ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 1/5 pp. 26-29
  • Bibiliya ihindura imibereho y’abantu

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Bibiliya ihindura imibereho y’abantu
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Ibisa na byo
  • Bibiliya ihindura imibereho y’abantu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Bibiliya ihindura imibereho y’abantu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Bibiliya ihindura imibereho y’abantu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Bibiliya ihindura imibereho y’abantu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 1/5 pp. 26-29

Bibiliya ihindura imibereho y’abantu

UMUNTU wahoze ari mu gatsiko k’insoresore z’abanyarugomo, kandi yarabaswe n’ikiyobyabwenge cya marijuana, yakoze iki kugira ngo areke izo ngeso mbi? Ni iki cyatumye umuntu wahoze ari mu itsinda ry’abacuranzi b’umuzika w’akahebwe, yogosha imisatsi miremire yari afite, kandi agahindura uko yabonaga uwo muzika yakundaga? Ni iki cyatumye umuntu wari warazinutswe abayobozi b’amadini n’aba leta, ahinduka umubwiriza w’ubutumwa bwiza? Nimucyo dusuzume uko babyivugira.

“Naretse kunywa ibiyobyabwenge.”—PETER KAUSANGA

IMYAKA: 32

IGIHUGU: NAMIBIYA

IMIBEREHO YANJYE MBERE Y’UKO MENYA UKURI: NARI MU GATSIKO K’INSORESORE KANDI NARABASWE NA MARIJUANA

IBYAMBAYEHO: Nakuriye mu gace ka Kehemu, akaba ari kamwe mu duce tune dukomeye two mu mugi wa Rundu. Abantu baho batunzwe no gucuruza uburo, inkwi n’amakara.

Mama yapfuye mfite imyaka ibiri gusa, maze nderwa na nyogokuru. Twabagaho mu buzima buciriritse. Nubwo ntari icyigomeke, incuti mbi zatumye mpura n’ibibazo byinshi. Nkiri umunyeshuri, nifatanyije n’agatsiko k’insoresore z’abanyarugomo. Twajyaga turwanira mu mihanda, tukagira urugomo, tukiba, tugacuruza diyama mu buryo butemewe n’amategeko kandi tukanywa inzoga nyinshi n’ibiyobyabwenge. Nafunzwe kabiri kose nzira kwiba no gukora forode.

Naretse ishuri mfite imyaka 18, maze nza kwimuka mva mu mugi navukiyemo, kandi ndeka no kwifatanya na ka gatsiko k’insoresore. Nifuzaga gutangira ubundi buzima, ariko nari nkibaswe na marijuana. Hari igihe nagendaga ibirometero byinshi, njyanywe no gushaka marijuana.

UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE: Mu ntangiriro z’umwaka wa 1999, nahuye n’Abahamya ba Yehova batangaga ibitabo mu mihanda. Kuba baranyubashye byankoze ku mutima. Maze gusoma ibitabo bampaye, nahise nemera ko nabonye idini ry’ukuri. Natangiye kwiga Bibiliya nshyizeho umwete, maze bidatinze mbona ko nagombaga guhindura imibereho yanjye, kugira ngo nshimishe Yehova.

Nishyiriyeho itariki nagombaga kureka itabi burundu, hanyuma njugunya ikintu cyose cyari gifitanye isano na ryo. Nanone nasabye incuti zanjye kutazongera kumpa itabi, cyangwa ngo zirinywere hafi yanjye. Icyakora uko nari mbyiteze si ko byagenze. Incuro ebyiri zose, nongeye kunywa itabi na marijuana. Nyamara ibyo ntibyanciye intege, kubera ko nakomeje kuzirikana umurongo wo mu Migani 24:16, ugira uti “umukiranutsi naho yagwa karindwi yakongera akabyuka, ariko abanyabyaha bazagushwa n’amakuba.” Amaherezo naretse kunywa ibiyobyabwenge.

Uko nigaga ukuri ku byerekeye Yehova, ni ko narushagaho kumva nshaka ko ambera incuti magara. Umurongo wo muri Zaburi 27:10 wankoze ku mutima cyane. Uwo murongo ugira uti “ubwo data na mama bazandeka, Uwiteka azandarura.” Uko nakomezaga kwiga Bibiliya mbyitondeye, niboneye ko ayo magambo ari ukuri. Yehova yambereye umubyeyi, kandi anyitaho.

Nanone, natangiye guteranira hamwe n’Abahamya ba Yehova buri gihe. Nabonaga ari abantu barangwa n’urukundo ruzira uburyarya. Mu by’ukuri, sinari narigeze mbona urukundo nk’urwo.

UKO BYANGIRIYE AKAMARO: Yehova n’abagaragu be bamfashije kurushaho kwambara no kwirimbisha mu buryo bukwiriye. Nanone bamfashije kugira imyitwarire myiza no guhindura imvugo nakoreshaga. Iyo nshubije amaso inyuma, mbona narahindutse nkaba umuntu mwiza, mbese nk’uko ikinyabwoya kigeraho kigahinduka akanyugunyugu katagira uko gasa. Bene wacu bishimiye ko nahindutse, kandi bituma bongera kungirira icyizere. Ubu narashatse, kandi nkora uko nshoboye kugira ngo mbe umugabo mwiza ukunda umugore we, kandi wita ku bana be.

“Nabonye intego nyakuri y’ubuzima.”—MARCOS PAULO DE SOUSA

IMYAKA: 29

IGIHUGU: BREZILI

IMIBEREHO YANJYE MBERE Y’UKO MENYA UKURI: NAHOZE MU ITSINDA RY’ABACURANZI B’UMUZIKA W’AKAHEBWE

IBYAMBAYEHO: Iwacu bari batuye mu gace ka Jaguariuna ko mu mugi wa São Paulo. Ababyeyi banjye bari Abagatolika bakomeye, kandi nkiri muto nari umuhereza. Ibyo byatumye abanyeshuri twiganaga mu mashuri abanza bampimba Padiri. Icyakora, igihe nari mfite imyaka 15, natangiye kumva ubwoko bw’umuzika w’akahebwe, maze nifatanya n’abawucurangaga. Nateretse umusatsi, kandi mu mwaka wa 1996 data amfasha kugura ingoma n’ibindi bikoresho by’umuzika.

Mu mwaka wa 1998, nagiye mu itsinda ry’abacuranzi ba wa muzika w’akahebwe. Uwo muzika twacurangaga wari uwa kidayimoni, kandi ushyigikira ubwiyandarike n’urugomo. Uwo muzika wagize ingaruka ku mitekerereze n’imyifatire yanjye. Narushijeho kuba umuntu mubi, kandi w’umunyamahane.

UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE: Nahuye n’Abahamya ba Yehova ku ncuro ya mbere mu mwaka wa 1999. Bansabye kunyigisha Bibiliya maze ndabyemera, nubwo mu by’ukuri numvaga bitanshishikaje. Icyakora, ibyo nize muri Bibiliya byamfashije guhindura uko nabonaga ubuzima.

Abantu bakundaga kunyita “umusore w’imisatsi miremire,” “umucuranzi w’icyamamare mu njyana ya rock,” cyangwa “umuvuzi w’ingoma.” Icyakora natangiye kubona ko kwifatanya na rya tsinda ry’abacuranzi, byatumye mba umuntu wikunda kandi ukunda kurushanwa, ku buryo numvaga mbabajwe n’ukuntu abantu bambonaga. Nabonye ko abaririmbyi nakundaga cyane nta ntego bari bafite mu buzima. Buhoro buhoro, nasobanukiwe ko niba nshaka gushimisha Yehova, nagombaga kureka wa muzika w’akahebwe, nkareka n’imibereho y’ubwiyandarike no gusenga ibishushanyo byajyanaga na wo.

Nakundaga cyane imisatsi yanjye n’uwo muzika, ku buryo nibazaga uko nabaho ntabifite. Nanone nari umunyamahane, kandi nari nzi ko nagombaga kwitoza kutarakazwa n’ubusa. Icyakora, igihe nigaga Bibiliya nkamenya ko Yehova agira urukundo, yihangana kandi ko agira imbabazi, byatumye numva ndushijeho kumukunda. Namusenze musaba kumfasha guhindura imibereho yanjye, kandi yaramfashije. Niboneye ko amagambo avugwa mu Baheburayo 4:12, ari ukuri. Ayo magambo agira ati ‘ijambo ry’Imana ni rizima, rikagira imbaraga.’

Igihe natangiraga kwifatanya n’Abahamya ba Yehova, nabonye ko bari batandukanye cyane n’abandi. Ni ubwa mbere nari mbonye abantu bakundana bizira uburyarya. Urwo rukundo rwagaragariraga cyane mu makoraniro manini bagira. Natangajwe n’ukuntu abantu bitangiraga gutegura ayo makoraniro, kugira ngo abaje bayateranemo neza.

UKO BYANGIRIYE AKAMARO: Yehova yaramfashije none ubu sinkirakazwa n’ubusa. Numva ntakiri wa muntu wikunda kandi w’umwibone.

Icyakora, hari igihe cyashize numva nikundiye imibereho yanjye ya kera. Ariko kandi, ubu si ko bikimeze. Nabonye intego nyakuri y’ubuzima, kandi nishimira kuba nitoza gukunda abandi, no gukora icyatuma bamererwa neza.

“Nshimishwa no gufasha abandi.”—GEOFFREY NOBLE

IMYAKA: 59

IGIHUGU: LETA ZUNZE UBUMWE Z’AMERIKA

IMIBEREHO YANJYE MBERE Y’UKO MENYA UKURI: NARI NARAZINUTSWE ABAYOBOZI B’AMADINI N’ABA LETA

IBYAMBAYEHO: Nakuriye i Ipswich mu mugi wa Massachusetts uri ku nkengero z’inyanja, ukaba utuwe n’abantu bakora imirimo y’amaboko. Maze gukura, nahisemo kuba mu karere ka kure ka Vermont. Ukurikije uko abantu bo mu majyaruguru y’Amerika babaho, jye n’umukobwa twari dufitanye ubucuti, twabagaho mu buzima bworoheje cyane. Nta muriro w’amashanyarazi twagiraga, ku buryo twashyushyaga mu nzu yacu dukoresheje inkwi twatashyaga mu ishyamba, akaba ari na zo dutekesha. Nta musarani wo mu nzu twagiraga, kandi twamaraga hafi umwaka wose nta mazi ya robine dufite. Twangaga ubutegetsi kandi tukabigaragaza. Hari igihe namaze amezi atandatu yose ntasokoza umusatsi, kandi nkumva nta cyo bimbwiye.

Icyo gihe Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zari mu ntambara na Viyetinamu. Ibyo byatumye mpindura uko nabonaga ubutegetsi. Niboneye ko abategetsi n’abayobozi b’amadini ari indyarya. Numvaga nta kintu bamarira abantu, bityo nkumva ko buri wese agomba kwihitiramo ikimunogeye. Ku bw’ibyo, iyo nibaga ikintu cyose nabaga nkeneye, numvaga nta cyo bitwaye.

UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE: Jye n’ umukobwa twari dufitanye ubucuti twari twaratangiye gusoma Bibiliya, ariko ntidusobanukirwe ibyo dusoma. Icyo gihe nanywaga ibiyobyabwenge, ariko ndwana no kubireka. Wa mukobwa yifuzaga ko dushyingiranwa, maze tukabyara. Icyo gihe Umuhamya wa Yehova yaje kudusura, maze atangira kutwigisha Bibiliya.

Bidatinze, natangiye kureka ingeso mbi nari mfite. Icyakora, kubaha ubutegetsi byari bikingoye. Nashidikanyaga kuri buri kintu cyose. Urebye nakuze nigenga, ku buryo kumva ko nagombaga kubaho ngendera ku mategeko y’undi muntu byari bingoye.

Nemeraga ko hariho Umuremyi, ariko nkumva ibye ntabisobanukiwe neza. Icyakora, uko nigaga Bibiliya narushagaho gusobanukirwa imico ya Yehova. Nabonye ko ibyo adusaba bisobanutse neza. Nanone, namenye ko afite umugambi wo guhindura isi paradizo (2 Petero 3:13). Kumenya ibyo byatumye numva nshaka guhinduka, maze nkuzuza ibisabwa kugira ngo mukorere.

Natangajwe cyane n’uko Abahamya ba Yehova batifatanya mu ntambara. Nta rindi dini ryo ku isi nari narumvise ryubahiriza iryo hame rishingiye kuri Bibiliya.

Nari nzi ko kugira ngo Yehova yemere ko mukorera, nagombaga kugira isura ikeye. Kwambara nk’Abahamya ba Yehova byabanje kungora. Jye n’incuti zanjye nta n’umwe wari ufite ishati, ipantaro cyangwa inkweto bikwiriye, kandi ubwo siniriwe mvuga ko nta na karavate nagiraga! Icyakora, nogoshe imisatsi maze ngira isura ikeye. Na n’ubu ndakibuka incuro ya mbere nagiye kubwiriza. Hari inzu twagezeho yari ifite ikirahuri, maze ndebyemo mbona uko nari nsigaye nsa. Naribajije nti “ubu koko ibi nakoze ni ibiki?” Amaherezo naje kumenyera iyo sura nshya nari nsigaye mfite.

UKO BYANGIRIYE AKAMARO: Naje gushakana na wa mukobwa twari dufitanye ubucuti, kandi turacyafite urugo rwiza. Dufite abana batatu kandi twashoboye kubarera neza, maze bakura bakunda Yehova. Nanone, nashimishijwe no gufasha abandi kumenya ukuri ko muri Bibiliya kwatumye mpindura imibereho yanjye.

Najyaga nshimishwa no kuba narakoraga ibyo nshaka, ntitaye ku kuntu abandi bambonaga, ariko ubu bwo nshimishwa cyane no kwita ku bandi, kandi na bo bakanyitaho.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 26]

“Hari igihe nagendaga ibirometero byinshi, njyanywe no gushaka marijuana”

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 28]

“Ibyo nize muri Bibiliya, byamfashije guhindura uko nabonaga ubuzima”

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 29]

“Kwambara nk’Abahamya ba Yehova, byabanje kungora”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze