ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 1/5 pp. 14-15
  • Jya urwanirira ukwizera kwawe

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Jya urwanirira ukwizera kwawe
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Ibisa na byo
  • Irimbuka rya Sodomu na Gomora
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Yesu atsinda ikigeragezo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Yesu akiza abantu mu buryo bw’igitangaza
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Umutego mutindi wica nyirawo!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 1/5 pp. 14-15

Urubuga rw’abakiri bato

Jya urwanirira ukwizera kwawe

Amabwiriza: Kora uyu mwitozo uri ahantu hatuje. Mu gihe uri bube usoma imirongo y’Ibyanditswe, use n’uwigira umwe mu bantu bavugwa muri iyo nkuru. Noneho sa n’ureba ibirimo biba. Umva amajwi kandi utekereze ku byiyumvo by’abantu b’ingenzi bavugwamo.

Abantu b’ingenzi bavugwamo: Yeremiya, Ebedimeleki, Umwami Sedekiya

Ibivugwamo muri make: Yeremiya yaratotejwe bikomeye, igihe yabwiraga abantu b’i Buyuda ubutumwa bw’Imana, bwabasabaga kwishyira mu maboko y’Abakaludaya.

1 SESENGURA UKO IBINTU BIRIMO BIGENDA.​—SOMA MURI YEREMIYA 38:1-5.

Utekereza ko Yeremiya yumvaga ameze ate, igihe yahanuriraga abantu b’i Buyuda?

․․․․․

Ese wumva Yeremiya yaravugaga ate, igihe yatangazaga umuburo wa Yehova?

․․․․․

KORA UBUSHAKASHATSI.

Ni iki Yeremiya yari yishingikirijeho, cyatumaga atangaza ubwo butumwa ashize amanga?

․․․․․

2 SESENGURA UKO IBINTU BIRIMO BIGENDA.​—SOMA MURI YEREMIYA 38:6-13.

Gerageza gutekereza uko urwo rwobo rwari rumeze. Ubugari bwarwo n’ubujyakuzimu bwarwo byanganaga bite? Utekereza ko hari impumuro imeze ite?

․․․․․

Ni iki Yeremiya ashobora kuba yaratekerezagaho, igihe yatangiraga ‘gusaya mu byondo’? (Ongera usome umurongo wa 6.)

․․․․․

KORA UBUSHAKASHATSI.

Wifashishije ibitabo cyangwa ibindi bikoresho ushobora kubona, shaka ikintu utari uzi ku birebana n’ibyobo by’amazi byakoreshwaga mu bihe bya Bibiliya.

․․․․․

Ni iki cyatumye Ebedimeleki yiyemeza kuvuganira Yeremiya kugira ngo amurokore? (Ongera usome umurongo wa 7-9.)

․․․․․

Kuki Sedekiya yapfaga kwemera ibintu, urugero nk’igihe yemeraga ibyo ibikomangoma byamubwiraga, na nyuma yaho igihe yemeraga ibyo Ebedimeleki yamubwiraga? (Ongera usome umurongo wa 5 n’uwa 10.) Ibyo bigaragaza ko yari umuntu umeze ate? Ese byaba bigaragaza ko yari umuntu uhuzagurika?

․․․․․

Ni abahe bantu wabonye muri iyi nkuru bakomeye ku byo bizeraga, kandi se ni nde utarabigenje atyo? Kuki ushubije utyo?

․․․․․

3 UMWITOZO. ANDIKA ICYO WIZE KU BIHERERANYE . . .

No kugira ubutwari.

․․․․․

No gukomera ku byo wizera.

․․․․․

No kuba Yehova arinda abantu bamwumvira babigiranye ubutwari.

․․․․․

Ni gute kugira ukwizera gukomeye, byagufasha gukora ibyiza mu gihe uhanganye n’ikigeragezo?

․․․․․

4 NI IKI CYAGUSHISHIKAJE KURUSHA IBINDI MURI IYI NKURU, KANDI KUKI?

․․․․․

SOMA IZINDI MFASHANYIGISHO ZA BIBILIYA KU MURONGO WACU WA INTERINETI www.watchtower.org

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze