Komeza kwemerwa n’Imana niyo hagira ibihinduka mu mibereho yawe
ESE hari ibintu bijya bihinduka mu mibereho yawe? Ese kubyihanganira birakugora? Abenshi muri twe byatubayeho, cyangwa bizatubaho. Ingero zimwe z’abantu babayeho kera zishobora kudufasha kubona imico izatuma tubyihanganira.
Urugero, reka turebe ihinduka ryabaye mu mibereho ya Dawidi, n’ukuntu yabyitwayemo. Ubundi yari umushumba usanzwe igihe Samweli yamusukagaho amavuta, kugira ngo azabe umwami. Igihe yari akiri muto, yemeye kurwana n’Umufilisitiya w’igihangange witwaga Goliyati (1 Sam 17:26-32, 42). Dawidi akiri muto yatumiriwe kujya kuba mu rugo rw’Umwami Sawuli, kandi agirwa umugaba w’ingabo. Dawidi ntiyatekerezaga ko ibyo bintu byose byari kuzamubaho, yewe nta n’ubwo yari azi uko byari kuzamugendekera hanyuma.
Imishyikirano Dawidi yagiranaga na Sawuli yaje kuzamba (1 Sam 18:8, 9; 19:9, 10). Byabaye ngombwa ko Dawidi amara imyaka myinshi yihishahisha, kugira ngo arokore ubuzima bwe. Igihe Dawidi yari Umwami wa Isirayeli, na bwo hari ibintu bikomeye byahindutse mu mibereho ye. Ibyo byabaye cyane cyane igihe yari amaze gukora icyaha cy’ubuhehesi, maze kugira ngo agihishe agakora ikindi cy’ubwicanyi. Ibyo byaha byatumye we n’umuryango we bagerwaho n’ibibazo. Urugero rumwe, ni urw’uko yarwanyijwe n’umuhungu we Abusalomu (2 Sam 12:10-12; 15:1-14). Icyakora, Dawidi amaze kwicuza icyaha yakoze cy’ubuhehesi n’icy’ubwicanyi, Yehova yaramubabariye kandi yongera kumwemera.
Nawe imimerere urimo ishobora guhinduka. Ibibazo by’uburwayi, ibibazo by’ubukene cyangwa ibibazo by’umuryango, ndetse n’ibikorwa byacu, bishobora gutuma ibintu bihinduka mu mibereho yacu. Ni iyihe mico yadufasha kwitegura neza guhangana n’iryo hinduka?
Kwicisha bugufi biradufasha
Kwicisha bugufi bikubiyemo no kugira umuco wo kuganduka. Kwicisha bugufi nyabyo bituma twisuzuma tukamenya abo turi bo, kandi tukazirikana agaciro abandi bafite. Nitwirinda gupfobya imico abandi bafite n’ibyo bageraho, bizatuma tubona ko bafite agaciro kandi tuzirikane ibyo bakora. Mu buryo nk’ubwo, kwicisha bugufi bishobora kudufasha kumva impamvu ikintu cyatubayeho, n’uko twabigenza.
Urugero rw’umuhungu wa Sawuli witwaga Yonatani, rushobora kudufasha. Ibintu byamubayeho nta cyo yashoboraga kubikoraho. Igihe Samweli yabwiraga Sawuli ko yari kuzamburwa ubwami, ntiyigeze avuga ko Yonatani ari we wari kuzamusimbura (1 Sam 15:28; 16:1, 12, 13). Imana yari yahisemo ko Dawidi ari we wari kuzaba umwami wa Isirayeli, aho kuba Yonatani. Uko byumvikana, kuba Sawuli atarumviraga Imana byagize ingaruka kuri Yonatani. Nubwo Yonatani nta ruhare yagize mu byo Sawuli yakoze, ntiyari kumusimbura ku ngoma (1 Sam 20:30, 31). Ni gute Yonatani yabyakiriye? Ese kuba atari kuzaba umwami byaba byaratumye abika inzika, maze akagirira Dawidi ishyari? Oya. Nubwo Yonatani yari mukuru cyane kuruta Dawidi kandi akaba inararibonye, yamufashije mu budahemuka (1 Sam 23:16-18). Kwicisha bugufi byamufashije gusobanukirwa uwo Imana yatoranyije, kandi ntiyigeze ‘yitekerezaho ibirenze ibyo yagombaga gutekereza’ (Rom 12:3). Yonatani yasobanukiwe ibyo Yehova yari amwitezeho, kandi yemera umwanzuro wa Yehova ku birebana n’icyo kibazo.
Birumvikana ko iyo hari ibintu bihindutse, dushobora guhura n’ibibazo. Hari igihe byabaye ngombwa ko Yonatani akorana n’abantu babiri batumvikanaga, kandi bombi bari abantu be. Uwa mbere ni incuti ye Dawidi, wari waratoranyijwe na Yehova kugira ngo azabe umwami. Undi yari se witwaga Sawuli, uwo Yehova yari yaranze, ariko akaba yari akiri ku ngoma. Ibyo bishobora kuba byarahangayikishije cyane Yonatani, mu gihe yakomezaga gushaka uko yakwemerwa na Yehova. Iyo hari ibintu bihindutse mu mibereho yacu dushobora guhangayika cyane. Ariko iyo tugerageje gusobanukirwa uko Yehova abona ibintu, dushobora gukomeza kumukorera mu budahemuka no mu gihe haba hari ibyahindutse.
Akamaro ko gushyira mu gaciro
Gushyira mu gaciro bikubiyemo kumenya aho ubushobozi bw’umuntu bugarukira. Ntitwagombye kwitiranya umuco wo gushyira mu gaciro no kwicisha bugufi. Umuntu wicisha bugufi ashobora kutamenya aho ubushobozi bwe bugarukira
Dawidi yashyiraga mu gaciro. Nubwo Yehova yari yaramutoranyirije kuzaba umwami, yamaze imyaka myinshi ataratangira gutegeka. Nta hantu muri Bibiliya hagaragaza ko Yehova yaba yarasobanuriye Dawidi impamvu y’uko gutinda. Icyakora, nubwo iyo mimerere yarimo yasaga n’aho imuhangayikishije, ntiyigeze imubuza amahwemo. Yari azi ko ubushobozi bwe bufite aho bugarukira, kandi yari asobanukiwe ko Yehova, we wemeraga ko ibyo biba, afite ububasha bwo kugira icyo abikoraho. Ku bw’ibyo rero, no mu gihe Dawidi yageragezaga gukiza amagara ye, yanze kwica Sawuli, kandi abuza na mugenzi we Abishayi kumwica.—1 Sam 26:6-9.
Hari igihe mu itorero ryacu hashobora kuvuka ikibazo ariko ntitucyumve neza, cyangwa dukurikije uko tubona ibintu, tukumva kitakemutse mu buryo bwiza. Ese tuzashyira mu gaciro maze twumve ko Yesu ari we mutware w’itorero, kandi ko akoresha inteko y’abasaza bashyiriweho kuyobora itorero? Ese tuzagaragaza ko dushyira mu gaciro, tuzirikana ko kugira ngo dukomeze kwemerwa na Yehova, tugomba gutegereza akaduha igisubizo binyuze kuri Yesu Kristo? Ese tuzagaragaza ko dushyira mu gaciro maze dutegereze, nubwo bishobora kutatworohera?—Imig 11:2.
Kwitonda bidufasha kugira imitekerereze myiza
Kwitonda bituma dushobora kwihanganira imibabaro tutarakaye, tutabitse inzika cyangwa ngo twihorere. Kwitoza kuba umuntu witonda ntibyoroshye. Birashimishije kuba Bibiliya ivuga ko abagira ibyishimo ari “abitonda” (Mat 5:5). Umuco wo kwitonda ufitanye isano no kwicisha bugufi hamwe no gushyira mu gaciro, ariko ukubiyemo n’indi mico, urugero nko kugwa neza. Umuntu witonda ashobora kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka kubera ko yemera kwigishwa, kandi akemera kugororwa.
Ni gute kwitonda byadufasha guhangana n’ibintu bihinduka mu mibereho yacu? Ushobora kuba warabonye ko abantu benshi bababazwa n’uko hari ibintu byahindutse. Mu by’ukuri, bishobora kuba ari ubundi buryo tubonye bwo kurushaho kwigishwa na Yehova. Ibyo bigaragazwa n’ibyabaye mu mibereho ya Mose.
Igihe Mose yari afite imyaka 40, yari afite imico myiza cyane. Yari yaragaragaje ko ahangayikishwa n’ibyo ubwoko bw’Imana bwari bukeneye, kandi yari yaragaragaje umuco wo kwigomwa (Heb 11:24-26). Icyakora mbere y’uko Yehova amutoranyiriza kujya gukura ubwoko bwa Isirayeli muri Egiputa, hari ibintu byahindutse mu mibereho ye byatumye arushaho kuba umuntu witonda. Byabaye ngombwa ko ahunga akava muri Egiputa akajya kuba mu gihugu cy’i Midiyani, amara imyaka 40 ari umushumba, kandi yari yarahoze ari umuntu ukomeye. Ibyo byamumariye iki? Iryo hinduka ryatumye aba umuntu mwiza cyane (Kub 12:3). Yize gushyira inyungu za Yehova mu mwanya wa mbere, naho ize zikajya mu mwanya wa kabiri.
Kugira ngo tubone neza uko Mose yitondaga, reka dusuzume ibyabaye igihe Yehova yavugaga ko ashaka gukuraho ishyanga ritumvira, maze akagira ishyanga rikomeye abari gukomoka kuri Mose (Kub 14:11-20). Mose yasabiye iryo shyanga imbabazi. Ibyo yavuze bigaragaza ko icyari kimuhangayikishije ari uko izina rya Yehova ryavugwa neza, kandi ubwoko bwa Yehova bukamererwa neza. Ntiyashyiraga imbere inyungu ze. Mose yari akeneye kuba umuntu witonda, kugira ngo ashobore kuyobora ishyanga rya Isirayeli, kandi aribere umuhuza. Nubwo Miriyamu na Aroni bamwitotombeye, Bibiliya ivuga ko Mose “yari umuntu wicishaga bugufi cyane kurusha abantu bose bari ku isi.” (Kub 12:1-3, 9-15, gereranya na NW.) Kuba Mose yaricishaga bugufi cyangwa yaritondaga, biragaragara ko ari byo byatumye yihanganira ibitutsi bamutukaga. Ubwo se byari kugenda bite iyo Mose aza kuba atari umuntu witonda?
Hari ikindi gihe umwuka wa Yehova watumye abagabo bamwe na bamwe bahanura. Yosuwa wari wungirije Mose, yumvaga ko abo Bisirayeli bakoze ibidakwiriye. Mose we bitewe no kwitonda, yabonaga ibintu nk’uko Yehova abibona, kandi ntabwo yatinyaga ko yatakaza ububasha yari afite (Kub 11:26-29). Ubwo se iyo Mose aza kuba atari umuntu witonda, yari kwemera iryo hinduka ryari ribaye muri gahunda ya Yehova?
Kwitonda byafashije Mose gukoresha neza ubutware bukomeye n’inshingano yari yarahawe na Yehova. Yehova yamusabye kuzamuka Umusozi wa Horebu, agahagarara imbere y’abantu. Imana yavuganye na Mose ikoresheje umumarayika, kandi imugira umuhuza w’isezerano. Kwitonda byatumye Mose yemera iryo hinduka rikomeye mu buyobozi, kandi akomeza kwemerwa na Yehova.
Twe se bimeze bite? Dukeneye umuco wo kwitonda kugira ngo tugire amajyambere yo mu buryo bw’umwuka. Abantu bose bahawe inshingano n’ubuyobozi mu bwoko bw’Imana, bagomba kuba abantu bitonda. Uwo muco uturinda kuba abibone mu gihe hari ibintu byahindutse, kandi ukadufasha kubyitwaramo neza. Uko twitwara iyo hagize igihinduka, bifite akamaro. Ese tuzemera ko habaho ihinduka? Ese tuzabona ko ari uburyo tubonye bwo kugira ibyo tunonosora? Birashoboka ko ubwo ari bwo buryo bwonyine tuba tubonye bwo kwitoza kugira umuco wo kwitonda!
Incuro nyinshi, hari ibintu bizajya bihinduka mu mibereho yacu. Hari igihe biba bitoroshye kwiyumvisha impamvu ibintu byahindutse. Intege nke zacu no kurakara bishobora gutuma tudakomeza kubona neza ibintu nk’uko Yehova abibona. Icyakora, kwicisha bugufi, gushyira mu gaciro no kwitonda, bizadufasha kwemera ihinduka rishobora kutugeraho, kandi dukomeze kwemerwa n’Imana.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 4]
Kwicisha bugufi nta buryarya bituma dushobora kumenya abo turi bo by’ukuri
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 5]
Kwitonda ni iby’ingenzi kugira ngo tugire amajyambere yo mu buryo bw’umwuka
[Ifoto yo ku ipaji ya 5]
Hari ibintu byahindutse mu mibereho ya Mose bituma arushaho kuba umuntu witonda