ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 1/5 p. 13
  • Ese wari ubizi?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese wari ubizi?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Ibisa na byo
  • Ibibazo by’abasomyi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2017
  • Nimusingize Umwana w’Imfura wa Yehova!
    Turirimbire Yehova twishimye
  • Yamagana abayobozi b’idini bamurwanyaga
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 1/5 p. 13

Ese wari ubizi?

Ni ubuhe burenganzira bwihariye umwana w’umuhungu w’imfura yahabwaga, kandi se ibyo byajyanaga n’izihe nshingano?

▪ Kuva kera mu bihe by’abakurambere, abagaragu b’Imana bahaga uburenganzira bwihariye umwana w’umuhungu w’imfura. Iyo umugabo yapfaga, umuhungu we w’imfura ni we wahabwaga inshingano yo kuba umutware w’umuryango. Yagombaga kwita ku muryango, kandi akayobora abantu bose bakomezaga kuba muri urwo rugo. Nanone kandi, umuhungu w’imfura ni we wahagarariraga umuryango imbere y’Imana. Nubwo abahungu bose bahabwaga umurage, uw’imfura we yahabwaga umurage w’ingenzi. Ugereranyije n’imigabane abandi bahungu bashoboraga guhabwa, uw’imfura we yahabwaga imigabane ibiri.

Mu gihe cy’abakurambere, umuhungu w’imfura yashoboraga guhara uburenganzira bwe bwo kuba umwana w’imfura. Urugero, Esawu yagurishije murumuna we uburenganzira bwo kuba umwana w’imfura (Itangiriro 25:30-34). Yakobo yatse Rubeni uburenganzira bwo kuba umwana w’imfura abuha Yozefu, bitewe n’ubwiyandarike (1 Ibyo ku Ngoma 5:1). Ariko kandi, mu gihe cy’Amategeko ya Mose, umugabo wabaga afite abagore benshi ntiyashoboraga kwaka ubwo burenganzira umwana w’imfura w’umugore w’intabwa ngo abuhe uw’undi mugore, bitewe n’uko yabaga amukundwakaje. Uwo mugabo yagombaga kubahiriza uburenganzira bwabaga bufitwe n’umwana we w’imfura.—Gutegeka kwa Kabiri 21:15-17.

Kuki abanditsi n’Abafarisayo bambaraga ‘udusanduku turimo imirongo y’ibyanditswe’?

▪ Yesu yanenze abanyamadini bamurwanyaga, ari bo banditsi n’Abafarisayo, kubera ko bongeraga ubunini bw’‘udusanduku bambaraga turimo imirongo y’ibyanditswe kugira ngo tubarinde’ (Matayo 23:2, 5). Abayoboke b’utwo dutsiko tw’amadini bambaraga utwo dusanduku ku gahanga. Utwo dusanduku twasaga n’umukara dufite ishusho ya kare cyangwa urukiramende, kandi dukozwe mu ruhu. Nanone, bashoboraga kutwambara mu kwaha hafi y’umutima. Muri utwo dusanduku, habaga harimo imirongo y’Ibyanditswe. Uwo mugenzo wo kwambara utwo dusanduku, bawukomoraga ku itegeko bafataga uko ryakabaye Imana yari yarahaye Abisirayeli. Iryo tegeko ryagiraga riti “aya mategeko ngutegeka uyu munsi ahore ku mutima wawe . . . uyahambire ku kuboko kwawe akubere ikimenyetso,” kandi “uyashyire mu ruhanga rwawe hagati y’amaso yawe” (Gutegeka kwa Kabiri 6:6-8). Igihe nyacyo uwo mugenzo wo kwambara utwo dusanduku watangiriye ntikizwi, ariko abahanga benshi bavuga ko watangiye mu kinyejana cya gatatu cyangwa icya kabiri Mbere ya Yesu.

Hari impamvu ebyiri zatumye Yesu anenga uwo mugenzo. Impamvu ya mbere, ni uko abanditsi n’Abafarisayo bongeraga ubunini bw’udusanduku bambaraga, kugira ngo abantu babone ko ari intungane. Impamvu ya kabiri, ni uko abari bagize utwo dutsiko tw’amadini, bibwiraga ko utwo dusanduku twari impigi zashoboraga kubarinda. Iyo ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo udusanduku, ari ryo phylakterion, rikoreshejwe mu nyandiko zitari iza Bibiliya, riba risobanura “igihome,” “uruzitiro” cyangwa “uburyo bwo kwirinda.”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze