binyuriye mu kwiga Bibiliya? Urugero, ushobora kuba warasobanukiwe ko Bibiliya yanditswe binyuze ku mwuka wera (2 Tim 3:16). Uko wakomeje kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka, ushobora kuba wararushijeho gusobanukirwa ko ‘So wo mu ijuru aha umwuka wera abawumusaba,’ nawe urimo (Luka 11:13). Ushobora kuba warabonye uko umwuka wera wagufashije mu mibereho yawe. Ku rundi ruhande ariko, niba utarabatizwa mu izina ry’umwuka wera, amagambo ya Yesu atanga icyizere cy’uko Data atanga umwuka wera, yumvikanisha ko hari imigisha uzabona numara guhabwa umwuka wera.

18. Ni iyihe migisha abantu babatijwe mu izina ry’umwuka wera babona?

18 Biragaragara neza ko no muri iki gihe Yehova ayobora itorero rya gikristo akoresheje umwuka wera. Uwo mwuka ni na wo udufasha mu bikorwa byacu bya buri munsi. Kuba twarabatijwe mu izina ry’umwuka wera, bisobanura ko twemera ko ugira uruhare mu mibereho yacu kandi tukishimira kuyoborwa na wo. Nubwo bimeze bityo ariko, hari abashobora kwibaza bati “ni gute twabaho duhuje no kuba twariyeguriye Yehova, kandi se ni gute umwuka wera wabigiramo uruhare?” Ibyo tuzabisuzuma ubutaha.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Reba Réveillez-vous ! yo itariki ya 22 Mutarama 1982, ku ipaji ya 3-8.

Ese uribuaka?

• Kubatizwa mu izina rya Data bikurebaho iki?

• Kubatizwa mu izina ry’Umwana bisobanura iki?

• Ni gute wagaragaza ko usobanukiwe icyo kubatizwa mu izina rya Data n’Umwna bisobanura?

• Kubatizwa mu izina ry’umwuka wera bisobanura iki?

[Amafoto yo ku ipaji ya 10]

Nyuma ya Pentekote yo mu mwaka wa 33, ni iyihe mishyikirano abigishwa bashya bagiranye na Data?

[Aho ifoto yavuye]

By permission of the Israel Museum, Jerusalem

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze