Ese ujya wemera ko Yehova akubaza?
BIBILIYA irimo ibibazo byinshi bigera ku mutima. Yehova Imana ubwe yakoresheje ibibazo kugira ngo yigishe ukuri kw’ingenzi. Urugero, Yehova yakoresheje ibibazo igihe yahaga Kayini umuburo wo gukosora inzira ye mbi (Itang 4:6, 7). Hari n’igihe Yehova yakoreshaga ikibazo kimwe gusa, kikaba gihagije kugira ngo umuntu agire icyo akora. Umuhanuzi Yesaya amaze kumva Yehova abaza ati “ndatuma nde, ni nde watugendera?,” yarashubije ati “ni jye. Ba ari jye utuma.”—Yes 6:8.
Umwigisha Ukomeye ari we Yesu, na we yakoresheje neza ibibazo. Amavanjiri arimo ibibazo bisaga 280 Yesu yabajije. Nubwo hari igihe yakoreshaga ibibazo kugira ngo acecekeshe abamujoraga, incuro nyinshi yabaga agamije kugera ku mutima ababaga bamuteze amatwi, kugira ngo abafashe gutekereza ku mimerere yabo yo mu buryo bw’umwuka (Mat 22:41-46; Yoh 14:9, 10). Mu buryo nk’ubwo, intumwa Pawulo yanditse ibitabo 14 by’Ibyanditswe bya Gikristo bya Kigiriki, akoresheje ibibazo byamufashaga kwemeza abantu (Rom 10:13-15). Urugero, mu rwandiko yandikiye Abaroma, harimo ibibazo byinshi cyane. Ibibazo Pawulo yakoreshaga byatumaga ababaga bamuteze amatwi biga ibihereranye n’“ubutunzi n’ubwenge n’ubumenyi by’Imana byimbitse,” kandi bakabiha agaciro.—Rom 11:33.
Nubwo hari ibibazo bisaba umuntu gusubiza, ibindi byo biba bigamije gufasha umuntu gutekereza. Amavanjiri arimo ingero nyinshi zigaragaza uko Yesu yakoreshaga ibibazo nk’ibyo bituma umuntu atekereza. Hari igihe Yesu yaburiye abigishwa be agira ati “mwirinde umusemburo w’Abafarisayo n’umusemburo wa Herode,” ashaka kuvuga uburyarya bwabo n’inyigisho zabo z’ibinyoma (Mar 8:15; Mat 16:12). Abigishwa ba Yesu ntibasobanukiwe icyo yashakaga kuvuga, maze batangira kujya impaka bakeka ko ari uko basize imigati. Zirikana ukuntu Yesu yakoresheje ibibazo mu kiganiro kigufi cyakurikiyeho. ‘Yarababajije ati “kuki mujya impaka z’uko nta migati mufite? Mbese namwe ntimurashobora kwiyumvisha ibintu kandi ngo mubisobanukirwe? Mbese birabagoye kubisobanukirwa mu mitima yanyu? ‘Nubwo mufite amaso, ntimureba, kandi nubwo mufite amatwi ntimwumva?’ . . . Na n’ubu ntimurasobanukirwa?”’ Ibibazo bya Yesu byasabaga ko abigishwa be batekereza, bakiyumvisha icyo amagambo ye asobanura.—Mar 8:16-21.
“Ngiye kukubaza”
Yehova Imana yakoresheje ibibazo kugira ngo atume umugaragu we Yobu atekereza. Yehova yakoresheje ibibazo byinshi, kugira ngo yereke Yobu ko nta cyo yari cyo umugereranyije n’Umuremyi we (Yobu, igice cya 38-41). Ese Yehova yari akeneye igisubizo cya buri kibazo? Birashoboka ko bitari ngombwa. Ibyo bibazo, urugero nk’ikigira kiti “igihe nashingaga imfatiro z’isi wari he?,” byari ibibazo byari bigamije gufasha Yobu gutekereza no kugira imyifatire runaka. Yobu amaze kubazwa bimwe muri ibyo bibazo by’uruhererekane, yasigaye yumiwe. Yaravuze ati “nagusubiza iki? Nifashe ku munwa” (Yobu 38:4; 40:4). Yobu yasobanukiwe ibyo yabwiwe maze yicisha bugufi. Icyakora, Yehova ntiyari agamije gusa kwigisha Yobu kwicisha bugufi, ahubwo yanakosoye imitekerereze ye. Mu buhe buryo?
Nubwo Yobu yari “umukiranutsi utunganye,” hari igihe yavuze amagambo agaragaza imitekerereze idakwiriye. Elihu yagize icyo abivugaho maze amucyahira kuba ‘yarihaye gukiranuka kurusha Imana’ (Yobu 1:8; 32:2; 33:8-12). Icyakora, ibibazo Yehova yabajije Yobu byakosoye imitekerereze ye. Igihe Imana yasubirizaga Yobu mu muyaga, yaravuze ati “uwo ni nde wangiza inama n’amagambo atarimo ubwenge? Noneho kenyera kigabo, kuko ngiye kukubaza nawe unsubize” (Yobu 38:1-3). Nyuma yaho, Yehova yakoresheje ibibazo kugira ngo afashe Yobu gutekereza ku bwenge bwe n’imbaraga ze bitagira akagero, bigaragazwa n’imirimo itangaje yakoze. Ibyo bisobanuro byafashije Yobu kwemera imanza za Yehova hamwe n’imigenzereze ye, kurusha uko yabitekerezaga mbere. Mbega ibintu bitangaje! Kubazwa n’Imana Ishoborabyose!
Ni gute wakwemera ko Yehova akubaza?
Byifashe bite se kuri twe? Ese ibibazo biboneka muri Bibiliya natwe bishobora kutugirira akamaro? Birashoboka rwose! Iyo twemeye ko ibyo bibazo bidufasha gutekereza, bishobora kutuzanira imigisha myinshi yo mu buryo bw’umwuka. Ibibazo bigera umuntu ku mutima biboneka muri Bibiliya, ni bimwe mu bituma Ijambo ry’Imana rigira imbaraga. Koko rero, ‘ijambo ry’Imana rigira imbaraga kandi rishobora kumenya ibitekerezo byo mu mutima n’imigambi yawo’ (Heb 4:12). Icyakora kugira ngo rirusheho kutugirira akamaro, tugomba kwiyerekezaho ibyo bibazo, bikamera nk’aho ari Yehova utwibariza (Rom 15:4). Reka dufate ingero zimwe na zimwe.
“Mbese Umucamanza w’isi yose ntazakora ibikwiriye” (Itang 18:25, “NW”)? Aburahamu yabajije Yehova icyo kibazo gikangura ibitekerezo igihe Imana yaciraga Sodomu na Gomora urubanza. Aburahamu yabonaga ko bidashoboka ko Yehova yakora ibintu bidahuje n’ubutabera, ni ukuvuga kurimburana abakiranutsi n’abanyabyaha. Ikibazo Aburahamu yabajije kigaragaza ko yizeraga adashidikanya ko Yehova akiranuka.
Muri iki gihe, hari abashobora gukekeranya ku bihereranye n’imanza Yehova azacira abantu mu gihe kizaza, urugero nk’abantu bazarokoka Harimagedoni, cyangwa abazazuka. Aho kugira ngo ibitekerezo nk’ibyo biduteshe umutwe, dushobora kwibuka ikibazo Aburahamu yabajije. Kimwe na Aburahamu, kuzirikana ko Yehova ari Data wo mu ijuru wuje urukundo kandi tukiringira byimazeyo ko afite ubutabera n’imbabazi, bidufasha kwirinda guta igihe n’imbaraga ku bintu bitari ngombwa ko duhangayikira, ndetse n’ibintu bishobora kuduca intege cyangwa bikaba byazana impaka zitagira umumaro.
“Ni nde muri mwe ushobora kongera akanya na gato ku gihe ubuzima bwe buzamara, abiheshejwe no guhangayika” (Mat 6:27)? Igihe Yesu yavuganaga n’imbaga y’abantu, harimo n’abigishwa be, yakoresheje icyo kibazo ashaka kumvikanisha impamvu bari bakeneye kwiringira ko Yehova abitaho. Iminsi ya nyuma y’iyi si mbi ituma habaho imihangayiko myinshi, ariko gukomeza guhangayika ntibizongera igihe ubuzima bwacu buzamara cyangwa ngo bitume tubaho neza.
Igihe cyose duhangayitse cyangwa duhangayikiye abo dukunda, kwibuka ikibazo Yesu yabajije bishobora kudufasha kudakabiriza ibibazo biduhangayikishije. Ibyo byadufasha kudakomeza guhangayika cyangwa kugira ibitekerezo bitunaniza mu buryo bw’ibyiyumvo, mu buryo bw’umubiri no mu bwenge. Nk’uko Yesu yabitwijeje, Data wo mu ijuru utunga inyoni zo mu kirere kandi akambika ibimera byo mu gasozi, azi ibyo dukeneye byose.—Mat 6:26-34.
“Mbese umuntu yashyira umuriro mu gituza cye, imyambaro ye ntishye” (Imig 6:27)? Ibice icyenda bibanza by’igitabo cy’Imigani, birimo disikuru ngufi zigaragaza inama z’ingirakamaro umubyeyi aha umwana we. Ikibazo kigaragara mu murongo twavuze haruguru, cyerekeza ku ngaruka zibabaje z’ubuhehesi (Imig 6:29). Icyo kibazo cyatubera nk’inzogera itwibutsa ko tugiye gukora amakosa, mu gihe tubonye ko tugiye kugwa mu mutego wo gukundana by’agahararo n’umuntu tudahuje igitsina, cyangwa dutangiye gutekereza cyane ku bintu bibyutsa irari ry’ibitsina. Ihame rikubiye muri icyo kibazo ni uko umuntu ashobora kucyibaza mu gihe atangiye gushukwa, kugira ngo ajye mu nzira idakwiriye. Mbega ukuntu icyo kibazo kigaragaza ihame ry’ingirakamaro ryo muri Bibiliya rivuga ko “ibyo umuntu abiba ari na byo azasarura!”—Gal 6:7.
“Uri nde wowe ucira urubanza umugaragu wo mu rugo rw’undi” (Rom 14:4)? Mu rwandiko Pawulo yandikiye Abaroma, yavuze ibirebana n’ibibazo byavutse mu itorero ryo mu kinyejana cya mbere. Kubera ko Abakristo bari barakuriye mu mico itandukanye, hari bamwe bihutiraga kujora imyanzuro ya bagenzi babo bahuje ukwizera kandi bakajora ibikorwa byabo. Ikibazo Pawulo yababajije cyabibutsaga ko bagombaga kwakirana cyangwa bakoroherana, naho ibyo guca imanza bakabirekera mu maboko ya Yehova.
Mu buryo nk’ubwo, muri iki gihe abagaragu ba Yehova baturuka mu nzego z’imibereho zitandukanye. Ariko kandi, Yehova yaraduhuje maze twunga ubumwe. Ese twaba tugira uruhare mu gutuma habaho ubwo bumwe? Niba tubangukirwa no kunenga ibyo abavandimwe bacu bakora babitewe n’umutimanama wabo, byaba bihuje n’ubwenge kwibaza ikibazo twigeze kuvuga cyabajijwe na Pawulo.
Ibibazo bidufasha kwegera Yehova
Izo ngero nke zigaragaza uko ibibazo bikubiye mu Ijambo ry’Imana byafasha umuntu kwisuzuma. Gusuzuma imirongo ikikije buri kibazo, bishobora kudufasha gushyira mu bikorwa inama yatanzwemo, duhuje n’imimerere turimo. Nanone kandi uko dusoma Bibiliya, tuzabonamo ibindi bibazo byatugirira akamaro.—Reba agasanduku kari ku ipaji ya 14.
Nidutekereza cyane kuri ibyo bibazo bikora ku mutima biboneka mu Ijambo ry’Imana, bizatuma tugendera mu nzira zikiranuka za Yehova. Igihe Yehova yari amaze kubaza Yobu ibibazo, Yobu yaravuze ati “ibyawe nari narabyumvishije amatwi, ariko noneho amaso yanjye arakureba” (Yobu 42:5). Koko rero, Yobu yasobanukiwe ko Yehova ariho koko, ku buryo yamubonaga nk’aho yari imbere ye. Ibyo umwigishwa Yakobo yaje kugira icyo abivugaho, agira ati “mwegere Imana na yo izabegera” (Yak 4:8). Nimucyo tureke ibintu byose bigize Ijambo ry’Imana, hakubiyemo n’ibibazo biririmo, bidufashe gukura mu buryo bw’umwuka, kandi turusheho ‘kureba’ Yehova.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 14]
Ni gute kwibaza ibi bibazo bishobora kugufasha kubona ibintu nk’uko Yehova abibona?
▪ “Mbese Uwiteka yishimira ibitambo byoswa n’ibindi bitambo kuruta uko yakwishimira umwumviye?”—1 Sam 15:22.
▪ “Iyaremye ijisho ntizareba?”—Zab 94:9.
▪ ‘Ese icyubahiro abantu bishakiye ni icyubahiro nyabaki?’—Imig 25:27, NW.
▪ Ese ko ‘urakaye, ubwo ukoze neza’?—Yona 4:4.
▪ “None se umuntu byamumarira iki aramutse yungutse ibintu byo mu isi byose, ariko agatakaza ubugingo bwe?”—Mat 16:26.
▪ “Ni nde uzadutandukanya n’urukundo rwa Kristo?”—Rom 8:35.
▪ “Ni iki ufite utahawe?”—1 Kor 4:7.
▪ “Umucyo n’umwijima bihuriye he?”—2 Kor 6:14.
[Ifoto yo ku ipaji ya 15]
Ni iki Yobu yigiye ku bibazo Yehova yamubajije?