ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 15/4 pp. 16-19
  • Kwihanganira ibigeragezo byatumye turushaho kwiringira Yehova

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kwihanganira ibigeragezo byatumye turushaho kwiringira Yehova
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Amateraniro ya gikristo n’umurimo wo kubwiriza byaradufashije
  • “Ni igitangaza!”
  • Yagize amajyambere adasanzwe afite imyaka ine
  • Kumutoza iby’Imana akiri muto byagize akamaro
  • Uko Joel yagize amajyambere yo mu buryo bw’umwuka
  • Twiboneye ubufasha bwa Yehova
  • Mukure icyitegererezo ku bahanuzi—Yoweli
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2013
  • Igitero giturutse mu majyaruguru
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2020
  • Ni nde ‘uzakizwa’?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Ntukibagirwe na Rimwe Umunsi wa Yehova
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1993
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 15/4 pp. 16-19

Kwihanganira ibigeragezo byatumye turushaho kwiringira Yehova

BYAVUZWE NA ADA DELLO STRITTO

Ubu ndangije kwandukura isomo ry’umunsi mu ikaye yanjye. Mfite imyaka 36, ariko kwandukura interuro nke zigize iryo somo, byantwaye amasaha abiri. Kuki byantwaye icyo gihe cyose? Reka mama abibasobanurire. —Byavuzwe na Joel

JYE n’umugabo wanjye twabaye Abahamya ba Yehova babatijwe mu mwaka wa 1968. Tumaze kubyara abahungu babiri bafite ubuzima bwiza, ari bo David na Marc, nabyaye uwa gatatu ari we Joel. Yavutse mu mwaka wa 1973, avukira mu bitaro byo mu mugi wa Binche mu Bubiligi, ku birometero bigera kuri 60 mu majyepfo ya Buruseli, avuka adashyitse. Yavukanye ikiro kimwe n’amagarama 700. Ubwo navaga mu bitaro, byabaye ngombwa ko Joel agumayo kugira ngo ibiro bye byiyongere.

Hashize ibyumweru runaka, jye n’umugabo wanjye Luigi twajyanye umwana wacu kwa muganga w’abana, kubera ko twabonaga nta gihinduka. Muganga amaze gusuzuma Joel yaravuze ati “mbabajwe no kubamenyesha ko Joel yavukanye ibibazo abavandimwe be badafite.” Twese twamaze akanya ducecetse. Muri icyo gihe nahise mbona ko akana kacu kari karwaye indwara ikomeye. Hanyuma muganga yihereranye umugabo wanjye, maze amubwira ko umwana wacu arwaye indwara ivukanwa ifata koromozome (trisomie 21), ikaba yaritiriwe uwitwa Down.a

Ibyo uwo muganga w’abana yatubwiye byaduteye agahinda maze twiyemeza kongera gushaka undi muganga w’inzobere. Yamaze hafi isaha asuzuma Joel yitonze nta cyo avuga. Jye na Luigi twasaga n’abarambiwe. Amaherezo muganga yubuye amaso, maze aravuga ati “uyu mwana azakenera ko mumukorera ibintu hafi ya byose.” Icyakora yabitubwiye mu bugwaneza, hanyuma yongeraho ati “ariko Joel azagira ibyishimo kubera ko mumukunda!” Numvise bindenze, maze nterura uwo mwana tumujyana mu rugo. Icyo gihe yari amaze amezi abiri.

Amateraniro ya gikristo n’umurimo wo kubwiriza byaradufashije

Ibindi bizamini byo kwa muganga byagaragaje ko Joel yari afite umutima uteye nabi, kandi amagufwa ye ntiyari akomeye. Kubera ko umutima we wari munini cyane, wabyigaga ibihaha, bigatuma arwara indwara zandura. Bidatinze, igihe yari afite amezi ane, yahise afatwa n’indwara ifata ibihaha ituma guhumeka bigorana, maze tumusubiza mu bitaro aho yashyizwe mu kato. Kubona uko ababara byaratubabazaga cyane. Twumvaga twamuterura kandi tukamukuyakuya, ariko ntitwari twemerewe kumukoraho mu gihe cy’amezi abiri n’igice twamaze duhangayitse. Jye na Luigi nta cyo twashoboraga gukora uretse kumureba, tugahoberana maze tugasenga.

Muri ibyo bihe bibabaje, twakomeje kujya mu materaniro turi hamwe n’abana bacu, ari bo David wari ufite imyaka 6, na Marc wari ufite imyaka 3. Iyo twabaga turi ku Nzu y’Ubwami twumvaga ari nk’aho turi mu maboko ya Yehova. Mu gihe cy’amasaha twahamaraga turi kumwe n’abavandimwe na bashiki bacu, twumvaga twikoreje Yehova umutwaro wacu, maze tukumva dutuje (Zab 55:23). Abaforomokazi bitaga kuri Joel na bo biboneye ko kujya mu materaniro ya gikristo byatumaga dutuza.

Muri icyo gihe kandi, nasengaga Yehova musaba imbaraga kugira ngo nifatanye mu murimo wo kubwiriza. Aho kugira ngo ngume mu rugo ndira, nifuzaga kujya kuganiriza abandi, nkababwira impamvu kwiringira amasezerano y’Imana avuga ibirebana n’isi itarangwamo indwara, byankomezaga. Igihe cyose nabaga nifatanyije mu murimo wo kubwiriza, numvaga Yehova yashubije amasengesho yanjye.

“Ni igitangaza!”

Mbega ukuntu twishimye cyane ubwo amaherezo Joel yavaga mu bitaro! Icyakora bukeye bwaho, ibintu byongeye kuba bibi. Joel yarushijeho kuremba, kandi byabaye ngombwa ko twihutira kumusubiza mu bitaro. Abaganga bamaze kumusuzuma bahise batubwira bati “Joel ntazarenza amezi atandatu akiriho.” Mu mezi abiri nyuma yaho, ubwo yari hafi kugira amezi umunani, ibyo abaganga bari bavuze byasaga nk’aho ari ukuri, kuko Joel yakomeje kumererwa nabi. Twicaranye na muganga maze aratubwira ati “mwihangane, nta kindi twamumarira.” Yongeyeho ati “aho bigeze aha, Yehova wenyine ni we washobora kugira icyo akora.”

Nasubiye mu cyumba Joel yari arwariyemo. Nubwo nari mbabaye cyane kandi numva nacitse intege, niyemeje kumuguma iruhande. Bashiki bacu banyuranye barasimburanaga, bakaza tukagumana mu gihe Luigi we yabaga yita ku bahungu bacu babiri bakuru. Ibyo byamaze icyumweru hanyuma Joel afatwa n’indwara y’umutima. Abaforomo baje mu cyumba yari arwariyemo bihuta, ariko nta kindi bashoboye kumumarira. Nyuma y’iminota mike, umwe muri bo yavuze atuje ati “byarangiye . . . ” Kubera gucika intege, nahise nturika ndarira nuko nsohoka muri icyo cyumba. Nagerageje gusenga Yehova ariko sinashoboraga kubona amagambo nakoresha mubwira akababaro kanjye. Hashize iminota 15, umuforomo yarampamagaye arambwira ati “Joel arahembutse!” Yamfashe ukuboko arambwira ati “ngwino umurebe.” Ubwo najyaga kureba Joel nasanze agihumeka. Mu gihe gito iyo nkuru yahise isakara hose. Abenshi mu baforomo n’abaganga baje kumureba baravuze bati “iki ni igitangaza!”

Yagize amajyambere adasanzwe afite imyaka ine

Joel akiri umwana, abaganga bita ku bana bakundaga kutubwira bati “Joel akeneye gukundwa cyane.” Kubera ko jye na Luigi twari twariboneye ukuntu Yehova adukunda nyuma y’uko Joel avuka, natwe twifuzaga gukunda umwana wacu. Twari dufite uburyo bwinshi bwo kubikora, kubera ko yari akeneye ko tumukorera buri kintu cyose.

Mu gihe cy’imyaka irindwi ya mbere y’ubuzima bwa Joel, nta mwaka washiraga adahuye n’uburwayi nk’ubwo. Hagati y’ukwezi k’Ukwakira na Werurwe, iyo indwara yakiraga hahitaga haza indi, maze bigatuma duhora mu bitaro. Muri icyo gihe, nihatiraga kumarana igihe n’abahungu bacu ari bo David na Marc. Abo bana na bo bagize uruhare mu gufasha Joel kugira amajyambere, kandi ibyo byatumye habaho ibintu bitangaje. Urugero, abaganga batandukanye bari baratubwiye ko Joel atari kuzigera ashobora kugenda. Ariko umunsi umwe ubwo yari afite imyaka ine, umuhungu wacu Marc yaravuze ati “Joel, ngaho ereka mama ko uzi kugenda!” Natangajwe no kubona Joel atangiye gutaguza! Icyo gihe twarishimye maze dusengera Yehova hamwe kugira ngo tumushimire tubikuye ku mutima. Ikindi gihe na bwo, iyo Joel yabaga agize ikintu ageraho, kabone nubwo cyabaga ari gito, twaramushimiraga cyane.

Kumutoza iby’Imana akiri muto byagize akamaro

Twajyanaga Joel mu materaniro abera mu Nzu y’Ubwami, uko byadushobokeraga kose. Kugira ngo tumurinde ibintu byashoboraga kumwanduza indwara, twamutwaraga mu kagare kihariye gatwikiriwe n’ikintu kibonerana gikozwe muri plasitiki. Nyamara nubwo yabaga yicaye muri ako kagare gatwikiriye, yishimiraga kuba hamwe n’abagize itorero.

Abavandimwe na bashiki bacu baduteye inkunga batugaragariza urukundo, kandi bakadufasha mu byo twabaga dukeneye. Hari umuvandimwe wakundaga kutwibutsa amagambo ari muri Yesaya 59:1 agira ati “dore ukuboko k’Uwiteka ntikwaheze ngo ananirwe gukiza, n’ugutwi kwe ntikwapfuye ngo ananirwe kumva.” Ayo magambo atanga icyizere yadufashaga kwiringira Yehova.

Uko Joel yagendaga akura, twihatiraga kumufasha kwishyiriraho intego yo gukorera Yehova igihe kinini mu mibereho ye. Uko twabonaga uburyo, twamubwiraga ibihereranye na Yehova kugira ngo akure arushaho gukunda Se wo mu ijuru. Twingingaga Yehova tumusaba kuduha imigisha, kugira ngo imihati dushyiraho tumutoza kubaha Imana igire icyo igeraho.

Joel atangiye kuba ingimbi, twashimishijwe no kubona ukuntu yakundaga kugeza ukuri kwa Bibiliya ku bandi. Igihe yari afite imyaka 14 yarabazwe. Ubwo yari ategereje kugarura agatege ngo bamusezerere, yarambajije ati “ma, ese nshobora guha muganga igitabo cya Ushobora?” Imyaka mike nyuma yaho, Joel yongeye kubagwa. Twari tuzi neza ko yashoboraga kutarusimbuka. Mbere y’uko abagwa, yahaye abaganga ibaruwa twari twaramufashije gutegura. Yasobanuraga uko abona imikoreshereze y’amaraso. Uwo muganga yabajije Joel ati “ese ibi urabyemera?” Yamushubije akomeje ati “ndabyemera muga.” Twashimishijwe no kubona ukuntu umwana wacu yiringiraga Umuremyi, kandi akaba yari yariyemeje kumushimisha. Nanone twishimiye cyane ukuntu abaganga badushyigikiye.

Uko Joel yagize amajyambere yo mu buryo bw’umwuka

Igihe yari afite imyaka 17 yarabatijwe, agaragaza ko yiyeguriye Imana. Uwo ni umunsi tutazigera twibagirwa! Kubona ukuntu yagendaga atera imbere mu buryo bw’umwuka, byatumye dusabwa n’ibyishimo. Kuva icyo gihe, urukundo yakundaga Yehova n’ishyaka yagiriraga ukuri ntibyigeze bigabanuka. Kandi koko, Joel akunda kubwira umuntu wese ahuye na we ati “ukuri ni yo mibereho yanjye!”

Igihe yari hafi kugera mu kigero cy’imyaka 20, yize gusoma no kwandika. Byamusabye gushyiraho imihati myinshi. Iyo yabashaga kwandika n’akajambo gato, yabaga akoze ikintu gihambaye. Kuva icyo gihe, buri munsi abanza gusuzuma isomo ry’umunsi yifashishije agatabo Dusuzume Ibyanditswe buri munsi. Iyo arangije, aryandukura abyitondeye mu ikaye ye ku buryo ubu iyo kaye imaze kuba nk’igitabo kirimo ibintu byinshi.

Ku minsi y’amateraniro, Joel akora ibishoboka byose kugira ngo tugere ku Nzu y’Ubwami hakiri kare, kuko aba yifuza guha ikaze abaje mu materaniro bose. Ashimishwa no gutanga ibitekerezo mu materaniro, kandi agatanga ibyerekanwa. Uretse ibyo, atambagiza mikoro kandi agakora indi mirimo. Iyo yumva ameze neza, tujyana kubwiriza buri cyumweru. Mu mwaka wa 2007, abagize itorero batangarijwe ko yabaye umukozi w’itorero. Twarishimye maze turarira. Mbega ukuntu Yehova yaduhaye imigisha!

Twiboneye ubufasha bwa Yehova

Mu mwaka wa 1999 twahuye n’ikindi kigeragezo. Imodoka yacu yagonzwe n’umushoferi wari warangaye, maze Luigi arakomereka cyane. Byabaye ngombwa ko acibwa ukuguru kumwe, kandi yabazwe uruti rw’umugongo incuro nyinshi. Nanone kandi, kwiringira Yehova byatumye twumva dufite imbaraga aha abagaragu be igihe bazikeneye (Fili 4:13). Nubwo Luigi yamugaye, tugerageza kutibanda ku bumuga bwe. Kubera ko adafite ubushobozi bwo gukora akazi gasanzwe, abona igihe gihagije cyo kwita kuri Joel. Ibyo bituma mbona igihe gihagije cyo kwifatanya mu bikorwa bya gikristo. Umugabo wanjye we, arushaho kwita ku byo dukeneye mu buryo bw’umwuka ndetse n’ibyo itorero rikeneye, akaba anaribereye umuhuzabikorwa w’inteko y’abasaza.

Kubera ko turi mu mimerere idasanzwe, twese abagize umuryango tumarana igihe kinini. Uko igihe cyagiye gihita, twitoje gushyira mu gaciro kandi tukirinda kwitega ibintu bidashoboka. Iyo twumvise twacitse intege, dusenga Yehova tumubwira uko tumerewe. Ikibabaje ni uko igihe David na Marc bari bamaze gukura bakava mu rugo, bagezaho bakareka gukorera Yehova. Icyakora, turacyafite icyizere cy’uko bazagarukira Yehova.—Luka 15:17-24.

Muri iyo myaka yose, twiboneye ubufasha buturuka kuri Yehova, kandi twitoza kumwishingikirizaho muri buri kibazo cyose twahuraga na cyo. Dukunda amagambo aboneka muri Yesaya 41:13 mu buryo bwihariye. Ayo magambo agira ati “jyewe Uwiteka Imana yawe nzagufata ukuboko kw’iburyo nkubwire nti ‘witinya ndagutabaye.’” Kumenya ko Yehova adufashe ukuboko, biradukomeza. Koko rero, dushobora kuvuga rwose ko kuba twarihanganiye ibigeragezo byatumye turushaho kwiringira Data wo mu ijuru Yehova.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Iyo ndwara umuntu arayivukana. Ubusanzwe koromozome ziba zitondetse ari ebyiri ebyiri. Ariko abana bavukana indwara ifata koromozome, hari aho usanga kuri urwo rutonde bafite koromozome eshatu, aho kuba ebyiri. Iyo umwana avutse afite iyo ndwara (trisomie 21), ikibazo kiba cyarabaye kuri koromozome ziri ku mwanya wa 21.

[Ifoto yo ku ipaji ya 16, 17]

Joel ari kumwe na nyina Ada

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Ada, Joel na Luigi

[Ifoto yo ku ipaji ya 19]

Joel ashimishwa no guha ikaze abavandimwe na bashiki bacu ku Nzu y’Ubwami

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze