ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 1/4 p. 11
  • Yesu Kristo—Ubutumwa bwe bugufitiye akamaro

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yesu Kristo—Ubutumwa bwe bugufitiye akamaro
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Ibisa na byo
  • Incungu ni impano ihebuje yatanzwe n’Imana
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
  • Incungu ni impano ihebuje twahawe n’Imana
    Ni iki Bibiliya itwigisha?
  • Ni iyihe mpano iruta izindi?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2017
  • Kuki incungu ari yo mpano y’agaciro kenshi Imana yatanze?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2017
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 1/4 p. 11

Yesu Kristo​—Ubutumwa bwe bugufitiye akamaro

“Nazanywe no kugira ngo zibone ubuzima, kandi ngo zibone bwinshi.” —YOHANA 10:10.

IMPAMVU y’ibanze yatumye Yesu Kristo aza ku isi, ni uko yifuzaga gutanga, aho guhabwa. Yahaye abantu impano y’agaciro kenshi binyuriye ku murimo we wo kubwiriza. Iyo mpano ni ubutumwa buhishura ukuri ku byerekeye Imana n’ibyo ishaka. Abitabira ubwo butumwa bashobora kugira imibereho myiza muri iki gihe, nk’uko bimeze ku Bakristo b’ukuri babarirwa muri za miriyoni.a Ariko ubutumwa bwe bwibandaga ku mpano iruta izindi zose, ari yo buzima butunganye yatanze ku bwacu. Ku bw’ibyo, kugira ngo tuzabone ubuzima bw’iteka, bizaterwa n’ukuntu duha agaciro iyo mpano Yesu yibanzeho mu murimo wo kubwiriza.

Ni iki Imana na Yesu batanze? Yesu yari azi neza ko yari kuzagwa mu maboko y’abanzi be, kandi bakamwica urupfu rw’agashinyaguro (Matayo 20:17-19). Nyamara yavuze amagambo azwi cyane aboneka muri Yohana 3:16, agira ati “Imana yakunze isi cyane ku buryo yatanze Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo abone ubuzima bw’iteka.” Nanone Yesu yavuze ko yaje “gutanga ubugingo [cyangwa ubuzima] bwe ngo bube incungu ya benshi” (Matayo 20:28). Kuki yavuze ko yari gutanga ubuzima bwe aho kubwakwa?

Urukundo rw’Imana rutagereranywa rwatumye ishyiraho uburyo bwo kuvana abantu mu bubata bw’icyaha barazwe n’ingaruka zacyo, ari zo ukudatungana n’urupfu. Ibyo Imana yabikoze yohereza umwana wayo w’ikinege ku isi, kugira ngo adupfire. Yesu na we yarabyemeye, maze atanga ubuzima bwe ku bushake. Ubwo buzima yatanze, ari bwo bwitwa incungu, ni yo mpano y’agaciro kenshi Imana yahaye abantu.b Iyo mpano ishobora gutuma tubona ubuzima bw’iteka.

Icyo ukwiriye gukora. Ese nawe wahawe impano y’incungu? Ibyo bizaterwa nawe. Urugero, tuvuge ko umuntu agufitiye impano ipfunyitse neza. Kugira ngo iyo mpano ibe iyawe, ni uko uyakira kandi ukayemera. Yehova na we agusezeranya kuguha impano y’incungu, ariko izaba iyawe, ari uko gusa uyakiriye kandi ukayemera. Ni gute wagaragaza ko wemera iyo mpano?

Yesu yavuze ko abantu ‘bamwizera,’ ari bo bazabona ubuzima bw’iteka. Uko kwizera kugaragarira mu mibereho yawe (Yakobo 2:26). Kwizera Yesu bisobanura kubaho ukurikiza ibyo yavuze n’ibyo yakoze. Kugira ngo ubigereho, ugomba kumenya neza Yesu na Se. Yesu yaravuze ati “kugira ngo babone ubuzima bw’iteka, bagomba gukomeza kunguka ubumenyi kuri wowe, wowe Mana y’ukuri yonyine, no ku wo watumye, ari we Yesu Kristo.”—Yohana 17:3.

Hashize imyaka igera ku 2.000 Yesu Kristo abwirije ubutumwa bwahinduye imibereho y’abantu bo ku isi hose. Ese wakwishimira kumenya byinshi ku birebana n’ubwo butumwa, n’ukuntu wowe n’incuti zawe bwabagirira akamaro, uhereye ubu n’iteka ryose? Abahamya ba Yehova bazishimira kubigufashamo.

Ingingo zikurikira ziri bukubwire byinshi ku birebana na Yesu Kristo, we wabwirije ubutumwa bushobora guhindura ubuzima bwawe iteka ryose.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Umuntu wese uvuga ko ari Umukristo si ko aba ari umwigishwa nyakuri wa Kristo. Abigishwa nyakuri ba Yesu ni abakurikiza inyigisho z’ukuri yigishije ku byerekeye Imana n’ibyo ishaka.—Matayo 7:21-23.

b Niba wifuza ibindi bisobanuro ku birebana n’icyo Ibyanditswe byigisha ku ncungu, ushobora kureba igice cya 5 cy’igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? gifite umutwe uvuga ngo “Incungu ni impano ihebuje yatanzwe n’Imana,” cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze