ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 1/4 p. 15
  • Ese wari ubizi?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese wari ubizi?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Ibisa na byo
  • Ese Yesu yabayeho koko?
    Nimukanguke!—2016
  • Igitabo ushobora kwiringira—Igice cya 6
    Nimukanguke!—2011
  • Ibihamya bigaragaza ko Yesu Kristo yigeze kuba hano ku isi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • 3 Menya ukuri ku bihereranye na Yesu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 1/4 p. 15

Ese wari ubizi?

Ni ibihe bimenyetso bitari ibyo muri Bibiliya bigaragaza ko Yesu yabayeho?

▪ Hari abanditsi benshi babayeho nyuma gato y’aho Yesu aviriye ku isi, bagize icyo bamuvugaho. Muri bo harimo uwitwa Tacite wanditse amateka ya Roma igihe yategekwaga n’abami b’abami. Tacite yavuze ko igihe inkongi y’umuriro yayogozaga Roma mu mwaka wa 64, abantu bakwije igihuha cy’uko Umwami w’Abami witwaga Nero ari we wari wahatwitse. Tacite yakomeje avuga ko Nero yagerageje kugereka iryo kosa ku bantu rubanda rwitaga Abakristo. Tacite yaranditse ati “Kristo, ari na we abo bantu bitirirwa, yaguye mu maboko ya Ponsiyo Pilato wategekaga ku ngoma ya Tiberiyo.”—Annales, XV, 44.

Nanone umuhanga mu by’amateka w’Umuyahudi witwa Flavius Josèphe yavuze ibihereranye na Yesu. Igihe yavugaga ibintu byabaye hagati y’urupfu rw’umutegetsi w’Umuroma witwaga Fesito wayoboraga intara ya Yudaya ahagana mu mwaka wa 62 n’uwamusimbuye ari we Albinus, Josèphe yavuze ko Umutambyi Mukuru Ananiya “yagiranye inama n’abacamanza bari bagize Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi. Muri iyo nama, yazanye imbere yabo Yakobo wari umuvandimwe wa Yesu witwaga Kristo ari kumwe n’abandi.”—Antiquités judaïques, XX, 200.

Kuki Yesu yitwaga Kristo?

▪ Inkuru z’Amavanjiri zigaragaza ko igihe marayika Gaburiyeli yabonekeraga Mariya akamubwira ko azasama inda, yanamubwiye ko umwana yari kubyara, yagombaga kumwita Yesu (Luka 1:31). Urebye, Abayahudi bo mu bihe bya Bibiliya bari bamenyereye iryo zina. Umuhanga mu by’amateka witwaga Josèphe yanditse iby’abantu 12 bitwaga iryo zina, utabariyemo abavugwa mu Byanditswe. Uwo muhungu wa Mariya bamwitaga Umunyanazereti cyangwa ‘uw’i Nazareti,’ ibyo bikaba byarafashaga abantu kumenya ko ari ho Yesu yaturutse (Mariko 10:47). Uretse ayo mazina, yaje kwitwa “Kristo” cyangwa Yesu Kristo (Matayo 16:16). Ni iki iryo zina risobanura?

Ijambo ry’Ikinyarwanda “Kristo” ryaturutse ku ijambo ry’Ikigiriki Khri·stos, rikaba risobanura kimwe n’ijambo ry’Igiheburayo Ma·shiʹach (ni ukuvuga Mesiya). Ayo magambo yombi ahinduwe uko yakabaye asobanura “Uwasutsweho amavuta,” cyangwa uwasizwe. Na mbere yuko Yesu yitwa iryo zina, hari abandi bantu biswe iryo zina kandi rwose babikwiriye. Muri bo twavuga nka Mose, Aroni n’Umwami Dawidi. Na bo bitwaga abasutsweho amavuta cyangwa abasizwe, bikaba byarasobanuraga ko hari inshingano n’ubutware Imana yari yarabahaye (Abalewi 4:3; 8:12; 2 Samweli 22:51; Abaheburayo 11:24-26). Yesu, ari we Mesiya wahanuwe, ni we w’ibanze uhagarariye Yehova. Ku bw’ibyo, birakwiriye ko yitwa “Kristo, Umwana w’Imana nzima.”—Matayo 16:16; Daniyeli 9:25.

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Igishushanyo kiriho Flavius Josèphe

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze